Burera: Ntibumva uko kwandukuza ‘uwapfuye’ ku cyangombwa cy’ubutaka byikuba 5 – UMUSEKE

Burera: Ntibumva uko kwandukuza ‘uwapfuye’ ku cyangombwa cy’ubutaka byikuba 5

Abaturage bo mu karere ka Burera bavuga ko batunguwe no kuba guhinduza icyangobwa cy’ubutaka cyanditseho umuntu witabye Imana byikubye inshuro eshanu kuko mbere byari 5 000 Frw ubu bikaba ari ibihumbi 25 Frw.

Abajya guhinduza ibyangombwa batungurwa no kuba byarikubye gatanu

Abajya guhinduza ibyangombwa batungurwa no kuba byarikubye gatanu

Aba baturage bavuga ko izi mpinduka batigeze bazimenyeshwa mbere ndetse ko iyo bagiye kwaka iyi serivisi badahabwa ibisobanuro byimbitse.

Ntezimana Emmanuel utuye mu mudugudu wa Muhabura, akagari ka Karangara mu murenge wa Rugarama, avuga ko yagiye guhinduza icyangombwa cy’isambu yari yaraguze n’umugabo wapfushije umugore bakamubwira ko byahindutse ko agomba kwishyura ibihumbi 25.

Ati “Ubusanzwe uwajyaga gukuza umuntu wapfuye ku cyangombwa cy’ubutaka, bamusabaga bitanu [5000 Frw], twe rero twashakaga kwandukuzaho umugore w’uwo naguze na we ubutaka kuko yapfuye; kugira ngo nkorane ihererakanya hagati yanjye n’uwo mugabo gusa, none twageze aho barimo babikosorera badusaba ibihumbi 25.

Twababwira ko ari 5 000 Frw bakavuga ngo itegeko ryarahindutse gusa ntibatubwire neza uko iryo tegeko rimeze. Umuntu rero ajya gusaba iyo serivisi agataha ntacyo bamukoreye.

Nkurunziza François na we avuga ko mu cyumweru gishize yatunguwe no kujya guhinduza icyangombwa ngo bakureho umugore we utakiriho, bakamubwira ko igiciro cya serivisi kikubye gatanu (5) kandi we yari yitwaje amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw) gusa.

Ati “Twe twari tuzi ko ari ibihumbi bitanu bitangwa kugira ngo umuntu akosoze izina riri ku cyangombwa kiriho umuntu wapfuye kugira ngo uwasigaye akomeze agire uburenganzira kuri ubwo butaka, ubu rero turi kujya kubihinduza bakatubwira ko byabaye ibihumbi 25, tukibaza niba gukuzaho umuntu nawe wapfuye hari aho bihuriye no kugura. Turi no kubibaza ba noteri b’ubutaka nabo bati ni itegeko ryasohotse turi kubahiriza.”

Umuyobozi w’ibiro by’ubutaka mu karere ka Burera, Habumuremyi Jean Claude avuga ko kuba abaturage batari kwakira neza igiciro gishya cya servisi yo guhindura amakuru ku butaka ari uko hatarakorwa ubukangurambaga buhagije ku mabwiriza mashya yasohotse muri uku kwezi kwa Ukwakira.

Ati “Ni amabwiriza asohotse vuba nko mu byumweru bitatu bishize, mbere byari ibihumbi bitanu (5000Frw) bijyana no guhindura amakurru ku cyangombwa, ariko ayo mabwiriza ya vuba aha adusaba ko twajya twishyuza amafaranga ibihumbi 25 (25 000Frw) kuri iyo servisi, ayafashe ibihumbi 25 ni ayo yo gukuza umuntu witabye Imana ku cyangombwa gusa, biba bijyana n’izungura.

Avuga ko ayo mabwiriza mashya yagejejwe mu mirenge ku wa 16 Ukwakira, ariko ngo mu bukangurambaga bwa servisi z’ubutaka bakomeje bazagenda bamenyesha abaturage izo mpinduka.

Nkurunziza François ngo yagiye guhinduza icyangombwa bamwaka ibihumbi 25 yari yitwaje 5000 gusa

Nkurunziza François ngo yagiye guhinduza icyangombwa bamwaka ibihumbi 25 yari yitwaje 5000 gusa

Ntezimana Emmanuel we ngo yatunguwe no gusabwa ibihumbi 25 yari azi ko ari Bitanu

Ntezimana Emmanuel we ngo yatunguwe no gusabwa ibihumbi 25 yari azi ko ari Bitanu

Mu karere ka Burera

Mu karere ka Burera

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW/Burera

3 Comments

  1. Rwimira

    30/10/2017 at 11:01 am

    Ibibera muri iki gihugu biteye abantu kwibaza byinshi, ni gute wava ku mafaranga ibihumbi bitanu byari bisanzwe byakwa abaturage mu gkurisha umuntu wapfuye ku cyangombwa cy’ubutaka, ugasimbukira kuri makumyabri na bitanu?/? nta mpamvu igaragara, nta n’ibiganiro byabaye hagato y’ubuyobozi n’abaturage ngo babijyeho inama?? Birababaje, biteye agahinda biteye kwibaza. Niba ari n’uburyo bwo gushaka amafaranga yinjira muri Leta, rwose biragayitse!!!

  2. Evase

    30/10/2017 at 12:46 pm

    mwo kabyara mwe ko numva bibabaje urugero nkanjye mama yitabye Imana mu minsi ishize twari dufite imirima nka 6 n’utundi turima 4 tw’amafuti ubwo kumukuzaho yose hamwe ni 250,000 frws kandi atari no kugurisha gukuzaho umuntu gusa mwa bantu mwe murumva ibi bintu bidateye ubwoba n’inzara iri hanze aha. Dutabaje Umukuru w’igihugu adutabare naho ubundi ntibyoroshye, Nyabuneka Mubyeyi rwose aya mafaranga ni menshi no asubire kuri 5000 byadufasha mu mibereho no kwiteza imbere tugakomeza kubaka urwanda rubereye abanyarwanda.Imana ibahe umugisha

  3. fanny

    30/10/2017 at 1:02 pm

    yewe ndumva byarabaye imarishyushye nkaza ngagi, sindeba nazo barakubyigiciro cyokuzisura incuro 100

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock