Cuba, hamwe n’isi, baribuka Che Guevara imyaka 50 nyuma… – UMUSEKE

Cuba, hamwe n’isi, baribuka Che Guevara imyaka 50 nyuma…

Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bagiye mu mugi wa Santa Clara muri Cuba kwibuka intwari y’impinduramatwara muri Amerika y’Epfo, yanaciye muri Africa, Che Guevar, imyaka 50 nyuma y’urupfu rwe.

Che Guevara yari umuganga ariko witangiye impinduramatwara

Che Guevara yari umuganga ariko witangiye impinduramatwara

Mu bihumbi byinshi byari bikoraniye hano hantu hubatswe ishusho nini n’inzu ndangamurage byamwitiriwe harimo ishuti ye Raúl Castro, Perezida wa Cuba.

Che, nk’uko bakundaga kumwita, n’ubu ibikorwa bye biracyatera impaka z’impande ebyiri muri benshi, ariko izina rye ryaramamaye kw’isi.

Mu bice byose bya Cuba ho afatwa nk’intwari ikomeye cyane, ku noti z’amafaranga, ku byapa bya rutura n’ahandi hose hahurira benshi, ishusho ye niyo igaragara henshi cyane.

Mu mugi wa Santa Clara buri hantu hose abantu bari bambaye imyenda iriho ishusho ye bitwaje n’amafoto ye baje kumwibuka no kwibuka ibikorwa bye, cyane muri uyu mugi aho yagiriye intsinzi y’amateka ku rugamba.

Ubwo yatangazaga urupfu rwe ku itariki 09 Ukwakira 1967, Fidel Castro inshuti ye cyane, yavuze ijambo rikomeye asaba abana ba Cuba kuba nka “Che”, agace k’iri jambo rya Fidel kongeraga kuvuzwa mu ndangururamajwi hose kugeza n’uyu munsi.

Ubutwari  bwe, kwanga ikibi, kwanga ba gashakabuhake, kwitanga gukomeye, ubudakemwa mu myifatire n’ibindi byinshi byiganjemo intambara kuri ba gashakabuhake byaranze ubuzima bwe.

Hari ariko bamwe mu bihugu by’iburengerazuba bw’isi bakimufata nk’umwicanyi wari umuhezanguni, ariko muri Cuba by’umwihariko ho azahora yibukwa nk’intwari ikomeye.

Inshuti ye Fidel Castro yitabye Imana umwaka ushize ku myaka 80, ni umwe mu rungano rwe.

Perezida Raúl Castro uzava ku butegetsi umwaka utaha ni umwe mu rungano rwe ugihari.

Ernesto Che Guevara wakomokaga muri Argentine, amaze gufasha abo muri Cuba kuvanaho ubutegetsi bwari bushyigikiwe n’abanyamerika, yakomereje muri Bolivia ari naho yafatiwe n’igico cy’abasirikare 1800.

Mu gitondo cya tariki 09 Ukwakira, yasabye ko aganira n’umwarimu w’aho yari afingiye, bazana umukobwa witwa Julia Cortez wari ufite imyaka 22.

Yabwiye uyu mwalimukazi ko iri shuri bigisihirizaho rimeze nabi ridakwiriye kuba ryigiraho abana, amubwira ko bakwiye gukora ibishoboka bakavugurura ibyumba byaryo kugira ngo abana bigire ahant hakwiye.

Uwo munsi mu gitondo, Perezida René Barrientos wa Bolivia yahise ategeka ko bica “Che” bahita babikora.

Che Guevara na Fidel Castro nyuma gato yo gutsinda urugamba muri Cuba

Che Guevara na Fidel Castro nyuma gato yo gutsinda urugamba muri Cuba

Mu kumwibuka, Raul Castro w'urungano rwe yari ahari

Mu kumwibuka, Raul Castro w’urungano rwe yari ahari

Che muri Bolivia mbere gato y'uko bamwica

Che muri Bolivia mbere gato y’uko bamwica

UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. Che

    09/10/2017 at 9:11 am

    Yishwe nabanyamerika.Ariko kumwica ntabwo bishe ibitekerezo bye.

  2. uk

    09/10/2017 at 2:53 pm

    Mujye mukora research Che yishwe nabanyamerika rero kugumya kugoreka amateka kandi source zizewe zihari sibyiza .

  3. SIBOMANA Eric

    09/10/2017 at 5:58 pm

    Nibyo koko yishwe n’abanyamerika.Ku isi,hari abantu benshi babaye Famous (ibihangange)
    Twavuga Hitler,Nelson Mandela,Staline,Che Guevara,Fidel Castro,Muhamadi,YESU,etc…
    Muli aba bose,nta numwe ureshya na YESU.Ni nawe muntu banditseho IBITABO byinshi kurusha abandi (Cfr US Congress Bookshop).YESU niwe wazanye amatwara yahinduye isi yose wenyine.Ikindi atandukaniyeho n’abandi,niwe wenyine wazuye abantu.Aho kwigisha INTAMBARA nka ba Che Guevara na Muhamadi,YESU yigishaga AMAHORO n’URUKUNDO.Ndetse yadusabye “gukunda abanzi bacu” (Matayo 5:44).Yatubujije KWICA,GUSAMBANA,Guca inyuma abagore bacu,etc…Niba abantu batuye isi bumviraga YESU,isi yose yagira amahoro.
    Abantu ntibacurane ubutunzi bw’isi,ntihagire urenganya undi.Abantu bazarokoka ku Munsi w’imperuka,ni abantu bagerageza kumvira YESU gusa.
    Ba HITLER,Che Guevara,Staline,etc…,bashakaga guhindura isi bakoresheje VIOLENCE kandi imana ibitubuza.Niyo mpamvu batazazuka ku Munsi w’Imperuka,kuko bigishaga VIOLENCE.Naho YESU imana yaramuzuye kandi niwe uzategeka ISI NSHYA iteka ryose (Revelations 11:15).Niyo mpamvu tugomba KWIGANA Yesu,aho kwibeshya ngo turashaka ba CHE GUEVARA.Yesu azazura abamwumvira ku Munsi w’Imperuka (Yohana 6:40).Abashaka KWIGANA ba Che Guevara,ntabwo bazazuka kuko baba basuzuguye YESU.

    • Mujyanama

      10/10/2017 at 11:05 am

      Gusa Yesu ntiyakuyeho kuba Ingabo z’ibihugu zabaho. Icyo yazibwiye n’Ukutagira abo zihongesha (Kwaka Ruswa), Kutagira uwo zirenganya, Kutagira uwo zirega amahugu. Ibyo nizibigeraho Ijuru babikiwemo umugabane kuko Yesu yaziye abantu bose icyo dusabwa n’ukumvira amagambbo ye.

      • Muhariko

        11/10/2017 at 5:55 pm

        Jya kubibwira inzego ziperereza zomu Rwanda.

  4. Tate

    12/10/2017 at 1:52 pm

    Ariko mbega umugabo waribitabo weeee😍😍😍😍😍😍 urupfu rurarya kabisa.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock