Kuri ruswa: “Burya amafi manini yoroshye kuyaroba, uduto tukagirwa inama”- Murekezi – UMUSEKE

Kuri ruswa: “Burya amafi manini yoroshye kuyaroba, uduto tukagirwa inama”- Murekezi

*Ati “Amafi yose aba mu mazi…”
*“Ntitwanga ko abantu bakira bagahanika ariko bakabikorera”,
*Umuvunyi ucyuye igihe ngo hongerwe ubupfura n’ubunyangamugayo mu rubyiruko,
*Yamusabye guca bugufi ariko ngo aramwizeye.

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi wahererekanyije ububasha bw’umurimo n’ucyuye igihe, avuga ko imbaraga zo guhangana n’abantu bakira ruswa itubutse n’abanyereza umutungo wa Leta uri hejuru (bakunze kwita ibifi binini) zihari kandi ko ari bo bakwiye gukurikiranwa kurusha abatanze ruswa iri hasi. Ati “Amafi yose aba mu mazi…”

Umuvunyi Mukuru mushya avuga ko amafi manini ari yo akwiye guherwaho

Umuvunyi Mukuru mushya avuga ko amafi manini ari yo akwiye guherwaho

Anastase Murekezi wari Minisitiri w’Intebe akagirwa Umuvunyi Mukuru, ashimira Perezida wa Repubulika wongeye kumugirira ikizere akamuha kuyobora uru rwego n’ubwo rufite inshingano ziremereye.

Yakira indahiro z’abagize Guverinoma nshya iherutse gushyirwaho, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yasabye inzego zibishinzwe gahagurukira abanyereza umutungo wa Leta hatitawe ku bubasha cyangwa imyanya yabo.

Hakunze kuvugwa ko gutahura no gukurikirana ‘Ibifi Binini’ bitoroha kuko ibikorwa byo guhombya igihugu babikorana amayeri ahambaye.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi winjiye mu rwego rw’Umuvunyi atera utwatsi iyi mvugo. Ati “Amafi yose aba mu mazi…”

Avuga ko abarya ruswa iri hejuru n’abanyereza umutungo uhanitse [bakunze kwita Ibifi Binini] bagomba guhagurukirwa kuko ari bo bashobora guhombya igihugu bikakigiraho ingaruka ziremereye.

Ati “Burya ugiye kuroba, kuroba ifi nini biroroha kuko ihita ijya mu rucundura, ndetse udufi duto akenshi tuba tukiri n’utwana hari n’ubwo uducyaha ukatureka tukabanza tugakura.”

Avuga ko n’ubwo ‘ibifi binini’ bikwiye guherwaho mu kubikurikirana, ariko nta muntu cyangwa urwego rukwiye gukomorerwa kuri ruswa.

Ati “…Bikatureba twese Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda tukabatoza umuco wa kwanga no kurwanya ruswa n’akarengane, abantu bose bakumva ko nta n’umwe uri hejuru y’amategeko.”

Umuvunyi mukuru avuga ko aba bavamo ‘ibifi binini’ ari bo bakwiye kubera intangarugero abandi ku buryo n’udufi duto tutabona icyuho.

Ati “Abayobozi nabandi bafite imitungo bagomba kuba intangarugero imbere y’abaturage, batariye batanataze ruswa, bakirinda akarengane n’abaturage basanzwe ntabwo bagira ikibazo cya ruswa n’akarengane.”

Umuvunyi Mukuru mushya wahoze ari Minisitiri w’Intebe avuga ko nubwo adafite amakuru menshi ku mikorere y’uru rwego yinjiyemo ariko hari ayo azi, akavuga ko hari ibyigaragaza ko hari abantu bakira mu buryo butunguranye.

Avuga ko byinshi muri ibi bibazo bipfira mu itangwa ry’amasoko ya Leta bikirimo uburiganya butuma hari abantu bagira imitungo idasanzwe idafitiwe ibimenyetso by’aho yaturutse.

Ati “Ntabwo twanga ko abakira, turifuza ko Abanyarwanda bakira bagahanika mu bukire kandi benshi, bose bagakira ariko uburyo bwo gukira bugomba guhera ku buryo bwo gukora, ku mahirwe yose ariho ateganywa n’amategeko.”

Ngo ntawe ukwiye kumva ko agomba gukizwa n’imitsi ya rubanda. Ati “Guhuguza imitungo y’abandi ugasanga imitungo y’abandi ayigize iye, ntabwo ari byo, ntugomba gutwara iby’abandi, abantu bagomba gukizwa n’ibyabo byemewe n’amategeko.”

Yamubwiye ibyo agomba gushyiramo ingufu

Yamubwiye ibyo agomba gushyiramo ingufu

 

Ubupfura n’ubunyangamugayo mu rubyiruko biracyakeneye ingufu

Umuvunyi Mukuru ucyuye igihe, Aloysie Cyanzayire wasaga nk’ugira inama umukoreye mu ngata, yamusabye kongera ingufu mu gukangurira abaturage gutanga amakuru kuri ruswa kuko bikiri hasi.

Cyanzayire wagendeye kuri Raporo ya Transparency International Rwanda yagaragaje ko gutanga amakuru kuri ruswa biri kuri 16%, ati “Ni hasi rero, birasaba byinshi mu bikorwa by’ubukangurambaga kugira ngo Abanyarwanda bumve ko ari inshingano zabo kugira uruhare mu kurwanya ruswa.”

Yanasabye umusimbuye kongera ingufu mu kwigisha urubyiruko n’abakiri bato kurangwa n’umuco w’ubupfura no kwanga umugayo.

Ati “Ni byo bishobora gufasha iki gihugu kurwanya ruswa mu buryo burambye, n’ibihugu byabigezeho byagiye bitangirira ku bana bato bagakura bafite uwo muco, umwana agakura zi ko ruswa ari kirazira.”

Yifashishije imvugo yacengezwaga mu bana bo hambere igira iti “Ibyiruka rya maheru”, avuga ko ab’ubu nabo bagomba guhabwa inyigisho nk’izi zizabafasha gukura bumva ko ruswa ari umwanzi w’igihugu.

Yamuhishuriye zimwe mu mbogamizi z’aka kazi, ati “Ejo mu gitondo ushobora kuzaza aha ugasanga hari umuturage waje kugutegera hariya hasi, rimwe na rimwe hari n’abaza bifitiye ibibazo biremereye bakaba babigutura ugatega amatwi, rwose utazaninuba kuko bazagusanga no mu rugo…”

Gusa ngo akurikije ubuhanga n’ubunararibonyea sanzwe amuziho adashidikanya ko azuzuza izi nshingano yahawe.

Basinyiye ko bahererakanyije ububasha bw'akazi

Basinyiye ko bahererakanyije ububasha bw’akazi

Yamuhaye ububasha yari amaranye iminsi

Yamuhaye ububasha yari amaranye iminsi

N'abavunyi bungirije

N’abavunyi bungirije

Na bamwe mu bakozi b'urwego rw'umuvunyi

Na bamwe mu bakozi b’urwego rw’umuvunyi

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

12 Comments

  1. rangen

    13/09/2017 at 4:46 am

    imanza zabahoze ari abayobozi muri REG na WASAC ni test izerekana ko hari impinduka mu butabera….

  2. Karuranga Prudence

    13/09/2017 at 7:16 am

    Ngaho re!!! Udufi duto batureke tubanze dukure? Ndumiwe noneho

    • mahoro jack

      13/09/2017 at 8:24 am

      Nange nayobewe icyo bivuze pe! Ngo “hari n’ubwo uducyaha ukatureka tukabanza tugakura”?

  3. kalinda

    13/09/2017 at 8:30 am

    ubu nibwo se bigaragaye ko ibifi binini byoroshye kubiroba? harya ubu nibwo Murekezi agize ingufu kurusha izo yariafite akiri primer minister? Aba ba nyakubwa ibyo bavuga numva bazajya babibazwa igihe ntacyo babashije gukora ngo barengere inyungu z’abaturage. bitari ibyo bajye bicecekera birire amatunda y’igihugu nubundi ntibaba batowe, ntawe baba bahiganwe ngo babanze berekane icyo bashoboye! nanjye uwambwira ati ngwino wicare hano ufate kuri uyu mugati nabizeza ko nzabajyana m’ijuru mudapfuye!

  4. Karemera

    13/09/2017 at 9:23 am

    Hhhhhhhhhhhhh Murekezi araturangije, ese ntaramenyako ibifi binini niyo bifashwe bica imitego nubundi bikigendera? Nka Murekezi yaroba gute igifi gipima toni kandi we apima 50 kg? Ibyo mvuga mwese murabyumva ntabwo Murekezi ariwe ujyiye guhindura umukino ukinirwa mu ruzi rw’udufi n’ibifi. System y’uburobyi iyo utayitondeye ibifi birahindukira bikarya uwashakaga kubiroba. Naho udufi duto two twagorewe mu kiyaga, turya akanyorogoto kamwe maze ibifi binini bigahite birya utwo dufi duto ngo twakosheje kurya umunyorogoto. Nyamara ibifi binini byarya udufi duto nka 100.000.000 ugasanga ntibikurikiranwa kuko udufi duto tutatinyuka ibyo bya shebuja binini. Ngayo nguko, Murekezi naze yige kuroba utwo dufi duto tumwe turya 1000 Frw, naho ibifi birya za miriyari attention ntibikorwaho kuko bihagarikiwe n’ingwe bisangira kurya utwo dufi duto.

  5. Kanazi

    13/09/2017 at 10:15 am

    Uyu musaza yavamo umu comedien mwiza bazamujyane muri les bobodiufs ajye atwisekereza.naho ibyo bifi binini avuga ahubwo azagire amahirwe ntibizamurobe ari we.

  6. arikirigita

    13/09/2017 at 10:28 am

    Yewee ! Ibyo nakavuze byose urabimvugiye# gusa nakongeraho ko# murekezi yikirigita agaseka! Kandi ngo harya umusore utirariye ntakora ikii! Ngaho narobe agwize simubujije

  7. cyuma

    13/09/2017 at 11:17 am

    Ibifi binini bishyirirwaho itegeko ribirengera ,ibyo bikoze bikavugwa ko bigenwa n’itegeko runaka , bityo ntibyitwe Ruswa . Washaka kubirwanya bakagutekinikira Dossier y’akaga.

  8. Muhanuka mwene Semuhanuka

    13/09/2017 at 12:43 pm

    Uyu we ubanzi atazi ko ibifi binini binaryana. Natareba neza bizamumira bunguri!

  9. kalisa

    13/09/2017 at 2:35 pm

    Niba hari abanyarwanda bakirya cg batanga ruswa bamenye ko bafite ibibazo, kuko ubu bahagurukiwe

  10. Bandora

    13/09/2017 at 4:48 pm

    Murekezi ariya magambo yavuze agomba kuba yayatewe n’ubwoba afite, kuko abona ko uriya mwanya bamaze kumushyiramo atazashobora gufata ibifi binini, kuko nta ntege afite. Kandi nyamara HE yasabye ko ibyo bifi binini bifatwa, iryo rero ni ihurizo rikomeye kuri Murekezi.

    Ariko nyamara burya Murekezi “est un bon stratège”, yasanze kugira ngo abyikuremo neza ari uko yavuga ariya magambo agatera ubwoba ibyo bifi binini. Noneho bigahagurukira icyarimwe kumurwanya kubera ko bifite imbaraga, we akaba ntazo afite,noneho bikamuhirika/bikamukuza kuri uriya mwanya yari amaze gushyirwamo.Bityo akajya kwiruhukira akifatira ka Pansiyo ke k’izabukuru gatubutse akakarya mu mahoro nta ntugunda, nta “stress” n’iterabwoba yashyirwaho aramutse agumye muri uriya mwanya. Ayobewe iki se!!!ntabwo ari umwana w’ejo.

  11. Butera

    13/09/2017 at 4:55 pm

    Ruswa gucika bizashoboka ari uko gutanga serivisi mu nzego zose byihutishijwe, kandi abaturage bakanasobanurirwa amategeko n’uburenganzira bwabo. Ngaho nawe mbwira niba ukeneye serivisi mu butaka cg imyubakire mu karere k’umujyi wa Kigali cyane nka Gasabo, dossier ikamara amezi ane, iyo umuntu asabye uwo muntu inyoroshyo, ngo ayibone mu cyumweru kuki atayitanga??ubutaka n’imyubakire hano mu mujyi byo rwose sinzi pe…., Bwana anastasie turakwizeye ngaho gerageza nawe!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock