Dr Munyakazi wakatiwe burundu, muri Gereza yigisha ijambo ry’Imana – UMUSEKE

Dr Munyakazi wakatiwe burundu, muri Gereza yigisha ijambo ry’Imana

Dr Munyakazi Léopold wakatiwe gufungwa burundu ahamijwe icyaha Jenoside, muri Gereza ya Muhanga ubu ngo nta kibazo afite kuko yanahawe inshingano zo kwigisha imfungwa n’abagororwa ijambo ry’Imana.

Kuri uyu munsi Dr Munyakazi Léopold muijwi rirenga yavuze ko yasanze ubuyobozi buriho bwita ku baturage

Ubwo hizihizwaga Umuganura tariki 27/07/2017 Dr Munyakazi Léopold muijwi rirenga yavuze ko yasanze ubuyobozi buriho bwita ku baturage

Tariki 14/07/2017 Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye Dr Léopold Munyakazi igifungo cya burundu y’umwihariko ahamwe n’icyaha cya Jenoside, icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, ubwicanyi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, ndetse no gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri gereza aho afungiye Dr Munyakazi avuga ko yakiriye igifungo kandi  ngo aguwe neza kuko inyigisho z’iyobokamana atanga zishishikariza imfungwa n’abagororwa kurushaho kumenya Imana.

Dr Munyakazi kuwa gatanu w’icyumweru gishize yabwiye Umuseke ati “Ntabwo ndi icyihebe nkuko benshi babitekereza, ndi Umukristu, nize mu iseminari imyaka icyenda.”

Dr Munyakazi kandi yongeraho ko yagenewe iminsi ibiri mu cyumweru yo kwigisha  y’iyobokamana, ko  mu bo yigisha harimo abo basangiye idini ndetse n’abo mu yandi madini n’amatorero bakunda ijambo ry’Imana.

Ati “Mu minsi maze muri Gereza nasanze bantu benshi bahafungiye bakeneye ijambo ry’Imana, mbere nababazwaga ko babanje kunshyira mu kato ubu rwose nguwe neza kandi ntabwo ari amatakirangoyi.”

Munyakazi yavuze ko yanditse ajurira ku buryo yiteguye kwisobanura ku byo aregwa kubera ko ngo icyaha cya Jenoside amaze kugifungirwa inshuro nyinshi.

Yavuze ko aterwa agahinda n’abantu  bahakana Imana,  ko bazakubitwa n’inkuba batazi aho iturutse.

Superitendant Rudakubana Christophe Umuyobozi wa Gereza ya Muhanga yemeza ko ibyo Dr Munyakazi avuga ko ari ukuri ko bitandukanye n’uko yitwaraga mbere.

Akavuga ko bamugeneye iyo minsi nyuma y’aho basuzumiye bagasanga amaze guhindura imyitwarire.

Spt Rudakubana ati “Inshingano ya Gereza ya Mbere ni ukugorora ntabwo duhana twe, ducumbikira abo Urukiko rwahannye ariko dufata n’umwanya munini wo kwigisha imfungwa n’abagororwa.”

Mu iburanisha ry’urubanza rwe Dr Munyakazi yabanje kwanga kuburana avuga ko nta  mucamanza mu Rwanda wamuburanisha  kuko Leta y’uRwanda ariyo bose bakorera bityo ngo akaba atari kwizera ubutabera yifuza.

Kuwa mbere no kuwa gatatu niyo minsi Munyakazi yigisha iyobokamana muri Gereza ya Muhanga.

Dr Munyakazi yashoje avuga ko Perezida Paul Kagame kuko ngo yabonye akunda abaturage be.

Munyakazi w’imyaka 67 yagejejwe i Kigali tariki 28 Nzeli 2016 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za America kugira ngo akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yashinjwaga.

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Muhanga

15 Comments

  1. Kagabo

    13/09/2017 at 1:47 pm

    Ubuze uko agira agwa neza.

  2. dada

    13/09/2017 at 2:12 pm

    ubwo kandi uzi ko uri gushuka abatagir ubwenge aba paster bishe bangana bate?wabuze uwaguha akanya ngo turebe ko aho ufatira bible hatasimburwa n umupanga mwebwe nta mutima mwigirira mur ibisimba gusa

    • Ndabaga

      13/09/2017 at 5:07 pm

      Ntawukurusha kubigisimba ahubwo ariwowe dada

  3. Bernardo

    13/09/2017 at 4:20 pm

    @dada we, rwose ihangane ureke amarangamutima mabi, reka rwose gutukana. Kuki utuka Dr.Lepold MUNYAKAZI ngo ni igisimba, ngo nta mutima agira???

    Burya rero umunyacyaha ashobora guhindukamo umuntu mwiza cyane, ndetse akaba mwiza kurusha n’abo yahemukiye. None se Sawuli ntiyahindutsemo Mutagatifu Pawulo.

  4. Gaudence

    13/09/2017 at 6:49 pm

    Reopord we? Korera lmana gusa nta cyaha lmana ltababarira.kdi ukomere.

  5. Theodosie

    13/09/2017 at 7:08 pm

    Dada Sigaho guca Imanza Kuko Imana ni inyembabazi kandi itinda Kurakara!uwo uciraho iteka yakwihana ejo akagutanga ijuru ugitukana.Bravo Dr birashimishije kuba warabashije kwacyira byose ukigira mu Mana nabwo ni ubu twari Budapfa gushoborwa na Bose .Imana ikurinde

  6. rwema

    13/09/2017 at 7:28 pm

    Imana yonyine niyo izaca urubanza.

  7. GASHUGI Alphonse

    13/09/2017 at 8:07 pm

    Abantu benshi bigira ‘Abavugabutumwa” kubera inyungu bakuramo (bishakira Icyacumi) cyangwa kubura uko bagira .This is Hypocrisy.Uyu uvuga ngo abwiriza muli Gereza,ntabwo imana ishobora kumwumva.Icyaha cya mbere akora,nuko atemera icyaha cya Genocide,ku buryo n’ubu yajuriye.Imana yumva gusa “abanyabyaha bihana”.
    Ikindi kandi,ntimugakeke ko abantu bize muli Seminari bazi BIBLE .
    Mu idini nsengeramo,harimo abantu benshi bize mu Seminari,ndetse n’Abapadiri.Mbere yuko tubabatiza,twabanje kubigisha BIBLE kuko bose nta n’umwe wali ayizi.Burya mu Seminari,aho kwiga BIBLE,bigamo Theology,Mariology,Canon Law,Catechism,etc…Rwose ntabwo biga Bible.Bigamo amateka ya Bible,ariko ntabwo biga “content”.Ndetse hali ibintu byinshi BIBLE ivuga batemera.Urugero,bose ntabwo bemera ko ADAMU yabayeho.Niyo mpamvu Abagatolika bigisha ibintu byinshi bidahuye na BIBLE.Urugero,bigisha ko PAAPA ari Nyirubutungane.Nyamara Bible yigisha ko “nta ntungane iba mu isi” (Umubwiriza 7:20).Bigisha ko twaremewe kuzajya mu ijuru.Nyamara BIBLE yigisha ko abantu bumvira imana bazaguma hano ku isi (Imigani 2:21,22).Keretse abantu bake bazajya mu ijuru,bagerayo bakazategeka isi izahinduka Paradizo (Daniel 7:27).YESU ubwe yigishaga ko hari abantu beza bazatura mu isi izaba Paradizo (Matayo 5:5).
    Ikindi kinyoma bigisha,ngo upfuye aba yitabye imana.Nyamara BIBLE yigisha ko upfuye aba atumva (Umubwiriza 9:5).Ntabwo wakitaba imana kandi utumva.Ahubwo abapfa bumviraga imana,izabazura ku Munsi w’Imperuka (Yohana 6:40).

    • KWIZERA

      14/09/2017 at 9:26 am

      Kuba Dr.Leopold MUNYAKAZI yarajuriye ni uburenganzira bwe, kandi ashobora kuba yarabikoze kubera ko yumva muri we koko arengana. Erega umuntu bashobora kumushinja icyaha atakoze, ndetse umucamanza akamucira igihano akurikije abashinja babeshya, nabyo bibaho. Ingero nyinshi zirahari. Burya Imana yonyine niyo idashobora kubeshyera umuntu.

      • patrick

        14/09/2017 at 4:43 pm

        aaaaaa c nemeranya nawe kbsa…. iyo umuntu yemeye icyaha akareka kugitsinbararaho arababarirwa. ntibakagushuke ntawe umena amaraso NGO agende amara masa.amanze yemere icyaha muruhame abone afate bible. ntarubanza muciriye ariko igihe wemeye icyaha ugasaba imbabazi ntacyaha imana itakubabarira.

  8. emmy

    14/09/2017 at 9:29 am

    @Alphonse:nawe ibyo uvuga ntabwo ubizi:abo ngabo mubigisha theologiya ya giporotestanti ntabwo mubigisha Bibiliya!ikindi gikomeye nuko ibyo uvuga ngo bigira mu iseminari ntabyo uzi kuko utahize!niba ushaka kumenya ibyo kiliziya gaturika yigisha,uzasange umuntu usobanukiwe abikubwire,batari abo bantu baba batari stable muribo:naho kuba Dr Munyakazi yahinduka akabwiriza ni byiza pe;kuko na Sawuli yahindutse Pawulo

  9. umusaza

    14/09/2017 at 9:59 am

    Banyarwanda muri kwandika izi comments nagirango mbabwire ibi bikurikira:
    1) Dr Munyakazi aramutse yarihannye koko byaba ari byiza kuriwe no kubo abwiriza;
    2) ku bavuga ko atakwihana n’abavuga ko yihannye mwese nabonye mta bimenyetso mwatanze jyewe n’ ubwo muri ibi 2 ntacyo nemeza ariko nka 55% najya ku ruhande rw’abavuga ko atihannye ahubwo ari strategies zo kugirango asunike iminsi kubera ko :
    1) ibi nibyo afitemo inyungu moral et materiel kuko bimufasha kubona aho avugira no kugarurirwa icyizere mu bamuyobora.
    2) kuba ataarerura ngo agire icyo avuga ku bijyanye n’ibyaha afungiye yihane kumugaragaro abe urugero rw’ umunyabyaha wihannye ahubwo akaba akijurira, bingaragariza ko kubwiriza kwe biganisha kuri interests z’ igihe gito not kwihana.
    Ndasaba abamucunga ahubwo gukurikirana ibyo yigisha aje batazasanga ari umwanya mwiza yabonye wo kuroga abo bafunganye abacengezamo amatwara ye.

  10. rwanda nziza

    14/09/2017 at 10:14 am

    hmu sha mujye mureka gushengura abantu aba nibabandi bifashishaga bibiriya mugitondo bagasimbuka imirambo iyo byabacanze abenshi bajya mwiyoboka mana ubu uyu nawe nicyo gihe agezemo nyagasani amworohereze amuhindurire amateka cyokora disi

  11. mahirwe

    14/09/2017 at 11:23 am

    Rero njye sinzi byinshi kubyicyo gihe.gusa umwana w’umuntu ntabushobozi bwo kumenya niba mugenzi yihannye cg atihannye gusa Data wa twese niwe uzi ukuri.rero kumucira urubanza ndumva ari ugutegekwa n’amarangamutima mwibuke ko YESU yavuze ko imanza duca arizo natwe yuzacirwa.erega na sawuli akiba pawulo ntago bose bamwakiriye neza gusa uko ibihe biha ibindi baje kumwemera kugeza naho inzandiko ze tuzisoma kdi zikatwigisha.
    NB Yesu ati”muzabamenyera ku mbuto zabo”.

    • KABERA James

      14/09/2017 at 2:23 pm

      Ndabona muvuga ngo na SAWULI yarahindutse.Nibyo koko,ariko yabanje kwemera icyaha.Uyu Doctor ntabwo yari yemera icyaha ngo yihane.Niyo mpamvu yajuriye.Biriya akora muli gereza babyita “gucunga uburoko”.Nukuvuga kureba ko iminsi yakwicuma,nta kindi.
      Ikindi kandi,uriya ntabwo azi Bible ku buryo kakwigisha abantu.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock