Dusure Isoko ya Nile muri Nyungwe hamwe n’Urubyiruko rw’i Twumba – UMUSEKE

Dusure Isoko ya Nile muri Nyungwe hamwe n’Urubyiruko rw’i Twumba

Uruzi rwa Nile rufatwa nk’uruzi rurerure ku isi uhereye ku isoko yarwo, rukaba arirwo ruha amazi y’ubuzima bwa Sudan na Misiri. Isoko yarwo (White Nile) abahanga banyuranye bemeje ko iri mu Rwanda mu ishyamba rya Nyungwe. Ni mu gace gato k’iri shyamba gakora mu karere ka Karongi, Umurenge wa Twumba, urubyiruko rwaho rwayisuye kuri iki cyumweru, rwari kumwe n’Umunyamakuru wacu…

Bageze ku rwinjriro rw'ishyamba rya Nyungwe ku gace gakora ku karere ka Karongi mu murenge wa Twumba ku kagari ka Gakuta

Bageze ku rwinjriro rw’ishyamba rya Nyungwe ku gace gakora ku karere ka Karongi mu murenge wa Twumba ku kagari ka Gakuta

Uru rugaga rw’urubyiruko rwahagurutse n’amaguru muri centre ya Gisovu rukora urugendo rwa 8km rugana ku ishyamba rya Nyugwe mu kagari ka Gakuta, rwari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge hamwe n’umukozi wa RDB waruyoboraga anarusobanurira.

Iyi soko basuye niyo ibyara akagezi gato kitwa CYANYIRANDIHANO, utundi  tugezi duto nka Rugusha, Mwabashi, Rwabishiha na Rubindi tugahura na Cyanyirandihano nayo ikagenda ikisuka muri MBIRURUME, Mbirurume ikajya muri Nyabarongo. Iyi igenda yakira utundi tugezi n’imigezi myinshi mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Nyabarongo iraza igaca u Rwanda hagati ikagera za Rusumo mu Burasirazuba igahura n’umugezi wa Ruvubu uvuye i Burundi bikaba umguezi w’AKAGERA, Akagera nako kakinjira mu kiyaga cya Victoria ari nacyo gisohokamo uruzi rwa Nile rujya gutunga AbanyaSudan na Misiri.

 

Tugeze kuri iri shyamba tujya kureba iyo soko….Ukinjira mu ishyamba ukora urugendo rwa 1,5Km ukagera kuri iyi soko.

Cyane cyane uhabwirwa n’icyapa byanditseho n’abashakashatsi bayivumbuye mu 2006 bemeza ko ariyo soko iri kure y’uruzi rwa Nile.

Ubundi ni umugina ududubizamo amazi y’isoko…. Isoko ya Nile (white Nile) iri kure ni iyi. Nubwo hari n’izindi zagiye ziboneka ahandi nko mu Burundi na Uganda.

Abenshi muri uru rugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri RPF-Inkotanyi ntabwo bari barageze kuri iyi soko ya Nile nubwo iri mu murenge wabo, bishimiye cyane ubu bukerarugendo bakoze no gushira amatsiko.

Babajije umukozi wa RDB impamvu aha hantu nta buryo hubatse bidasanzwe nk’ahantu nyine hari isoko y’umugezi muremure ku isi, abasubiza ko aha hantu ababishinzwe banzuye ko bikwiye ko hakomeza kugumana umwimerere waho.

Uru rubyiruko rwakanguriwe rwakanguriwe kubungabunga ishyamba rya Nyungwe, ryagizwe Pariki y’igihugu kuva 2004, kuko rinafitiye akamaro abarituriye.

Ubu agacentre ka Gisovu ko muri aka kagari ka Gakuta ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyahatanze miliyoni zirindwi z’inkunga iri kubakwamo Poste de Sante  iri hafi hano.

Ni icyemezo cya RDB cyo gusubiza 10% by’ibiva mu bukererugendo gufasha abaturiye ibyanya byabwo guteza imbere imibereho myiza. Ibi bikorwa n’ahandi hegereye Pariki z’Ibirunga, Nyungwe na Akagera.

Phanuel Uwimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba avuga ko ari amahirwe kuba baturiye ishyamba rya Nyungwe, by’umwihariko iyi soko ya Nile ifatwa nk’ahantu nyaburanga.

Yasabye uru rubyiruko gukora imishinga y’iterambere ishingiye ku bukerarugendo.

Umwe muri uru rubyiruko witwa Claudine Uwase yavuze ko uwambaye ikirezi atamenya ko kera, ko abonye ko Umurenge wabo ufite amahirwe mu bukerarugendo kubera iyi soko.

Uwase avuga ko bagiye kwishyiraha hamwe bakareba uko bakora imishinga ibyara inyungu ishingiye ku bukerarugendo.

Isoko ya Nile iri hepfo aho mu nzitane

Isoko ya Nile iri hepfo aho mu nzitane

Pariki ya Nyungwe irimo isoko ya Nile…

Ibonekamo amoko 275 y’ibiti, amoko 140 y’indabyo, amoko 240 y’inyoni, by’umwihariko amoko 24 ni inyoni nyamuke (zitaboneka henshi ku isi).

Usibye iyi soko ya Nile yavumbuwe mu 2006 hari indi soko ya Nile yari yaravumbuwe na Richard Kandt mu 1898 iri ahitwa Musebeya naho mu ishyamba rya Nyungwe.

Ishyamba rya Nyungwe  rifite ubuso bwa 1019Km².

Gusura iyi soko ya Nile ni amadorari (USD) 50 ku munyamahanga na 5 000Frw gusa ku banyarwanda ugahabwa servisi zo kuhakugeza no kugusobanurira.

Isoko ya Nile iri muri uwo mugina ahazamuka amazi y'isoko agenda akavamo akagezi kakajya mu mugenzi bityo bityo kugera mu ku nyanja ya Mediteranee

Isoko ya Nile iri muri uwo mugina ahazamuka amazi y’isoko agenda akavamo akagezi kakajya mu mugenzi bityo bityo kugera mu ku nyanja ya Mediteranee

Ibumoso, umukozi wa RDB arabasubanurira iby'iyi soko

Ibumoso, umukozi wa RDB arabasubanurira iby’iyi soko

Aha hazamuka amazi niho ku isoko ya Nile

Aha hazamuka amazi niho ku isoko ya Nile

Ikimenyetso gihari cy'abayivumbuye

Ikimenyetso gihari cy’abayivumbuye

Uyu mugabo arashinga inkoni muri iyi soko apima uko ireshya

Uyu mugabo arashinga inkoni muri iyi soko apima uko ireshya

Urubyiruko rwasuye aha hantu rwashize amatsiko runafata ingamba zo kureba uko rwabyaza umusaruro aha hantu hihariye

Urubyiruko rwasuye aha hantu rwashize amatsiko runafata ingamba zo kureba uko rwabyaza umusaruro aha hantu hihariye

Mu gice cy'amajyepfo y'Akarere ka Karongi aho uru rubyiruko rwari ruri

Mu gice cy’amajyepfo y’Akarere ka Karongi aho uru rubyiruko rwari ruri

Agace karimo isoko ya Nile

Agace karimo isoko ya Nile

Hafi ya y'isumo rya Rusumo aho Nyabarongo ihurira na Ruvubu bikaba Akagera

Hafi ya y’isumo rya Rusumo aho Nyabarongo ihurira na Ruvubu bikaba Akagera

Akagera karagenda kakajya muri Victoria maze Umugezi wa Nile ukaba ariho uva

Akagera karagenda kakajya muri Victoria maze Umugezi wa Nile ukaba ariho uva

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi

18 Comments

  1. Marie Jeanne

    10/09/2017 at 8:02 pm

    Birashimishije uru rubyiruko gahunda nziza rwateguye nabandi bareberaho mukureba ibyiza nyaburanga no kubibungabunga

  2. Jean Bosco

    10/09/2017 at 8:03 pm

    Waouuuu mbega ahantu heza weeeee Burya isoko ya Nile iri Twumba/Karongi

  3. Umuseke Utambitse

    10/09/2017 at 9:11 pm

    Ntaho Nyabarongo ihurira na Ruvubu.
    Mu Koma ka Mashyoza ni ho Nyabarongo ihura n’Akanyaru, bikabyara Akagera.
    Ruvubu yisuka mu Akagera, Akagera kagakomeza inzira kagana mu kiyaga cya Nalubaale.

  4. antony

    11/09/2017 at 12:19 am

    aliko hali ibintu ntumva ko twize ko crete zaire nil aliyo yagabanya amazi ajya muli NIL na Congo, ibi bintu ko ndikubona bilimo itekinika ryo mu rwego rwo hejuru.
    Batubwiraga yuko nil ituruka muli za mwogo, kandi iyo za karongi amazi yaho ajya muli congo, ibi bisa nawawundi watubwiye za bassin versant atubwira ngo ingona ziva mu Akagera zikazamuka u Rusumo zikajya mu Kanyaru.
    Nizeye yuko mutazatubwira yuko amazi yo mu kivu ajya muli za Egypt

    • james

      11/09/2017 at 12:42 pm

      @antony, iyo wize ibintu mwishule ntuhita ubika ikayi cg umwaka ushize ngo uyicane, abakubwiye ko NIL iva muri CRETE Congo nibyo bari bazi none wowe na nubu ntiwakora ishakisha ryawe?ko wibaza ngo ntibazakubwire ko KIVU ijya Egypte, wabirebye basi ukabaza MWARIMU GOOGLE.COM ko atajya abesha cg ngo yibeshe kiretse nawe bamubeshe!!!!!!Twivanemwo ubuswa n´ubunebwe bya kera, aho umunyeshule yafataga ibyavuzwe na mwarimu nk ibivuzwe n´Imana, ubu mwarimu aguha umurongo ugashakashaka, ariko na kera mwarimu yaguhaga 60% inkwakuzi tukajya gushaka ibyo mwarimu yavuze mu bitabo niba aribyo. Ndibuka ko umunsi 1 mwarimu yakoresheje notes yasanze kuri iryo shule zimaze nk´imwaka 5 cg 10 kandi yari umwarimu twemera ariko yaduhaye ibintu twandika bwa Geo yo mu bu faransa, ndebye mu gitabo nsanga birimwo ariko bitandukanye kure y´ibyo twize. bukeye kabiri dukora akabazo niyandikira ibyo niboneye mu gitabo….urumva icyakurikiye ni ubusa buniiiiini. mpita niruka muri biblioteke nzana igitabo birimwo mubaza nti gute umpa ubusa ku bintu niboneye hano mu gitabo—-yagize isoni atubwira iryo banga ko atariwe wateguye inyigisho we yaje kuyitanga…duhita tucagagura ibyo twanditse imbere AMPA AMANOTA YANJYE,
      nawe wibaze cg ushake icyo ikivu gipfana na tanganyika, ushake icyo tanganyika ipfana na ruvubu uhita ubona niba ikivu gitaha muri egypte utakeka!!!!!

  5. Musa

    11/09/2017 at 7:28 am

    Antony, ahubwo uzasubiremo neza amasomo, ushobora gusanga abandi barigaga wibereye hanze cg wagiye kurya amandazi.

  6. fabrice

    11/09/2017 at 8:01 am

    crete congo nil igabanya amazi y inzuzi 2 nini muri africa arizo umugezi congo iri iburengerazubu bwa crete n umugezi wa nil uri iburasirazuba bwa crete.iyi crete ituruka muri centre africa ikamanuka kugera muri tanganyaka. niyo mpamvu imigezi iri mu buregerazuba bw u rwanda imena mu kivu nka sebeya ikivu kikamena muri rusizi nayo ikazamena mu mugezi wa congo nayo ikamena muri atlantic
    wagaruka iburasirazuba bwa crete mwogo imena muri nyabarogo ikazamuka igahura na mukungwa iva muri burera na ruhundo ikamanuka i kigali igahura na nyabugogo igakomeza bugesera hafi k uburundi ikitwa akanyaru yagera rusumo ikitwa akagera ikazamuka tanzaniya ikimena muri victoria ikitwa nil blanc ikagera muri ethiopie igahura na nil bleu igakomeza iyo za sudan na misiri ikisuka muri mediterrane
    iyi formation yose ikaba yaravutse nyuma yo kuvuka kw ibirunga n imisozi ya rwenzori muri uganda aho biri muri chaines montagne albertine
    gayo nguko

    • KK

      11/09/2017 at 8:26 am

      Inkuru yari nziza ariko ibirimo bitandukanye n’ukuri. Uyu Munyamakuru akwiye kwiga Geography y’ u Rwanda. Nyabarongo ihura n’Akanyaru i Bugesera aho bita mu Kona ka Mashyuza bikabyara AKAGERA.

      • james

        11/09/2017 at 12:49 pm

        @KK, ubyuvuga nibyo ariko urebye ku rwanda gusa, abarundi bazi ko Nil ivuka iwabo kubera uruzi runini iwabo rwitwa RUVUBU, ruhura n´akagera bikinjira TZ noneho ari icyuzi kinini kijya muri Victoria nkuko hari uwabitubwiye hejuru. REka kureba uruhande rumwe reba imigezi yose ikoze NIL, UMUNYAMAKURU ARARENGANA

      • NIBEBE

        12/09/2017 at 7:38 am

        MU KONA KA MASHYUZA NTABWO ARI I bugesera ni mu karere ka KAMONYI aho bita ku Mugina

  7. umusaza

    11/09/2017 at 8:18 am

    Ikosa rikomeye mbonye muri iyi nkuru ni ukutubwira ko nyabarongo ihura na ruvuru bigakora akagera. Ibi sibyo ahubwo ni Nyabarongo ihura n’akanyaru mu rubibi rwa kamonyi mu majyepfo, bugesera my burasirazuba na nyarugenge bikaba akagera. Abajya bugesera banyuze kicukiro bambuka akagera ntibambuka nyabarongo.

  8. RFB

    11/09/2017 at 8:26 am

    None se muvandi hari uwakubwiye ko Karongi yose iri inyuma ya crête Congo-Nil?? Subira mu makayi yawe ahubwo

  9. Crête Zaire-Nil

    11/09/2017 at 10:21 am

    Abarundi nabo bavugako Nil ikomoka iwabo.

  10. uwamwezi belina

    11/09/2017 at 10:37 am

    Antony na n’ubu aracyari mu mandazi

  11. uwamwezi belina

    11/09/2017 at 10:45 am

    Correction:
    Mu kinyarwanda bavuga NILI ntibavuga cg ngo bandike NILE SVP!

  12. GAGA

    11/09/2017 at 5:15 pm

    Musubiremo mwige ibibakikije naho murimo murabeshya rubanda. Utwo tugezi twisuka muri Kiryango nayo ikisuka muri Mbirurume, nayo igahura n’utundi tugezi ntibutse neza bikabyara Mwogo bikabyara Nyabarongo izahurira n’akanyaru mu kona ka mashyoza bikabyara Akagera. Imigezi ituruka mu Burundi iba yahuye ikaba Ruvubu yisuka mu kagera hafi yo ku Rusumo. AKAGERA karakomeza kakinjira muri Victoria kakazasohokamo kitwa NIL.

    • Kanyamuhanda

      11/09/2017 at 5:55 pm

      @Gaga, ndemeranywa nawe 100%

  13. ndabihaze

    14/09/2017 at 4:51 am

    Isoko rya Nil ryavumbuwe kera(1897)mû rutovu mû Burundi nta rindi ribaho dukure urujijo

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock