Episode 173: Daddy amenye ko aho aba ari kwa Bob, yambariye urugamba – UMUSEKE

Episode 173: Daddy amenye ko aho aba ari kwa Bob, yambariye urugamba

Ngikebuka hirya gato nabonye umukobwa wari wicaranye n’umwana muto, mukwitegereza neza yari Joy na Angela.

Mapiki-“Boss! Boss! Mwihangane niba mbarogoye ariko nanjye si njye kabisa! Uziko nagushakiye ahantu hose nkakubura?”

Njyewe-“Mapi! Nta kibazo ntabwo uturogoye ahubwo mbwirira Joy arebe hano…!”

Mapiki-“Si njye muzanye aha se!”

Njyewe-“Uuuh! Wamenye gute se ko ariho ndi?”

Mapiki-“Njyewe ndi umwana w’iseta ntaho mba ntazi, ahubwo se ubu urakundira umwana ku wundi bishoboke ra?”

Njyewe-“Mumbwirire aze ibindi ni ibyanjye erega”

Mapiki-“Ahaaa! Nakumirwa ahingiye ku rwiri ntahite afuha kabisa!”

Mapiki yahise atambuka ajya aho Joy yari yicaye amaze kumubwira mbona arahagurutse we na Angela baza aho nari ndi, ndahaguruka ndamuhobera ndamugumana hashize akanya ndamurekura, maze guhobera na Angela,

Njyewe-“Uyu yitwa Mutoni, ni wa wundi twakodeshejeho inzu, Muto! Uyu yitwa Joy ni wa mukobwa unyizihira, mukunda kubi!”

Mutoni-“Ndabizi rwose! Ni karibu rwose pe!”

Joy na Angela bahise bicara ndamwitegereza duhuje amaso aramwenyurira kwa kundi yabikoraga bikamubera,

Njyewe-“Ma Beaty! Umeze neza?”

Joy-“Meze neza sha! Maze nari nakubuze, njye na Angela twaje duhagarara hahandi ku muryango, uyu musore niwe uhadukuye atuzana aha kuko yari yababonye muza!”

Njyewe-“Oooh! Nari nziko ndi buguhamagare, nari mfite gahunda yo kuganira na Mutoni, hari byinshi yagombaga kumbwira kugira ngo nzamenye uko nitwara iwe na hariya dukodesha”

Joy-“Eeeh! Ubu se ntabwo nivanze koko?”

Mutoni-“Oya sha! Humura rwose urisanga, ubwo se icyo Daddy yaguhisha ninde yakibwira? Iyaba nagiraga amahirwe nkayanyu, abandi barasanga abakunzi babo bari kumwe n’abandi ivumbi rigatumuka, ingumi zikaboneza mu jisho, yewe aha!”

Joy-“Yesu wee! Ibaze Daddy yankubise!”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Ako kanya Mapiki yashatse kugenda, njye na Mutoni tumuhamagarira rimwe aragaruka nawe aricara,

Mutoni-“Wari ugiye hehe se ko mbona ugenda amasigamana?”

Mapiki-“Ntaho da! Nuko nari nanze kwicara aha ntatumiwe, erega buriya kwicara hamwe ntabwo twe tubizi, n’agacupa maze tukanywera mu muhanda”

Ako kanya Mutoni yarebye hirya no hino ngo ahamagare unu serveur ariko abura numwe biba ngombwa ko ahaguruka akigirayo twe dusigara aho tuganira.

Njyewe-“Mapi! Erega ukwiye guhinduka, ntabwo ukwiye kuguma nkuko wari umeze, ari nayo mpamvu wafashe umwanzuro wo kwigarukira inaha”

Mapiki-“Boss! Rwose narahindutse nabaye undi, ni nayo mpamvu ubu ndi aha, ahubwo se nakubwiye ukuntu nabonye umuntu usa na Bob nkamwirukankana akansiga?”

Njyewe-“Ngo umuntu usa na Bob?”

Mapiki-“Ariko ubwo ntangiye kumwikanga nenda kumubona tu! Nabonye umuntu usa nawe ari mu modoka ya taxi voiture aribwo cya gihe naje kukwaka igihumbi ngo mukurikire, ewana mbonye utabyumva nahise nkandagira igitsi, niruka inyuma y’imodoka numvise gicumbye ndakata ndagaruka da!”

Njyewe-“Nonese koko niwe wamubonye cyangwa?”

Mapiki-“Nanjye ubu sinzi niba ariwe nabonye, cyakora niba ariwe nabonye akaba yanshitse undi munsi nzamukacira niyo azaba yitwaje iki!”

Ako kanya Mutoni yahise agaruka,

Mutoni-“Aba serveur banjye nabo wagirango aba ari abakiriya, kugira ngo uzamubone aje kwakira umuntu ni ikibazo”

Njyewe-“Burya bwose naha ni iwawe?”

Mutoni-“Yego! Ariko ntabwo abantu benshi babizi, usibye abahambona!”

Njyewe-“Oooh! Ni byiza! Buriya Joy nazajya ashaka kungurira agacupa tuzajya tuza aha!”

Joy isoni zaramwishe atangira no kwihisha kuri Angela, ariko disi nazo ni umutako wamuberaga, nabonaga uko yazigiraga akandeba ukuntu akipfuka za ntoki mu maso ntako bisa mu maso yanjye! Wooow!

Joy na Angela babazaniye Fanta, Mapiki bamuzanira cya mitsingi ako kanya ahita ahaguruka,

Mapiki-“Mabuja! Kuva nava I Kigali ni wowe wesheje uyu muhigo, reka nkuremo ishati maze nkwereke!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Mapiki-“Uzi igihe nahereye nikopesha ibuye mbabeshya ko amafaranga ari kuri bank?”

Twese-“Hhhhhhh!”

Angela-“Tonton! Ibuye ni iki?”

Njyewe-“Angela! Mapiki rwose ibyo anywa ntiwabimenya, ngo afite inzoga yitwa ibuye anywa, ariko wowe ntuzanywe inzoga uri kobwa nziza!”

Angela-“Yego!”

Mutoni-“Maze nari nagize ngo ako kana keza ni ako mwibarutse?”

Joy-“Hhhh! Urabeshya?”

Mutoni-“Ni ukuri da!”

Joy-“Sha bisa nabyo, ariko ntabwo aribyo neza! Umunsi nzibaruka uzabyibwira nzabyara Daddy musa”

Mutoni-“Incwi Maama! Mbega byiza!”

Ako kanya Mutoni yagize ikiniga ndabibona, hashize umwanya utari muto yihanagura mu maso dukomeza kuganira, Mapiki bamwongeza indi atangira gusinda, ari nako adusindira birumvikana,

Mapiki-“Njyewe nabaye Street, ntabwo umuntu wese yanyisukira! Ariko iyo mbona uriya mu karitasi ngo ni Bob, wankinishije online game none nkaba ndi imbwa we arya amafaranga yuzuye umuvumo, nako buretse!”

Mutoni-“Ngo Bob? Online game?”

Njyewe-“Ariko ubundi wa mugani uziko…”

Mutoni-“Umva umva! Harya ngo bakwita Mapiki?”

Mapiki-“Njye ndi Mapiki mwene Masuka aho twahinze twigabiza impinga! Izina ni iry’ umuryango ndakambura Data”

Mutoni-“Umva! maramo iyo nzoga umperekeze dutahe ndakugurira isigara?”

Mapiki-“Ntiwumva se! Mabuja ni nkawe, wowe ahubwo nubishaka umbwire nzajye nakubera bonsa! Nabonye igisa na Bob kandi akunda abakobwa nkawe, uzi ibyo yakoreye umwana wa Afande?”

Mutoni-“Ngo umwana wa Afande?”

Mapiki-“Harya ndamuvuze? Nasinze tu! Reka ndimare nze dutahe!”

Mapiki yakubise ku munwa icupa ako kanya aba ararimaze ngize ngo mbaze Mutoni niba ibya Bob hari aho bihurira nawe yahagurutse yihuta ashyira imbere Mapiki baragenda ageze imbere aragaruka,

Mutoni-“Daddy! Ngaho sigarana na Cherie! Uzirikane ibyo nakubwiye!”

Njyewe-“Yego Muto! Kandi wakoze cyane! Mapi! Umuherekeze witonze urebe naho mba!”

Mapiki-“Yego Boss! Wowe ndakwemera twaryanye n’ishene! Nta miyaga njye hagize umwegera namwereka ipiki yanjye!”

Mapiki na Mutoni bamaze kugenda njye na Joy ndetse na Angela twasigaye aho tuganira, ubwuzu bwari bwinshi, nari negereye uwo navukiye, ni bya bihe nifuzaga ni za nzozi nahoraga ndota nari ntangiye gukabya,

Njyewe-“Ma Beauty! Nta kinshimisha nko kuba njyewe nawe turi isomo ry’urukundo, turi ya nzu y’amateka abayinjiyemo babona urukundo rutabonwa na bose, ndagukunda ni impamo”

Joy-“Nanjye ndagukunda Daddy! Ni ukuri kose!”

Njyewe-“Urakoze cyane! Hanyuma se bite byawe na Angela wacu?”

Joy-“Sha ni sawa tumeze neza ni ukuri, nta rungu ubu duhora dukina mabigibigi mbega nti wareba!”

Njyewe-“Yoooh! Nicyo wari warabuze Maama!”

Joy-“Yego sha! Nonese Cherie nizereko ibyo uriya mugore akubwiye bitazagusubiza mu byago!”

Njyewe-“Humura Ma Beauty! Ndabizi neza ntago nzongera kugorwa n’ubuzima ndi impande yawe, ahubwo uko nabibonye bishobora kuzatuma menya byinshi kuko…”

Joy-“Kuko iki Daddy?”

Njyewe-“Jo! Uriya Mutoni ashobora kuba abana na Bob ndetse na Danny hariya nshumbitse! Ndabyibuka Mapiki yambwiye ko bari baturanye, kandi Mutoni numvise azi online game nako ni ubuhamya bukomeye!”

Joy-“Eeh! Daddy! Ubwo ntibizagukoraho babaye aribo bakamenya ko uba hariya?”

Njyewe-“Ahubwo icyampa amahirwe yo kumenya koko niba aribo gusa, ubundi ngakora akantu!”

Joy-“Cheri! Ko ngize ubwoba? Ahwiiii!”

Njyewe-“Humura Jo! Ntacyo nzaba ahubwo umutima uri kunshira amarenga ko nzabona na Mama”

Angela-“Na Kaka na Mama wanjye uzabanzanira?”

Angela yavuze gutyo twese tubura icyo tuvuga maze Joy ahita amwiyegamiza mu gituza,

Joy-“Humura Cherie! Tonton azabazana sibyo!”

Angela-“Nonese ubundi ko bansize?”

Joy-“Yoooh! Angela! Mama na Kaka bagiye kure ariko bazaza bakuzaniye utuntu twiza ushaka twose, ngaho maramo agafanta dutahe”

Ako kanya twahise dupanga gutaha ni nako byagenze twahise duhaguruka dushyira Angela mo hagati turasohoka tuzamuka mu muhanda wajyaga kwa Joy tugezeyo arakingura turinjira amaze kumpa agatebe ntangira gukina na ka Angela.

Joy nakomeje kumubura namuhamagara akanga kunyitaba hashize akanya mbona ari gukuraho ibintu byari ku meza,

Njyewe-“Ma Beauty! Koko nguhamagare ndinde nsarara unyumva unyihorera koko?”

Joy yahise aza anyura inyuma maze aranyongorere ngo: “Humura nkwitaba utarampamagara, ndaje gato”

Ako kanya narahindukiye mubona agenda ya ngendo ye yihariye intera kumva namukurikira, ni nako byagenze nashidutse nahagurutse Angela niwe wambajije aho ngiye ako kanya mpita nongera ndicara.

Hashize akanya nibaza aho agihe sinzi uko nahindukiye mbona Joy azanye ibiryo ndikanga,

Njyewe-“Jo! Ese ubwo wari wagiye gushyashyana ngo ungaburire kweli?”

Joy-“Umva sha! Ubwo se ntashyashyaniye wowe nashyashyanira nde koko? Daddy! Ngaho karaba intoki nkuko Nyogokuru yabintoje ubundi wegere ameza dusangire! Sibyo?”

Nabuze icyo ndenzaho, byarandenze nkora ibyo Joy yambwiraga, koko ibyishimo byabaye byinshi nsangira nawe na ka Angela katwitegereza ari nako Joy akagaburira, ako kanya nongera kubona neza umunsi iyo foto izaba yabaye impamo mu rugo rwa twembi.

Twasoje kurya Angela ajya kuryama nanjye nshyira Joy mu gituza dukomeza kuganira amasaha akomeza kwicuma, akuze mpobera cyane Joy ndabasezera nerekera mu rugo.

Nkihagera narakinguye ndaryama, iryo joro natunguwe no kumva nta gikoma kwa Mutoni bucyeye mu gitondo mfata inzira njya ku kazi.

Iminsi yaricumye havaho umwe, nakomeje kwibaza aho Mutoni yaba yaragiye kuko yaba mu rugo naho yacururizaga ntawe nabonaga mazw ntangira kwibaza byinshi, nkiri aho ako kanya nahise mbona wa mugabo wigeze kuza ambaza byinshi yinjiye,

We-“Ndagarutse, cya gihe wagiye utambwiye, harya ngo bite wageze aha ute?”

Njyewe-“Uko nahageze byo ni ibisanzwe ariko uko ndimo hano wabibaza Mutoni niwe wabasobanurira neza! Ubu ndi umucuruzi nawe urabibona kandi iyi nzu ndayikodesha”

Nkivuga gutyo Mapiki yahise ahahinguka, nta kureba ibyo ndimo cyangwa umuntu urimo yahise avuga cyane,

Mapiki-“Boss! Boss! Wapfa!”

Njyewe-“Eeh! Ngo napfa? Napfa iki Mapi?”

Wa mugabo yahise ahigika Mapiki ahita ahindukira vuba yitegereza uwo muntu umuhigitse, bagihuza amaso,

Mapiki-“Ese wowe ko umpigika? Muba mwahaze mukaza kuduhagiraho gusa!”

We-“Utantuka! Utantuka tukisiribanga, ubwo se uzi nje aha kumara iki?”

Mapiki-“Uje kugura amapine y’igare se cyangwa uje kugura ibinyoreri byiyo bantaro mbona wambaye? Nawe rero ngo uricaye ngo ufite umwana ufite amazu! Boss! Ngwino nkubwire gato ibintu birakomeye!”

Njyewe-“Ariko se ibyo uvuga ni ibiki?”

Ako kanya wa mugabo yahise asohoka aragenda atavuze, Mapiki ahita ambwira vuba vuba,

Mapiki-“Boss! Genda uterure utwawe twose uve hariya hantu, hariya uba ni kwa Bob kandi urabizi ko abimenye ko uhaba ataryama ngo asinzire, yakuyora akakuroha da!”

Njyewe-“Mapi! Ibyo uvuga ni ukuri?”

Mapiki-“Ibyo nkubwira nibyo Boss! Amakuru mfite ndayizeye! Ahubwo reka nze nshyiremo ibuye nimusindira musandaze!”

Njyewe-“Nonese ibyo uvuga wabikuye hehe?”

Mapiki-“Ni wa mu mabuja mwari muri kumwe hariya akangurira agacupa wabimbwiye!”

Njyewe-“Mutoni se? Uziko ntakimubona? Ntiwamenyera aho yaba yaragiye ra?”

Mapiki-“Eeh! Uraho utazi ko yaruvuyemo? Erega burya muherekeza yambajije ibya Bob navugaga mubwira byose, sinari nziko ari umugore we, mbimenye mukanya duhuye aje kugura ama unites arambwira ngo rirya joro dutahana Bob akobo yari yakamucukuriye ariko Imana igaca akanzu, niwe umbwiye ngo nkubwire ukuremo akawe karenge!”

Njyewe-“Uravugisha ukuri Mapi?”

Mapiki-“Uko ni ukuri kose ndakanywa ibuye! Boss! Ubu nakubeshya koko twarafunganwe?”

Njyewe-“Mapi! Nonese uriya mugabo uvuye hano we uramuzi?”

Mapiki-“Reka uriya yararumbije! Uriya se si Papa wa Danny!”

Njyewe-“Inka yanjye! Ibi ni iki ra? Mapi! Tugende! Tujyane unyereke aho Mutoni yahungiye!”

Nahise mfunga vuba njye na Mapiki twerekeza aho Mutoni yari ari mu kuhagera tubajije batubwira ko yagiye cyera.

Twakomeje kwinginga abo twari tuhasanze ngo bamuduhe ariko bakingura imiryango yose twanga kubasaka umuntu turabashimira, duhina imigongo dusohoka mu gipangu tugeze hanze,

Njyewe-“Mapi! Bob ntaducike, niwe ucumbitse byose nahishwe, reka dufatanye tumutange bamutanike, uriya muhemu wanyihishemo kugeza ubwo ampekuye ubu nkaba mbayeho nkutaragize umuryango”

Mapiki-“Umva Boss nawe ra! Ubwo se njye mvuge iki kweli! Byose se si we! No kuba ipantaro itankwira si we se? Buretse!”

Njyewe-“Kora aha Mapi, nzakwitura! Ihute ugende ucunge buri kimwe cyose kiri gukorerwa hariya mba, nubona agiye kugenda tutarazana ukome akaruru byibura abantu bahurure, kandi wicunge sinifuza ko uhasiga amagara”

Ibyo Mapiki yabyumvise yikura ishati afata inzira nanjye niruka njya ku mutaka nkimara kugura me2u ndeba vuba nimero za Afande nkanda yes nshyira ku gutwi hashize akanya,

Afande-“Hello! Uyu ni Afande Benjamain! Wowe urinde uhamagaye?”

Njyewe-“Ni Daddy! Afande hari amakuru menye, ndashaka ubufasha bwanyu!”

Afande-“Ngo amakuru?”

Njyewe-“Menya aho Bob atuye, hariya yabaga I Kigali ntabwo hari iwe! Niho nari nshumbitse, ubu umugore babanaga nawe yamuhunze kuko yashakaga kumuhitana”

Afande-“Uuuh! Ibyo uvuga nibyo? Nako…Uri ahagana he?”

Njyewe-“Ndi I nyamata muri centre…”

Narangiye neza Afande aho nari ndi, ansezeranya ko ngiye kubona ubufasha mu kanya nkako guhumbya, call end.

Ngikura telephone ku gutwi byanyanze mu nda ndakata nsubira hahandi twari tuvuye gushakira Mutoni, ninjiye mba nkubitanye nawe,

Njyewe-‘Muto?’

Mutoni-“Daddy! Uracyariho? Mana wee!”

Njyewe-“Muto! Nari nziko ndakubona! Humura rwose ntabwo tugushakira kugutanga, Mapiki yambwiye byose, witwihisha urugamba rugeze mu mahina kandi nawe insinzi uzayibyina utuje”

Mutoni-“Sha ntabwo nari namenye ko ari mwebwe, cya gihe nageze mu rugo nsanga intorezo ku muryango, ahubwo se wowe ko ntacyo mbona wabaye? Uracyaba mu rugo?”

Njyewe-“Ndi agati kateretswe n’Imana Muto! Nagumye mu rugo rwose nta n’imbeba yankanguye, mfasha muri uru rugamba, ni wowe ngabo yahamya ukuri tutamenye gushishe byose”

Nkivuga gutyo ako kanya telephone yanjye yahise isona mfata Mutoni vuba twiruka tujya ku muhanda, tukihagera twabonye imodoka ebyiri za police ziparitse mu ga centre hagati tugenda tuzisanga.

Tubagezeho nsuhuza Afande vuba maze mubwira amakuru nari nabonye yose amaze gutuza,

Afande-“Uyu munsi uriya mushenzi nadapfa ararara mu maboko yanjye, ahubwo reka nze mpamagare Papa Sacha aze arebe cinema nkina”

Ako kanya Afande yahise atangira guha amabwiriza abasore batatu bari bazanye nawe,

Afande-“Mujyane nuyu musore, kuko ariho asanzwe aba mugende nk’abamusuye, nimugerayo Stiven agume kure acunge buri kimwe cyose kiraba kihakorerwa kugeza igihe nziye”

Bose-“Yes Sir!”

Twaramanutse twerekera aho urugamba rwari rugiye kuremera tukigera ahitegeye mu rugo twagiye kubona tubona………………….

 

Ntuzacikwe na Episode ya 174 ejo mu gitondo….

11 Comments

  1. Umuhorakeye

    28/07/2017 at 6:42 am

    Ariko se mwakangutse ko inkuru yaryoshye. Nanjye uru rugamba nshaka kururwana kabisa. Daddy mwitonde weee! Amatsiko abaye menshi ejo ni kera…. Thx umuseke.

  2. Mustafa

    28/07/2017 at 7:06 am

    Ariko Angela yabonetse ryari raa? Ababizi mumfashe

    • veneta

      28/07/2017 at 8:12 am

      Ka Angela bagataye mu nzira ntaho bigeze bakajyana gatoragurwa Na Rosy.

  3. Umusomyi

    28/07/2017 at 7:31 am

    Mana kora ibitangaza aba bagome b’abajura bafatwe wenda Sacha yaboneka!!na Daddy agasubirana ibye

  4. Rwagiseta

    28/07/2017 at 7:37 am

    nibyiza kabisa ariko mwibuka ko kucyumweru mujya mutujyamo ideni?

  5. mimi

    28/07/2017 at 8:13 am

    Ni rosy wamutoye kumuhanda

  6. Rwanda

    28/07/2017 at 8:16 am

    Eh angela yahuye na daddy yaratoraguwe na rozy rero soma bayishizeho dimanche nijoro

  7. Manuthun

    28/07/2017 at 9:40 am

    Aha ibintu birakomeye; nibatitonda Bob arabicamo bamwe azi kurasa cyane kandi n’umwicanyi wabigize umwuga. Batabaye maso kandi yabacika!!

  8. Rwema

    28/07/2017 at 9:40 am

    @Mustafa, bishoboke ko hari episode wasimbutse cyangwa waribagiwe! Angela yabonywe ku muhanda na Rosy amujyana iwabo ariho Daddy yamusanze

  9. chris

    28/07/2017 at 12:00 pm

    Ni hatari imbwa irafashwe Mama Daddy nawe azaboneka tu na SACHA KANDI BIRUMVIKANA KO mUTONI ARI UMUVANDIMWE WA SACHA KWA MAMA WABO.MBEGA WE,INKURU IRARYOSHYE PEE
    Joy ni ikitegerezo cyurukundo

  10. kundwa

    28/07/2017 at 6:12 pm

    Bigeze aharyoshye umuseke muraba mbere

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock