Charly na Nina baryohereje ab’i Bukavu – UMUSEKE

Charly na Nina baryohereje ab’i Bukavu

Charly na Nina bamaze iminsi muri DR Congo aho bakoze ibiteramo bibiri, mu cyo baraye bakoreye i Bukavu bishimiwe cyane n’abafana ba muzika.

Charly na Nina mu gitaramo i Bukavu

Charly na Nina mu gitaramo i Bukavu

Bari bafite ibitaramo bibiri i Bukavu, harimo icyabaye kuwa gatanu ushize n’icyabaye mu ijoro ryakeye.

Alex Muyoboke ukurikirana inyungu zabo yabwiye Umuseke ko aba bakobwa bageze i Bukavu babanje gutemberezwa uyu mugi, icyabashimishije cyane ngo ni uko basanze abatuye i Bukavu bazi Charly na Nina aho baciye bakagenda babashagaye.

Mu gitaramo baraye bakoze ahitwa Kadutu kitabiriwe n’abantu benshi babagaragarije ko babazi kandi bazi indirimbo zabo.

Indirimbo zabo nka ‘Indoro’ zishimiwe cyane nk’uko Muyoboke abivuga.

Si ubwa mbere bataramiye muri Congo kuko umwaka ushize bataramiyeyo i Goma bari kumwe n’itsinda rya P-Square (ubu ryaratanye).

Aha i Bukavu bafatanyaga n’umuhanzi waho witwa Pappy Kero bakaba barakoraga muzika ya Live.

Charly na Nina bari gutegura kumurika Album yabo ya mbere kuya mbere Ukuboza 2017.

Baririmbaga mu buryo bwa Live

Baririmbaga mu buryo bwa Live

Hari abantu benshi cyane kandi basanze bazi muzika yabo

Hari abantu benshi cyane kandi basanze bazi muzika yabo

Baraceza n'umufana

Baraceza n’umufana

Byashimishije abafana benshi

Byashimishije abafana benshi

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Twin Yeah

    13/11/2017 at 5:54 pm

    Ko ndeba ba Sango nini bari bahuruye! Ni byiza rwose ko babona ko turi abaturanyi! Congolais nta byinshi! Abakobwa bacu na bo barakora byiza. Mujye imbere rwose!

  2. general

    13/11/2017 at 9:57 pm

    umujyi nka bukavu ntibazi microphone sans fil?ndebera biriya bi microphone babahaye wallah!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock