Episode 15: Igikuba kiracitse…Sarah aburiwe irengero asiga yandikiye ibaruwa James – UMUSEKE

Episode 15: Igikuba kiracitse…Sarah aburiwe irengero asiga yandikiye ibaruwa James

Njyewe-“James! Habaye iki gituma umpamagaza igitaraganya? Ahubwo se uri hehe?”

James-“Ndi iwawe mu rugo!”

Njyewe-“Ngo iwanjye?”

Ngishyize telephone ku gutwi nagiye kumva numva ivuyeho, ndeba nimero za Jane nkanda yes nshyira ku gutwi nkomeza gutegereza ariko birangira wa mukobwa uvuga ko nyiri telephone atabashije kuboneka, mba nsohotse vuba nkubitaho urugi nkomeza nsohoka ngeze hanze nkubitana na Roro,

Roro-“Eddy! Bite ko ugenda amasigamana?”

Njyewe-“Ndaje Roro! Nihagira unshaka umubwire ko hari aho nganye gato!”

Roro-“Ayiwe! Mwana wa! Ni amahoro?”

Njyewe-“Ndaza kukubwira Mama Roro! Nanjye mpamagawe igitaraganya, ntabwo nzi ikibaye mu rugo iwanjye!”

Roro-“Ataba ari za nzozi narose nkabije mwana wanjye! Dore mfashe iry’iburyo kandi ngiye kwiherera nsenge iyakare iseruke isesekare iwawe”

Njyewe-“Urakoze ngaho reka ngende!”

Nasize Roro aho nkomeza ngana ku muhanda, ngezeyo mpagarika moto vuba ndayurira mfata umuhanda mbwira motali ngo afatireho nawe si ukuyihata umuriro, twagiye nk’abatabaye.

Twagezeyo mvaho vuba manuka niruka,

Motari-“Uuuh! Uyu mugabo ra? N’aba Boss se basigaye bambura?”

Motari akivuga gutyo nahise nibuka ko ntishyuye, nkora mu mufuka vuba nkuramo akanoti k’igihumbi ndamuhereza,

Njyewe-“Umbabarire Mota! Ubu ndimo gusiganwa n’impumu itabarijwe iwanjye!”

Motari-“Nari ngize ngo urigendeye da! Erega ibintu byarahindutse, amafaranga yarabuze. Abantu dusigaye tubatwara twahagarara bakavaho bakiruka! Ariko ubu natwe aba motal twararahiye, ni ukwiruka tukwirukaho, nari ngiye kugutibikaho ivumbi rigatumuka da!”

Njyewe-“Humura ntabwo ndi nkabo Mota! Reka nkomeze ahubwo urakoze!”

Nasize Motari aho nkomeza manuka mu rugo nkingura vuba nkomeza ku muryango wo kuri salon nkinjira nsanga James yicaye mu ntebe atuje nyoberwa ibyo ari byo ntangira kumubaza vuba,

Njyewe-“James! Bite byawe? Byantangaza ubaye umpamagariye ubusa? Wagiragango undebe se?”

James-“Bro! Icara nkubwire!”

Njyewe-“Eeeeh! Ibaze ubaye ukoze ibi ngo undebe? Nahita menya ko mu gihe cyose twabanye wanyimye icyizere!”

James-“Eddy! Tuza unyumve! Mu gihe cyose twabanye ntabwo nigeze nkwima ikizere! Hashize imyaka myinshi tubana nk’abavandimwe ndetse imyaka ikomeje gushira iyo twabanye igenda iruta iyo twabayeho tutaziranye, ibyo nibyo binyemeza ko igihe cyari iki”

Njyewe-“Uuuh! Ushatse kuvuga iki James! Igihe ni iki? Kiki se kandi?”

James-“Igihe ni iki ngo ngende narangije kwakira byose gusa byo nshobora kubihindura kandi nafashe umwanzuro!”

James akivuga gutyo narikanze, aho nari nicaye ndahaguruka nza aho nitegera isura ye maze nkicara,

James-“Shyiraho akadomo Eddy! Ubu ndagiye, aho nzamubonera uzabona ngarutse kandi nintamubona nzagwa ku gasozi!”

Njyewe-“James! Ko utambwira? Ugiye hehe? Ninde ugiye gushaka?”

James-“Nta wundi ni Sarah!”

Njyewe-“Oooh my God! Nonese byagenze bite? Yanze kukubabarira?”

James-“Iyaba ari ibyo gusa wenda! Bro! Sarah yanze kumbabarira ndetse ahita ahunga, ngo agiye kure aho atazongera kumbona”

Njyewe-“What? Ibyo uvuga ni ibiki James?”

James-“Uko ni ukuri Eddy! Bityo rero nanjye umwanzuro nawufashe, ndagiye! Ngiye kumushaka, aho nzamubonera nzagaruka, nimubura kandi nzagwa ku gasozi cyangwa mu nyanja!”

Njyewe-“Oooh my God! Ntibishoboka! James! …”

James yarahagurutse nanjye mpaguruka vuba mwicaza ku ngufu,

Njyewe-“James! Banza wicare gato nkubwire!”

James-“Bro! Reka ngende! Ubu niba Sarah ari kugenda ageze kure! Ese ubu koko nacumuye iki kuburyo mbona byose nkabura urukundo? Ni kuki nabona amafaranga, ngabaho ubuzima bwiza ariko ngashengurwa umutima?”

Njyewe-“Tuza uwo mutima washegeshe ushaka uwo wakunze ugatuza nkubwire James!”

James wari ufite agahinda yaratuje maze nanjye ntuza umutima hashize akanya gato ndamubwira,

Njyewe-“James! Sarah ubwe niwe wakwibwiriye ko agiye aho atazongera kukubona?”

James-“Bro! Cya gihe ubwo Sarah yahindukaga akadusiga aho twari na Djalia naramukurikiye ngenda mwinginga nubwo byangoye ariko yaranyumvise, turataha ndetse mugeza mu rugo nanjye mbona gutaha, nibwiraga ko byarangiye urukundo rwacu rutarangwamo agatotsi”

Njyewe-“None ibyo bindi byaje gute se kandi?”

James-“Mukanya nibwo nagiye kumureba iwabo ngezeyo nsangayo Mama we, ngize ngo mubaze aho Sara ari ansubizanya amarira ampereza runo rupapuro, ndetse ansaba kumushakira umwana ku kabi n’akeza! Dore urupapuro nguru!”

Nafashe urupapuro James yari amaze kumpa maze ntangira gusoma,

“James! Igihe tumaranye ntabwo nigeze ngukinga umutima wanjye, ntabwo nigeze nkubeshya nkuko wabikoze, ntabwo nari nziko wambikamo ikinyoma kugeza aho dupanga ubukwe nkimeze nk’ishusho iri ku nzira,

James! Uriya mukobwa wavuye iyo bigwa mwakundanye kuva mu buto bwanyu ni umwana wavutse nkanjye, kumucigatira no kumuhoza byanyeretse byinshi ntari nzi, aho kugira ngo nzabeho ubuzima bwo gushavura ndabahariye ndetse ndagiye aho ntazongera kukubona,

James! Nagukundaga ariko kuba nariboneye ko uriya mukobwa yahurujwe nawe, aho kugirango nzazire wowe ndamiye amagara,

Muzahirwe.”

Nkimara gisoma urwo rupapuro naracecetse gato nongera kwitegereza James hashize akanya,

Njyewe-“James! Uyu ni Sarah ubwe wiyandikiye ibi?”

James-“Nonese undi ninde Eddy! Urupapuro niherewe na Mama we?”

James akivuga gutyo ako kanya hari umuntu wakinguye, ngihindukira mbona ni Mama Sarah,

Njyewe-“Kalibu Mama Sa! Rwose murisanga kandi mwihangane nibwo tukibimenya!”

Mama Sarah-“Eddy! Nta Sarah wageze aha?”

Njyewe-“Mama Sa! Rwose ntawe, ahubwo mwicare mutuze turebe icyo twakora mu maguru mashya!”

Mama Sarah-“Oya! Oya! Mundeke! James! Koko nawe nizeye!”

James-“Mama Sa! Ni ukuri mbabarira ukomeze unyizere! Sarah twatandukanye ibyari byamuteye umutima mubi byose twabicoceje ndetse twanyuze nahantu dufata aga fanta dusubiramo uko byose byagenze ari nako duseka uriya mukobwa ko yishinze amagambo agasenya urwo yubatse maze nawe akandamira akanyibagiza agahinda kose,

Mama Sa! Ni ukuri twavuye aho mu mudendezo mugeza iwanyu kumuryango, ampa kiss ari nayo yanyuma, nonese ubu koko ibi bije bite?”

Njyewe-“Uuuu! Mama Sa! Ubundi Sarah umuheruka ryari?”

Mama Sarah-“Eddy! Sarah wanjye muheruka mu gitondo! Yagiye ambwira ko hari umuntu umuhamagaye agiye kureba!”

Njyewe-“Inka yanjye! Yagiye agiye kureba umuntu? Nonese uru rupapuro warukuye hehe?”

Mama Sarah-“Urwo rupapuro ni umuzamu wacu warumpaye!”

Njyewe-“Ngo umuzamu wanyu? Ubwo yababwiye ko ari Sarah warumusigiye se?”

Mama Sarah-“Oya ngo ni umukobwa wundi waruzanye aramubwira ngo nawe ni umuntu warumuhaye ngo aruzane iwacu tuzarumutangire!”

Njyewe na James-“Yeee?”

Mama Sarah-“Mwikomeza kumbaza ndabinginze mumfashe dushake umwana wanjye”

Njyewe-“Mama Sa! Mwari muzi n’ikindi? Uru rupapuro ntabwo ari Sarah warwanditse! Ahubwo ashobora kuba yashimuswe abamutwaye akaba ribo barwanditse!”

James-“Bro! Uziko nanjye mbitekereje!”

Mama Sarah-“Gute se kandi? Oya oya! Umwana wanjye wee…”

James-“Nta wundi ni Djalia! Nako reka nze…”

James yahagurutse nk’iya gatera nanjye muhagurukaho mufatira hanze,

Njyewe-“James! Ugiye hehe?”

James-“Mfasha ugumane na Mama Sarah! Icyo ngiye gukora ndakizi!”

Njyewe-“James! Waretse tukitabaza police…”

James-“Eddy! Bimparire kandi unyizere! Ningira ikibazo ndaza kuguhamagara!”

Njyewe-“Waretse se tukajyana?”

James-“Oya Eddy! Nibiba ngombwa ndaguhamagara”

James yahise acaho aragenda nsubira mu nzu nsanga Mama Sarah ari kwihanagura amarira ako kanya ahita ambwira,

Mama Sarah-“Eddy! Reka mfate inzira njye mu rugo ndabinginze mumfashe umwana wanjye aboneke”

Njyewe-“Mama Sa! Humura araboneka kandi wihangane ukomere ntacyo tutakora ngo tukugarurire mu maboko umwana wawe!”

Mama Sarah-“Ahwiiiii! Mana yanjye koko?”

Njyewe-“Ariko ubundi wabaye wigumiye aha Mama Sa! Ubwo twizere ko mu rugo ari amahoro?”

Mama Sarah-“Eddy! Ahaa! Ko urugo rurindwa n’Imana se! Reka mbe ngiye wenda hari uwamubona mu mihana akarombereza iwanjye kudutabaza!”

Mama Sarah yanyuzeho nanjye mugenda inyuma tugeze ku modoka ye yinjiramo aragenda nanjye ngaruka mu rugo nicara muri salon ntangira kujya kure mu ntekerezo,

Uwo munsi nibwo nabonye umwihariko wa Mama Sarah umubyeyi w’impuhwe akaba Mahoro kubi! Burya gutuza mu bibazo ni byiza, gufata umwanzuro mwiza bisaba kwakira akaje kakandi kemerwa.

Nakomeje gutekereza ukuntu Mama Sarah atasamaye akimenya byose ahubwo akarira agahogora, aho aboneye James akanga kumutura umujinya ngo amutange bamutanike ahubwo agutuza akareba aho bigana ndetse akagira icyizere nubwo rwose yari yashenguwe cyane no kubura uwo yibarutse.

Nkiri kure nagiye kubona mbona wa mukobwa wari waraye uje ijoro yinjiye muri salon,

We-“Mwiriwe Boss! Murisanga tubazanire amazi yo kunywa?”

Akivuga gutyo natangajwe nurwo rugwiro rudasanzwe benshi bakunda kwiyitira care maze ndamubaza,

Njyewe-“Urakoze humura nta cyaka mfite, harya bakwita nde ko utambwiye?”

We-“Hhhhh! Nitwa Nadia ariko bampamagara Nana!”

Njyewe-“Eeee! Nonese Jane ari hehe?”

Nkimubaza gutyo yahise aza yicara impande yanjye nibaza ibyaribyo ndetse bintera no kwikanga nitega ijambo rikomeye,

Njyewe-“Uuuuh! Jane ari hehe ko utambwira ahubwo ukaza kwicara impande yanjye?”

Nana-“Boss! Nyine yagiye ariko ndahari!”

Njyewe-“Inka ya Data! Ngo nawe urahari?”

Nana-“Yiiiiii! Ndahari rwose irungu ntirikwice ngo hari abantu yagiye kureba ngo bajyane gusura umuntu ufunze!”

Njyewe-“Ok! Ngaho jya mu kazi kawe!”

Nana-“Nonese mwampaye urufunguzo rw’icyumba nkabasasira mukaba muruhuka, ubu ntabwo munaniwe!”

Njyewe-“Uuuuh! Nibyo se ni akazi kawe?”

Nana-“Yego rwose! Erega akazi kose ngomba kugakora nkaruhura Mabuja, yari yararushye rwose!”

Akivuga nahise numva telephone isonnye ndebye mbona ni Jane nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello Ma Princess!”

Jane-“Cheri! Bite se? Uracyakarimo ko naciye kwa Mama tumaze kwitegura? umushoferi agiye kudutwara, tugusange hehe se?”

Jane akivuga numvise ijwi ry’umugabo ritongana cyane ngize ngo mbaze Jane uwariwe numva ngo du du du!

Call end.

Nibajije ikibaye ndeba nimero ngo abe ari njyewe muhamagara birangira isonnye yivanaho.

Nagize amakenga nsiga Nana aho ndasohoka nongera guhamagara nimero ya Jane hashize akanya,

Jane-“Oui Cheri!”

Njyewe-“Bite se ko uhise ukupa bigenze bite?”

Jane-“Sha ni Papa Chanisse wari uturahiye aho twinikaga, ngo ntabwo imodokaye yajya gusura Papa niyo byagenda gute!”

Njyewe-“Ibi ni ikira?”

Jane-“Ahubwo fata aka moto duhurireyo!”

Jane yambwiye gutyo numva akantu gasa no kwifuza karaje nibutse ko ndi hafi kugura iyanjye modoka yo mu nzozi nigarura vuba,

Njyewe-“Nanjye ubu tuvugana nari ndi murugo”

Jane-“Ngo wari uri mu rugo? Habaye iki gituma utaha?”

Njyewe-“Ndakubwira nta kibazo, ahubwo reka nze!”

Call end.

Nana-“Nonese uragiye…?”

Njyewe-“Uuuuh! Ariko se wa mukobwa we ushaka iki kweli?”

Nana-“Eeeeh! Nari mvugishijwe!”

Ako kanya nahise nsohoka nerekeza ku muhanda ngezeyo mfata moto ijya kuri gereza nkuru ya Kigali, mpageze nsanga Jane na Mama we, Grace, ndetse n’impanga bahageze.

Narabegereye ndabasuhuza maze dutanga ibyangombwa ndetse bareba neza ko ntabyo tuzanye bitemewe ubundi turinjira batwereka aho twicara hashize akanya ucunga imfungwa n’abagororwa aza aho twari turi,

We-“Niko se, mwebwe muje gusura nde?”

Mama Jane-“Tuje gusura Simoni!”

We-“Ni umugabo wawe?”

Mama Jane-“Oya yariwe cyera…”

We-“Ntiwumva! Abagore niko mwabaye, iyo umugabo afunzwe muhita mushaka abandi bagabo…”

Grace-“Ariko se ayo magambo ni ayiki? Niba mumuzana mumuzane cyangwa muvuge dutahe!”

We-“Uyu mukobwa ko ashira isoni ra? Reka nze njye kumuzana da!”

Uwo mugabo yarahindukiye aragenda maze Jane aranyegera ndebye mu maso he mbonamo agahinda kenshi.

Hashize akanya tubona wa mugabo aragarutse, maze atugezeho aratwitegereza cyane maze aravuga,

We-“Mwari muzi n’ikindi?

Twese-“Iki?”

We-“…………………………………..

13 Comments

  1. Dude

    20/09/2017 at 5:25 am

    Simoni se agize isoni yanga kuza Hhhhh guhemuka si ibintu, Sarah rwose aryozwe Djalia na Fille nibo bari inyuma yibura rye ntakabuza. Uwo mukobwa se utangiye gutereta Shebuja se niwe waje yiriza ngo yari agiye gufatwa ku ngufu ahaaaaa abakozi baragwira!!! Nizere ko Eddy bucya amusezerera

  2. mugabo

    20/09/2017 at 7:00 am

    Ntabwo Simeon yahahinguka nibyo yakoze byose,Gusa hababaje Jeanne batuyeho ibitambo kwa Sekibi!

  3. Faridha

    20/09/2017 at 7:40 am

    Bjr! Simon isoni zitumye atareba abamusuye? Guhemuka nibibi koko! Naho Sarah bamubaze Djalia na Fille Kuko atega azi imitwe hose Kuko yakuyeho ntacyo atakora? Gusa Imana irahari kubitonda irigaragaza kubwo kubayisenga,ntibakagire ubwoba.murakoze umuseke wacu.

  4. Dudu

    20/09/2017 at 7:59 am

    uyu mukobwa ngo ni Nana yatumwe nande badi? sarah we se yarigitishirijwe he? nizere ko James ahita amubona, nyirashyano Djalia agaseba!Umuseke, tuzabashimira igihe cyose kuko muratwigisha pe!

  5. Teta delice

    20/09/2017 at 8:18 am

    Jane ubonye impuhwe zawe ibyo zazanye murugo iwawe, ahubwo uyu mukozi yirukaniwe kureshya ba shebuja, Eddy nizere ko ubwira byose Jane naho azabasenyera

  6. Ketty

    20/09/2017 at 8:50 am

    uyu mukobwa ameze nkuwaje iwajye muri iyi minsi sha. umwanditsi wagirango yari ahari. bamwirukane vuba yangare wa mugani wa kadogo ni indaya mbi. umuseke muri abambere, reka mbone nakora. umunsi mwiza

  7. Umuhorakeye

    20/09/2017 at 8:55 am

    Narababwiye ibyo impuhwe zanyu zizabakorera! Jane si ngaho wizaniye mukeba ngo ubonye abakozi! Sarah yagambaniwe na Djalia na Fille gusa Imana imurinde batamufata ku ngufu weee! James nawe genda gake utabigenderamo. Thx umuseke . Nahejo gusa kari kagufi.

  8. Bebe

    20/09/2017 at 9:19 am

    Eddy nawe ndamwizeye gukosora abakobwa nka bbariya ntibimugoye ubwo se yashobora Destine akananirwa umuyaya? Simoni agize igisebo cy’ibyo yakoze, ubwo se iyo aza akabona ko yabababariwe ntibyamuruhura agakuraho Jane umuvumo? umwanditsi we love you! umuseke.rw mwaziye igihe, murayoboye!

  9. Byishimo Yvonne

    20/09/2017 at 10:13 am

    Gud KBS eddy narinarababuze nasomye episode tugeze aho bafunze simon Jeane yabonanye nababyeyi none ibindi nice nabibona gute

  10. Marie Channy Mugabo

    20/09/2017 at 10:42 am

    simoni ntago yakwemera kurebana n’abo yahemukiye.guhemukira ubusa,ngo urigwizaho imitungo,none akaba asaziye muburoko?Nyagasani rwose arinde Sarah ,James atazicwa n’agahinda.ariko se Ubu djaria We ibyo arimo bizamugeza kuki? arabona se KO James azamwemera CG aziko urukundo rugurwa?yeweee nakomeze agendere munzira ziyondaya ngo ni fille azisanga nawe muri gereza afatanye igifungo na Simon,reka dutegereze ejo.

  11. MUGABEKAZI

    20/09/2017 at 11:14 am

    Mbivuga, Jane & Eddy, mwitondere uwo muyaya.
    Umuseke, murakoze.

  12. Uwingeneye Joselyne

    20/09/2017 at 4:15 pm

    Jane& Eddy Ubanza Bararemanwe Pe Mbijyiraho byinshi Cn Kujya Inama, Kwizerana, Kudahemuka, Gufatanya Muri Bc Urukundo Rwanyu Nintamacyemwa Nubwo Nana Ushaka Kwitambika Ark Azaseba Nk’ Abandi Boc, James Humura Shenge Sarah Wae Aribuz Kuboneka Ndahamya Ko Atariwe Wanditse Iyo Baruwa Muryoze Djaria Na Fille Nibo Nkeka

  13. codo

    20/09/2017 at 8:19 pm

    Ariko eddy kuki adasize yirukanye indaya koko yigize umukozi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock