Bugesera: Urubyiruko rwatangiye gusogongera ku byiza by’imyuga – UMUSEKE

Bugesera: Urubyiruko rwatangiye gusogongera ku byiza by’imyuga

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera bize imyuga baravuga ko babona ubuzima bwabo bugenda bumera neza. Ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera buvuga ko ubukangurambaga bakora umunsi kuwundi hari umusaruro bwatanze.

Urubyiruko rwize imyuga mukarere ka Bugesera rurishimira umusaruro rumaze kugeraho

Urubyiruko rwize imyuga mukarere ka Bugesera rurishimira umusaruro rumaze kugeraho

Urubyiruko twaganiriye rwatangaje ko nyuma yo gucikisha amashuri asanzwe rwatinyutse rukagana imyuga irimo nko gukora imisatsi, gusudira n’indi.

Muri aka karere hari ibigo byigisha imyuga iciriritse bityo bikaba ari amahirwe ngo batari gupfusha ubusa.

Umwe muribo witwa Gatsinzi Joshua ati”Twabonye amashuri atwigisha imyuga turayitabira bidufasha kuba twakwihangira imirimo nkanjye mfite imashini idoda imbeshejeho.”

Mugenzi we witwa Uwingeneye we yize gutunganya imisatse y’abagore (gusuka) nyuma yo gucikiriza amashuri akajya kwiga imyuga. Ati “numva ntagihombo nagito mfite”.

Mutware Antoine umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri aka karere avuga ko urubyiruko rufite aho rwigejeje rubikesha ubujyanama abatarabashije gukomeza amashuri bahawe ngo bakangukire imyuga.

Mutware ati “muri rusange tukishimira ko urubyiruko ruri kugenda rurushaho kwiteza imbere kurusha kwishora mubindi bidafite akamaro.

Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera ihagarariye urubyiruko ruturuka mu mirenge 15 igize aka karere.

Mutware Antoine uhagarariye inama y'igihugu y'urubyiruko mukarere ka Bugesera

Mutware Antoine uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mukarere ka Bugesera

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock