Chorale de Kigali ibahishiye byinshi mu gitaramo cya Noheli – UMUSEKE

Chorale de Kigali ibahishiye byinshi mu gitaramo cya Noheli

Chorale de Kigali ivuga ko ihishiye byinshi abakunzi bayo mu gitaramo iri gutegura kizaba taliki ya 17 Ukuboza 2017 kigamije gusogongeza abantu ku ndirimbo n’ibihe bya Noheli.

Chorale de Kigali izwi cyane mu muziki w'umwimerere wa 'Classical'

Chorale de Kigali izwi cyane mu muziki w’umwimerere wa ‘Classic’

Chorale de Kigali imaze imyaka 51 ibayeho ifite abantu benshi bayikunda kubera ubuhanga bwayo mu guhimba, gucuranga no kuririmba.

Buri mwaka itegura “Christmas Carols Concert” igitaramo kigizwe n’indirimbo za Noheli, ubu nabwo kizabera muri Kigali Conference & Exhibition Village-KCEV hazwi nka ‘Camp Kigali’.

Dr Albert Nzayisenga umwe mu bayobozi ba Chorale de Kigali avuga ko uyu mwaka bafite byinshi biri mu gaseke bazereka abakunzi babo batari basanzwe babona mu bitaramo byabo.

Ati “Buri mwaka tuba dufite agashya, umwaka ushize abantu batunguwe n’ukuntu twabaririmbiye indirimbo y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Iburayi, (UEFA Champions League) iririmbwa mu Gifaransa, Icyongereza n’Ikidage, ubu hari n’ ibindi byinshi bikiri ibanga tuzabereka kuri uwo munsi”.

Dr Nzayisenga Albert yakomeje avuga ko abazitabira icyo gitaramo bazaririmbirwa indirimbo zitandukanye buri muntu wese yakwisangamo ngo ntabwo bazibanda kuzo muri kiriziya gusa ariko nyinshi ni izo mu miririmbire ya “Classic”.

Avuga ko igitaramo bagishyize ahantu hisanzuye kugirango bazabashe gushimisha abantu benshi bisanzuye nta mubyigano cyangwa ngo bahagarare.

Igitaramo cyabo ngo kizubahiriza isaha, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ngo bazaba banzitse, kwinjira ni amafranga 5000Frw na 10 000Frw muri VIP.

Kuva mu 1966, ubu ngo abayigize bagera ku 124 bashimishwa no kuba Chorale yabo imaze imyaka 51 iririmbira Imana.

Ubushinze batunguye abantu baririmba indirimbo yitwa "Champions League" iranga irushanwa rya UEFA Champions League

Ubushinze batunguye abakunzi b’umupira babaririmbira indirimbo yitwa “Champions League” iranga irushanwa rya UEFA Champions League

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. Jean

    13/11/2017 at 9:57 pm

    iyi Chorale ndayikunda nubwo ntasengera mubagatorika. concert yabo iherutse nayigiyemo ariko nahavuye mfashe umwanzuro wokutazongera kugisiba bibaho keretse ahari ndrwaye. bararirimba weeeeeeeeeee

  2. Muvara

    14/11/2017 at 5:50 am

    Mwiriwe ? Chorale de Kigali ni iya kwanza kweli ! Ahubwo bibagiwe kutubwira aho twasanga amatickets. Ni ukuri atari ibyo gufana nta yindi chorale nzi banganya ubuhanga muri iki gihugu ! Nzaba mpari n’abanjye bose. Chorale de Kigali turayikunda tuzaba duhari. Muzatubabarire muzaturirimbire ya ndirimbo ya Champion league. Ubushize mwarayikubise ndanyurwa. N’ubu turayitegereje.
    Valens M.

  3. fiston

    14/11/2017 at 11:37 am

    tuzitabira cyane kugirango twiyumviire ubuhanga bwanyu, muzongere mudushyiriremo indirimbo ya champion league.

  4. BEBE

    14/11/2017 at 4:41 pm

    DE KIGALI, muri abahanga cyane, ndabemera pe, ntuye mu cyaro ariko iki gitaramo ntabwo cyancika ndabarahiye.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock