Danny Vumbi n’umugore we bamaranye imyaka 13 – UMUSEKE

Danny Vumbi n’umugore we bamaranye imyaka 13

Umuririmbyi Danny Vumbi n’umugore we Muhawenimana Jeannette bari mu bihe byiza byo kwishimira isabukuru y’imyaka 13 bamaze barushinze, kandi bakaba ‘bagikundana nko ku munsi wa mbere!’. Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu gihugu.

Basezerana imbere y'amategeko mu 2004.

Basezerana imbere y’amategeko mu 2004.

Mbere na mbere Danny Vumbi ni muntu ki?

Danny Vumbi ku mazina ye nyakuri yitwa Semivumbi Daniel ubu afite imyaka 39. Ni imfura mu muryango w’abana icyenda.

Ubu atuye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, we na Jeannette bafite abana babiri; Henry Jayz Ineza na David Ihirwe.

Danny afite Impamyabumenyi ya Kaminuza yaherewe mucyahoze ari ishuri rikuru nderabarezi “KIE” mu bijyanye no kwigisha.

Iyi mpamyabumenyi yaje kuyibyaza umusaruro dore ko yahise anatangira kwigisha imibare, nyuma aza kuba Ushinzwe Imibereho myiza ahitwa Kintobo muri Nyabihu, nyuma yaho ubu akora Muzika ndetse ni n’umunyamakuru kuri Radio Authentic ya Zion C. Temple.

Muzika yayitangiye mu 2002 ari mu itsinda rya KIE Music Band. Mu mwaka wa 2004 aza gushinga itsinda afatanyije na Gatsinzi Victor Fidele baryita The Brothers baza kwinjizamo na Fikiri Nshimiyimana uzwi nka Ziggy 55.

The Brothers yakoze indirimbo zakunzwe mu myaka ya 2008, 2009 ariko aba bagabo baza gutandukana ku mpamvu zo “kubura umwanya uhagije ko kwibanda kuri muzika yabo nk’itsinda” nk’uko babitangaje.

Danny Vumbi yatangiye kujya akora indirimbo ari wenyine zitangira gukundwa, imwe mu zakunzwe cyane ni indirimbo yise “Ni Danger” yakunzwe n’abantu benshi b’ingeri zose kuko yarimo amasomo ku rurimi muri iki gihe.

Barangiza Kaminuza, aha umugore wa Vumvi yari yakoze 'défense' y'igitabo cye.

Barangiza Kaminuza, aha umugore wa Vumvi yari yakoze ‘défense’ y’igitabo cye.

Ibiteye amatsiko kwa Danny Vumbi  

Danny Vumbi yasezeranye na Muhawenimana Jeannette mu mwaka wa 2004,  imihango y’ubukwe bwaho ibera ahantu hatandukanye.

Gusezerana mu mategeko byabereye i Busogo mu Karere ka Musanze, naho gusezerana imbere y’Imana bibera bibera muri Paroisse ya St Pierre Kimisagara.

Danny Vumbi yamenyanye n’umugore we bahuriye mu ngando (abanyeshuri bakoraga mbere yo kwinjira muri Kaminuza) bombi basoje amashuri yisumbuye, hari mu 2001.

Danny avuga ko icyakomeje umubano wabo ari uko baje kongera guhurira muri kaminuza imwe yahoze ari “KIE” bose biga imibare.

Uyu mugore wa Danny Vumbi akubwira ko mu bahanzi Nyarwanda yemera uwa mbere ari umugabo we, agakunda cyane indirimbo ye yitwa “Ubwenge ku gihe”.

Akandi gashya uyu muryango ujya wishimira ni uko umugore wa Danny yavutse mu kwezi kwa gatanu (Gicurasi) tariki 07, naho imfura yabo ikavuka tariki 08 Gicurasi.

Urukundo rwarakuze nabo barakura ubu bameze neza kandi barakundana.

Urukundo rwarakuze nabo barakura ubu bameze neza kandi barakundana.

Danny Vumbi avuga ko akunda umugore we nko ku munsi wa mbere bakibonana.

Danny Vumbi avuga ko akunda umugore we nko ku munsi wa mbere

Abantu babazi babatangira ubuhamya.

Abantu babazi babatangira ubuhamya.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. Musinguzi

    05/10/2017 at 10:47 am

    Dore inkuru zo kwereka urubyiruko naho ibya babandi ngo bashwana bitwicira abana mu mutwe. Positive thinking irubakwa!

    • gahima

      05/10/2017 at 11:36 am

      ubone hari abatanga commentaire kuri iyi nkuru barenze 2, ariko urebe iya,safi commentaire ziriho bivuze abantu dukunda destructive actions kuruta constructive acts

      • ineza

        05/10/2017 at 7:56 pm

        sinkibyo byose se!?tujye dushyigikira ibifite akamaro naho ibibi tubishyire ku ruhande kuko ntaho byatugeza rwose.rwose urakoze cyane.

  2. ineza

    05/10/2017 at 7:59 pm

    sinkibyo byose se!?tujye dushyigikira ibifite akamaro naho ibibi tubishyire ku ruhande kuko ntaho byatugeza rwose.rwose urakoze cyane.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock