Demokarasi ni ihame dufite aho duhuriye naryo, ariko ritafatwa kimwe hose – Kagame – UMUSEKE

Demokarasi ni ihame dufite aho duhuriye naryo, ariko ritafatwa kimwe hose – Kagame

Kuri uyu wa gatatu, Perezida Kagame Paul yagejeje ijambo ku Kanama Gashinzwe Ububanyi n’Amahanga mu kiganiro cyihariye cyari gifite umutwe ugiri uti “Ikiganiro na Kagame”. Iyi ikaba yari imwe mu nshingano ze mu Nama Rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera I New York.

Perezida Kagame ageza ibitekerezo bye ku bari muri iki kiganiro

Perezida Kagame ageza ibitekerezo bye ku bari muri iki kiganiro

Ibiro by’umukuru w’igihugu bivuga ko muri zimwe mu ngingo Perezida Kagame yagarutseho harimo; demokarasi mu Rwanda, ubumwe n’ubwiyunge, imiyoborere, ubutwererane ndetse no guhuza imikoranire n’ibindi bihugu byo mukarere.

Avuga kuri demokarasi n’ubwisanzure, Perezida Kagame yavuze ko nubwo demokarasi ari ihame buri wese aba ashaka kwiyumvamo, hari uburyo bamwe bayumva uko itari.

Yagize ati:“Domokarasi koko ni demokarasi, guhitamo kuyisobanura nkaho ari iyo mu “bihugu byo mu burengerazuba bw’isi” nibyo koko, ariko se mu by’ukuri ibi bisobanuye iki? Iri jambo, demokarasi , ni ihame  twese dufite aho duhuriye naryo, ariko ntirigomba gufatwa kimwe hose.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ntibyahwemye kudusaba ko twagendera ku gisobanuro biha demokarasi, banashyiraho amahame y’uko abantu bagomba kubaho. Ni gute abaturage bakwigenga, mu gihe uburyo babaho bugenwa n’undi muntu? Gutegeka abantu demokarasi runaka, utabanje kumenya uko babayeho, umuco wabo n’amahame y’igihugu, ni ubujiji.”

Perezida Kagame yavuze ko bitangaje kuba abigisha Abanyafurika demokarasi arinabo bagaruka bagatanga ibitekerezo byuwo bifuza ko ariwe uyobora igihugu.

Avuga ku mpinduka mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bageze ku iterambere kuko bari bafite icyerekezo gihamye  kuva muri 2000 kugeza muri 2020 cy’uburyo hagombaga kuzamurwa ubushobozi bw’abaturage.

Yagize ati “Iterambere ry’ubukungu tubona mu Rwanda rinafite aho rihuriye n’ibibazo bya politiki twavugaga mu kanya. Inkunga y’amahanga yagize uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, kuko twagaragarizaga abaterankunga ko ikoreshwa neza.

Twahisemo gushora imari mu nzego z’ingenzi zirimo: uburezi, ubuzima n’umutekano kugira ngo abaturage bacu babeho ubuzima bubahesha agaciro. Mu myaka 15 ishize ubukungu bwacu bwazamutse ku kigero kiri hagati ya 7-8% buri mwaka.

Ibi byose bigirwamo uruhare n’Abanyarwanda kandi biri ku rwego rushimishije. Twari turajwe ishinga no kwiteza imbere ubwacu no kugeza abaturage bacu aho bagomba kuba

Muri iki kiganiro i New York

Muri iki kiganiro i New York

Kuri manda ya gatatu ndetse n’intsinzi y’amajwi arenga 98%, Perezida Kagame yavuze ko ibi bifite aho bihuriye n’amateka y’igihugu.

Yagize ati “ Ibi hari aho bishingiye mu mateka yacu. Imyaka 23 yo kongera kubaka igihugu  ndetse no guhuriza hamwe abaturage bahagaze neza. Abashobora gushingira ku mateka y’u Rwanda basobanukirwa impamvu ari uko bimeze, gusa ku bindi bihugu ibi bishobora gufatwa ukundi.

Ni gute abantu batsinda amatora ku majwi 35% ?Twebwe mu Rwanda twabonye byizana. Jyewe nari niteguye kuva ku buyobozi, ariko bidatinze, hahise hatangira ubukangarumbaga, imikono y’abantu miliyoni enye ijyanwa mu nteko ishingamategeko. Iyo mikono yasabaga ko Itegekonshinga rihinduka ariko ntirihinduke ryose, icyo bashakaga ni manda ya gatatu.”

Ku birebana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibibazo bya Kongo no kubishakira ibisubizo byarebaga Abanyekongo ubwabo, ngo hari impamvu zaturutse ahandi, aha yavuze kuri MONUSCO yananiwe kugarura amahoro kabone nubwo yahawe amamiliyari y’amadorari n’umuryango mpuzamahanga.

***************

10 Comments

  1. Turatsinze

    20/09/2017 at 1:37 pm

    Naragenze ndabona.Mbese nitwe dusobanurira abandi icyaricyo demokarasi.

  2. Ngofero

    20/09/2017 at 4:25 pm

    Muri uru Rwanda, kuva ku ngoma ya Rwabugiri kugeza uyu munsi, ubutegetsi buhererekanwa mu ntugunda n’imivu y’amaraso. Nta somo na rimwe rya demokarasi twaha igihugu icyo ari cyo cyose. Umunsi twagize umugisha wo kubona abantu nka bane cyangwa batanu bayoboye u Rwanda bicaranye mu muhango runaka, uwitabye Rurema azize urw’ikirago agaherekezwa n’abo bandi nk’uko tubibona ahandi, abana n’abashakanye n’abategetsi babuvuyeho nabo bakaba mu gihugu mu mahoro, ntawubanyaze ntawubarya n’urwara, nibwo twazivuga imyato. Naho ubundi…

  3. GITERA James

    20/09/2017 at 5:55 pm

    Kuva isi yabaho,abantu bagerageje ubwoko bwinshi bwo gutegeka:Democracy,Socialism,Communism,etc…,
    Ariko byose nta na kimwe cyakuyeho ibibazo isi ifite:Ubukene,ubushomeri,akarengane,ubusumbane,intambara,indwara,urupfu,etc…
    Imana yihoreye ABAYOBOZI bo mu isi,kugirango ibereke ko abantu tudashobora kwiyobora neza nkuko Jeremiah 10:23 havuga:”Man can’t direct his steps”.Imana yashatse kwereka ABAYOBOZI ko badashoboye.Nubwo bo bavuga ko bashoboye.Kubera iyo mpamvu,imana izabamenagura bose ku munsi w’imperuka nkuko muli Daniel 2:44 na Zaburi 110:5 havuga.Inyama zabo izazigaburira ibisiga byo mu kirere (birds) nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 19:17,18.Noneho ubutegetsi bw’isi yose buhabwe YESU KRISTU,abe ariwe ukuraho ibibazo byose isi ifite (Ibyakozwe 11:15).Ntabwo ari DEMOCRACY izakuraho ibibazo isi ifite.Usanga ari iyo gukiza abantu bamwe bake gusa.Icyo dukeneye ni THEOCRACY,nukuvuga ubutegetsi bw’imana.Niyo mpamvu YESU yasize asabye Abakristo nyakuri “gushaka ubwami bw’imana”,bisobanura ubutegetsi bw’imana (Matayo 6:33),kuko aribwo bwonyine buzakemura ibibazo byose dufite,harimo n’URUPFU.
    Soma Zaburi 146:3,4 wumve ukuntu imana itubuza kwizera abategetsi bo mu isi.

    • Gitwaza

      20/09/2017 at 7:59 pm

      Jya kubwiriza ku mirasire uduhe amahoro kuri runo rubuga.

      • Nyangezi

        21/09/2017 at 4:06 am

        Kihorere kariya karasaze, ni ukwirirwa gahinduranya amazina hano, kandika ariya mahomvo yako ngo ni imirongo yo muri bibiliya. Wasanga buriya kandi arwaye bwaki, imirire ari ukubanza kujya gushaka abo abeshya ngo abafitiye ubuhanuzi.

        • KABANO Cosma

          21/09/2017 at 8:14 am

          Ndibariza wowe Nyangezi.Ndabona uvuga ko GITERA arwaye Bwaki.Birashoboka cyane ko wowe ufite akazi keza Leta yaguhaye.Bityo ukaba urwanira IMBEHE yawe.
          Ndabona upinga BIBLE cyane,ngo ni AMAHOMVU.
          Umugati Leta yaguhaye,ntabwo uzakubuza GUPFA.Gitera,arakwereka uburyo wabona Ubuzima bw’iteka mu isi izahinduka Paradizo.Ejo uzasaza,upfe,we KUZUKA.Ariko abantu bemera Bible,bagakora ibyo imana idusaba,bazazuka bahembwe Ubuzima bw’iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).YESU wabitubwiye,akurusha ubwenge.
          Ubutunzi ufite,ntabwo buzagutabara ku Munsi w’Imperuka uri hafi cyane (Zefaniya 1:18).Ikibabaje nuko muba mwumva ko mukomeye cyane,nyamara ejo mugapfa,mukaba ZERO,bakabajyana I Rusororo,kugirango mutanukira abantu bazima!!Kaliya gasanduka babajyanamo,nta na metero 2 gafite.Nyamara usize za Etages na V8 !!!
          Nta bwenge kabisa.

          • Kamenge

            21/09/2017 at 10:13 am

            Barakubuza guhinduranya amazina nk’imbwa nawe ukaba aribyo wongera gukora !

          • HABARUGIRA Andrew

            21/09/2017 at 10:24 am

            Nanjye ndasubiza Nyangezi.Nubwo yita Bible ngo ni “amahomvu”,namenye ko ahubwo ari we Mahomvu.Bible yemerwa n’abantu barenze 4 Billions (Milliards).
            Na UN irayemera kuko imbere ya Office ya UN iba I New York,handitse amagambo dusanga muli YESAYA 2:4.Abahanga bakomeye barimo Nelson Mandela,Gandhi,Isaac Newton,EINSTEIN,etc…bemeraga Bible.Wowe Nyangezi,uri iki ku buryo wita Bible ngo ni Amahomvu? Uri ubusa kuko ejo uzapfa ukajya mu gitaka,ukabora.

  4. patty

    21/09/2017 at 10:40 am

    ndabona ufite ibbibazo byi hariye . uru n’urusengero?…izo bible uba utuzanaho genda uza pfane nazo

  5. Leon

    21/09/2017 at 3:29 pm

    ariko ubwo murapfa iki Bantu b.Imana.mwabanye mu Mahoro ko Ari cyo Dusabwa n.umwami wacu

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock