Episode 1: Mu muhuro Eddy atunguye Jane amuha indi mpano atari azi biramurenga – UMUSEKE

Episode 1: Mu muhuro Eddy atunguye Jane amuha indi mpano atari azi biramurenga

Tukimara kwakira invitation ya James na Sarah ubwo twasohokaga muri salle twari twiyakiriyemo, njye na Jane twarahindukiye turebana ka kana ko mu jisho maze tumwenyurira rimwe, ako kanya James na Sarah nabo baratwegera duhoberanira hamwe, aho niho nongeye kubonera ko inshuti zacu ari zo zabo ndetse ko n’imiryango yacu ari imwe, tugihoberanye James ahita ambwira,

James-“Bro! Watubonye se?”

Njyewe-“Hhhh! Wowe! Wowe ndakuzi nta kuntu atazana surprise mu byanjye!”

Twese-“Hhhhhh!”

Jane-“Felecitation! Namwe disi mwongeye ibyishimo by’ umunsi wacu wo gutungurwa! Mbega byiza!”

Sarah-“Woooow! Jane! Sha twabitekerejeho igihe kinini erega, ubu iminsi yanyu yose igiye kuba iy’ibyishimo, kuki se natwe tutaba nkamwe?”

James-“Reka reka nta mpamvu ndagatora umugisha wabasagutse!”

Njyewe-“Woooow! Uwo twagenewe ntitwawugerura muhari ahubwo tuzawusangira kuko urukundo rwanyu rwashibutse ku butwari mwatweretse muturwanirira! Mbega ibyiza bisanga ibindi!”

Twarongeye turahoberana maze dukomeza imbere tugaragiwe n’ingeri, amaboko ateze bunyambo, Babyina baririmbira umujya umwe ngo: “Umusore n’umukobwa yemwe weee!”

Ntabwo numvaga neza ibyo baririmba kuko iyo ndirimbo nari nyumvise bwa mbere gusa numvaga bavuga ngo “Kuva iwanyu ukajya iwabandi ni agahinda” Eeeh! Nuko zari indirimbo z’umuco naho ubundi nabuze uko mbacecekesha ngo mbabwire ko kuva iwabo kwa Jane nako Ma Dona! Eeh!  Sorry kwa Ma Boo! Ari ibyishimo bidashira kuri njye nawe, nkibyibaza ako kanya nibutse ko mu muco wa Kinyarwanda habaho kuriza umugeni bamubwira ko kubaka atari umukino, nta kundi natwe twatambutse gitore dutamba iyo mbyino! Woooow!

Bose bakomeje kugenda batubyinira mpaka tugeze ku modoka, turinjira twerekeza mu rugo rwacu rushya.

Tukigerayo twakiriwe n’abaturanyi bari baje kwakira umutarutwa nahisemo ngo azambyarire hungu na kobwa, bamaze kutwinjiza muri salon iwacu dukomereza mu gutwikurura, ni ubwa mbere uwo muhango nifuzaga kuva cyera wambayeho.

Mama Sarah niwe wayoboye uwo muhango, Chanisse na Chanelle bari bari kureba uko bigenda ndetse na James na Sarah bari kwishyushya ngo batazatungurwa nuko… nako bari bari kwivura amatsiko!

Tumaze gukora imihango yose twahinduye imyenda maze turasohoka tukigera aho bose bari badushagaye twumva amashyi y’urufaya batangira kubyina ngo: “Sohoka bakurebe mwari” birangiye batwicaza mu myanya bari baduteguriye, ako kanya Ben ahita afata umwanya,

Ben-“Murakoze cyane kuba musohotse mwambaye imyenda y’urwererane itambarwa n’uwagiye igicuku agaherekezwa n’imibu, akagenda aca amano!”

Kadogo-“Ariko nk’ubwo uwo aba ajya he? Chata! Taha Cyangwa urare ngukocore!”

Kadogo akivuga gutyo twese twarasetse tujya hasi, ni ukuri burya hari ibirori hakaba n’ibindi,

Ben-“Kadogo arakoze kongera ibyishimo bikarenga tugaseka ariko icyo namwifuriza ni ukuzagira uko Boss we yagize kuko buriya umwana agenda nka se! Ndagira ngo rero mwese mwitegereze Jane na Eddy ni abavandimwe bacu, ni abaturanyi ari nayo mpamvu badutumiye ngo tuze gusangira ibyishimo!

Ubu rero bamaze gukora umuhango ukomeye ubinjiza mu kumenya ko bashinze urwabo bo bonyine, ibibazo bazafatanya, ibyishimo babisangire nibamara kwijuta badusagurire, ni nayo mpamvu rero nsaba abanyagikari b’I wacu ko baterera akajisho mu kigega bakazana ako gatsitsimuzo tugashyira kuri roho!”

Abari aho bose bakomye mu mashyi maze batangira kuzana ibinyobwa ari nako Dj ashyiramo akaziki gacye gatuje.

Hashize akanya maze James araza aranyongorera,

James-“Bro! Nyizane se?”

Njyewe-“Nta kibazo ndi tayali!”

James yahise asubirayo hashize akanya aragaruka, aza anzaniye Guital yanjye nakundaga, ibintu Jane atari azi mu gihe cyose twari tumaranye,

Ben-“Murabibona rero James azanye umurya uryohera amatwi, niba agiye guha impano abageni ntabwo mbizi gusaaa…nako umwanya ni uwa nyiri jambo!”

Ako kanya nahise  mpaguruka nakira Guital James yari anzaniye, yari surprise twari twarateguriye Jane ku munsi wanjye wo gutungurwa, akimbona aba yipfutse mu maso nanjye ndinganiza imirya ngorora umuhogo, nibutse ako kanya ko nemeye kwiga Guital mu ibanga ngo nzamutungure ku munsi wanjye wo gutungurwa, wari uwo munsi rero!

Nahise nkora mu murya, akibyumva atungurwa bya nyabyo birarenga arahaguruka, Chanisse na Chanelle baramwegera ndetse Grace na Sarah baramugaragira, James na Ben nabo baranyegera maze ntangira kuririmba ngira nti,

Igitero cya mbere: “Wari umunsi umwe utazibagiranaa! Ubwo amaso yanjye yahumutse nkabona urumuri rudasanzwee!

Akazuba karavaga akayaga gahuhaaa, wari umunsi usanzwe gusa wabaye uw’amatekaa ni nayo mpamvu nkuririmbaa! Ngucurangiraa imbere y’ababyeyi inshuti n’abavandimweee!

Sinari nziko nshobora gukundaa! Ariko byanyeretse byinshi bitazamva ku mutimaa ngo bizimeee nubwo nava mu buzimaa!

Oooh! Hindukira undebe ni njyewe wahisemoo! Sinzigera mpindukaa! Uyu niwe mwanya ngo umenye ko nahisemoo ubuzira kwisurihoo!

Oya si undi ni njyeweee! Ni Eddy waweee! Oooh my Day of surprise, umunsi wanjye uhatse byinshi ntazigera nibagirwaaa!

Inyikirizo: “Oooh ndagukundaa! Ndagukundaa! Ma Dona my Every Thing I need tambukaaa! Unyegere nshira agahindaa!

Oooh! My Boo! Ngaho nsanga nshyire akaraso ku mubiri! Ni ukuri ntawundi nshaka ni wowe wowe nabonye bugicya nkaguhamagara ukanyikiriza, ukantegera amaboko nkibagirwa byose umwijima ukimukira urumuri mu mutima wanjye hagatama impumu yandinze umwuma!

Oooh! My day of surprise, umunsi wanjye uhatse byinshi ntazigera nibagirwa ngihumeka!”

Nkigeza aho Jane byaramurenze abura uko yifata maze Chanisse na Chanelle, Sarah ndetse na Grace baramwegera batangira kumufata impande zose hato ngo adacika intege kubera ibyishimo byari byarenze umutima we igipimo cyabyo kikarenga kigaturika.

Igitero cya kabiri:

Oooh! Ibuka igihe nagusanganiyeee!

Ngatega ikiganza ukagisanganiraaa, ibuka ko nagukunze wenyineee! Nkakwiharira kuko ari wowe uzandereraa

Uyu mwanya niwo mbonye ngo nguhe iyi mpano nakubikiye ngo wemere ko ari njye wavukiyee!

Umukobwa udasanzwe, umwambaro wambereye, inkingi yankingiye agahindaa! Cyo ngaho iyizire ubu uri uwanjyeee!

Humura ntawe uzagukura mu gituza nagutujemo! Ni ukuriii! Ni impamooo! Oooh my Dona!

Ooooh! My God natunguwe no kumva bose basubiramo injyana yanjye, Jane abibonye amarira amutanga imbere arira nk’akana gato, mbega ibyishimo byari aho nabitura uwo nkunda!

Hashize akanya keza k’ibyishimo ndangije kuririmba maze Dj atangiza igitaramo, tukibafungurira tubaha umwanya ngo babyine bucye James ankoraho aranyongorera,

James-“Bro! Igihe si iki se ngo mujye gukirana?”

Njyewe-“Hhhhhh! Ushaka gutora ubusurira se?”

James-“Hhhhhhhh! Bro! Noneho winsetsa kabisa! Urumva nagotwa se? Ahubwo muze musezere abakuru babifurize amahirwe masa!”

Ako kanya twagiye dupepera abantu bari aho bose tujya muri salon ahari hari abantu bakuze barimo nka Papa Chanisse na Mama Jane, Papa James ndetse Rosa nako Roro, n’abandi… bamaze kuduha umugisha wa kibyeyi twerekeza mu cyumba cyiza nari narateguriye gutuzamo ubahiga, umwiza w’ I Bwanacyambwe nabonye nkagira umugisha, tugezemo nahise mushyira ibicu,

Njyewe-“Wooow!”

Jane-“Ayiwee! Mbabarira wee! Ariko chou!”

Njyewe-“Ma Boo! Humura noneho ntugire icyo wikanga, ntugire icyo wicyeka aha ni kwa Eddy wawe, aha niho iwawe, uyu ni umuryango wacu, icyo naharaniye nawe ukakirwanirira kugeza ubwo wemeye guhara ubuzima bwawe!”

Jane ntakindi yakoze yaranyegereye acisha amaboko inyuma amfata mu bitugu, ijoro ry’umunezero ritangira ubwo nongeye gukanguka numva umuziki utuje, nkibumbura amaso nkabakaba ku ruhande mbura umuntu nshigukira hejuru ako kanya numva inseko y’umwiza,

Njyewe-“Ma Dona!”

Jane-“Karame mugabo mwiza!”

Njyewe-“Ewana nari ngize ngo bakwibye, uziko nari ngiye gusohoka niruka nambaye gutya?”

Jane-“Iyoooo! Hhhhh! Ndagusetse weee!”

Nahise nshyiraho agashuka! Ubanza ari ubwa mbere nari ngize isoni ahari! Ako kanya Jane yahise anzanira essui main maze arampagurutsa tujya muri douche mu byishimo byinshi tumaze kwitunganya Jane andebera twa twenda twiza twudu trining tw’ubururu yakundaga ngo abe aritwo nambara,

Njyewe-“Eeh! Boo! Umusore waraye arongoye se yambara nko muri week end? Ndebera itise aho n’ishati bishya, undebere n’inkweto y’ingozi orginal nibyo bya sawa sawa!”

Jane-“Hhhh! Ibyo abasore baraye barongoye bambara ntacyo bimbwiye, amfa kuba umugabo wanjye asohotse yambaye uko nshaka, erega ibyacu bigomba kuzahora ari bishya! Ndi umugore wawe kandi icyo nagabiwe nicyo gitumye nkwihera utu twenda tw’amateka nikundira!”

Nikirije vuba nseka nawe ankubita agashyi, maze kwambara neza ndasohoka nkigera ku muryango nkubitana na James ahita yiyamira,

James-“Eeeeh! Mwese muze murebe!”

Njyewe-“Umva Bro! Ettention! Wagiye ureka gusakuza mu nzu z’abagabo uri umusiribateri? Ntabwo uziko hano ari iwanjye sha?”

James aho gutuza yirutse ajya muri salon asakuza cyane,

James-“Mwacitswe! Muze murebe ukuntu umusore waraye arongoye aba asa!”

James yavuze gutyo nanjye ntangire kwireba ngo ndebe ko ntameze ubwoya mu maso, Kadogo niwe wahageze bwa mbere,

Kadogo-“Eeeh! Boss nako Gra Fre! Uziko koko waraye uro…nako wahise ubyibuha!”

Njyewe-“Hhhhh! Mumpe inzira wana nitambukire ariko!”

Kadogo-“Oya Boss! Niba ari ibi byo kurongora nanjye Chantal ntataha!”

Njyewe-“Utambwira ko Chantal atatashye sha Kado!”

Kadogo-“Ubwo se yari gutaha? Eraaa! Twaraye tubyina buracya! Ikimbabaje nuko yongeye nanone!”

Njyewe-“Hhhhhh! Yongera iki se?”

Kadogo-“Noneho twabyinnye inkweto azacira rimwe, twaraye tubyina yambaye ibirenge rwose pe! Uzi umubonye?”

Njyewe-“Hhhhh! Ariko noneho ibi ni iki ra?”

Kadogo-“Ubu ivumbi ryamwuzuye! Dore ari guhata ibirayi hariya mu gikari! Agomba kuva aha yogeje n’ibibindi byose nta mpamvu! Ariko se ko nta tuvuzo kandi nziko adukunda?”

Njyewe-“Hhhhh! Kadogo we!”

Kadogo-“Ahubwo nyemerera nze kumuha ziriya nkweto nari nampaye ejo, zino twita congo azatahe yambaye!”

Njyewe-“Hhhhhhhhh! Ariko noneho ndagowe!”

James-“Bro! Kadogo yere ku kugomesha ahubwo twakiye hano abantu badasanzwe!”

Njyewe-“Ngo abantu badasanzwe?”

James-“Yego! Hari abasaza baje aha sinzi niba waba ubazi?”

Njyewe-“Uuuh! Abo basaza se ni bande utazi nzi? Reka nze mbarebe nta kibazo!”

James yagiye imbere tugeze muri salon nakirwa nabari baraye maze gutuza umusaza umwe ntari nzi wari wambaye imyenda ikuze yarambitse n’agakoni aho, yahise agorora umuhogo maze aravuga,

We-“Ni mwebwe se bene urugo?”

Njyewe-“Ni njyewe Mzee! Ugira uti se turumazemo amasaha angahe ko ari macye?”

We-“Dore nje nyobaguza ariko mbonye nshyika!”

Njyewe-“Uuuh! Nonese aha mwari muhazi?”

We-“Yego mwana wa! Ariko se ko ubanza atari wowe ra? Wowe ndabona uri umusore!”

Njyewe-“Uwo mwashakaga se yitwa nde Mzee? Eeh! James wakwakiye aba basaza ko nta mushyitsi uruta undi?”

James-“Ariko se Eddy! Aba bantu urabazi koko utabeshye?”

Njyewe-“James! Wowe bakire gusa ibindi turaza kuba tubimenya!”

James yababajije icyo bafata sinzi ibyo bamubwiye mbona biramucanze arongera aranyitegereza,

Njyewe-“Stock se yashize tubuze icyo tubazimanira?”

James-“Oya! Nta kintu kibuze rwose! Ahubwo ngo barashaka inzoga y’ingangahuzo! Waba uyizi ra?”

Njyewe-“Uuuh! Iyo se kandi yengerwa hehe?”

Wa musaza wundi wari uri kumwe nuwavugaga yahise avuga ibisa n’ibyivugo twese biraducanga hashize akanya,

We-“Erega dutumwe n’abakuru nako twatumwe kera, ahubwo se uwo mukobwa waraye urongoye ari hehe ngo tumugangahure ko yatanzwe na Se ngo azakunde atunge ndetse ntazazire amaraso yakoze?”

Akivuga gutyo twarikanze kuri njyewe ubwenge burivanga busa n’ubugiye ariko nk’umugabo mu rugo ndigarura,

Njyewe-“Ariko se Mzee! Ibyo uvuga ni ibiki ko ntabyumva?”

We-“Wowe se wabyumva ute? Bwira uwo mukobwa asohoke yewe dukore uwo muhango cyangwa azigorerwe ni akazi ke puu!”

Njyewe-“Mzee! Ntabwo duhari rwose ubu tugiye kujya mu kwezi kwa buki kandi ibyo muvuga nta nubwo ndi kubyumva, tuzabatumira mugaruke mutubwire neza ibyo bigangahuzo byanyu!”

Abasaza babiri bararebanye numva mu mubiri haje ubukonje, maze umwe ahita avuga,

We-“Ugize uti iki? Ngo tugende?”

Njyewe-“Mugende rwose dufite gahunda yihutirwa, ubu tugiye kure ngo tumanze twishimishe kubw’igitego twatsinze!”

We-“Eeeeh! Nuko ubwo musubije abakuru inyuma, muzabona neza ko bari baje babasanganira, umukuru niwe wacu, ntiduteze ku muhara, aho muzajya hose icyari kituzanye muzakibona bidatinze”

James-“Ariko se aba basaza baje no kudutega iminsi! Aller hanzee!”

We-“Ndeka wa mwana we ndijyana nkuko nizanye! Urandebera ngo arasohora abakuru?”

Njyewe-“Mzee! Mube muretse kugenda? Nonese muzagaruka ryari?”

We-“Nubu turahari ntitugiye!”

Njyewe-“Ariko se murahari kandi mugenda? Niko! Mwaje bakabanza bakabaha akagwa ko gahari….”

Ibyo nabivugaga bagenda, bamaze gusohoka njye na James turarebana dutangira kwibaza byinshi,

Njyewe-“Ese wowe ibyo bariya basaza bavuze urabyumvise ra?”

James-“Reka reka! Bariya basaza bashobora kuba ari abasazi cyangwa ari abavumba bari baje kwinywera akarwa!”

Njyewe-“Uuuu! Abavumba bazi Simoni Data bukwe?”

James-“Hhhhhh! Ntuzi se ko abavumba aribo bamenya nyir’ubukwe mbere! Bigutesha umutwe!”

Njyewe-“Nonese ko bagiye batanasomye ku kantu ahubwo bakansaba gusohora Jane? Nyamara twitondere ibi bintu!”

James-“Acha wana! Nizitari izi twarazirwanye nkanswe iza bariya basaza bambaye ubucabari, ahubwo jya kwitegura ukwabuki kwatangiye!”

Njyewe-“Eeeh! Uziko ari byo wana! James rero ngusigiye byose! Uzacunge iyi nzu kugeza igihe tuzagarukira! Ni hagira ikibazo uzakiteho nkuko wahagaze mu mwanya wanjye kuva cyera!”

James-“Humura rwose ndahari Bro! Nzahaba iminsi yose! Ndabona hari na Mitsing nyinshi nzazimarira!”

Njyewe-“Hhhhhh! James James! Ndakwemera nubwo ukiri umusiribateri, uziko ntaho utaniye na Kadogo! Mufite CV imwe, mwese muri abasiribateri”

James-“Hhhhh! Mbabarira wintsindisha Bro! Harya ngo ubu mugiye hehe wowe na Jane?”

Njyewe-“Eeeh! Ubu tugiye gutembera Urwanda!”

James-“Uuuh! Nonese Eddy! Ni amafaranga wabuze cyangwa nuko utinya indege?”

Njyewe-“Hhhhhh! Nonese wifuzaga ko twajya hehe James?”

James-“Nagize ngo wenda mugiye nko kujya mu birwa bya kure naho ngo mugiye gutembera Urwanda? Ubu mugiye hano hirya kuri Nyabarongo mukomeze ku ruyenzi nimugera mu rukari mugaruke? Inka yanjye!”

Njyewe-“Nta mbamvu yo kudatembera urw’imisozi igihumbi twagabiwe na gihanga! Aho turajya twahapanze cyeraaa! Kandi ndabizi tuzanyurwa kuko iwacu ari heza hakurura n’abandi bakaza kureba ibyiza by’iwacu! Kuki se twe tutabisura?”

James-“Eeeh! Ariko uziko ari byo wana! Nanjye ahubwo reka mbe nisuganya muzambwire facture bizabatwara ariho nzajyana Sarah!”

Njyewe-“Ahubwo rero ako kantu! Ntiwumva se!”

Ako kanya nahise mpaguruka nkubita mu kiganza cya James ngihindukira twumva Jane asakuza atabaza niruka njya mu cyumba aho nari namusize, nkigerayo……………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 2 izabageraho ejo mu gitondo.

14 Comments

  1. Jeanne

    04/09/2017 at 3:45 am

    Bjr, wooooow, mbega byiza!!!!!!, sha hari uwanyibutsa uko Jane yiswe Dona? Nibuka yitwa Kabebe ariko Dona ntibiri kuza neza, murakoze

  2. Rugamba James

    04/09/2017 at 4:45 am

    Mukomere cyane. Mbaye uwa mbere usomye iyi nkuru yanyu nshyashya. Imeze neza nimukomereze aho. Tnx

  3. bella

    04/09/2017 at 6:31 am

    Jeane@ Eddy agira utugambo twinshi yiyitira Jane, Dona,Boo, Princess, woooow! inkuru iryoshye pe! umwanditsi njye mbura icyo naguhemba kuko ibyo ukora ntawundi wabinkorera ngo nyurwe, narahindutse nabaye undi, ndashima Imana yaduhaye umuseke! umunsi mwiza ni ahejo mugitondo!

  4. Hakizimana Anaclet

    04/09/2017 at 7:13 am

    mbega byiza weeee….umuseke mbashimiye kutuzanira inkuru ndukunda turi benshi kandi itumara irungu murakoze cyane

  5. Faridha

    04/09/2017 at 7:22 am

    Mwaramutse! Ndanezerewe nanjye kuba uwa gatatu.thx umuseke wacu.have nice day

  6. Veve

    04/09/2017 at 9:50 am

    oooh welcome back Umwanditsi .
    Jane abaye iki ra?
    harya nkatwe tutigeze tusoma iyambere twayikura hehe numvise ngo hari igitabo mwaturangira aho twakigurira. thanks Umuseke.

  7. did

    04/09/2017 at 10:02 am

    ikimbabaje nuko part I ntayisomye

  8. Phocas

    04/09/2017 at 10:34 am

    Wow! Umuseke murabambere kabisa iyi story yiranezeje pee!

  9. M.Augustine

    04/09/2017 at 11:48 am

    Wow mbega byiza!abo basaza se bazanye abo bazimu bite byabo!singaho baje guteza ibibazo murugo rushya?Imana ibarinde pe!

  10. chris

    04/09/2017 at 12:14 pm

    Simon aracyagenda kubana bahujwe n’urukundo kweli?Yaretse abana bakibera mu ijuru rito benshi bifuza koko,abo basaza ubwo ni abarozi ba Simoni.Eddy muhumura turasenga Imana irabatabara.
    Umuseke muri inyamibwa z’indacogora mu gutuma imitima yacu igubwa neza,umwanditsi bravooooo

  11. Tamara

    04/09/2017 at 1:30 pm

    Waouhhhh eddy aragarutse we

  12. Tamara

    04/09/2017 at 1:31 pm

    Abo bapfumu ngo baragenzwa niki bashaka kwica ma bella koko

  13. Rachel

    04/09/2017 at 9:01 pm

    Twaritubakumbuye turishimye kongera KUmva Eddy Jane James kadoga nabandi

  14. christella

    06/09/2017 at 10:09 am

    wow biraryoshye pe mukomereze aho thanks hehe n irungu .

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017