Cyprien Sinamenye yavuye muri APR FC ajya muri Rayon sports – UMUSEKE

Cyprien Sinamenye yavuye muri APR FC ajya muri Rayon sports

Rutahizamu usatira aciye ku ruhande rw’ibumoso Cyprien Sinamenye wari umaze amezi atatu muri APR FC yasezerewe none yatangiye imyitozo muri Rayon sports. Umutoza Olivier Karekezi wemeza ko nta mukinnyi yima amahirwe yatangiye kumugerageza.

Cyprien Sinamenye yakiniye APR FC imikino y'Agaciro

Cyprien Sinamenye yakiniye APR FC imikino y’Agaciro

Mu mpera z’iki cyumweru harakinwa umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2017-18’. Rayon sports ikomeje imyitozo yitegura umukino uzayihuza na Kiyovu sports ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017.

Mu myitozo ya Rayon sports iri kubera ku kibuga cyayo gishya kiri mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kanyinya mu kagari ka Nzove, hagaragayemo rutahizamu Cyprien Sinamenye wari muri APR FC.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 yagaragaye mu myenda y’umukara n’umweru ya APR FC mu mikino y’Agaciro na Rubavu Pre season Cup ariko ntubyashobotse ko ahabwa amasezerano kuko yirukanwe mbere yo gutangira shampiyona.

Byatumye afata umwanzuro wo kujya gusaba gukorera imyitozo muri Rayon sports. Ari mu igeragezwa muri iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona nkuko Umuseke wabitangarijwe n’umutoza wa Rayon sports Olivier Karekezi.

“Ni umwana ufite umubiri mwiza ariko njye sinari muzi. Sinjya nanga gutanga amahirwe ku mukinnyi wifuza gukora no kwigaragaza. Twamuhaye amahirwe kugera kuwa gatatu tumureba. Nibigenda neza tuzasaba ko yasinyishwa.”

Sinamenye wakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA, akina mu Isonga FC, Rwamagana FC, Sun Rise FC na APR FC ashobora guhabwa amasezerano muri Rayon sports kuko iyi kipe ifite ibibazo muri ba rutahizamu. Ismaila Diarra bavanye muri Darling Club Motema Pembe yo muri DR Congo ntabwo arabona ibyangombwa bimwemerera gukina shampiyona y’u Rwanda.

Yirukanywe muri APR FC yakiniye imikino myinshi ya Pre season, aha yari ahanganye na Villa SC

Yirukanywe muri APR FC yakiniye imikino myinshi ya Pre season, aha yari ahanganye na Villa SC

Roben NGABO

UMUSEKE

11 Comments

  1. ndikumana

    10/10/2017 at 9:30 am

    Nimumuzane murebe ko atigaragaza. Nasinye aze akine umupira ubushake nibwo bukora.

    • Gakuru Gilbert

      10/10/2017 at 11:09 am

      Uyu musore ni umuhanga cyane turamuzi ahubwo APR ihisemo nabi.Ubwo se J.Mulisa ko yamutoje kandi akamufasha cyane muri Sunrise bishoboka gute ko yamwitabaza muri APR akamukinira imikino ingana kuriya none bakaba badakomezanyije?Ibyo aribyo byose si ikibazo cy’ubushobozi bwe buke kuko muri pre-season yakinnye neza cyane.Rutahizamu w’umunyarwanda ufite igihagararo kuriya,imbaraga,discipline ikipe ifite gahunda imurekura gute koko?
      Rayon sport nimwifatire umusaruro we uzigaragaza bidatinze.

      • Ndanguza Jules

        10/10/2017 at 11:30 am

        Imana ishimwe ko uyu mukinnyi ahisemo kuza muri Rayon sport rwose kuko yo ifite KAREKEZI Olivier uzi kureba neza impano z’abakinnyi kandi akaziha agaciro kazo afatanyije n’ubuyobozi bwacu dukunda.
        Uyu musore muzi kuva ari mu Isonga yari titulaire kuva akiyizamo.Ahubwo Sunrise yari yaratumye atamenyekana cyane.Uyu mwaka ushize nta kipe ikomeye atatsinze igitego uretse Rayon sport ariko nayo nyuma yo gucenga no gusiga ba myugariro bamukoreyeho penaliti yavuyemo igitego Sunrise yadutsinze hano i Kigali.APR se ubwo yakibagirwa igitego yayitsinze?AS Kigali se?Ewana nimumutuzanire ashobora no kuba akunda Gikundiro yacu

  2. Semana Patrick

    10/10/2017 at 11:43 am

    Uyu musore nabonaga ariwe uzadukorera muri APR nk’ibyo Karekezi Olivier yadukoreye dore ko yari yanahawe numero ye (11) none ngo yigiriye muri Gasenyi koko!!??
    Rwose iki ni ikibazo.Ubundi se bigenze gute kumurekura championa yaratangiye?namwiboneye ku mukino wa mbere dukina na Sunrise tubajije impamvu atakinnye batubwirako ari ikibazo cya licence ye itarasohoka none umunyamakuru ngo bamusezereye mbere yo gutangira champiyona!!Gasenyi iradukoranye kabisa

  3. Bagabo F.

    10/10/2017 at 12:10 pm

    Urakaza neza maze uzatubabarize amakipe.N’ubundi wari waragiye mu ikipe itagukwiye.Abo mwakinanaga kandi unaburusha rwose bageze kure gusa nawe ngwino ukine umupira ukoreshe impano yawe,uracyari muto kdi ufite impano.Uyu musore ntasanzwe kuko niwe watsinze igitego cyafunguye shampiyona akigera mu Isonga mugihe ba Danny byari byabananiye.Naze afatanye na Djabel neza nkuko babigenzaga bagikinana mu Isonga gusa asanze Savio yaragiye kdi barahuzaga neza cyane.Munkumbuje Isonga y’igihe cyabo yatozwaga na Seninga I.

  4. Uwayo

    10/10/2017 at 1:35 pm

    Arakaza neza.Ahubwo se sinabonye akina ku 9 neza kurusha ku ruhande!Uyu musore nabonye akina imyanya myinshi pe kandi nabonye anakoresha amaguru yombi neza.Ubwo muri APR Mangwende yari yagize ikibazo mu gikombe cy’agaciro sinabonye ariwe warwanye kuri APR akabanza kuri 3 naho akahakina neza hari habuze undi uhakina.Niyiyizire kabisa ubwo tuzareba Rayon nibahura ko batazicuza.

  5. Se7

    10/10/2017 at 6:06 pm

    Hhhhhhh mbega uburyohe barabirukana bakaza bakabikora bakabatsinda arikose muri Apr harimo ikibazo kimeze gute kombona bose baza bameze neza kdi bafite nubushake Imana igufashe RAYON ikwifatire nzi neza ko uzakora ikikuzanye muri RAYON ni ugutsinda ibindi birizana,izina ryawe rizamenyekana mugihe gito ku isi hose .urakaza neza mboga zizanye ntiwagutera ibuye baguhe amata winywere ukamirwe ayi inyambo zip Nyanza maze ejo usaseruke mukibuga uberewe doreko nubundi warufite igihagararo cyiza

  6. Papy

    11/10/2017 at 7:14 am

    Ejo nari nibereye ku myitozo ,uyu musore ejo nabonye azadufasha cyane. Ejo yakinnye ku 9 atsinda igitego cyiza cyane.Umutoza amushyize no kuri 11 nabwo yarabikoze neza.Mumutuzanire twice amakipe.Ariko se koko APR buriya yirengagije igitego yabatsinze kikishyurwa bigoranye na Rusheshangoga ku munota wa nyuma!!?N’uyu munsi turagaruka kumufana kabisa

  7. Simba Ismail

    11/10/2017 at 8:54 pm

    Uri Sinamenye koko sha ubundi c wajyaga murizo kipe zitazwi uyobewe ikipe ibereye abanyarwanda?nabandi mwese igihe Niki muhumuke muze mwikipe yigisekuru cyurwanda rwa Gihanga.karibu ubu wiswe Wamenye ntukitwa Sinamenye!

  8. Rehema Yves

    12/10/2017 at 6:47 am

    Umuseke turabemera cyane muduha amakuru meza cyane cyane ay’uyu musore twakunze.Muze kutubwira umwanzuro Rayon yamufatiye niba yasinye na numero yahawe.Twiteguye kumwakira neza.Courage

  9. Rugero Justin

    12/10/2017 at 7:22 am

    Umuseke wacu turawukunda cyane uduha amakuru yizewe kandi ashyushye.Muze kutubwira niba uyu musore yasinye na numero bamuhaye ahasigaye dutangire tumufane kahave.
    Abafana twaramwishimiye cyaneeee

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock