Dr Ngirente yemeye guhara umushahara utubutse aza kuba Minisitiri w’Intebe – UMUSEKE

Dr Ngirente yemeye guhara umushahara utubutse aza kuba Minisitiri w’Intebe

Abakozi ndetse na bamwe mu bayobozi ba Banki y’Isi bakoze ibirori basezerera mugenzi wabo Dr. Edouard Ngirente banamwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yashinzwe yo kuba Minisitiri w’intebe w’u Rwanda. 

Abitabiriye uyu birori bari benshi

Abitabiriye ibi birori bari benshi

Ni mu birori byabaye mu ijoro ryo kuwa kane 07/09/2017, i Washington DC byitabiriwe n’abayobozi, abakozi ba Banki y’Isi ndetse n’abanyarwanda batandukanye.

Andrew Bvumbe uyobora Africa Group 1 irimo ibihugu 22 n’u Rwanda rurimo wari umuyobozi mukuru muri uyu muhango akaba yari n’umuyobozi wa Dr Edouard Ngirente, mu ijambo rye yagarutse ku buhanga, ubushobozi n’ubunararibyonye amuziho.

Ati: “Ntibyantangaje kubona Dr Ngirente yaremeye guhara umushaha utubutse yahabwaga hano muri Banki y’Isi, akemera kujya ahembwa umushahara muto ariko agatanga umusanzu we muguteza imbere igihugu cye akunda cyane”.

Bafashe ifoto y urwibutso

Bafashe ifoto y urwibutso i Washington DC

Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yarihagariwe na First counsellor Mr. Lawrence Manzi wavuze mu izina rya Ambasaderi Mathilde Mukantabana.

We yagarutse ku cyizere bafitiye Dr Ngirente cyo guharanira kwihutisha iterambere u Rwanda rwimirije imbere ndetse no guharanira kugumana ikizere yahawe ubwo yashingwaga iyi mirimo na Perezida Kagame.

Ministiri w’Intebe Dr Ngirente wari kumwe n’umugore we n’abana babo babiri, mu ijambo yagejeje kubari muri ibi birori, yashimiye Perezida Kagame wamugiriye ikizere akamuha izi nshingano.

Avuga ko azazikorana  ubushake ndetse akaba yiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo na Banki y’Isi yakoreraga kugirango u Rwanda rugere ku iterambere rwifuza kandi vuba.

Uyu muhango witabiriwe n’abakoranaga na Dr Ngirente muri Banki y’Isi bose bagiye bagaruka ku bushobozi bwe ndetse banashingira ko akiri muto (44) kandi afite ubunararibonye.

Dr Edouard Ngirente ni inzobere mu by’ubukungu, akaba yarabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2014.

Yaje kugirwa Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y’isi uhagarariye ibihugu 22 birimo n’u Rwanda aribyo Botswana, Burundi, Eritrea, Ethiopia, The Gambia, Kenya, Lesotho, Liberia, Malawi, Mozambique, Namibia, Seychelles, Sierra Leone, Somalia, South Sudan, Sudan, Swaziland, Tanzania, Uganda, Zambia, Zimbabwe ndetse n’u Rwanda

UMUSEKE.RW

12 Comments

  1. Muhakwa

    09/09/2017 at 7:43 am

    Naze arebe uko tugiye guhangana n’abo tutavuga rumwe bose, bashaka gusenya ibyo twiyubakiye, bashaka kujya mu mitwe y’iterabwoba, basakuza kurusha abandi kandi bananyereza imisoro, bangisha abaturage ubutegetsi kandi bihanwa n’amategeko tugenderaho. Ntazabyivangemo kuko inzego z’umutekano n’ubutabera nizo zizarangiza ako kazi.

    • Paluku Alphonse Mugisha

      09/09/2017 at 8:47 am

      hahahahahah

  2. Lucky

    09/09/2017 at 8:49 am

    Umva amatiku!!! Uri umukoresha we se cyangwa ni wowe wamuhaye akazi?

  3. Patrick Nishyirembere

    09/09/2017 at 9:03 am

    Congratulation to you Honorable Minister. This is a wonderful position although it pays less but it is patriotic act and I respect you so much. Karibuni mu Rwagasabo akazi ko ndabizi neza uzagashobora kuko imyanya yose wahawe wagiye ubyitwaramo neza His Excellence rwose azi guhitamo

    • jpaul

      09/09/2017 at 1:36 pm

      For Prime Minister you say Right Honorable

  4. muhoza jean claude

    09/09/2017 at 9:33 am

    twishimiye imbaraganshya muguteza imbere igihugu cyacu Imana izamufashe

  5. Rwema

    09/09/2017 at 11:41 am

    Yahembwaga angahe, ubu agiye kujya ahembwa angahe? Yari azwi na bangahe ubu agiye kumenywa na bangahe. Wibuke ko kubona ifoto ye byari bigoye! ariko agiye kuba umusitari. kuba Minisitiri w’ intebe w’ u Rwanda si burundu, naze atange umusanzu we ndamwifuriza gukora neza akazagira umwanya wo kwisubirira muri Amerika kuko mu Rwanda ni aho gutemberera ariko si aho gutura.

  6. Rwema

    09/09/2017 at 11:50 am

    ibi birori byabaye tariki 7/9/ 2017

  7. Kabatwa

    09/09/2017 at 2:27 pm

    Byaba byiza mutubwiye niba nta bundi bwenegihugu afite kuko na Diane Rwigara yagombye kubuhara.

  8. KANYAMANZA Joseph

    09/09/2017 at 4:45 pm

    Ndemera ko uyu Prime Minister yitanze cyane,akemera kureka umushahara mwiza yali afite muli World Bank.Gusa nanjye nemeye kureka umwanya ukomeye w’akazi kandi nahembwaga amafaranga menshi.Aho ntandukaniye na Prime Minister,nuko jye nagiye gukorera imana.Ubu nkora umurimo wo KUBWIRIZA abantu Ubwami bw’imana nkuko YESU yasize abisabye Abakristu nyakuri bose.Bisome muli Yohana 14:12 na Matayo 24:14.
    Njya mu nzira no mu ngo z’abantu nkabwiriza kandi ku buntu kuko Imana itemera ababwiriza basaba amafaranga (Matayo 10:8).Uyu MURIMO nkora,ujyana ku BUZIMA BW’ITEKA muli Paradizo,naho iyo ukora imirimo y’isi ariko ntukore umurimo imana yasabye Abakristu Nyakuri bose,uba utazabona ubuzima bw’iteka muli Paradizo (1 Yohana 2:15-17).Iyo upfuye biba birangiye,ariko iyo upfuye wakoreraga imana,uba uzazuka ku Munsi w’Imperuka,ukaba muli Paradizo (Yohana 6:40).Imana idusaba gukora akazi gasanzwe kugirango tubeho,ariko kandi ikadusaba no gukora umurimo wo KUBWIRIZA abantu ibyerekeye ubwami bw’imana.Tukababwira ko bagomba guhinduka mbere yuko imana izana UMUNSI W’IMPERUKA,ubwo izica abantu bose bibera mu byisi gusa (Yeremiya 25:33).
    Kandi IMPERUKA iri hafi cyane.Kuli uwo munsi,imana izamenagura ubutegetsi bw’abantu (Daniel 2:44),noneho ihe YESU ubutegetsi bw’isi yose,ayihindure Paradizo (Revelations 11:15).

  9. Dude

    10/09/2017 at 8:39 am

    Thx @Kanyamanza ariko burya gukorera Imana si ukubwiriza ijambo ryayo no gukora akazi ushinzwe ukagakora neza burya uba uyikoreye na Primer minister buriya narangiza neza inshingano ahawe Imana izamuhemba kuko azaba akoreye abanyarwanda kdi turi abana bayo. Good luck to Dr Ngirente

  10. Kamiriza

    11/09/2017 at 3:31 pm

    Nizeye ko ntabazamunaniza mu kazi ke, ngo agere aho yicuza impamvu yataye akazi keza kandi gahemba neza yari afite, akaza kwijandika mu matiku yo mu Rwanda. Imana imufashe.

    Nizeye ko ariwe wifatiye umwanzuro wo kuza gukorera igihugu cye atabihatiwe. Imana ishimwe.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock