DRC: Imirwano ku mugi wa Uvira… Mai Mai Yakutumba yateye – UMUSEKE

DRC: Imirwano ku mugi wa Uvira… Mai Mai Yakutumba yateye

Ejo kuwa 27 Nzeri abarwanyi ba Mai Mai bagizwe umutwe witwa National People’s Coalition for the Sovereignty of the Congo (CNPSC) bafashe agace kitwa Kigongo hafi cyane y’umugi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo. Ingabo za FARDC zaje kubarwanya ntizashoboye kubabuza gukomeza. Imirwano yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane mu mugi wa Uvira. 

Mu mugi wa Uvira kuva ejo nijoro na mugitondo uyu munsi hari imirwano ya FARDC na ba Mai Mai bishyize hamwe

Mu mugi wa Uvira kuva ejo nijoro na mugitondo uyu munsi hari imirwano ya FARDC na ba Mai Mai bishyize hamwe

Biravugwa ko abarwanyi bageze muri uyu mugi baciye iy’amazi mu ijoro ryakeye. Nubwo umugi wose ukiri mu maboko y’ingabo za Congo na MONUSCO ariko aba barwanyi baracyari hafi kandi umwuka w’intambara ni wose nk’uko bitangazwa n’uwitwa Suluhu urubuga rw’abanditse n’abashakashatsi bahari.

Mu minsi ishize aba barwanyi bita Mai Mai Yakutumba bateye ahitwa Fizi akandi gace gace kari hafi ya Uvira. Kimwe n’indi mitwe inyuranye yishyize hamwe irarwanya Perezida Kabika ngo wakabaye yaravuye ku butegetsi tariki 19 Ukuboza 2016 ubwo manda ye ya kabiri yarangiraga.

Uyu mutwe wa CNPSC uhurije hamwe imitwe y’abarwanyi myinshi, umwe mu ikomeye muri yo ni uw’aba Mai Mai uyobowe na  William Amuri Yakotumba.

Harimo n’indi mitwe nka Mai-Mai Malaika, Kaka Sawa group n’indi…

Mu gitondo cya none ngo batangiye kwegera Uvira ari benshi amasasu yumvikana ari menshi abantu baguma mu nzu zabo.

Sebastien Muyengo Musenyeri Gatolika muri Uvira yatangarije Reuters ko imbuda ziremereye cyane zumvikanaga kuva ejo nijoro zongeye mu gitondo cya none. Nubwo ngo yaje guhagarara nyuma y’amasaha atandatu.

Ingabo za Congo ngo ziracyafite umugi wa Uvira uri muri 25Km gusa uvuye i Bujumbura mu Burundi  nubwo imirwano icyumvikana hato na hato.

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Makenga

    28/09/2017 at 7:52 pm

    M131 yagarutse rero muyitege neza.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock