Bulgaria: Menya iby’isoko ry’abageni, aho bagurwa nk’inka mu Gikomera – UMUSEKE

Bulgaria: Menya iby’isoko ry’abageni, aho bagurwa nk’inka mu Gikomera

Mu gihugu cya Bulgaria, ahitwa Stara Zagora hari ubwoko bwitwa Roma bugira isoko ribaho 4 mu mwaka abasore bakihahira abakobwa beza b’amasugi bo kurongora “bride market”, baba bararezwe bazi neza ko bazacuruzwa mu isoko.

Abakobwa baganira n'abahungu baba bashobora kuvamo abaguzi baramutse babashimye.

Abakobwa baganira n’abahungu baba bashobora kuvamo abaguzi baramutse babashimye.

Iri soko ribera ahitwa Stara Zagora rihurirwamo n’igice cy’abo mu bwoko bw’aba-Roma bagera ku 18 000 bazwi ku izina rya “Kalaidzhi”, batunzwe n’ubucuzi.

Abakobwa bo muri ubu bwoko bavuga ko bakura bazi ko bagomba kuzashakana n’abasore bo mu bwoko bwabo, kandi nta bundi buryo bwo guteretana uretse kuzahurira ku isoko.

Mbere y’uko umunsi w’isoko ugera nk’uko inaha usanga ubworozi ashakira ubwatsi bwinshi n’amazi itungo azajyana ku isoko kugira ngo ribyibuhe, muri ubu bwoko bwo muri Bulgaria nabo mbere y’uko umunsi w’isoko ry’abakobwa babo ugera babanza kubajyana mu isoko bakabagurira imyenda myiza, ibirungo by’ubwiza, imikufi n’ibindi byatuma agaciro kabo kazamuka.

Umwe muri bo ati “Iyo wambaye nk’umukufi wa zahabu, n’agaciro kawe ku isoko karazamuka.”

Ku munsi w’isoko, ababyeyi bo mu miryango akenshi itifashije cyane bafite abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 13 na 20 barabatunganya bakabajyana ku isoko riba byibura 4 mu mwaka. Umukobwa watangiye kwinjira mu myaka iri hejuru ya 25, atangira kwiheba ko kubona umugabo bizamugora.

Iyo bagezeyo, abo basore n’abana b’abakobwa barabyinana, bakishimana, abasore bakagenda bazenguruka bareba abakobwa beza bifuza uwo ashimye akaba yahita abaza igiciro cyangwa bagahana ‘contact’ akazaza murugo bakavugana yabanje kuhareba.

Abana b’abakobwa kimwe n’ab’abahungu baba baje baherekejwe n’ababyeyi babo baba bafite intego zitandukanye.

Umuryango w’umukobwa uba ushaka umusore umukobwa wabo yishimiye, wishyura menshi kandi ukomoka mu muryango ukize.

Umuryango w’umuhungu cyane cyane imiryango ikize iba ireba umukobwa mwiza, uteye neza, ufite amaso y’ubururu, mu gihe abo mu miryango ikennye bo baba bareba umukobwa mwiza ariko udahenze cyane.

Milka Minkova w'imyka 13 n'umugabo we Ivan Ankov w'imyaka 17.

Milka Minkova w’imyka 13 n’umugabo we Ivan Ankov w’imyaka 17.

Ikita rusange abaguzi, ni ukuvuga abahungu bahuriraho ni ukuba umukobwa ari isugi. Dore ko ngo nta gusohokana, guhomberana, gusomana, cyangwa kuryamana byemewe batarashakana.

Iyo umuryango w’umuhungu ushimye umukobwa ndetse n’umukobwa akamushima, bumvikana igiciro ako kanya cyangwa nyuma, hanyuma hagakurikiraho igihe cyo kumenyana mbere yo gukora ubukwe.

Iyo umuryango w’umukobwa wanze amafaranga, umuryango w’umuhungu ushobora kuyazamura kugera bumvikanye cyane cyane iyo abana nabo bashimanye.

Nubwo bisaba ko abana nabo babanza gushimana, hari ubwo ngo umukobwa ashobora gushyingirwa umusore atakunze bitewe n’umuryango.

Kuba babanza gukundana, ngo ni iterambere kuko ababyeyi bo muri ubu bwoko bo bavuga ko ayo mahirwe ntayo bagiraga, ngo hari n’ubwo mu gihe cyabo bashyingirwaga abantu batazi.

Abahungu usanga bishimira ubu bucuruzi ariko abakobwa bo ntibubashimisha kuko rimwe na rimwe bagurishwa bakiri bato bigatuma inzozi baba bafite bakiri bato batazigeraho, ikindi ngo birabafunga cyane kuko kuri we gukunda nta kinini bimaze.

Abakobwa barerwa bategurirwa kuzashimisha abagobo bazabagura, ndetse n’abagabo ngo hari ubwo babafata nk’imitungo biguriye.

Ibiciro byo kwihahira umugore ubundi ngo ntibijya hasi y’amadolari ya america ari hagati ya 500 – 600, ariko ngo ku bakobwa beza birazamuka bikagera mu bihumbi 10 by’amadolari cyangwa bikarenga. Umubyeyi wabyaye abakobwa beza ngo ni umutungo ukomeye baba bafite.

Reba uko ubu bucuruzi bugenda:

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Muhanuka mwene Semuhanuka

    12/09/2017 at 7:58 pm

    Aha abatazi aba Roma/Sindi urababeshye cyane. Uriya ni umuco uba hafi muba slave bose. Utari isugi ntamugabo, Kuburyo basigaye ahubwo bifashisha abaganga muburyo bwo gushakisha ukuntu bagarura ubusugi “fake”. Kandi muri abo bose bari kumafoto nta mu Roma urimo, kuko bo baba basa n, Abahindi cyangwa se birabura benda gusa natwe (ariko bakagira imyitwarie n, imico mibi cyane)ariyo mpamvu babanga urunuka.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock