CAR: UN irashanjwa gucikisha abarwanyi barashe bamwe mu ngabo zayo – UMUSEKE

CAR: UN irashanjwa gucikisha abarwanyi barashe bamwe mu ngabo zayo

BBC ivuga ko ifite amakuru yizewe ashingiye ku nyandiko yemeza uruhare rw’abagize ubutumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica mu gucikisha abarwanyi bavugwaho kicwa umwe mu bakozi bayo. Bivugwa ko nyuma yo gufatwa bagafungwa, abagabo babiri bo muri umwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri kiriya gihugu basubijwe umugaba wabo.

Muri Repubulika ya Centrafrica hari ingabo za UN zigera ku bihumbi 13

Ibi byabaye muri Ukuboza 2015 nk’uko inyandiko BBC ifite ibyemeza.

Amakuru avuga ko UN yahisemo gucecekesha iyi dossier kubera ko igihugu kiteguraga amatora y’Umukuru w’igihugu, kuvuga dossier nk’iriya bikaba byari buhungabanye amatora mu buryo runaka.

Abarwanyi bivugwa ko barakuwe na UN niabo mu mutwe witwa Union pour la Paix en Centrafrique (UPC).

Ibyaha bashinjwa ngo babikoreye mu gace kitwa Galaboroma.

Icyo gihe ngo umwe mu basirikare ba UN yarabahagaritse ngo abasake, abasaba kumanika amaboko.

Aho kubikora, bahise bakuramo imbunda bashaka kurasa ingabo za UN.

Icyo gihe ngo umwe muri izi ngabo yahise arasa umwe muribo arapfa akomeretsa n’undi.

Babiri muri bane bo muri abo barwanyi barafashwe boherezwa ku kicaro cy’izo ngabo za UN mu mujyi wa Bambari.

BBC ivuga ko abo babiri bakomerekeje umwe mu ngabo za UN.

Mu minsi yabanjirije iyo ngo hari abandi barwanyi bari barishe abasivile mu duce dutandukanye, bituma Minusca itanga iteka ko kurasa ku basivile, ku ngabo za UN cyangwa ku bakozi bashinzwe gutanga ubutabazi ari icyaha kizajya gihanwa n’amategeko agenda Centrafrica n’amategeko mpuzamahanga.

Uyobora abarwanyi ba UPC witwa Souleymane Daouda yavuze ko ibyo bashinja abarwanyi be ari ibinyoma kuko nta ngabo ya Minusca bigeze barasa.

Umuyobozi wa Minusca muro Bambari icyo gihe wari Zlatko Bars-Dimitroff yatanze itegeko ko abo barwanyi ba UPC boherezwa i Bangui kugira nga iperereza rikomeze.

Mu minsi 14 yakurikiyeho, habayeho ibiganiro hagati y’ubuyobizi bukuru bwa Monusca n’abategetsi ba CAR birangira bemeranyijwe kurekura aba barwanyi aribo Rodolphe Sombo-Igain na Ilyassa Ibrahim.

Mu rwego rwo kwanga ko amatora yazazamo agatotsi bitewe n’uko abayobora UPC bakomezaga gusaba ko abarwanyi babo barekurwa kandi babishyigikiwemo n’abaturage bo mu gace ka Ouaka, abayobozi ba UN bahisemo kurekura bariya barwanyi babashyikiriza umuyobozi wa UPC witwa Ali Darassa.

Umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko Darassa ari umwe mu bayobozi b’imitwe irwanya Leta muri kiriya gihugu ukorera iyicarubozo abaturage mu gace ayoboye gakize kuri mutungo kamere.

Abakozi ba UN bavugwa muri iki kibazo bavuga ko bariya barwanyi barekuwe mucyo bita “liberté provisoire”(kurekurwa by’agateganyo).

Ku rundi ruhande ariko, abaharanira uburenganzira bwa muntu bakavuga ko kurekura abantu mu gihe nka kiriya kandi bakarekurirwa mu gace karimo ingabo zibashyigikiye biba bivuze ko barekuwe bidasubirwaho.

UN ishinjwa kudaha uburemere ibyaha bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro bityo bikayitiza umurindi.

N’ikimenyimenyi ngo umunsi umwe mbere y’uko abarwanyi ba Darassa batera agace ka Galaboroma bari baraye bateye akandi gace kitwa Ngakobo.

Umwe mu bayobozi ba UN muri kiriya gihugu yabwiye BBC ko kurekura bariya barwanyi byari ngombwa kugira ngo bacubye uburakare by’abashyigikiye bityo amatora agende neza.

Diane Corner yongeraho ko nubwo byagenze kuriya cyari ikemezo giteye inkeke.

Umuvugizi wa UN muri Centrafrica witwa  Vlad Monteiro nawe avuga ko kubarekura byari bigamije kuzatuma iperereza rikorwa neza.

Igitangaje ariko ngo nuko abo barwanyi batigeze bongera gufatwa mu gihe cy’imyaka ibiri ishize.

Ikibazo gikomeye kurushaho ngo ni uko UPC yamaze kubona ko ibyo ikora babirenza ingohe, bityo nayo igakora ibyo ikora nta nkomanga.

BBC ntiyabashije kuvugana na bariya barwanyi bo muri UPC ngo bagire icyo bavuga kubyo bashinjwa.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Gatera Joseph

    10/11/2017 at 4:41 pm

    Abasirikare ba UN (blue helmets) baransetsa.Byitwa ko baba baragiye kuzana amahoro.Nyamara nibo batera ibibazo kandi nta na hamwe bigeze bazana amahoro.Dufate urugero rwo muli Golan Heights.Bahageze guhera muli 1974.Ariko se bibuza Hezbollah kunyura hafi yaho batera Israel?Mulibuka ukuntu badutereranye muli 1994.Birirwaga bashaka abakobwa baryamana.Uretse guhemba ibifaranga byinshi,UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,imana izamenagura ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU abe ariwe uyobora ISI ayigire Paradizo (Revelations 11:15).Nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33,ku munsi w’imperuka,imana izica abantu bose banga kuyumvira,isigaze gusa abantu bakora ibyo idusaba.Uwo niwo muti wonyine kuko UN n’abayobozi b’isi byabananiye.Nyuma yaho,kwaheri intambara,ubusambanyi,ubusumbane,indwara,urupfu,etc…Niyo mpamvu YESU yasize adusabye “gushaka ubutegetsi bw’imana” (Matayo 6:33),aho kwibera mu ibyisi gusa.Ni nayo mpamvu buri munsi dusenga tubwira imana ngo”Ubwami bwawe nibuze”.

  2. kazungu marcel

    13/11/2017 at 12:21 pm

    ariko ibi byayobeye abantu benshi ubundi un ntawamenya neza ucyo aricyo.

    ibyemezo ufata kureberera abanyabyaha yewe birakaze icyakora yahindytse unzira yo kunyuzamo
    amafarabga naho ibihugu bikomeye ntibihagarika arko nge mbona un ari igikoresho cy’ibihugu bikize.
    ngo bizimye ibyo bidahuje.
    aha bizashira isi ibe iyibyihebe gusa.kuko kumvikanishwa na un byaranze kbsa.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock