Episode 16: Kuri gereza, Jane abwiye Papa we akari mu ndiba y’umutima ibintu biba ibindi – UMUSEKE

Episode 16: Kuri gereza, Jane abwiye Papa we akari mu ndiba y’umutima ibintu biba ibindi

Hashize akanya tubona wa mugabo aragarutse, amaze kutwitegereza cyane twese aravuga.

We-“Mwari muzi n’ikindi?”

Twese-“Iki?”

We-“Ngo ntabwo ashaka abamusura, mwitahire rero!”

Mama Jane-“Yuuu! Nari narabivuze! Erega ntabwo yatinyuka”

We-“Ubwo se ari nkawe waza? Erega ni wowe wabiteye ushaka undi mugabo ngo kubera ko afunze! Abagore we!”

Grace-“Ariko uyu mugabo ugira amagambo bite bye?”

Chanellle-“Ceceka nanjye numiwe!”

Grace-“Njyewe nakomeza kuvuga amateshwa aratuma mwubahuka!”

We-“Ngaho se bigerageze urebe ko ntagushyira aho abandi bari!”

Chanisse-“Hhh! Ariko noneho ndumiwe pe! Kuki se wowe utahajya ntabwo uri umuntu? Tubwire niba ataza yewe ureke amagambo!”

Jane-“Nyabuna mumwubahire akazi ke! Niko none se kuki yanze kuza?”

We-“Cyakora ntabwo namubwiye ko ari umugore we uje, ndamubwiye ngo hari abagusuye yinaga hejuru ngo ntabwo yasohoka, reka nsubireyo mubwire ko ari abagabo bakoranaga”

Grace-“Kare kose se?”

We-“Ariko uyu mukobwa ko ari mwiza kuki agira amahane, uzi ko nagarutse ariwe nje kwirebera none…”

Grace-“Hhh! Ngaho genda uzane Papa ubundi unyirebere!”

Umucungagereza yaragiye dusigara aho dutegereje, buri wese mu mutima yibazaga ikigiye gukurikiraho, hashize akanya karambiranye tugiye kubona tubona nguwo Simoni wambaye imyenda y’iroza amasogisi maremare ndetse n’inkweto z’umukara ahingutse aho twari twicayeakidukubita amaso ashaka gusubira inyuma wa mucunga gereza aramufata,

We-“Ushaka gutoroka??

Simoni-“Ndekura! Ndekura se nyine! Niba nshaka gutoroka ndeka maze undase! Dore uko ameze, ubu aba ni abagabo dukorana?”

We-“Hhh! Njyewe se nzi abo mwakoranye ibyaha? Niba atari abo mwakoranye ibyaha ni abo wabikoreye!”

Simoni wananiwe guhuza amaso natwe yakomeje kureba hirya, hashize akanya numva Jane araturitse ararize, burya nabyo birandura bose umwe yahereje undi kugera kuri Mama Jane.

Kuwabibonaga byari biteye agahinda, burya guterwa agahinda n’umubyeyi cyangwa ugaterwa agahinda n’umwana wawe byikuba inshuro, maze imbamutima zikavubura agahinda gasobetse akandi amarira agatemba ku matama y’abato.

Simoni-“Niko muje kurira hano? Ese ubundi ninde wabasabye ubufashe bw’amarira? Erega muje kunyereka ko ngo ndi umugome? Nako reka nigendere!”

Mama Jane-“Simo! Koko? Uracyari wawundi?”

Simoni-“Cecekaaa! Ibyo jya kubibwira umugabo wawe, uje kunyishongoraho rero? Byose kandi ni wowe! Ni wowe wantanze ndabizi! Nyuma naje kubitekerezaho neza nsanga abagore muri abagambanyi!”

Grace-“Ariko Papa koko nta n’agasigisigi k’ubumuntu wasigaranye? Wigize inyamanswa burundu?”

Simoni-“Uranyumvira di! Ngo ndi inyamanswa?”

Mama Jane-“Uriyo nyine! Niba n’intare imenya abana bayo, wowe uri inzoka niyo itera amagi ikayataho ntizamenye nicyayavuyemo!”

Simoni-“Uranyumvira! Uranyumvira uyu mugore?”

Jane-“Papa! Nubwo ataricyo cyari kituzanye ariko ibyo bavuga ni ukuri, kugeza na nubu ntabwo wari watuza ngo wemere ko wakosheje wakire n’imbabazi Eddy umugabo wanjye ahora abungana azigusangisha? Ubu koko wanze gutuza ngo aho uri hakwigishe uhindure ingendo usabe imbabazi Mama wambuye uwo yakunze ugasiga abana b’ iminsi micye nta n’impuhwe ubagiriye?

Papa! Iyo ubona uyu Eddy wambuye byose ari uruhinja angana atya, ukabona izi mpanga ziza imbere yawe n’ukuntu zakuze ziruha kubera wowe, ukabona Mama wagoye kuva ukimwambura uwo yakunze aza imbere yawe koko nta n’urubanza umutima ugucira ngo uce bugufi?

Papa! Kukwita umubyeyi gito ndetse tukakwihakana ntibyari bitunaniye, watwirukankanye amajoro yose, uduta mu mashyamba ariko ibyo ntabwo aribyo tugamije kukwitura ahubwo kuba turi aha nuko twaguhaye agaciro nk’umubyeyi kuko tuzi neza ko kumugira kuri ubu ari iby’agaciro gakomeye.

Papa! Tukuzaniye imbabazi, zakire nicyo kizakuruhura umutima ndetse natwe aya marira akarekera gushoka ku matama yacu!”

Burya umuntu ni umuntu kuko atandukanye n’ibindi biremwa byose Imana yaremye. Nk’umuntu kabone niyo waba waranangiye umutima hari amagambo y’ukuri amatwi yumva akuruhukira mu mutima agakuraho igicu cy’umwijima umuntu akongera akaba mushya.

Jane yamaze kuvuga gutyo Simoni Databukwe akireba hirya, hashize akanya mbona agaruye amaso turayahuza nkomeza kumwitegereza, hashize akanya tubona akomanyije ibiganza yitsa umutima ubugira gatatu, ibyo nibyo byatweretse ko ibintu bihindutse,

Simoni-“Nyine…nako buriya ibintu nkibyo ku isi bibaho ariko buriya ndi mukuru reka njye mbabwira, byazanywe n’ifaranga!”

Njyewe-“Mzee! Rwose wakwicara ukatubwira nta kibazo twakwishimira kugutega amatwi!”

Simoni-“Kwicara se? Oya nako reka nicare”

Byabaye igitangaza muri ako kanya kubona Simoni yemeye kwicara, akicara wa mucunga gereza ahita avuga,

We-“Iminota twamuhaye irarangiye nahaguruke tugende!”

Njyewe-“Uuuh! Koko se ubu irarangiye? Mwatwongeje micye se…”

We-“Ibyo ni ibidashoboka, ahubwo ahubwo narengereye ndimo ndirebera uno mwana nakunze!”

Chanisse-“Wakomeje ukamureba se uramuhaze?”

We-“Oya bamerera nabi! Ahubwo mumuhe ibyo mwamuzaniye ajye imbere!”

Ako kanya hahise haza undi mucunga gereza usa naho yari amukuriye ahita amukankamira cyane ari nako Databukwe ahagurutswa, agenda atyo tumukurikiza amaso arenze turahaguruka duhindukira dusohoka.

Twageze hanze ntawe uvuga, nubwo ntamenye icyo buri wese yatekerezaga ariko ntihabuze gutekereza niba koko bishoboka ko Simoni tuzi yahinduka uwo twifuzaga kuva cyera na kare.

Nkiri mu bitekerezo bya kure nagiye kumva numva ihoni rivuga cyane ndetse n’amaferi ndikanga abantu bari bari aho barasakuza ndebye mbona ni imodoka yari igonze Grace wari wambutse atarebye ku ruhande.

Mu kwitegereza neza nasanze ari imodoka isa niya Bob ni nako byagenze havuyemo Mucyo umushoferi we.

Yavuyemo asakuza cyane,

Mucyo-“Nta soni! Niko wa mukobwa urashaka kunkoresha impanuka wowe?”

Grace-“Mumbabarire nanjye si njye! Ntabwo nari nabonye ko mwaje!”

Twe twari twasigaye hakurya twahise twambuka tubasanga aho bari bahagaze, Mucyo amukankamira cyane,

Mucyo-“Niko mwagiye mugenda mureba cyangwa niba kugenda mu muhanda byarabananiye mukaguma mu rugo, uziko iyo ndamuka nkugonze bari guhita banzamukana hano ruguru uvuye?”

Njyewe-“Mucyo!”

Ngihamagara yahise ahindukira vuba abonye ari njyewe arikanga maze ahita ambwira vuba,

Mucyo-“Eddy! Ni wowe wana?”

Njyewe-“Ni njyewe! Ko utongana cyane se bite?”

Mucyo-“Wahora ni iki ko uyu mukobwa nari munyuze heju kubera kwambuka atareba?”

Njyewe-“None se wamuhumurije ko ureba yahungabanye? Erega nawe ntabwo aba yifuza urupfu!”

Mucyo-“Reka nagende! Ahubwo reka twigendere mbageze imbere niba mugenda ureke uyu mukobwa utazi kugenda mu muhanda! Ariko ubundi aba ari aba hehe?”

Njyewe-“Uwo mukobwa turi kumwe, yitwa Grace twari tuvanye gusura umubyeyi hariya ruguru gato, ikirenze ibi rero ako ni akabuto Ben yasize ajishe wari uteye ibuye!”

Mucyo-“Yeee? Oya oya…Eddy ibyo uvuga ni ukuri?”

Chanelle-“Kandi koko ino modoka ni iya Ben! Niyo ndayizi na plaque zayo ngizi nizo!”

Grace-“Yeeee?”

Mucyo-“Mana yanjye koko ndagira nte? Nabimenya ntabwo mukira, aranyirukana nta n’imperekeza!”

Njyewe-“Oya Ben ntabwo abayeho gutyo, azi igikwiye kandi aziko ibi bibaho mu buzima, usibye no kuba wagongesha imodoka ye umwana yikundiye na nyirayo ubwe buriya iramubirindura yarayiguriye”

Mucyo-“Eddy! Ndabasabye, mumbabarire mutaabibwira Boss…”

Njyewe-“Oya ibyo ntabwo twabijyamo kuko nta n’icyabaye ahubwo icyo nakubwira nuko burya mu nzira habamo umugisha, imbano n’ impamba, ukaba utoye umukunsi wa Boss ku nzira rero!”

Twese-“Hhh!”

Mucyo-“Mujyemo rwose mbageze iyo mugiye! Mbega ibara nari nkoze wee!”

Ako kanya twinjijye mu modoka dufata urugendo, ari nako tuganira byinshi, tugeze kwa chanisse bavamo natwe dukomeza mu rugo.

Tugezeyo dukomanga kuri salon dutegereza akanya gato Nana ahita akingura turinjira Jane ahita ankuramo ikote arijyana mu cyuma nanjye nicara mu ntebe manika amaguru ngo nduhuke.

Hashize akanya araaruka maze yicara impande yanjye,

Jane-“Cheri! Buriya koko nibyo? Papa nzi yemeye guca bugufi yicarana natwe?”

Njyewe-“Ahatari cyera uzabona ibitangaza Mukunzi! Iriya ni intambwe ikomeye itaterwa n’uwanangiye umutima, burya nta mutima udahinduka cyereka udatera utari mu muntu!”

Jane-“Yego Cheri! Woooow! Ndagukunda cyane ni ukuri urwo abandi bataguhaye rwankuriyemo! Nzabikwereka ubuzima bwanjye bwose!”

Njyewe-“Ma Boo! Nubwo nabuze uko mbikubwira ariko mfite inkuru itari nziza!”

Jane-“Ayiwe? Inkuru itari nziza? Mbwira Cheri!”

Njyewe-“Sarah yaburiwe irengero…”

Jane-“Jesus! Ntibishoboka!”

Nahereye aho mbwira Sarah byose amaze kubyumva mbona acitse integer nanjye nkomeza kumukomeza, nk’umwana wihambiriyeho urukundo rwayobowe mugatsibanzira yakira byose tubiharira ushobora byose.

Twakomeje kuganira hashize akanya,

Njyewe-“Urakoze cyane gushyingura byose mu mutima mukundwa ndetse ukanyereka ko utakiri umucakara w’amarira yahoraga abyina ku matama atoshye yawe, gusaa…”

Jane-“Gusa iki se Cheri!”

Njyewe-“Hari ikindi nashakaga kukubaza?”

Jane-“Mbwira ndakumva Mugabo mwiza nagabiwe nuwandemye!”

Njyewe-“Uriya mukobwa wemeye ko aguma aha mwaraganiye umenya ibye neza uhitamo?”

Jane-“Uuuh! Cheri! Ni iki kiguteye kuvuga gutyo? Nawe se kkandi urahindutse?”

Njyewe-“Ma Boo! Mfite impamvu mbikubajije!”

Jane-“Mana yanjye! Mukunzi w’ibihe byose! Uriya mwana waje ijoro niki gitumye umukenga?”

Njyewe-“Ma Dona! Igihe gito nagumanye nawe nabonye afite imvugo ivua byinshi, ashobora kuba hari ikindi kintu agamije, umuntu usha no kujya asasa?”

Jane-“Oooh! Cherie! Ibyo byihorere! Buriya iyo umwana nkuriya agize amahirwe akabona aho aba abaye aba yumva yakora byose, ni nayo mpamvu buriya yifuzaga no gusasa, byongeye kandi namubwiye ko agomba kukwitaho kuko ari wowe murage narazwe n’uwandemye, ahubwo reka nze ndebe ko yatangiye gutegura ibya nimugoroba!”

Jane yarahagurutse ampa kiss ku itama maze arasohoka nanjye mfata telephone ndeba nimero za James nkanda yes nshyira ku gutwi ikomeza gusona ariko birangira ivuyeho atayitabye nongeye guhamagara bwa kabiri nanone biba uko.

Ako kanya nta kindi nakoze nahise ndeba nimero za Mama Sarah ndazihamagara ako kanya,

Mama Sarah-“Allo!”

Njyewe-“Oui Mama Sa! Bite se?”

Mama Sarah-“Ntabwo Eddy! Na nubu rwose nta kanunu ka Sarah wanjye!”

Njyewe-“Ntibishoboka! Ubu se koko ibi ni ibiki? Dore na James nabubuze, ubu se koko dukore iki?”

Mama Sarah-“Eddy! Nanze kubyihanganira ubu mvuye kuri police bambwiye ko baragerageza gushaka umwana wanjye ubu nicyo cyizere nsigaranye!”

Njyewe-“Ooohlala! Reka tubitege amaso!”

Mama Sarah-“Nyabuna komeza ugerageze James nawe ataba yabigendeyemo!”

Njyewe-“Yego Mama! Humura rwose ndakora uko nshoboye!”

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi nkomeza gutekereza byinshi hashize akanya nongera gucishamo nimero ya James ariko nkomeza kuyibura ntereka telephone aho ndangarira Tv.

Amasaha yakomeje kwicuma ndetse burahumana, tuvuye ku meza dusezera Kadogo na Nana tujya mu cyumba njye na Jane nk’ibisanzwe aransegura ndaryama mfata agatotsi, nongeye gukanguka mu ijoro hagati nkomeza guhangayikira James na Sarah bikomeye, noneho byari byikubye.

Ntabwo nigeze nongera gutora agatotsi bwatandukanye ndora uwo munsi nibwo nabyutse mbere ya Jane ngikoza ikirenge hasi numva telephone irasonnye ndebye iyo nimero ntari mfite muri telephone yanjye ndikanga ndayifata nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Numvise ari ijwi rinini ry’umugabo nikangambo,

We-“Ni wowe Eddy batubwiye?”

Njyewe-“Yego ni njyewe mwebwe muri bande?”

We-“Hhhhhh! Hhhhhh!”

Uwo mugabo w’ikijwi kinini yakomeje guseka ndikanga, Jane nawe ahita akanguka nshyira telephone loaudspeakers,

Njyewe-“Ko utanyibwira se ahubwo ugaseka?”

We-“Njye nitwa amazina menshi, Ruti, Ruhotora, Rusisibiranya…”

Yakomeje kuvuga amazina menshi ateye ubwoba ari nako Jane abyumva ubwoba bukomeza kumutaha,

Njyewe-“None se murifuza ko tubafasha iki?”

We-“Umusore witwa James uramuzi?”

Njyewe-“Eeeh! Ngo James! James ari hehe?”

We-“Hhhhhhh! Hhhh! James ndamufite mu biganza byanjye!”

Njyewe-“No! No! Ntabwo mbyumva! James mumufite mu buhe buryo?”

We-“Gabanya akavuyo n’amagambo, ndavuze ngo niba ari muku wawe mubyara wawe cyangwa murumuna wawe turashaka amafaranga nta kindi!”

Njyewe-“No…no…nonese muramuhora iki uwo musore ko ari umuvandimwe…”

We-“Nta byinshi dushaka niba mutayatanga…”

Akivuga gutyo nahise numva umuntu utaka cyane, numva ni ijwi rya James usa nunigwa,

Njyewe-“No! James! James! …”

Call end.

Njyewe-“No! Ntibishoboka! James yafashwe!”

Jane-“Ayiwee! Oya oya wee!”

Narebye iyo nimero ngo mbabwire ko niyo baduca ibyo dutunze byose twiteguye kubitanga ariko tukagumana amagara aseseka ntayorwe ngize ngo ndahamagara nimero yari imaze kumpamagara numva ivuyeho njugunya telephone noneho si uguta umutwe birivanga mera nk’usaze nkiri kwikubita no guhondagura inzu,

Jane-“Cheri! Itaba! Ubanza aribo bongeye!”

Nafashe telephone vuba ndeba nimero nsanga ntazifite nkanda yes vuba nkubita ku gutwi hafi kuyinjiza mo imbere,

Njyewe-“Hello!”

We-“Ni njyewe Djalia! Ndagira ngo nkubwire ikintu kimwe………………………………

16 Comments

  1. Rachel

    21/09/2017 at 4:11 am

    Ntabwari Bob ni Ben

  2. Rachel

    21/09/2017 at 4:27 am

    Manawe James na sara ntibagire icyobabaweee ndabasengeye

  3. Dude

    21/09/2017 at 4:36 am

    Mbega Djalia niwe wabashimuse se harya ubwo ni urukundo?? Mukosore ariko Mucyo ni umushoferi wa Ben si uwa Bob. Thx Umuseke Simoni ndabona ashobora kuba agiye guhinduka.

  4. kelsey

    21/09/2017 at 5:59 am

    Aaaaaaaaaaaaaaaa,Sha Eddy uri feck ,feck kbsa cyakoza uransekeje kuva nava Imitiyana ,Ngo nkubita kugutwi hafi kuyinjizamo imbere,hhhhhhhhhhhhhh.
    Uri uwambere k,isi no mu Burundi,ntujya wiburira uratwigisha ukanadusetsaa njye ndatembagaye

  5. mugabo

    21/09/2017 at 6:20 am

    Abo bo barafatwa ntakabuza,ubwo batangiye kwa agafaranga!

  6. Issa

    21/09/2017 at 6:52 am

    kbsa Eddy atunzwe nibibazo,ubu ni ryari azishima koko? Reka dutegereze.

  7. Issa

    21/09/2017 at 6:54 am

    kbsa Eddy atunzwe nibibazo ,ubu niryari azatuza akumva yishimye ?Reka dutegereze.

  8. Marie Channy Mugabo

    21/09/2017 at 7:46 am

    Eddy hita ujya kuri police utange ayomakuru

  9. kuradusenge

    21/09/2017 at 7:55 am

    ahubwo izo numero zimuhamagaye nazishyikirize police imwegereye bakore iperereza kuko James yashimutswe.

  10. Umuhorakeye

    21/09/2017 at 8:03 am

    Ark Jane uri igishoshwe kbs. Ngo wabwiye Nana ajye yita ku mugabo wawe! Araje amwiteho wumirwe. Abo bagizi ba nabi batangiye guhamagara ntibazi ko ikoranabuhanga rtagakemuye. Baraje bafatwe vuba.

  11. Bazina

    21/09/2017 at 9:10 am

    Mbega ibibazo mana we!1 ariko se wamugani Eddy azava mubibazo ryari??? Ariko Jane, waretse ubutesi bwinshi kweli. Wabwiye nana kwita kuri eddy se wowe ngo wite kurinde?? Eddy tanga izo numero ziguhamagaye zose, yaba iya djalia naba ruhotozi. Police izakora akazi kayo vuba cyane.

  12. Ketty

    21/09/2017 at 11:30 am

    Byiza cyane ko Papa Jane ateye intambwe bwa mbere mu mateka ye akemera guca bugufi. ariko Djalia ni ikigoryi koko? ninde wakubwiye ko urukundo baruhata? uri ikigoryi ndakwanze ndakwanze…umuseke muri aba mbere! turabakunda cyane. umwanditsi bravoooo

  13. Odeur

    21/09/2017 at 11:37 am

    murakoze umuseke n’umwanditsi turabakunda cyane, muri abarimu beza

  14. chris

    21/09/2017 at 1:18 pm

    Djalia nta rukundo yifitiye rwose!Ubwo se James azize iki ko atigeze akwanga?Sha baraje babafate gusa Djalia afite ubwenge buke nkubwa Mambo na Destine uri mu mafuti akomeye warangiza ugahamagara ukagira ngo iterambere ntituryicayeho!!reka babafate babazirike sha!!Eddy azishima aruko amaze guhuza isi bigaragara ko nubwo Eddy na Jane bahura n’ibibazo byinshi ariko ni ananyamugisha,bagenda bagarura benshi mumurongo na Simon araje abe mu zima Sarah aboneke abane na James,Djalia asabe imbabazi….Mbega Simon afungurwe aze kuba kwa Eddy eeeh mbega harimo amasomo ndabarahiye.Mucyo humura Grace ntakurega ariko ubutaha ntukarakare burya ntawanga kubaho burya n’umusazi ntajya mu muhanda

  15. Gaga

    21/09/2017 at 1:53 pm

    Eddy kora record y’iyo call ya Djalia izagufasha,ubundi wihutire kuri police ubabwire byose ubahe n’izo nr zombi. Va mu mikino!!
    Jane nawe warahemutse!! Ntabwo ukwiye kuragiza impyisi uyiragiza inyama! Nana si umuntu wabwira ngo azajye yita ku mugabo wawe! Mwiteho wowe wenyine da!!
    Thanks umwanditsi n’Umuseke. Mu nkuru zanyu twigiramo byinshi

  16. darassa

    21/09/2017 at 3:55 pm

    Iyinkuru isigaye izamo udushya
    – utambirindura
    – narinkoze amabara
    hhh
    courage musore

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock