‘Confirmed’ ku wa gatandatu nzarara i Kigali – Meddy – UMUSEKE

‘Confirmed’ ku wa gatandatu nzarara i Kigali – Meddy

Meddy umaze imyaka irindwi muri Amerika, ni izina ritegerejwe cyane i Kigali muri iyi weekend. Yemereye Umuseke ko azagera mu Rwanda ku wa gatandatu saa cyenda z’amanywa {15h00}.

Meddy yemereye Umuseke ko azagera mu Rwanda ku wa gatandatu saa cyenda z’amanywa

Ku munsi w’ejo nibwo hatambutse inkuru yavugaga ko ashobora kuza kuri uyu wa kane tariki ya 24 Kanama 2017 ariko  bitaremezwa.

Ati “Iyo gahunda yari ihari ariko ntarafata neza icyemezo bitewe na gahunda zindi nagombaga kubanza gutunganya. Gusa nzagera mu Rwanda ku wa gatandatu saa cyenda”.

Meddy agarutse mu Rwanda mu gitaramo cya ‘Mutzing Beer Fest’ kizaba tariki ya 02 Nzeri 2017 gitegurwa n’uruganda rwa Blarirwa rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye.

Iki ni kimwe mu bitaramo bikomeye biba mu Rwanda buri mwaka. Mu bindi bihe hagiye haza ibyamamare byo mu karere no ku isi. Mu mwaka wa 2016 haje WizKid wo muri Nigeria.

Kuba noneho iki gitaramo kizitibirwa n’umuhanzi w’Umunyarwanda, ngo n’ibintu byerekana agaciro n’urukundo abanyarwanda bamaze guha abahanzi babo.

“Ibi nibyo abahanzi b’abanyarwanda baburaga kuko biri mu byongerera ikizere no gukora cyane ku muhanzi. N’ibindi bitaramo byitabirwaga n’abanyamahanga turaza kubyigarurira”- Meddy

Mbere yuko ajya muri Amerika yari umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki cyane cyane kubera zimwe mu ndirimbo ze zirimo Ese urambona, Mubwire, Amayobera, Igipimo n’izindi.

Ubu ategerejwe cyane mu nshya yakoze ari muri Amerika zirimo Nasara, Oya Maa, Burinde bucya, Holly Spirit, Slowly n’izo yagiye akorana n’abandi bahanzi batandukanye.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. emmy

    26/08/2017 at 8:37 am

    welcome kbsa mites

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock