Dennis Rodman yasubiye muri North Korea – UMUSEKE

Dennis Rodman yasubiye muri North Korea

Uyu mugabo wahoze ari igihangange muri NBA kuri uyu wa kabiri yafashe indege ku kibuga cy’indege mu Bushinwa yerekeza i Pyongyang muri Korea ya ruguru gusura mucuti we Perezida Kim Jong Un wamwakiriye neza ubwo ahaheruka.

Rodman asanzwe ari inshuti cyane na Perezida Kim

Rodman asanzwe ari inshuti cyane na Perezida Kim

Leta ya USA (iwabo wa Rodman) imaze igihe irebana ay’ingwe na Pyongyang ndetse yashyizeho amatangazo ko Abanyamerika badakwiye gutemberera muri Korea ya ruguru kubera umutekano wabo.

Rodman ageze ku kibuga cy’indege cya Beijing abanyamakuru benshi bahise bamwuzuraho bamubaza iby’urugendo rwe yari akomeje i Pyongyang nk’uko bivugwa na CNN.

Yabasubije ati “ndi kugerageza gufungura umuryango. Icyo ngamije ni ukureba ko nageza indi mikino muri Korea ya ruguru. Nicyo k’ingenzi.

Korea ya ruguru na USA bimaze igihe birebana nabi cyane, abajijwe niba yaravuganye na Perezida Trump ku rugendo rwe nanone, yasubije ko yibaza ko Trump abyishimiye kuko ari kugerageza ikintu impande zombi zikeneye.

Leta ya US yashyizeho amatangazo ko Abanyamerika badakwiye kujya muri kiriya gihugu ku bw’umutekano wabo. Ndetse Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga wa US yatangaje ko bazi iby’urugendo rwa Rodman muri Korea ariko yagiye nka we ku giti cye.

Muri Korea ya ruguru hafungiye abanyamerika bane barimo n’umwe wakatiwe igifungo cy’imyaka 15.

Mu 2014 yari yagiyeyo, avuyeyo Rodman yabwiye CNN ko ari kugerageza gufungura imiryango kuri kiriya gihugu amahanga yashyize mu kato.

Denis Rodman w’imyaka 56, ari mu kiciro cy’abitwa Hall of Fame muri NBA, abanyamerika bamwe bagiye bamunnyega ku bucuti afitanye na Perezida Kim uvugwaho umugambi w’ibisasu kirimbuzi, ariko we akavuga ko ari uburenganzira bwe.

Ubwo ahaheruka yakiriwe neza na Perezida

Ubwo ahaheruka yakiriwe neza na Perezida

Dennis Rodman hambere yarabicaga bigacika muri Detroit Pistons na Chicago Bulls aho yatwaye ibikombe bitanu bya NBA Championships

Dennis Rodman hambere yarabicaga bigacika muri Detroit Pistons na Chicago Bulls aho yatwaye ibikombe bitanu bya NBA Championships

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. h

    13/06/2017 at 10:47 am

    reka ntabyo kwishinga munyangire, natwe mu rugo nkura hari imiryango ababyeyi batubuzaga gusura kuko bafitanye ibibazo hagati yabo ariko twe abana twarasuranaga tukabarekera ibibazo byabo, kila mtu n ubuzima bwe

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock