Cohen wo muri USA yateye inkunga ya $50 000 urubyiruko rwo muri AERG/GAERG – UMUSEKE

Cohen wo muri USA yateye inkunga ya $50 000 urubyiruko rwo muri AERG/GAERG

Umushoramari wo muri America yateye inkunga imishinga mito ya ba rwiyemezamirimo bakiri urubyiruko brokotse Jenoside yatanze ibihumbu 50$, ngo kuko yasanze urubyiruko ruhura n’imbogamizi zo kubona igishoro no kwakirwa n’amabanki.

Andre Cohen wo muri USA watanze $50 000

Urubyiruko rugizwe n’abantu 16 bari mu mahugurwa yateguwe n’Ikigega ‘Innovation Fund’ n’imiryango y’urubyiruko rworokotse Jenoside n’ikigega SURF, niho abahuguwe bakoze amarushanwa y’imishinga mito.

Bane batsinze barimo UMUGIRANEZA Regis asanzwe atunganya amandazi na biscuits mu bijumba, arashaka gutangira gukora amakaroni mu bijumba, Zigama Protais yabaye uwa kabiri asanzwe atunganya umusaruro w’ibigori abisyamo ifu, Gashongore Erisa wa gatatu akora ibya Design na IT, na NKURUNZIZA Christophe ucuruzi akoresheje ikoranabuhanga (e-commerce).

Andre Cohen umushoramari muri USA avuga ko yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2013 aganira n’imiryango y’urubyiruko rwarokotse Jenoside (AERG/GAERG) bamubwira ku munshinga bafite wo guhugura urubyiruko kwihangira imirimo ari wo ‘Innovation Fund’ yumva ni ikintu cyiza na we yashyigikira.

Ati “Nagize amahirwe yo guhura n’Ikigeda SURF gitera inkunga imishinga y’abarokotse jenocide banganiriza ku bikorwa bya AERG/GAERG na Innovation Fund uburyo bahugura urubyiruko kwihangira imirimo numva ni ikintu cyiza cyane nanjye natera inkunga kigakomera.”

Cohen ngo yumvishe ukuntu ba rwiyemezamirimo bato bagira ikibazo cyo kwizerwa n’amabanki, bagahura n’imbogamizi zo kubona igishoro bituma yumva ko agomba gutera inkunga.

Ati “Ku bwanjye numva twakomeza guhugura urubyiruko rwinshi kwihangira imirimo mito mito akaba ariyo mpamvu nahisemo kuganira na SURF kugira ngo turebe ko twafasha ba rwiyemezamirimo bato bari mu bo bahuguye kuzamuka na bo bakaba bababa ba rwiyemezamirimo bakomeye.”

Innovation Fund ku bufatanye na SURF Fund bateguye amarushwanwa muri ba rwiyemezamirimo bato 16 bahuguwe na Innovation Fund mu bijyanye no kwihangira imirimo bafite  imishinga ikora.

Muri aya marushanwa hatoranyijwemo ba rwiyemezamirmo bane babashije kumenya gusobanura neza imishinga yabo n’icyo bifuza kugeraho, ni bo batsindiye amafaranga y’u Rwanda million 24 n’ibihumbi magana atanu.

Umuhuzabikorwa wa GEARG, Mazimpaka Olivier agira ati  “Nta kindi kintu twagendeyeho duhitamo abatsinze kuko amabwiriza ni amahugurwa twagiye dutanga yari ashingiye kuri ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga ikora,  amafaranga yari make byasabaga amarushanwa kuba umuntu ashoboye azi aho ari n’aho ashaka kugera n’icyo akeneye.”

Mazimpaka yakomeje avuga ko abatsinze bazagabana Frw 24 500 000. Yavuze ko ayo mafaranga ari inguzanyo ariko itagira inyungu bakazayasubiza uko bayahawe, ngo ni umuco wo gutoza urubyiruko gukora ariko bazi ko bazabasha kuyasubiza kugira ngo afashe n’abandi.

Zigama Protais ni rwiyemezamirimo muto utunganya umusaruro uturuka mu bigori agasya ifu, akorera mu karere ka Kamonyi, yavuze ko amafaranga yatsindiye agiye kumufasha kugura imashini isya ibigori ngo kuko ubundi yakoreshaga imashini akodesha.

Ati “Amafaranga bazaduha azamfasha kuzamura umushinga wanjye n’abo naguriraga ibigori bizabafasha kuzamuka kuko nzajya mbagurira neza, n’abo noherereza ifu ibagereho neza kuko noneho nzaba mfite iyanjye mashini.”

Umushinga we wo gutunganya imusaruro w’ibigori yawutangiye mu 2015, afite amafaranga ibihumbi 600. Yatangiye acuruza ifu y’ibigori none ubu na we arayitunganya, akoresha abakozi 13 afitemo muri bo batatu bahoraho.

Innovation Fund yatangiye guhugura urubyiruko rwarokotse Jenoside ibijyanye no kwihangira imirimo mu mwaka wa 2012, imaze guhugura abarenga 800.

Ba rwiyemezamirimo bane batsinze, ni UMUGIRANEZA Regis ari hagati yambaye ikote, Zigama Protais ni uwa kabiri ibumoso, Gashongore Erisa arahera ibumoso na NKURUNZIZA Christophe ubanza iburyo

Akanama katangaga amanota karimo Nyabutsitsi, Andre Cohen na Peter Rwema ukuriye ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse, AMIR

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. kalisa

    06/09/2017 at 8:30 am

    congrats basore bacu imbere heza

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock