Divayi yo mu bijumba yahize indi mushinga mu majyaruguru – UMUSEKE

Divayi yo mu bijumba yahize indi mushinga mu majyaruguru

Musanze – Mu guhemba imishinga ikiri mito y’urubyiruko mu gikorwa kitwa YouthKonnect Awards 2017 kuri uyu wa kane umushinga wa Ntezimana Jean Paul niwo wahize indi yose mu majyaruguru ukazanahagararira iyi Ntara ku rwego rw’igihugu.

Ntezimana Jean Paul yarangije Musanze Polytechnic atangirana umushinga we amafaranga 2 000 gusa

Ntezimana Jean Paul yarangije Musanze Polytechnic atangirana umushinga we amafaranga 2 000 gusa

Umushinga w’uyu musore w’imyaka 26 ni uwo gukora umuvinyo (divayi) mu bijumba, wegukanye igihembo cya miliyoni imwe y’u rwanda ukazanahatana n’indi ku rwego rw’igihugu tariki 17 Ukuboza 2017.

Ntezimana yatangiye umushinga we akiri umunyeshuri, ubu arangije mu ishuri  Nkomatanyamyuga rya Musanze (Musanze Polytechnic).

Akora ibisuguti (biscuits), divayi, amandazi, akanakora amavuta ashobora gukoreshwa nka Mazut mu mashini zitandukanye byose mu bijumba.

Ibyo akora ngo ni uguhuza ibyo yize n’ibikenewe ku isoko agamije guha kongera umusaruro n’agaciro k’ibikomoka ku buhunzi. Nibyo yize muri kaminuza.

Ati “ibijumba rero nta muntu n’umwe wumvaga ko bifite akandi gaciro uretse kubirya, iyo byeraga cyane hari n’ababyitaga rugabire (kubera gusabagira), abandi ibiribwa by’ingurube.

Yatangiye abikoramo umutobe, ageze abivanamo divayi, ifu yavanyemo umutobe atangira kuyikoramo biscuits n’amandazi, ibishishwa byasigaye akabikoramo Ethanol yifashishwa n’abasiga irangi.

Divayi, biscuits, amandazi, amavuta akora nka Mazut abivana mu bijumba, n'ibishishwa byabyo ntibipfa ubusa

Divayi, biscuits, amandazi, amavuta akora nka Mazut abivana mu bijumba, n’ibishishwa byabyo ntibipfa ubusa

Igihembo ahawe ngo kiramwongerera imbaraga kuko agiye kugura imashini izamufasha kujya akora byinshi kandi mu gihe gito.

William Furaha umuyobozi w’ishami ry’imishinga muri Minisiteri y’urubyiruko avuga ko urubyiruko rutakagombye kuba rucyitwaza ko rwabuze igishoro.

Ati: “Ntezimana yatangiye afite amafaranga ibihumbi bibiri gusa, hari byinshi amaze kugeraho mu gihe gito amaze arangije ishuri, buriya rero ni ngombwa ko umuntu atekereza, agatangira ibikorwa bye, umuntu agenda atera intambwe buhoro buhoro, igikenewe mu rubyiruko ngo rutangire imishinga irubyarira inyungu, si igishoro. Ahubwo ni igitekerezo cyiza.

Uyu mwaka ngo amarushanwayamanutse ku rwego rw’Intara kugira ngo hatagira ubura amahirwe yo kwerekana umushinga we.

Umushinga wa Ntezimana, watsinze imbere y’uwa Mugwaneza Abdulah w’ikoranabuhanga rifasha aborozi kugenzura amata bayajyana ku ikusanyirizo, na Twizerimana Alphonsine, utubura imbuto y’ibirayi akoresheje ikoranabuhanga.

Bamuhaye Chèque ya miliyoni agiye gihita aguramo imashini agakomeza kwiteza imbere

Bamuhaye Chèque ya miliyoni agiye azahita aguramo imashini agakomeza kwiteza imbere

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW/Musanze  

5 Comments

  1. Toto

    10/11/2017 at 11:39 am

    Aya makakama y’ibijumba turayakizwa niki noneho ra!?

  2. duck

    10/11/2017 at 4:38 pm

    Cyokora biscuit ze ziraryoha. Ibindi cnziii

  3. wiseman

    13/11/2017 at 4:35 pm

    iyo divayi yo m u bijumba izabatera DIABETES ni mutitonda. Hano muri FRANCE brayigerageje mu 1969, nuko itera abantu besnyhi za diabetes,bahita bayireka. NONE REBA uwo nguwo nibyo azanye . Ubu se ninde wamugiriye inama yo kuzica abanyarwanda?

    • harerimana

      14/11/2017 at 3:49 pm

      babipime barebe ubuziranenge biraba bihagije

  4. wiseman

    13/11/2017 at 4:39 pm

    bizabatera diabetes

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock