DRC: Imvururu zimaze kugwamo abantu 15 i Kinshasa no muri Kongo Central – UMUSEKE

DRC: Imvururu zimaze kugwamo abantu 15 i Kinshasa no muri Kongo Central

*I Kinshasa Umupolisi Mukuru yishwe n’abigaragambya, undi na we atemwa ijosi ubuzima bwe bumeze nabi.

Nibura abantu 15 bishwe kuri uyu wa mbere tariki 7 Kanama barashwe n’“amasasu yayobye” mu mvururu zabereye i Kinshasa no mu Ntara ya Kongo Central, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi, Col Pierrot Mwana Mputu.

Col Mwana Mputu Umuvugizi wa Polisi muri Congo Kinshasa

Abantu 12 biciwe i Kinshasa naho abandi bapfiriye mu Kongo Central.

Col Mwana Mputu yavugiye kuri televiziyo ko “Imibare y’agateganyo y’abapfuye, birababaje ko igeze ku bantu 12 bafashwe n’amasasu…”

Yavuze ko Umupolisi Mukuru witwa Dibwa, akaba yayoboraga agace ka Selembao Nord, yakebwe ijosi akaba ari mu bihe bikomeye by’ubuzima.

Undi Mupolisi Mukuru witwa Ilunga, wari ukuriye abapolisi batabara aho rukomeye mu gace ka Funa yishwe n’abantu muri izo mvururu nk’uko Col Mwana Mputu abivuga.

Umuvugizi wa Polisi muri Congo Kinshasa yavuze ko habayeho guta muri yombi bamwe mu bateye izo mvururu ubu bakaba bari guhatwa ibibazo na Polisi.

Urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga mu muguroba wo kuri uyu wa mbere i Kinshasa ahenshi rwari rwatangiye kuba nk’uko bisanzwe nk’uko Radio Okapi ibivuga, ahantu henshi hari imvururu mu gitondo hari hongeye gutekana.

Mu mujyi wa Matadi (Kongo Central), abantu babiri bishwe naho abapolisi batatu barakomereka mu buryo bukomeye nyuma y’imvururu zashyamiranyije abashinzwe umutekano n’abayoboke b’umutwe witwa Bundu Dia Mayala.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko ahitwa Boma, abo bantu bateje imvururu bagiye bagera ku biro by’Umuyobozi w’Umujyi ariko ngo abashinzwe umutekano babashije kubatatanya nta kibi kibaye.

Radio Okapi

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock