DR Congo: Abahunze imirwano muri Kasai barenga Miliyoni bugarijwe n’inzara – UMUSEKE

DR Congo: Abahunze imirwano muri Kasai barenga Miliyoni bugarijwe n’inzara

Umuyobozi mukuru w’Ishami rya UN rishinzwe ibiribwa ku Isi David Beasley aratabariza abantu bakabakaba miliyoni biganjemo abana bahunze imiryano iri muri Kasai ngo amahanga aboherereze ibiribwa kuko bugarijwe n’inzara ikomeye.

Abenshi mu bahunze ubugizi bwa nabi bwo muri Kasai ni abana. Bugarijwe n’inzara ikomeye kuko bamwe bagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi

David Beasley yabwiye BBC ko hari abantu bakabakaba miliyoni eshatu muri rusange bashobora kuzagerwaho n’inzara ikomeye mu mezi make ari imbere niba nta gikozwe ngo bahabwe ibiribwa bihagije.

Ikibabaje ngo ni uko abenshi muribo ari abana baba mu nkambi ziri imbere mu gihugu no hanze yacyo bahunganye n’ababyeyi imirwano y’inyashyamba za Kamuina Nsapu n’ingabo ze Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Beasley avuga ko ibibera muri Kasai ari icyorezo gikomeye, gikwiye gutabarizwa mu maguru mashya.

Yagize ati: “ Ibyo amatsinda twohereje mu turere turimo impunzi yabonye biteye impungenge. Hari amazu yatwitswe, abana bashonje cyane k’uburyo bazingamye, kandi uko bigaragara hari benshi bamaze kwitaba Imana kubera imirire mibi.”

Uretse kuba bashonje, abana bahunze baba mu mahema atameze neza aho bicwa n’imbeho kandi kubera ubwinshi bw;abatuye mu nkambi bikaba bishoboka ko bazanduranya indwara z’ibyorezo.

Kugeza ubu Ishami rya UN rishyinzwe ibiribwa rivuga ko rifite 1% by’ibiribwa byose bikenewe kugira ngo abavanywe mu byabo muri Kasai babone ibyo kurya bihagije.

Ikindi giteye inkeke ni uko mu mezi ari imbere imihanda yerekeza mu nkambi z’impunzi izaba igoye gukoreshwa kubera ko muri kariya karere bazaba binjiye mu gihe cy’imvura nyinshi.

Imirwano hagati y’abarwanyi biyitiriye izina ry’umutware wabo Kamuina Nsapu n’ingabo za Leta ya DRC yatangiye ubwo Kinshasa yangaga kwemera ko uyu mutware yaba umwe mu batware bemewe bayobora abaturage bo mu bwoko bwe.

Ibi byarakaje abayoboke ba Kamuina Nsapu birara mu baturage batangira kubica bakoresheje intwaro gakondo.

Abayoboke ba Kamuina Nsapu bibumbiye mu dutsiko tw’abarwanyi dutandukanye kandi imirwano yabo ubu yageze mu ntara eshanu zituranye na Kasai.

Bivugwa ko hamaze gupfa abantu ibihumbi bitatu kandi UN iherutse kwerekana bimwe mu byobo rusange bivugwa ko ababitawemo ari abishwe n’abarwanyi ka Kamuina Nsapu ndetse n’ingabp za DRC bita FARDC.

David Beasley asaba amahanga gutabara abo muri Kasai akoboherereza ibyo kurya kuko bugarijwe n’inzara ikomeye

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock