DR Congo: FDLR yishe 7 barimo umupolisi n’umukozi w’urwego rw’iperereza – UMUSEKE

DR Congo: FDLR yishe 7 barimo umupolisi n’umukozi w’urwego rw’iperereza

Kuri uyu wa gatatu, FDLR yateye ibiro bya Polisi biherereye ahitwa Bwiza, muri Kivu ya Ruguru, mu Burasirazuba bwa DR Congo yica abasivile batanu, umupolisi umwe n’umukozi w’urwego rw’iperereza umwe.

MONUSCO yananiwe guhashya FDLR muri Congo

MONUSCO yananiwe guhashya FDLR muri Congo

Umuvugizi w’ingabo ziri mu butumwa bwo guhashya FDLR n’indi mitwe yitwara gisirikare mu Burasirazuba bwa DR Congo “opération Sokola 2”, Major Guillaume Ndjike Kaiko yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa “AFP” dukesha iyi nkuru ko nubwo FDLR yateye biriya biro bya Polisi ikica abantu, ingabo zabashije kuhagoboka zirabirukana batarica benshi.

Yagize ati “Habaye igitero cyakozwe na FDLR-FOCA ariko ingabo zakoze akazi kazo, umwanzi akwira imishwaro ariruka,…bari baje gufuya ariko bahuye n’igisirikare, bahungana inka.”

Mu izina rya Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Jean Lukoo yemeje ko FDLR yishe abaturage b’abasivile 5, yica umupolisi umwe, ndetse n’umukozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza “Agence nationale de renseignement (ANR)”. Ndetse banatwaye inka nyinshi.

Ibinyamakuru byo muri DR Congo biravuga ko muri iki gitero, FDLR uretse kwica yanibya imitungo y’abaturage ndetse ikanatwika inzu nyinshi.

UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. John

    12/10/2017 at 6:58 pm

    Ko nagiye kuri radio Okapi singire icyo mbona? mudushyirireho link natwe dusome.Murakoze

  2. Nsengiyumva emmanuel

    16/10/2017 at 10:42 am

    DRC IKWIYE GUSENGERWA CYANE NO GUSHYIRWA MUBIGANZA BYIMANA KUKO ABANTU BENSHI BABURA UBUZIMA BWABO.

  3. ishibo

    16/10/2017 at 11:19 am

    MONUSCO yananiwe guhashya FDLR muri Congo ariko buriya koko yarananiwe? cyangwa yarabyanze?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock