Emmanuel ‘Mangwende’ yasimbuye Bizimana Djihad mu Amavubi – UMUSEKE

Emmanuel ‘Mangwende’ yasimbuye Bizimana Djihad mu Amavubi

Emmanuel Imanishimwe bita ‘Mangwende’ yongewe mu bakinnyi bari kwitegura umukino wo kwishyura w’Amavubi na Ethiopia nyuma y’ibyumweru bitatu yari amaze yaravunitse. Yasimbuye Bizimana Djihad uri mu bihano kubera amakarita y’umuhondo.

Mangwende Emmanuel Imanishimwe yongewe mu Amavubi

Mangwende Emmanuel Imanishimwe yongewe mu Amavubi

Ku cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2017 nibwo Amavubi y’u Rwanda azakina n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia umukino wo kwishyura wa kamarampaka mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina mu bihugu byabo CHAN2018 izabera muri Maroc.

Amavubi azakina adafite Bizimana Djihad wahawe ikarita y’umuhondo mu mukino ubanza batsindiye i Addis Ababa, isanga iyo yahawe mu mukino ubanza Amavubi yatsinzwe na Uganda i Kampala. Itegeko rya CAF rigenga amarushanwa yayo ryemeza ko umukinnyi wujije amakarita y’umuhondo abiri asiba umukino ukurikiraho.

Uyu mukinnyi wo hagati wa APR FC nyuma yo kugera i Kigali ntabwo yasubiranye na bagenzi be mu mwiherero kuko yahise asimbuzwa Imanishimwe Emmanuel usanzwe akina ku ruhande rw’ibumoso.

Uyu myugariro agiye mu Amavubi asangamo bagenzi be bahanganira umwanya nka; Rutanga Eric wa Rayon sports na Ndayishimiye Celestin wa Police FC

Amakarita y'umuhondo Bizimana Djihad yaboneye i Kampala imusibije umukino wo kwishyura wa Ethiopia

Amakarita y’umuhondo Bizimana Djihad yaboneye i Kampala imusibije umukino wo kwishyura wa Ethiopia

Roben NGABO

UMUSEKE

2 Comments

  1. Pascal

    08/11/2017 at 5:13 am

    Azakina muri CHAN niyihangane

  2. Genesis

    08/11/2017 at 2:52 pm

    Welcome Mangwende

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock