Delphine Uwamahoro, rwiyemezamirimo mushya mu guhanga imideri – UMUSEKE

Delphine Uwamahoro, rwiyemezamirimo mushya mu guhanga imideri

Yatangiye guhanga imideri nk’umwuga mu mwaka ushize wa 2016 ubu abikorera i Nyamirambo aho afite iduka ricuruza imideri akora ikorerwa i Ruli muri Gakenke. Delphine isoko rye rinini riri Iburayi na Amerika kuko abanyarwanda benshi batarakangukira gukunda imyambaro ikorerwa iwabo.

Delphine mu iduka rye kuri Cosmos i Nyamirambo

Delphine mu iduka rye kuri Cosmos i Nyamirambo

Delphine yabwiye Umuseke ko ku myaka itandatu yari yaratangiye kujya yihitiramo imyambaro, bitandukanye n’abana b’iki kigero baba bagihitirwamo n’ababyeyi. Atekerekeza ko gukunda Fashion bye byahereye cyera bimurimo.

Kwinjira mu guhanga imideri nk’umwuga yaje kubishwamo na John Bunyeshuri umuyobozi wa Kigali Fashion Week.

Ubu amaze kumurika imideri akora muri Kigali Fashion Week ya 2016 na 2017, Rwanda Modesty Fashion Show no muri Show Room yari yateguwe ku bufutanye na ambasade y’ababarigi.

Ubu aritegura no kujya kumurika imideri akora muri Seychelles mu Ukwakira 2017.

Uyu mukobwa wavukiye i Ruli mu karere ka Gakenke avuga ko hari abo biganye aho iwabo batagije amahirwe yo gukomeza amashuri, akaba yarahisemo kubafasha abicishije mumpano ye.

Uwamahoro ati “Natangiye gukorana n’abagore ndetse n’abakobwa {barimo n’abo biganye} bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye nabafashije gushinga  cooperative yo kudoda no gukora imirimbo yo kwambara mbagurira n’ibikoresho ubu  bankorera imyenda mba nahimbye. ”

Ikibazo abahanzi b’imideri mu Rwanda bagifite ngo ni uko abanyarwanda benshi bagikunda kwambara imyenda iva mu mahanga.

Ati “Ibi bituma tutagurisha cyane ibihangano byacu. Ariko ubu mfite website yanjye igurisha ibihangano mba nakoze kuko isoko rinini ndifite muri America n’iburayi, muri ino minsi nafunguye imiryango muri Nigeria.”

Uyu mukobwa yatangiye akora imyenda 20 none ubu ngo ageze ku rwego rwo gukora imyenda 1 500 ku kwezi kuko isoko rye rigenda rizamuka buhoro buhoro.

Guhanga imideri ku babifitemo impano abona ari umwuga utanga ikizere ku babikora neza ku byababeshaho neza kuko ari umwuga uri gutera imbere buri munsi.

Bimwe mu bihangano bya Delphine

Bimwe mu bihangano bya Delphine

Akora ibintu bitandukanye nubwo isoko ryo mu Rwanda rikiri rito

Akora ibintu bitandukanye nubwo isoko ryo mu Rwanda rikiri rito

Akorana n'abagore b'iwabo i Ruli badoda imyenda aba yahanze

Akorana n’abagore b’iwabo i Ruli badoda imyenda aba yahanze

Delphine Uwamahoro afite ikizere ko uyu mwuga ukozameza gutera imbere uko iminsi iza

Delphine Uwamahoro afite ikizere ko uyu mwuga ukozameza gutera imbere uko iminsi iza

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

14 Comments

  1. Olivier

    14/08/2017 at 10:05 am

    Komeza utsinde Mwana w’iwacu

  2. koko

    14/08/2017 at 10:09 am

    ni byiza

  3. ndabishimiye felix

    14/08/2017 at 11:31 am

    courage

  4. Habumuremyi Evode

    14/08/2017 at 12:52 pm

    Courage Mukobwa wacu. Birashimishije pe !!!

  5. Anastase

    14/08/2017 at 2:02 pm

    Keep it up

  6. Christine Mukeshimana

    14/08/2017 at 2:25 pm

    Courage rwose ibikorwa byawe ni byiza.

  7. karangwa

    14/08/2017 at 3:56 pm

    Komereza aho Delphine kandi Imana izabigufashe mo

  8. Sophie

    14/08/2017 at 4:30 pm

    wow ni byiza cyane turagushyigikiye

  9. Maloney

    15/08/2017 at 8:48 am

    Courage classmate

  10. TWIZEYIMANA Maurice

    15/08/2017 at 2:26 pm

    Courage , courage , may your talent /business grows up higher and higher in all over the world! Turagushyigikiye!!

  11. ALOYSIE

    16/08/2017 at 4:00 pm

    Byiza cyane pe

  12. kodo

    16/08/2017 at 6:47 pm

    Courage Delphine!

  13. Gentille

    21/08/2017 at 10:53 am

    Courage Delphine ,you deserve it even more

  14. Mahoro

    27/08/2017 at 6:33 am

    Wooow this so Amazing, keep your business up Delphine. Uzafungure nimiryango Costa Rica bakunda iyo myenda cyane!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock