Burundi: Ababana batarashyingiwe basigaranye amezi abiri gusa – UMUSEKE

Burundi: Ababana batarashyingiwe basigaranye amezi abiri gusa

Mu gushyira mu bikorwa itegeko rya Perezida wa Republika abayobozi mu nzego z’ibanze i Burundi bari gusezeranya imiryango myinshi mu kivunge kuko itariki ntarengwa ari impera z’uyu mwaka ku babana batarasezeranye mu Burundi. Imiryango y’uburenganzira bwa muntu ibona ibi nko guhohotera uburenganzira bwa muntu.

Abatarashyingiranywe byemewe n'amategeko i Burundi basigaje igihe gito batabikora bagahanwa

Abatarashyingiranywe byemewe n’amategeko i Burundi basigaje igihe gito batabikora bagahanwa

Ugendeye ku itegeko Perezida Pierre Nkurunziza yasinye mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka rigamije “gutunganya umuryango mu Burundi” ababana batarashyingiranywe ubu basigaranye uku kwezi n’ugutaha gusa batabikora bagacibwa amande cyangwa bagafungwa.

Mu Ntara ya Rutana mu majyepfo ababana batarashyingiranywe bategetswe kwibaruza ku rutonde rwihariye nk’uko bitangazwa na AFP.

Mu majyaruguru mu Ntara ya Bubanza bavuze ko hari ibihano byihariye (bitatangajwe) ku bazarenga kuri iri tegeko rya Perezida.  Kandi ngo umwana uzavuka ku batarashyingiranwe byemewe ntabwo azajya yigira ubuntu nk’abandi.

Leta y’u Burundi ishimangira ko kubana byemewe n’amategeko birengera abagore n’abana babo cyane cyane ngo iyo bijemo izungura.

Terence Ntahiraja umuvugizi wa Minisiteri y’intwaro (ubutegetsi) y’imbere mu gihugu yabwiye AFP ko u Burundi bwugarijwe n’ikibazo cy’abaturage benshi giterwa n’ababana batarasezeranye, ubuharike, n’abana b’abakobwa benshi baterwa inda.

Ati “turashaka ko Abarundi bumva ko buri wese ari we ushinzwe ubuzima bwe, turashaka umurongo mu gihugu.”

Ibi kandi ngo bigendanye n’umurongo wo gusubira ku mahame ya cyera y’umuco w’Abarundi watanzwe na Perezida Nkurunziza mu 2013.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock