Cassa Mbungo utoza Kiyovu yemeza ko nawe akeneye Ombolenga – UMUSEKE

Cassa Mbungo utoza Kiyovu yemeza ko nawe akeneye Ombolenga

Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru uzakinwa mu mpera z’iki cyumweru. APR FC izakina na Marines FC idafite Ombolenga Fitina wayisinyiye ariko abura ibyangombwa kuko Kiyovu Sports nayo iburana ivuga ko ayifitiye amasezerano. Umutoza Cassa Mbungo arasaba ko Ombolenga asubira muri Kiyovu kuko nawe amukeneye.

Abatoza ba Kiyovu sports bifuza ko Fitina Ombalenga ayisubiramo

Abatoza ba Kiyovu sports bifuza ko Fitina Ombalenga ayisubiramo

Tariki 27 Kanama 2017 nibwo byatangajwe ko myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Ombolenga Fitina yasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka ibiri. Iyi nkuru yatunguye abayobozi ba Kiyovu sports kuko nayo yari ayifite amasezerano y’umwaka.

Umutoza wa Kiyovu sports Cassa Mbungo Andre yabwiye Umuseke ko ababazwa no kuba shampiyona yaratangiye hari abakinnyi be bataraboneka mu mikino ya Kiyovu sports.

Umwe muri bo ni Ombolenga Fitina ukora imyitozo muri APR FC yasinyiye kandi afite andi masezerano. Gusa Cassa Mbungo yemeza ko uyu mukinnyi akwiye kwisubiraho agasubira muri Kiyovu kuko bamukeneye.

“Nta mutoza n’umwe utakwifuza umukinnyi mwiza nka Ombolenga. Akwiye kumenya ko ari umukinnyi warezwe na Kiyovu kandi nzi ko nawe atibagiwe ibihe yagiriye muri Kiyovu. Niteguye kumwakira cyane kuko hano ni iwabo. Gusa gahunda ye na APR FC nigenda neza igakora ibyo isabwa nabwo sinabura kumwifuriza amahirwe gusa kugera ubu nifuza ko yagaruka kuko nta mutoza utamwifuza.”

Uyu myugariro w’iburyo w’imyaka 23 yakiniye ikipe imwe gusa mu Rwanda kuko yazamukiye mu makipe y’abato ya Kiyovu sports  ayivamo ajya muri ‘MFK Topvar Topoľčany’ yo muri Slovakia. Yanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi kuva muri 2015.

Andre Cassa Mbungo yiteguye guhangana na mukeba w'amateka Rayon sports

Andre Cassa Mbungo yiteguye guhangana na mukeba w’amateka Rayon sports

Roben NGABO

UMUSEKE

3 Comments

  1. Kalisa

    12/10/2017 at 2:03 pm

    Cassa niyihangane rwose uriya mukinnyi APR FC ntabwo izamurekura Kiyovu izabivamo yimyiza imoso!

  2. Kqli

    12/10/2017 at 7:26 pm

    Kiyovu yabivamo ite ahubwo APR nitange cash niba ikeneye Fitina

    • Kalisa

      16/10/2017 at 9:59 am

      @ Kqli

      Baca umugani ngo “akaruta akandi karakamira”!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock