Darassa ugiye gutaramira i Kigali ngo u Rwanda ni igihugu buri wese yakwifuza – UMUSEKE

Darassa ugiye gutaramira i Kigali ngo u Rwanda ni igihugu buri wese yakwifuza

Umuhanzi Shariff Thabeet uzwi nka Darassa wo muri Tanzania ari mu Rwanda aho agiye gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo yatumiwemo n’itsinda Sick City ry’abana bahoze babyina mu mihanda. Uyu muhanzi avuga ko u Rwanda ari igihugu buri wese yakwifuza kugeramo.

Darassa yabwiye Abanyamakuru ko yageze mu Rwanda agatungurwa n'ubwiza bwarwo

Darassa yabwiye Abanyamakuru ko yageze mu Rwanda agatungurwa n’ubwiza bwarwo

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, Darassa wamamaye mu Rwanda mu ndirimbo Muziki, yavuze ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda ariko ari ko yabonye ari igihugu buri muntu yakwifuza gukandagiramo kubera ubwiza bwacyo.

Ati “Nageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye ariko uko nahatekerezaga nibajije ko hari ahandi ngeze hatari muri Afurika.”

Uyu murapere wo muri Tanzania ugiye gutaramira abahanzi Yuma ya mugenzi we Diamond bombi bo muri Tanzania, yavuze ko aje gushimisha Abanyarwanda bakunda ibihangano bye.

Darassa uje mu Rwanda asanga abakunzi ba muzika bamaze gucengerwa n’indirimbo ye yise Muziki, yavuze ko hari agashya ahishiye abakunzi b’ibihangano bye mu Rwanda.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kiswe Pressing Forward kiririmbamo Darassa kiraba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, mu ihema rinini rya Camp Kigali guhera 18h00.

Joel RUTAGANDA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock