Bull Dog na AmaG bazafasha Young Grace kumurika Album ye – UMUSEKE

Bull Dog na AmaG bazafasha Young Grace kumurika Album ye

Young Grace yatangaje abahanzi nyarwanda bazamufasha kumurika Album ye ya kabiri yise “20 à 22ans”

Abayizera Marie Grace iyi Album ye kuyimurika azabikorera i Rubavu aho avuka ndetse ngo akaba ariho yatangiriye umuziki.

Nyuma y'imyaka itanu Young Grace agiye gusohora indi Album

Nyuma y’imyaka itanu Young Grace agiye gusohora indi Album

Kumurika Album ye ngo azabihera aha i Rubavu tariki 02 Ukuboza 2017 ariko nyuma ngo azakora ibitaramo no mu tundi turere mu buryo bwo kwiyegereza abafana be.

Young Grace yabwiye Umuseke ko abahanzi bazamufasha bose yamaze kumvikana nabo kandi bamwemereye, mubo bazakorana yibanze ku  basanzwe bakora injyana ya Rap.

Yatubwiye ko abazaririmbana nawe i Rubavu harimo; Bull Dogg, AmaG The Black, Lil G, Aime Bluestone, Marina, The Same n’uwitwa Shami utaramenyekana cyane.

Album ya kabiri ya Young Grace igizwe n’ indirimbo 12 harimo;  Ataha he,  OG (Original), Hangover, Ikofi n’ izindi zitandukanye.

Young Grace yamuritse Album ya mbere mu 2012 yitwaga “Hip Hop Game”.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. kimasa

    08/11/2017 at 10:24 pm

    Dore ngibi ibyo Mijespoc iter’inkunga naho Urukerereza bakarwibagirwa kandi rukomeje kuduhesh’ikuzo imahanga no mu karere. Ngizo za miss zitwambika bashiki bacu ubusa hanyuma ministre agakoma mu mashyi mu birori nk’ibi. Mbega umuco duhora turirimbaa!!!!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock