Claire Umutoniwase akunda kwambara imyambaro ifite amabara menshi – UMUSEKE

Claire Umutoniwase akunda kwambara imyambaro ifite amabara menshi

Muri gahunda dutoranya abantu banyuranye bakatubwira ku myambarire yabo, twavuganye na Marie Claire Umutoniwase w’imyaka 20, ndetse akaba n’umunyeshuri muri kaminuza ya ‘Mount Kenya’, mu gukunda kwambara akaberwa, yatubwiye ko akunda kwambara imyambaro irimo amabara menshi.

Marie Claire Umutoniwase waganiriye n'Umuseke kumyambarire ye.

Marie Claire Umutoniwase waganiriye n’Umuseke kumyambarire ye.

Marie Claire Umutoniwase utuye Kimironko mu Karere ka Gasabo, yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko mu guhitamo imyenda kwe agendera ku bintu byinshi.

Yagize ati “Uyu munsi ni ku cyumweru rero kuri uyu munsi mba numva ngomba kwambara umwenda nkunze kandi mbona ko umbereye. Ntabwo nkunda kwambara imyenda ifite ibara rimwe niyo mpamvu ubona nambaye imyenda irimo amabara atandukanye.”

Ubusanzwe Marie Claire ngo ni umufana w’amabara asakuza. Ati “Kuko mba nshaka kwambara amabara atuma ngaragara niyo mpamvu nkunda kwambara umutuku, pink,…mbese amabara asa nk’aho avuga cyangwa asakuza cyane.”

Umutoniwase akomeza agira ati “Impamvu nahisemo gushyiraho insokozo y’umusatsi uboshye ni uko ubu turi mu bihe bihindagurika cyane ubu imvura iragwa cyangwa izuba rikava ikindi buriya abakobwa benshi  bagendana amasakoshi ahanini baba bitwajemo ibikoresho bibafasha gutunganya umusatsi mu gihe wangiritse njye rero sinkunda kuyigendana niyo mpamvu no mu nsokozo yanjye akenshi nibanda ku inyorohereza.”

Marie Claire Umutoniwase ngo akunda kwambara akikwiza.

Marie Claire Umutoniwase ngo akunda kwambara akikwiza.

Kuri we umukobwa wambaye neza  ni uwambeye ibyo yumva akunze kandi yikwije. Ati “nkanjye nkunda kwambara ama pantalo n’amakanzu, kuri njye mba numva nambaye neza.”

Inkweto yambaye ngo yaziguriye ahazwi nko ku muteremuko mu Mujyi, ipantalo ayigurira mu nyubako ya CHIC, ishati yambariyeho inyuma yayiguriye muri Caguwa, agapira yambariye imbere y’ishati akagurira muri CHIC, imirimbo itandukanye yambaye yayiguriye mu Mujyi ahazwi nko kwa rubangura.

Umutoniwase yikundira kwambara imyambaro y'amabara menshi.

Umutoniwase yikundira kwambara imyambaro y’amabara menshi.

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock