Emmanuel Iyakaremye bita Zulu yavuye muri Espoir BBC ajya muri APR BBC – UMUSEKE

Emmanuel Iyakaremye bita Zulu yavuye muri Espoir BBC ajya muri APR BBC

Harabura icyumweru kimwe ngo irushanwa rya Preseason’ muri Basketball y’u Rwanda ritangire. Mbere yo kuritangira amakipe akomeye akomeje kwiyubaka. APR BBC yaguze abakinnyi babiri ba Espoir BBC barimo meneur (point guard) Emmanuel Iyakaremye bita Zulu.

Emmanuel Iyakaremye bita Zulu yasinye umwaka umwe muri APR BBC ikomeje kwiyubaka

Emmanuel Iyakaremye bita Zulu yasinye umwaka umwe muri APR BBC ikomeje kwiyubaka

Kuva tariki ya 17 kugera 27 Ugushyingo 2017 hateganyijwe imikino y’irushanwa ribanziriza shampiyona y’u Rwanda ryateguwe na FERWABA rizitabirwa n’amakipe umunani mu bagabo n’ane mu bagore.

Amakipe atandukanye akomeje kwiyubaka yitegura iyi mikino izakinirwa kuri Petit Stade no kuri Club Rafiki Basketball Court.

Ikipe ikomeje gutungurana yigaragaza ku isoko ryo kugura abakinnyi ni APR BBC yatandukanye n’uwari umutoza wayo umunya-Kenya Cliff Owuor, ubu itozwa Nkusi Aime Karim wari umutoza wungirije.

Iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda imaze iminsi itigaragaza mu bahanganira ibikombe ikomeje no kugura abakinnyi. Yasinyishije amasezerano y’umwaka umwe abakinnyi babiri ba Espoir BBC; Emmanuel Iyakaremye bita Zulu na ‘pivot’ Mbanze Bryan. Biyongeraho Gedega Kajeguhakwa Bunene bavanye muri REG BBC.

Shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Basketball y’u Rwanda izatangira tariki 2 Ukuboza 2017.

Mbanze Bryan aratangira kwigaragaza muri APR BBC muri Pre season

Mbanze Bryan aratangira kwigaragaza muri APR BBC muri Pre season

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock