Buhari yashimiye mugenzi we wa Guinea wasabye abaturage be kumusengera – UMUSEKE

Buhari yashimiye mugenzi we wa Guinea wasabye abaturage be kumusengera

Umuvugizi wa perezida Muhammadu Buhari, Femi  Adesina yatangaje ko uyu mukuru w’igihugu cya Nigeria yandikiye mugenzi we wa Guinea, Alpha Conde amushimira ku bw’amasengesho yabaye mu gihugu cyose asabira Buhari kugira ngo akire uburwayi.

Buhari yashimiye mugenzi we Conde wateguye amasengesho yo kumusabira

Buhari yashimiye mugenzi we Conde wateguye amasengesho yo kumusabira

Perezida Buhari wa Nigeria w’imyaka 74 amaze iminsi isaga 80 mu gihugu cy’Ubwongereza aho yivuriza indwara itajya ivugwa.

Umuvugizi wa perezida Buhari, Femi Adensiya yavuze ko muri iyo baruwa Buhari yizeje mugenzi we Conde  uyoboye umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ko arimo koroherwa.

Muri iyi baruwa, avuga ko yizeye ko mu gihe gito aba yagarutse mu gihugu cye agakomeza inshingano zo kuyobora igihugu kuko ategereje gusa ko umuganga umukurikirana amusezerera.

Femi  Adesina yavuze ko mu ibaruwa perezida Buhari yanditse mbere, ngo  yemeye kuzaba umukuru w’Umurongo uzagenderwaho na AU umwaka utaha wa 2018, iyi nsanganyamatsiko yerekeye kurwanya ruswa.

Ati “Ndifuza kubabwira amashirakinyoma ku bushake bwanjye bwo gufatanya nawe mu gushyiraho no gushyigikira gahunda zigamije guteza imbere imiyoborere myiza n’iterambera ry’uyu mugabane.”

Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria iyo nshingano yayitorewe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize AU iheruka kubera muri Etfhiopia tariki 04 Nyakanga.

Ukutagaragara kwa perezida Buhari ngo kwakunze guteza urujijo cyane mu gihugu cye, ndetse binateza ibihuha byavugaga ko abatavuga rumwe na we bavugaga ko agomba kwegura.

Ku munsi wo ku cyumweru, perezida Buhari yagaragaye arimo gusangira na bamwe mu bagize guverinoma ye ifungura aho bari mu gihugu cy’ubwongereza.

Umwe muri abo bahuye nawe yabwiye BBC ko azagaruka mu gihugu mu byumweru bibiri biri imbere.

BBC

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock