Danny Usengimana yahembwe ariko ntiyafasha Police FC kubona intsinzi – UMUSEKE

Danny Usengimana yahembwe ariko ntiyafasha Police FC kubona intsinzi

Nyamata – Umukinnyi w’ukwezi kwa Mutarama muri shampiyona y’u Rwanda Danny Usengimana yahawe igihembo ‘UMUSEKE Player of the month’. Ni mbere y’umukino ikipe ya Police FC yatsinzwemo na Bugesera FC kuri uyu wa kane.

Ushinzwe amasoko muri AZAM TV Sharifa K. Uwase, Mwezi Eric ushinzwe amasoko mu Umuseke, na Nizeyimana Felix wari uhagarariye nibo baha Danny Usengimana igihembo cya Mutarama

Ushinzwe amasoko muri AZAM TV Sharifa K. Uwase, Mwezi Eric ushinzwe amasoko mu Umuseke, na Nizeyimana Felix wari uhagarariye FERWAFA nibo baha Danny Usengimana igihembo cya Mutarama

Ku kibuga kiri mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera habereye umwe mu mikino ine y’umunsi 17 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ warangiye Bugesera FC itsinze Police FC 1-0.

Mbere yo gutangiza uyu mukino Umuseke IT Ltd ufatanyije na AZAM TV na  FERWAFA bashyikirije Danny Usengimana igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri Mutarama mu mikino ya shampiyona.

Uyu musore w’imyaka 21 yatowe arushije Bertrand Iradukunda wa Bugesera FC na Imran Nshimiyimana na Aimable Nshimiyimana ba APR FC. Yabwiye Umuseke ko ashimira cyane bagenzi be bakinana.

Usengimana ati: “Iki ni igihembo gihabwa umuntu ku giti cye ariko njye ndagikesha ikipe yanjye kandi ndakibatuye. Iterambere ryose ngeraho nibo ndikesha mpereye ku batoza bacu n’abakinnyi bagenzi banjye.”

Inshuro 3 mu mezi ane aheruka yatoranyijwe muri bane bahize abandi muri UPMA

Inshuro eshatu mu mezi ane aheruka yatoranyijwe muri bane babaga bahatanira iki gihembo

Danny Usengimana ni rutahizamu ukiri muto ariko witwara neza

Danny Usengimana ni rutahizamu uri kwitwara neza

Nyuma y’iki gihembo Police FC y’umutoza Seninga  Innocent yatsinzwe umukino wa shampiyona na Bugesera ya Mashami Vincent 1-0.

Igitego kitsinzwe na Nizeyimana Mirafa umukinnyi wo hagati wa Police FC ku munota wa 22 kuri coup franc yatewe na kapiteni wa Bugesera FC Nzabanita David Saibad.

Indi mikino y’umunsi wa 17 shampiyona yabaye none kuwa kane

Marines Fc 1-1 AS Kigali
Pepiniere Fc 0-1 Musanze Fc
Sunrise Fc 0-2 Kirehe Fc
Bugesera Fc 1-0 Police Fc

Kuwa gatanu
Etincelles Fc vs Mukura VS (Stade Umuganda)
Amagaju Fc vs SC Kiyovu (Nyamagabe)

Ibirarane

Tariki 28 Gashyantare 2017
APR Fc vs Gicumbi Fc (Stade de Kigali)

Tariki 1 Werurwe
Rayon Sports vs Espoir Fc (Stade de Kigali)

Isaie Songa yari yahawe amahirwe yo kubanza mu kibuga ariko ntibyamuhiriye

Isaie Songa (ugiye kugwa) yari yahawe amahirwe yo kubanza mu kibuga ariko ntibyamuhiriye

Bugesera FC yari ihagaze neza muri uyu mukino, aha Imurora Japhet wa Police FC yagerageza kwaka umupira Uwacu Jean Bosco

Bugesera FC yari ihagaze neza muri uyu mukino, aha Imurora Japhet wa Police FC yagerageza kwaka umupira Uwacu Jean Bosco ubu uhagaze neza muri Bugesera

Abatuye aka karere bakunda ikipe yabo

Abatuye aka karere bakunda ikipe yabo bafitemo n’abafana b’ikotaniro

Abafana ba Bugesera FC bishimiye umusaruro w'ikipe yabo

Abafana ba Bugesera FC bishimiye umusaruro w’ikipe yabo

Nubwo ikibuga cy'i Nyamata atari cyiza ariko abasore ba Bugesera FC barimo Olivier Kwizera bamaze kukimenyera

Ikibuga cy’i Nyamata si cyiza ariko abasore ba Bugesera FC barimo Olivier Kwizera (umunyezamu) bamaze kukimenyera

Rucogoza Aimable yagoye cyane ba rutahizamu ba Police FC

Myugariro wibukwa cyane muri za Rayon Sports Rucogoza Aimable bita Maambo (iburyo)yagoye cyane ba rutahizamu ba Police FC

Bwanakweri Emmanuel ntiyashoboye kugarura uyu mupira yatewe na mugenzi we

Bwanakweri Emmanuel ntiyashoboye kugarura uyu mupira yatewe na mugenzi we ukajya mu izamu ryabo

Iradukunda Betrand wari mu bahanganye na Danny yishimira intsinzi y'ikipe ye

Iradukunda Betrand wari mu bahanganye na Danny ku gihembo Danny yahawe, aha arishimira intsinzi y’ikipe ye

Ibyishimo ku bakinnyi ba Bugesera FC

Ibyishimo ku bakinnyi ba Bugesera FC

Bahagurutsa abakunzi babo

Gutsinda ikipe yahabwaga amahirwe buri gihe biraryoha cyane ku bakinnyi babikoze

Asaba abasore be kugarira neza ngo batishyurwa

Mu karuhuko k’igice cya mbere, Mashami Vincent arasaba abasore be kugarira neza ngo batishyurwa

Abatoza ba Police FC, Seninga Innocent na Justin batanga inama nyuma y'igice cya mbere

Abatoza ba Police FC, Seninga Innocent na Justin batanga inama nyuma y’igice cya mbere

Kuko nta rwambariro kuri iki kibuga, Mashami atanga inama abakinnyi bicaye mu kibuga

Kuko nta rwambariro kuri iki kibuga, Mashami atanga inama abakinnyi bicaye mu kibuga ati “muhagarare mutya”

Nizeyimana Mirafa witsinze igitego bihesha Bugesera FC amanota atatu

Nizeyimana Mirafa witsinze igitego bihesha Bugesera FC amanota atatu hagati ntako atari yagize

Nizeyimana Mirafa asa n'uvuga ati, uyu munsi ntiwari uwanjye peeee!!!

Nizeyimana Mirafa umukino urangiye yagize agahinda cyane ko yitsinze igitego

Photos © R.Ngabo/UMUSEKE
Videos 
© AZAM TV


Roben NGABO
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock