Episode 17: Motari ajyanye Eddy kuri Polisi amubwira inkuru y’umukobwa yaraye atwaye – UMUSEKE

Episode 17: Motari ajyanye Eddy kuri Polisi amubwira inkuru y’umukobwa yaraye atwaye

Nafashe telephone vuba ndeba nimero nsanga ntazifite nkanda yes vuba nkubita ku gutwi hafi kuyinjizamo imbere.

Njyewe – “Hello!”

We – “Ni njyewe Djalia! Ndagira ngo nkubwire ikintu kimwe!”

Njyewe – “Ngo Djalia! Ntibishoboka, nta soni ufite zo kumpamagara? Uragira ngo umbwire iki umuvandimwe wanjye James ari mu kaga yatewe namwe? Abakobwa b’abagome gusa!”

Djalia – “Hhhhhhhh! Ahubwo se yari yakajyamo?”

Njyewe – “Uraseka useka iki se?”

Djalia – “Eddy! James ndashaka kumwereka ko urukundo yazingazinze agata mu kimoteri rwabaye igisasu cya kirimbuzi cy’urwango mfitiye kariya gakobwa ngo ni Sarah, nako agiye kubona aho mbera mubi nonaha!”

Njyewe – “Djali! Mushobora kurekura Sarah mu mahoro?”

Djalia – “Hhhhhh! Nshimye ko mwamenye ko ari twe tumufite, nanjye ndavuze ngo ntawe turekura, ntimuzamenya n’aho yarengeye nanabikubwire!”

Njyewe – “Djali! Niba utari umusazi uri umuswa mubi! Ni nde wakubwiye ko urukundo wabwiraga James ko umufitiye rugira abagome b’abagambanyi nkawe? Kuba yarakubwije ukuri ko afite undi ni ubutwari bwasimbuye ubucucu wagize wumva amabwire ya Fille?”

Djalia – “Ntabwo ari we wabiteye se? Iyo ambabarira akongera akankunda se yari kuba yangije iki cyane ko uriya mukobwa atanandusha ubwiza!”

Njyewe – “Niba ukunda James murekure. Niba ushaka amafaranga ntayo twabuze aho kugira ngo umuvune ruseke?”

Djalia – “Reka reka, twe James ntawe dufite?”

Njyewe – “Djali! Wimbwira amateshwa mwiyumviye arimo ataka!”

Djalia – “Yooooh! Cheri wanjye James ahubwo…”

Njyewe – “Umva ngo arijijisha!”

Djalia – “Ariko ubu koko James abaye yagize ibyago arimo gushaka Sarah koko nabigenza nte?”

Nagize ngo muture umujinya nari mfite mubwire n’akari i Murori ngiye kumva numva ngo du du du!

Call end.

Jane – “Cheri! Ngo bimeze bite?”

Njyewe – “Ba wihanganye gato ndakubwira Ma Dona!”

Ako kanya nahise nandika muri telephone nimero za police vuba na bwangu nshyira ku gutwi, hashize akanya numva ijwi ry’umugabo.

We – “Hello! Aha ni kuri police muhamagaye tubafashe iki?”

Njyewe – “Twasabaga ubufasha!”

We – “Ubuhe bufasha?”

Njyewe – “Hari abantu bacu bashimiswe twasabaga ko mudufasha gufata ababafashimuse!”

We – “Uuuuh! Ayo makuru ni impamo?”

Njyewe – “Ni impamo Afande rwose ntabwo twababeshya!”

We – “Mwihutire kugera kuri station ya police iyo ari yo yose!”

Njyewe – “Nta nubwo twabaha nimero bari gukoresha ngo byibura mufate amerekezo yaho baherereye?”

We – “Nimugera kuri station ya police barabafasha!”

Call end.

Njyewe – “Ariko se ibi ni ibiki?”

Jane – “Ngaho mbwira Cheri! Bakubwiye iki se? Djalia akubwiye ko James ari he? Sarah se?”

Njyewe – “Ma Boo! Ibintu bikomeje kuba ibindi! James ntabwo ari Djalia wamugambaniye, gusa Sarah we arabyemera, umwe ari mu byago bye n’undi ibye!”

Jane – “Mana yanjye weee! Ubu se koko dukoze iki? Urabona Djalia ibyago byose ateye? Ubu se koko…? Burya umwambi umwe utwika inzu koko ndabibonye!”

Nahise ndeba nanone nimero za Papa James mubwira byose amaze kubyumva nk’umubyeyi birumvikana yaguye mu kantu ambwira ko agiye gukora uko ashoboye, nanjye musezeranya ko ngiye guca akanjye kayira.

Njyewe – “Ma Boo! Wari uzi n’ikindi?”

Jane – “Iki se Cheri?”

Njyewe – “Ndagiye!”

Ako kanya nahise nambara ipantaro vuba nkubitamo n’agapira ndetse n’inkweto ndangije Jane ahita ahaguruka aza ansanga amfata mu biganza.

Njyewe – “Ma Dona! Ntabwo natuza umuvandimwe wanjye ari mu kaga, ntabwo nakwicara numva atabaza reka ngende mfunde imitwe nk’uko na we atahwemye kuturwanirira!”

Jane – “Yego shenge! Genda urebe umuvandimwe wenda agacu k’umukiro kari muri wowe!”

Njyewe – “Ukomeze umbe hafi kandi ntugire ubwoba, ndagukunda kabone n’iyo naba ntakibivuga bizaguhumurire!”

Jane – “Urakoze cyane shenge! Imana ibane nawe kandi wirinde!”

Nahaye Jane kiss maze mpina akagongo nerekeza iyo ntazi, maze gusohoka iwanjye nibwo natangiye kubona neza koko umugabo ari umugabo, nabonye ko umugabo ari inkingi y’urugo ndetse ko igihe kigera agasiga umuryango akajya ku itabaro.

Nagiye numva nsiganirwa gutabara James na Sarah, nkigera ku muhanda ndahagarara ndeba inzira zose mbura iyo nyura, sinzi ukuntu nabonye moto ntambika ukuboko mu muhanda moto irahagarara.

Njyewe – “Motari! Ngeza kuri station ya police ubona hafi!”

Motali – “Uuuh! Ugiye kurega se?”

Njyewe – “Ibyo ntabwo ari ngombwa! Dore ko ba motari mukunda kubaza nk’abanyamakuru!”

Motari – “Eeeh! Icara Boss!”

Nicaye kuri moto casque ndayirumanya dufata umuhanda, nari namubwiye ko angeza kuri station iyo ari yo yose abona.

Motari – “Nizere ko nawe utari umupolice ngo untange dore nta mukanda mfite!”

Njyewe – “Umukanda se ni iki kandi?”

Motari – “Uuuh! Ubwo se ntabwo wijijisha umukanda ntawo uzi?”

Njyewe – “Reka reka ni akanozasuku se njye numva bavuga?”

Motari – “Hhhhhhh! Wapi Boss! Buriya umukanda ni permis!”

Njyewe – “Uuuuh! None se utwara moto utagira uruhushya rwo kuyitwara?”

Motari – “Boss! Erega buriya ntawe bitabera kuyitunga nuko bitinda kuza, ubu uzi igihe maze nshaka amafaranga yo kujya mu kizamini?”

Njyewe – “None ubwo bagufashe?”

Motari – “Ariko ubundi sinzi nicyatumye nza gukorera mu mugi uyu munsi!”

Njyewe – “Uuuuh! None se ubusanzwe ukorera he?”

Motari – “Ubundi njyewe nkorera iyo za Nzove! Ugakomeza hirya hariya hitegere urufunzo rwa Nyabarongo! Nta police zihaba na batatu nabashyiraho ariko nkabona agasosi!”

Njyewe – “Uuuh! Ubwo se hariya ntibashobora kugutega bakakwambura moto bakayitwara?”

Motari – “Ubwo nyine nawe urabyumva isosi yaba iguyemo inshishi!”

Njyewe – “Inka yanjye! Ubwo se ubona abagenzi ko hariya hantu hateye ubwoba musore?”

Motari – “Shyuuuu! Ni bo gusa! Ariko umukobwa natwaye nimugoroba we ni kasha, niba ari umuzungu, niba ari umuhinde…?”

Njyewe – “Eeeh! Uwo mukobwa watangariye ubwo yari ameze ate mota? Nawe yajyaga muri ziriya nshe se?”

Motali – “Yego! Ahubwo ashobora kuba yari agiye kwiyahura kuko namaze kumusiga aho musiga natsa moto ndagenda ngeze imbere ndagaruka nikinga ku ruhande mbona amanutse ajya hepfo mu rufunzo.”

Njyewe – “Uuuu! Mota! Ubwo uwo mukobwa aramutse yari agiye kwiyahura?”

Motari – “Ibyo biramureba! Ko yanyishyuye ayikubye inshuro ebyiri ayo nari namuhaye se?”

Njyewe – “Harya ngo yari yambaye iki?”

Motari – “Yari yambaye ipantaro icitse, igikote kirekire cy’umukara kinyerera n’udukweto tumeze nka bote!”

Nasubije inyuma ubwenge nibuka umunsi Djalia ampa lift mu modoka ye yari yambaye, ako kanya mpita menya ko ari Djalia motari yaraye atwaye, ako kanya duhita tunagera kuri police.

Njyewe – “Mota! Ba wihanganye ngere hariya nze dukomezanye!”

Motari – “Oya Oya Boss! Ntabwo nakwizera! Ubwo se niba ugiye kuntanga?”

Njyewe – “Oya ntabwo nabikora, ndabizi ibyo nawe ubikora ushaka agasosi wa mugani wawe, ubwo se ngutanze naba ntayimennyemo inshishi wa mugani wawe? Wigira ikibazo ndaje wowe gusa!”

Motari – “Nubwo ngo uwizera umwana w’umuntu avumwa ariko njyewe ndakwizeye ndagatwara umugisha kuri moto ya Boss!”

Njyewe – “Ahubwo rero!”

Nahise muhereza casque niruka njya aho reception iri, ngezeyo mpasanga umupolisi umwe ndakomanga,

Afande – “Ko uza wahagira se wari muri sport uyobera aha?”

Njyewe – “Oya! Mwaramutse se ahubwo Afande?”

Afande – “Vuga ibibazo byawe vuba ubundi ugende!”

Njyewe – “Ngize ngo muravuze ngo mbivuge vuba mubikemure naho…!”

Afande – “Umva yee! Ariko natwe twaragowe ndakubwiye, ahubwo se ko utavuga urabona nkomeza kukureba nk’aho uri televiziyo?”

Njyewe – “Ariko se ko numva mumbwira nabi hari icyo nakoze?”

Afande – “Uri kumfatanya n’ibibazo by’abagore na gereza mvuyemo! Uravuga ntuvuga?”

Njyewe – “Uuuh! Namwe se barabafunga?”

Afande – “Uyu mugabo si gatumwa ra?”

Njyewe – “Nibarizaga ariko! Nari nje ngo mumfashe gutabara abantu twaburiye irengero! Ni umusore n’umukobwa bakundana ndetse bari bafite n’ubukwe vuba aha, rwose mudufashe inzogera itarirenga!”

Afande – “Ngo iki? Ibyo ntabwo nabijyamo, ibintu byo kurongorana ku ngufu ni byo byankozeho nkarya ruswa ya kiriya kigabo nkarinda mfungwa none aho mfunguriwe nkaba ntegereje kwirukanwa!”

Njyewe – “Ngo?”

Afande – “Byose se si iriya ngegera Fred! Umva reka nkohereze ahandi!”

Njyewe – “Ibi ni ibiki ra? Fred?”

Afande – “Genda! Nako reka nkohereze i Kanombe yewe!”

Njyewe – “Uuuuh! Ntabwo bishoboka Afande! Ubu koko mve hano ku Muhima njye i Kanombe kubera…”

Afande – “Ni uko ni uko bimeze ndabivuze kandi!”

Njyewe – “Afande! Nta gushidikanya ni wowe! Ni wowe wagambanye na Fred mushaka kunyambura Jane umudendezo wanjye? Ariko mwangira iki urukundo kugeza nubwo mutarucira akarurutega? Ni nayo mpamvu muzahora mufungwa, mwangara, mwirukanwa, nako reka nigendere!”

Afande – “Ugize ngo iki sha! Uzi ko nagufunga!”

Ako kanya yahise ahaguruka vuba aho yari yicaye nanjye nsohoka vuba ngeze hanze niruka nsanga wa mu motari na we ayikubita umugeri nurira vuba.

Afande – “We! We! Motari! Hagarara vuba!”

Motari – “Afande! Numfata ndaguheka tu!”

Motari yafatiyeho tumanuka Muhima twikubita Nyabugogo tugezeyo Motari arahagarara.

Motari – “Boss! Reka rero ngusige aha nta wamenya uriya mupolisi wasanga yadukurikiye!”

Njyewe – “Ahubwo umva nkubwire! Ndashaka ko unjyana aho wasize wa mukobwa umeze nk’umuzungu!”

Motari – “Eeeeh! Boss! None se ushaka kumukurikira Boss? Wasanga yari agiye kwiherera akaba yarahise yigendera!”

Njyewe – “Oya Mota! Ahubwo fatiraho hari icyo nshaka kumenya!”

Motari -“Nta kibazo Boss! Icyo mfa se ko ari amafaranga!”

Motari yarongeye akubita umugeri ipikikipiki iratogota, ku Kinyoni tuba turahageze dukata inzira ijya mu Nzove ivumbi riradutwikira mu rugendo rw’iminota nka murongo ine, duhinguka ahantu ntatinya kuvuga ko hateye ubwoba ahita agabanya afata feri.

Motari – “Dore ni aha Boss!”

Njyewe – “Eeh! Sawa ngaho akira amafaranga yawe!”

Namaze kumuha amafaranga maze arakata aragenda, nitegerezaga ahantu hose simbone n’inyoni itamba. Nkiri aho nagiye kumva numva telephone irasonnye, nyikura mu mufuka vuba ndebye mbona ni nimero ntazi nitaba vuba.

Njyewe – “Hello!”

Ako kanya nahise numva ari wa mugabo w’ikijwi kinini.

We – “Ndakeka wabuze uko uduhamagara, ntabwo ushobora kudufatisha niyo wagira ute, na n’ubu ntabwo mushobora kwemera kurekura ngo tubahe umuntu wanyu?”

Uwo mugabo akivuga gutyo nongeye kumva nanone James atatse asa n’uhondagurwa mpita mvuga vuba.

Njyewe – “Turabyemera! Turabyemera rwose!”

We – “Kare kose se mwigiraga amaki? Ndaje nkubwire aho uzana amafaranga, ikindi kandi, nugerageza kuzanamo abashinzwe umutekano urabura byose nk’ingata imennye!”

Njyewe – “Ariko se ubundi uwo musore muramushakaho iki yabatwaye iki?”

We – “Hhhhh! Erega buriya twe dushakira inote mu bazirenzwe, twe se dukora mu iperereza rishinzwe kugarura abashimuswe? Uwarangiye uyu musore wanyu yaramubeshye, twabonye tutabona uwo mugore we ashaka kandi dushaka ku mafaranga turamwihinduka, turashaka amafaranga, ibyo murye mubizi kandi munywe mubizi.”

Call end.

Nahise mbona urufunzo runyeganyega, nkomeza guhangayo amaso hashize akanya hahandi mu rufunzo motari yari yanyeretse wa mukobwa yamanukiye hahingutse umukecuru ndikanga. Uwo mukecuru nta mbaraga yari afite ndetse yagendaga agwa asa n’uhunga, ako kanya mpita manuka niruka musanga, angwa mu maboko.

Njyewe – “Mukecu! Humura humeka! Ubaye iki?”

We – “Mwana wa! Mwana wa…………………………”

Ntuzacikwe na Episode ya 18 ejo mu gitondo

4 Comments

  1. Bazina

    22/09/2017 at 8:14 am

    Ariko se ubu iyi police ivuga gutya niy’i Rwanda ra??? Ahangaha mwarakabije, Eddy humura James araza kuboneka. Komeza wowe uujye kuri police, ntukomeze kubyihererana! Waiting for the next epsode

  2. Umuhorakeye

    22/09/2017 at 8:19 am

    Ariko Edy wajya ukenga koko? Aho hantu ugiye wenyine uziko hari abagizi ba nabi ubwo urahava amahoro? Mana tabara James na Sarah. Mwanditsi wacu wihangane ejo uzaduhumurize rwose wenda habe habonetse umwe.

  3. Bb

    22/09/2017 at 8:34 am

    Ahubwo umwanditsi ni umuhanga. yashakaga kugaragaza wa mupolice mubi wariye ruswa ya Fred, uwo mukecuru se bambe ubwo ntabonye umurambo wa Sarah ? Imana imfashe ntazabisoma ejo, umuseke murakoze

  4. fafa

    22/09/2017 at 8:37 am

    Mana wee! mbega isi. Imana ihabe disi ubwo uwo mucecuru avuye he? abonye iki? ejo bitinze kugera

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock