Danny Nanone yagiranye ikiganiro kihariye n’Aba Judges bo muri Guma Guma – UMUSEKE

Danny Nanone yagiranye ikiganiro kihariye n’Aba Judges bo muri Guma Guma

Nyuma y’aho aherewe umwanya wa 9 mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7 ntiwemeranyweho n’abakurikiye {Abafana} uburyo yitwaye mu bitaramo byo mu ntara, yagiranye ikiganiro kihariye n’abamuhaye uwo mwanya ‘Judges’.

Danny Nanone yagiranye ikiganiro kihariye n’Aba Judges bo muri Guma Guma

Icyo kiganiro ngo cyari kigamije gukuraho igihuha cy’uko yaba yaribwe umwanya kubera indi mpamvu yindi mu zagiye zivugwa n’abafana. Ahubwo agasobanurirwa impamvu nyakuri.

Gusa ngo muri icyo kiganiro kihariye cyabaye hagati y’Aba Judges na Danny Nanone, bemeranyijwe ko ibyavugiwe aho ari naho bisigara.

Mu kiganiro yagiranye na Radio10, Danny yavuze ko nubwo iyo ntambwe yari yatewe, atigeze yishimira n’ubundi ubusobanuro yahawe.

Ati “Yeah Yeah…!!!nibyo koko habaye ikiganiro kihariye hagati yanjye n’Aba Judges ba Guma Guma. Ariko ntibikuraho ko nahawe umwanya wa 9 mu irushanwa”.

Danny Nanone wirinze gutangaza byinshi mu byavugiwe muri uwo mwiherero, yakomeje avuga ko nta n’icyo yavuga ku wateye intambwe ya mbere ngo icyo kiganiro kibeho.

Icyo ashimangira, ni uko ibyagiye bisobanurwa na Aimable Twahirwa wari uhagarariye abagize akanama nkemurampaka ‘Judges’ ko yaba yarazize kuririmba indirimbo itari iri ku rutonde rw’izo yagombaga kuririmba ntaho bihuriye n’ukuri.

Abajijwe niba ashobora kongera kwitabira iryo rushanwa nyuma yo guhabwa uwo mwanya wa 9 kandi yari umwe mu bahabwaga amahirwe yo kuza mu myanya y’imbere, yavuze ko ntacyo abiziho.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock