China: Xi Jinping niwe mutegetsi ukomeye nyuma ya Mao Zedong – UMUSEKE

China: Xi Jinping niwe mutegetsi ukomeye nyuma ya Mao Zedong

Mu mpera z’Icyumweru gishize ishyaka riyobora u Bushinwa ryakoze inama rusange hagamijwe gutora uzariyobora mu myaka iri imbere. Hatowe Xi Jinping wari usanzwe ariyobora, uyu mugabo akaba ari we mutegetsi w’u Bushinwa ubonwa nk’ukomeye nyuma ya Mao Zedong na Deng Xiaoping.

President Xi Jinping ejo bundi ari mu nama rusange y’ishyaka y’ishyaka ry’abaturage mu Bushinwa

Mu itegeko nshinga ry’u Bushinwa hongewemo imvugo yemeza ko ibitekerezo bya Xi byo kugira u Bushinwa igihangange ku isi bigomba kugenderwaho kandi ko uzanyuranya na byo azaba yishe Itegeko nshinga.

Kuva u Bushinwa bwatangira impinduramatwara nshya yashyizweho na Mao Zedong, nibwo umuyobozi mu bategetse igihugu nyuma ye ashyizwe ku rwego rw’umuntu ukomeye kandi wubashywe nka Mao. Uwo ni Xi Jinping.

Xi Jinping yagiye ku butegetsi muri 2012. Kuva icyo gihe yahinduye u Bushinwa igihugu cyubashywe kurushaho mu mvugo akunze kuvuga “New Era”.

Yaharaniye ko kigira ingufu mu karere giherereyemo cyane cyane ko Leta zunze Ubumwe za America (USA) yashakaga kuhagira ibirindiro byayo.

Ubushinwa bwa Xi Jinping bwakumiriye USA ko yakohereza amato y’intambara mu Nyanja y’u Bushinwa bituma u Bushinwa burushaho kugira ijambo aho buherereye.

Abantu bagera ku bihumbi bibiri bari bitabiriye inama y’ishyaka rya Gikomunisiti ritegeka U Bushinwa batoye ku bwiganze ijana ku ijana ko icyo bise “Igitekerezo cya Xi Jinping muri Socialism ishingiye ku miterere y’u Bushinwa bwo muri iki gihe’ ko gishyirwa mu itegeko nshinga rya Repubuilika y’u Bushinwa.

Kuba ibyashyizwe muri ririya tegeko byariswe ‘Igitekerezo’ bigaragaza ko yubashywe cyane kuko uretse Mao Zedong na Deng Xiaoping nta bandi byabayeho’ ko amatwara yabo ajya mu itegeko nshinga.

Igitekerezo cya Xi Jinping kivuga ko ubutegetsi bw’u Bushinwa bugomba guhindura ibintu byose hashingiwe ku buryo Isi imeze muri iki gihe kandi ibitekerezo byo guhanga udushya mu nkingi zose bigahabwa umwanya.

Harimo kandi ko u Bushinwa buzakora ibishoboka byose bukabana neza n’ibidukikije, ni ukuvuga ko buzashakisha uko havumburwa ahandi bwakura ingufu zo gukoresha hakarwanywa umuvuduko wo kwangiza ibidukikije.

Ingufu kandi zizashyirwa mu guha ingabo ingufu kandi zikagendera ku mahame agenga ishyaka ry’abaturage b’u Bushinwa.

Muri politiki nshya ya Xi Jinping harimo kandi kuzongera guhuza u Bushinwa na Hong Kong na Taiwan. Manda itaha ye izarangira muri 2022.

BBC

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. umusaza

    24/10/2017 at 4:55 pm

    abanyaburayi birirwa batwigisha democratie bashatse batuza kuko mbona aho itari ariho haba iterambere. mundebere aba bashinwa ukuntu bayobowe mubigereranye n’ iterambere bari kugeraho.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock