Burera: Indangamuntu yoroheje kujya guhahira muri Uganda – UMUSEKE

Burera: Indangamuntu yoroheje kujya guhahira muri Uganda

*Hari abitwaza ko kujya muri Uganda byoroshye bagatindayo batasobanuye impamvu.

Abaturiye umupaka wa Cyanika bavuga ko iyo bagiye Uganda bafite aho batemerewe kurenga n’iminsi batarenza keretse iyo basobanuye impamvu zabyo.

Abajya Uganda byaraboroheye cyane none ngo hari ubwo batind abatavuze impamvu

Amasezerano hagati y’ibihugu bigize Umuryango  wa Africa y’Iburasirazuba yemerera abaturage b’ibihugu kwambuka umupaka bakoresheje indangamuntu gusa, by’umwihariko Uganda, Kenya n’u Rwanda byateye intambwe yo gusinya aya masezerano.

Nyirahirwa Patricia, umwe mu baturiye umupaka wa Cyanika agira ati “Ikoreshwa ry’indangamuntu ni ryiza ubwaryo kuko riha buri  wese amahirwe yo kujya guhaha no gucuruza  hakurya y’umupaka bitagombeye  urwandiko rw’abajya mu mahanga, gusa muri iki gihe rusigaye rwaragabanyijwe kuko hari iminsi ntarengwa itangwa n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bo ku ruhande rwa Uganda.”

Twaganiriye n’umwe mu bakozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda kuri iki kibazo, Ngendahimana Jonathan uhakora asobanura ko impamvu idaturuka ku buyobozi bwa Uganda, ahubwo ko byari bimaze kugaragara ko abenshi mu bahabwa izo mpushya bagenda bagatinda.

Ati “Gahunda igitangira, abantu baragendaga bakanagaruka nta nkomyi, ariko byaje kugaragara ko hari benshi bari basigaye bambuka bagera muri Uganda bakishakirayo imibereho bigateza impungenge z’uko umubare w’abimukira ugenda ukura.”

Ngendahimana Jonathan yongeyeho ko hari abashobora kwitwaza uburenganzira bwo gukoresha indangamuntu mu kwambukiranya umupaka, nyuma bikaba byabafasha kugana imitwe y’abagizi ba nabi barota guhemukira igihugu.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu, Habumuremyi Evariste yemeza ko iki kibazo bacyumvise, ariko ngo n’uyu munsi urujya n’uruza ku mupaka rukorwa nta nkomyi aho abaturage bajya guhaha no gupagasa hakurya muri Uganda bakoresheje indangamuntu.

Ati “Twumvise ko hari abantu bari basigaye bambuka nta n’ibisobanuro ku byo bagiye gukora hakurya, haza kuvukamo n’impungenge z’uko hari abashobora kuba bajya mu bikorwa bihungabanya umutekano ku mpande zombi z’umupaka, gusa imikoranire n’inzego zibishinzwe igenda ituma habaho gukumira ibyahungabanya uwo mutekano.”

Ikigaragara ni uko abaturage bo mu karere ka Burera, by’umwihariko mu  murenge wa Cyanika bafite ubwisanzure bwo kujya mu bikorwa bya buri munsi mu gihugu cya Uganda no kugaruka mu Rwanda bakoresheje indangamuntu nubwo abifuza kujya hakurya bakama igihe kirekire basabwa gutanga impamvu zisobanutse.

Ubuyobozi bw’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bwemeza ko umubare w’abaturage bagana mu gihugu cya Uganda bakoresheje indangamuntu wazamutse cyane ugereranyije n’igihe byasabaga ko bakoresha inzandiko z’abajya mu mahanga (passe-port  cyangwa Laisser-passer).

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock