Burera: Imvugo ‘nzaburana ngere n’i Nyanza’ yaciwe n’Abunzi – UMUSEKE

Burera: Imvugo ‘nzaburana ngere n’i Nyanza’ yaciwe n’Abunzi

Abaturage bo mu karere ka Burera, mu murenge wa Cyanika bavuga ko gahunda y’Abunzi yabaruhuye ingendo bakoraga bajya kuburana, babibwiye Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda asura komite y’abunzi kuri uyu kane, na we akaba yashimye ko ubutabera bwunga bwashinze imizi mu Rwanda nk’uburyo bwo gukemura amakimbirane.

Abunzi bo mu Murenge wa Cyanika barimo bunga abaturage

Aba baturage bavuga ko mbere bajyaga kuburana, bikabasaba gutakaza byinshi ndetse ngo hari n’imanza zabajyanaga mu nkiko kandi zoroheje.

Sakindi Innocent wo muri uyu murenge wa Cyanika, mu mudugudu wa Kidaho, agira ati: “Turashima Leta yatworohereje ikazana Abunzi, mbere buri makimbirane yose yajyaga mu manza, hari n’ubwo umuntu yaburanaga akajya i Musanze mu Rukiko Rukuru kandi ari ikibazo kidakanganye, wenda ari nk’abarwanye. Abunzi rero baradufasha bigakemukira hafi, tutiriwe dutanga amagarama mu nkiko.

Uyu muturage avuga ko ngo mbere baburanaga bigatinda, hari n’abantu bavugaga ko mu miryango yabo ntawigeze atsindwa urubanza.

Ati “Baravugaga ngo ‘tuzaburana mpaka n’i Nyanza tuzagerayo’; byakururaga impaka ndende, bikagera aho bamwe bakeneshwa n’imanza.”

Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda, Jenny Ohlsson mu ruzinduko yagiriye mu murenge wa Cyanika, agamije gukurikirana bimwe mu bikorwa by’Abunzi dore ko igihugu cye gitanga inkunga mu kubahugura; yashimye imikorere y’Abunzi; avuga ko ari uburyo bwiza bwo gukemura amakimbrane.

Ati: “Kuva mu myaka ine tumaze dutera inkunga mu guhugura Abunzi, biragaragara ko hari intambwe igenda iterwa cyane cyane mu mikorere yabo yunga abakimbiranye, ubona ko imyanzuro ifashwe na bo yakirwa neza n’abari bashyamiranye kandi bisanzuye yaba uregwa cyangwa abandi bantu batari no mu nteko, ni gahunda nziza yo kuba abaturage bafasha bagenzi babo mu kwiyunga.

Nzitabakuza Claver Perezida wa Komite y’Abunzi mu murenge wa Cyanika avuga ko uburyo bw’Abunzi ari kimwe mu byagabanyije amakimbirane mu miryango, cyane cyane ku bananiwe kwiyunga bo ubwabo.

Avuga ko kubera ko baba ari n’abaturanyi b’abakorerabushake; byatumye kuri ubu mu nkiko hasigaye hajyamo imanza nkeya, cyangwa se ibibazo bitari mu byo bakemura.

Ati: “Hari ubwo abantu bashwanaga bagahita bajya mu nkiko, nk’inaha hari abantu bakundaga kujya mu nkiko cyane, ubu iyo bageze mu bunzi; ibyinshi bigarukira mu kagari, nk’ubu ku murenge dusigaye twakira bike cyane kubera ko ibyinshi biba byakemukiye mu kagari, mu nkiko hajyamo ibiba bidakwiye kujyanwa mu bunzi.

Nzitabakuze avuga ko muri uyu murenge ibyo bakunze guhura na byo ari ibijyanye n’amasambu cyangwa indi mitungo, ubwambuzi bushingiye ku masezerano, yaba ayanditse cyangwa atanditse, amakimbirane yo mu ngo, urugomo, n’iby’izungura.

Ashimangira ko bakora akazi kabo neza, ndetse ko n’abavuga ko bakora nabi bababeshyera; ahubwo ngo mu byo bakeneye ni ukumenya ibyaha bigezweho, aho gukorera n’aho kubika inyandiko zabo hizewe.

Ati: “Turi abo kwizerwa mu mikorere, ntabwo Abunzi tugira ikimenyane na ruswa, ahubwo bajye baduha amahugurwa menshi kuko hari nk’iby’ikoranabuhanga tuba tudasobanukiwe, ahenshi abunzi nta ho gukorera, ahubwo ni byo byagakwiye gushyirwamo imbaraga n’inzego zidushinzwe.

Urujeni Martine umuyobozi wa serivisi ishinzwe ubutabera bw’abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, yemeza ko Abunzi bafatiye runini inzego z’ubutabera bw’u Rwanda.

Ati “Komite z’Abunzi zifasha igihugu n’umuryango nyarwanda muri rusange, bunga abantu; bigatuma umubare w’abajya mu nkiko ugabanuka cyane, ikindi bafitiye akamaro ababagana kubera ko umwanzuro wabo ushyirwa mu bikorwa nk’umwanzuro w’urukiko.

Ku mbogamizi zikigaragazwa n’abunzi, uyu muyobozi avuga ko mu bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutabera n’inzego z’ibanze hari ibiganiro birimo kugenda neza; nka Minisiteri ibafite mu nshingano bifuza ko mu minsi iri imbere buri kagari n’imirenge, abunzi bazaba bafite icyumba cyabo kihariye.

Amb. Jenny Ohlsson wa Suwede yakurikiranye uko abunzi bunga abantu

Sakindi Innocent yavuze ko hari abavugaga ngo ‘baraburana bagere n’i Nyanza’

Ambasaderi wa Suède mu Rwanda Jenny Ohlsson yishimiye imikorere y’Abunzi

Nzitabakuze Claver avuga ko bakwiye guhabwa amahugurwa menshi ajyanye n’imikorere yabo

Abamaze kungwa basinya mu gitabo, na byo byashimwe na Ambasaderi

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW/Burera

2 Comments

  1. Masobona

    27/10/2017 at 8:59 am

    Abantu baca imanza badahembwa, mukibwira ko bazicira ubuntu n’ubwitange! Ayinya! Ushaka kumenya ibya ruswa mu butabera yahera kuri bariya. Ubundi wunga abantu ari uko bombi bagufitiye icyizere. Naho iyo kujya imbere y’abunzi ari itegeko, umuturage abikora nk’amaburakindi, dore ko n’amafranga yo gutanga ikirego yongerewe. Twishimira ko abaturage bajya mu nkiko biyongereye, ntitubone ko kubavutsa ubutabera bifuza biri mu bituma kwihanira byiyongera, birimo no kwicana. Kuvuga ngo uburana amafranga atarenze aya n’aya ntakajye mu nkiko z’umwuga najye mu bunzi, ni nko guharira izo nkiko abifite gusa. Nyamara hari umukene ushobora kuburana ikintu cy’agaciro katageze kuri miliyoni ugasanga niwo mutungo wose afite imbere n’inyuma, mu gihe hari uburana miliyoni eshanu ugasanga we azirya mu mezi abiri gusa.

  2. Masobona

    27/10/2017 at 9:01 am

    Gukosora: twishimira ko abaturage bajya mu nkiko bagabanutse…

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock