Episode 18: Sarah abonetse mu rufunzo, Djalia na Fille barafatwa – UMUSEKE

Episode 18: Sarah abonetse mu rufunzo, Djalia na Fille barafatwa

Umukecuru wakomezaga guhumeka insigane yagize igishyika impumu itangira ururimi ananirwa kuvuga nanjye nkomeza kumufata mu gituza ngo ahumeke neza hashize akanya.

Njyewe – “Mukecu! Ubaye iki? Ese aha wahageze ute?”

Mukecuru – “Ahwiii! Nyabuna Mwana wanjye ndagowe!”

Njyewe – “Ugowe iki se mukecu? Humura rwose, ahubwo se ubaye iki ko utambwira?”

Mukecuru – “Mwana wa! Dore nategereje akuzukuru kanjye kari kagiye kugura umunyu kwa Kibanga ndakabura ndandara nza kwinura imyumbati hepfo aha.”

Njyewe – “Eeeh! Ni uko?”

Mukecuru – “Ngezeyo ndayinura ntangira kuyitonora, uzi iryo mbonye?”

Njyewe – “Ubonye iki?”

Mukecuru – “Numvise igisa n’ijwi ry’umuntu nigira imbere ngo ngende, ngezeyo nsanga koko ni umuntu. Mwana ga! Mwana wanjye!”

Njyewe – “Umuntu?”

Mukecuru – “Niwe ndamubonye, mbonye umuntu uziritse amaboko n’amaguru ndetse apfutse n’umunwa!”

Njyewe – “Ntibishoboka! Mukecu! Koko uramubonye?”

Mukecuru – “Ayiga Data! Ubwo urumva nakubeshya koko? Ndamubonye rwose nza niruka ngo ntabaze!”

Mukecuru akimbwira gutyo narikanze ndamuhagurutsa, arabanza aratuza ako kanya ka kuzukuru ke kamanuka kadusanga aho twari turi, umukecuru ajya imbere ngo anyereke aho yari amaze kubona uwo muntu.

Twakomeje gusesera mu rufunzo turenga aho umukecuru yari ari gutonorera imyumbati dukomeza imbere ari nako umutima ukomeza guhagarara, tugeze imbere gato mukecuru arahagagara maze n’ubwoba bwinshi antungira urutoki imbere ntera intambwe imwe ntera indi koko mbona ni umuntu.

Njyewe – “Oooh! My God!”

Nihuse vuba maze ngitera ivi ry’ubutabazi, Oooooohlala! Uwababwira umuntu nasanze aho.

Njyewe – “Ntibishoboka! Sarah?”

Natunguwe cyane no gusanga ari Sarah wari wuzuye ibyondo, imyenda yamucikiyeho, aziritse hose, nkimubona agahinda karanyishe, ntangira kumubohora, mukecuru na ka kana baranyegera.

Mukecuru – “None se ko numva uvuze izina uramuzi mwana wa?”

Njyewe – “Ndamuzi mukecu! Kandi koko nabiketse!”

Mukecuru – “Yoooh! Ni umukobwa disi! Ayiga mana! Mbega abagome! Reka ngufashe disi tumukureho iyi ngoyi.”

Mukecuru yaciye bugufi maze amfasha kubohora Sarah wari wanegekaye, maze kumwitegereza neza ako kanya twumva abantu baza aho twari turi ndahaguruka mbona urufunzo runyeganyega, ngiye kubona mbona Djalia na Fille bahingutse aho twari turi bakitubona!

Djalia – “Yee!”

Njyewe – “Komeza uze! Mukomeza muze se?”

Ako kanya bahise batangira gusubira inyuma nanjye ntera intambwe mbasanga, mu kugendesha umugongo Djalia aba aguye mu kidendezi cy’amazi cyari inyuma ye, Fille ahindukira yiruka na Djalia ahaguruka yiruka nanjye mbirukaho, bidateye Djalia mba ndamusingiye ndamucakira!

Njyewe – “Uriruka se ujya he? Hama hamwe, niwiha ivogonyo ndagukosora wumirwe!”

Djalia – “Eddy! Eddy! Ndeka ngende nzakugororera!”

Njyewe – “Ceceka aho se nyine! Umukobwa w’umugome gusa!”

Djalia – “Nabikoze nikinira erega…”

Njyewe – “Nabikoze nikiniraa?”

Si nzi ukuntu byaje nashidutse namuteye urushyi ku itama ako kanya arasakuza cyane twumva abantu hakurya ku musozi bavuza akaruru ngo dore nguwo nguwo mu minota micye abantu badusanze muri urwo rufunzo.

Mu bahageze mbere havuyemo umugabo umwe.

We – “Ntibishoboka, nka mudugudu ntabwo mbyumva. Ubundi aha twari twarabujije abantu kuhaza kuko ari indiri y’ibyaha, urafashwe uri umwe mu bo tumaze iminsi dushakisha bahohotera abaturage! Ngaho reba ukuntu uyu mukobwa wamugaraguye? Ushaka kumufata ku ngufu? Nako reka mpamagare Police ize, ntabwo uducika!”

Ako kanya yahise akubita telephone ku gutwi nanjye nkomeza gufata mu ishingu Djalia, uwo muyobozi w’umudugudu si ugutabaza aranampimbira bikomeye, nanjye nkomeza gutuza kuko nari nzi ukuri kose.

Amaze kuva kuri telephone ako kanya haje abandi bantu mu kureba neza mbona na Fille bamufashe, umwe mu bari babazanye.

We – “Muyobo! Uyu mukobwa tumufashe asosokamo aha? Mutubarize ibyo avuye gukora aha!”

Muyobozi – “Dore mbese! Nkaho mwafashe uyu musore murafata uwo mukobwa wakizaga amagara ye?”

Bose baracecetse barandeba ariko muri bo habura unyegera ngo amfate, ako kanya wa mukecuru aba ahingutse aho twari turi.

Mukecuru – “Nyabuna umukobwa ari mu marembera!”

Uwo mukecuru yavuze gutyo bose barikanga.

Mudugudu – “Ngaho reba! Ariko buriya abayobozi mwebwe mubona mutatugora, Kanyana ntabwo namubujije kuza mu rufunzo nyuma y’uko hapfiriye umuntu?”

Mukecuru – “Muyobozi rwose mbabarira ni ubwa mbere n’ubwa nyuma nari nje kwiyinurira utwumbati!”

Mudugudu – “Umva mbese, hanyuma se?”

Mukecuru – “Nahise mpura n’umuntu uri gupfa nza gutabaza, uyu musore ni we utabaye mbere ahubwo rwose mumufashe byibura mumuhe utuzi anywe!”

Abari aho bose barikanze biruka bajya aho Sarah ari, Fille agiye kongera kwiruka umusore umwe aba aramucakiye.

We – “Guma aha! Ubwo ugiye kwiruka wasanga ari wowe!”

Mudugudu avuye aho Sarah yari aryamye maze aza ho nari ndi.

Mudugudu – “Nyine nako buriya abayobozi tujya twibeshya ku bantu, none se byagenze bite?”

Njyewe – “Aba bakobwa ntibabacike!”

Mudugudu – “Ntabwo mwumva ibyo avuga ra! Kayitani nawe Mugenzi, aba bakobwa mubafate batabacika!”

Ku mutima nti aho ni sawa! Narekuye Djalia bamufata vuba maze nihuta njya aho Sarah ari, abasore baramfasha turamuterura dusohoka mu rufunzo turazamuka tugera ku muhanda tuhahurira n’imodoka y’abapolisi, Mudugudu yari yahamagaye, baraza baratwegera, maze umwe muri bo.

Afande – “Niko! Hano ngo byagenze gute?”

Mudugudu – “Ni njyewe mbahamagaye, hano rwose ibintu uko bimeze, uyu musore yabafashe, hanyuma na Kanyana na we dore yari ari hariya atonora imyumbati rwose niyo mpamvu mbahamagaye!”

Umupolisi yitegereje Mudugudu wari umaze kumuha raport araseka ajya hasi maze ndamwegera.

Njyewe – “Mwadufashije tukageza uyu muntu urembye kwa muganga Afande!”

Afande – “Oya dushaka kumenya ikibazo uko kimeze, aba bakobwa se ko mbona mwabaziritse bite? Ni abakekwaho ibyaha se?”

Njyewe – “Yego! Byose muraza kubimenya, mfite amakuru menshi kandi dukeneye ubufasha bwanyu!”

Mudugudu – “Afande! Rwose aba bakobwa mubatware!”

Afande – “Inka yanjye! Ubu se abakobwa beza nk’aba koko nako mube mubambitse.”

Ikifuzo cya Afande cyabaye itegeko nk’ibisanzwe Djalia na Fille bambwikwa amapingu Sarah tumwinjiza mu modoka twerekera kwa muganga ku Muhima, tugezeyo abaganga bamwakirana ingoga, ako kanya mpita mfata telephone mpamagara Mama we anyitaba vuba.

Mama Sarah – “Hello! Eddy bite ko umpamagaye kandi? Ndumva ibikoba binkutse! Ugiye kumbwira iki koko?”

Njyewe – “Mama Sa! Humura humueka nashakaga kukubwira ko Sarah abonetse!”

Mama Sarah – “Ayiwee! Eddy abonetse ari muzima? Muri he? Abo bahanya bantwariye umwana ni bande koko?”

Njyewe – “Ni muzima ariko yanegekaye! Turi hano ku Muhima, urahahurira na Jane ngiye kumubwira, andi makuru yose urayamenya uhageze!”

Call end.

Maze kuvugana na Mama Sarah nahise ndeba nimero za Jane muhamagara vuba mubwira ibyari bimaze kuba,  ambwira ko aje kwita kuri Sarah. Ibyo byanyibukije umunsi Mama Sarah atoragura Jane wanjye ku muhanda, we na Sarah bakamwitaho akagarura ubuyanja.

Byongeye kunyereka ko burya ineza itajya izima ndetse ko uwayibagariye itajya irumba ngo abure umugisha yagenewe!

Nkiri aho ba Bapolisi bahise baza twerekeza kuri Station kubazwa byose, ntibyatunze twagezeyo maze tuva mu modoka batwinjiza kwa Afande mukuru, wa wundi nari nahasanze mu gitondo ntawe nabonye, tumaze kugeramo abari batuzanye bahise batanga raport bari bakuye kwa muganga baragenda dusigara aho.

Afande – “Niko se? Aba bakobwa…?”

Fille – “Turarengana…!”

Afande – “Ceceka! Urongera kuvuga ntaguhaye ijambo ndagufunga!”

Djalia – “Oya wee! Njyewe byose ntabyemera ariko ntimumfunge ndabasabye!”

Afande – “En Bon! Wowe wemera icyaha ba ugiye aha ku ruhande, mpangane n’uwo mukobwa!”

Fille – “Oya! Nanjye ndabyemera! Ni ukuri mutubabarire!”

Djalia na Fille ntabwo bigeze barushya Polisi bemeye byose abari bahari barumirwa baba babajyanye kubacumbikira kugira ngo babakorere dosiye neza.

Bamaze kubajyana Afande namubwiye ibya James byose ntacyo nsize maze anyaka nimero zampamagaye zose ambwira ko agiye gukora ibishoboka byose abo bagome bagafatwa.

Tukiri aho telephone yanjye yarasonnye nkura mu mufuka ndenye mbona ni nimero ntazi mbanza kwikanga.

Afande – “Bite se ko utitaba?”

Njyewe – “Ni nimero mbonye…”

Afande – “Cyangwa ni cya kigabo? Zana hano abe ari njye mwitaba!”

Nahereje Afande telephone.

Afande – “Hello!”

Bakomeje kuvugana numva yikiriza ako kanya arahaguruka atangira gukora ku bandi Bapolice bari aho hafi mpita menya ko operation itangiye.

Hashize akanya aragaruka ampereza telephone yanjye maze arambwira.

Afande – “Operation iratangiye, ubu tugiye kugerageza gufata bariya bantu, gusa birakomeye ni nayo mpamvu tugusaba kuguma aha!”

Njyewe – “Oya ntabwo nsigara Afande! Turajyana kabisa!”

Afande – “Oya! Buriya turamutse tujyanye birashoboka ko wabangamira operation! Uradutegerereza aha!”

Njyewe – “Afande…”

Afande – “Oya niko bimeze!”

Numvaga nshaka kuba umukomando muri ako kanya ariko ku bwo kubaha itegeko rya Afande nabuze icyo ndenzaho bamaze kurira imodoka nerekeza kwa muganga aho nasanze Jane na Mama Sarah bari kwita kuri Sarah nanjye mbiyungaho ari nako mbatekerereza uko byose byagenze.

Bamaze kubyumva baratangaye cyane ndetse Mama Sarah biramurenga amarira amushoka ku matama ari nako Jane umuba hafi.

Amasaha yakomeje kwicuma ari nako ntegereza inkuru ya James, nibazaga baramutse bahuriye mu bitaro agahinda byansigira.

Hashize akanya nibuka ko nta kintu naje nitwaje nk’umuntu uje gusura umurwayi maze ndasohoka ngo njye kureba aho ngura utuntu tworoshye kurya nzamuka ku muhanda, mfata moto nerekera mu mugi.

Nageze muri shop imwe ntangira kuzenguruka ndeba ibirimo, ndakata ndagaruka, sinzi ukuntu nahindukiye, ooooh my God…………….!

 

Ntuzacikwe na Episode 19 kuwa mbere mu gitondo

10 Comments

  1. Dude

    23/09/2017 at 4:03 am

    Ni byiza ubwo Sarah abonetse nabo bakobwa bakagezwa aho bagomba kubakosorera, James nawe ntakabuza araboneka police nibatayipfumbatiza akantu. Thx Umuseke, uwo muntu Eddy abonye muri shop nizere ko atari uwongera ibibazo pe.

  2. Louise

    23/09/2017 at 6:18 am

    Oh my God!!!

  3. Pl

    23/09/2017 at 8:21 am

    Hhhhhh Ariko Eddy rwose NGO Numvaga nshaka kuba umukomando muri ako kanya !!!!!!!!

  4. Ishimwe

    23/09/2017 at 8:36 am

    yooooo Imana ishimwe pe nukuri Eddy arakoze nintwari pe iyo atitanga ntago Sarah yari kuzaboneka James nawe turamubona

  5. Dede

    23/09/2017 at 8:53 am

    Oohh Imana itabare na james aboneke.mbega abakobwa babicanyiii.thx umwanditsi uri umunyamwuga kbsa

  6. Umuhorakeye

    23/09/2017 at 1:51 pm

    Edy ko wikanze ubaye iki kandi? Birabe amahoro dore wabaye nyiri ibyago. Ni byiza ubwo Djalia abonetse nizere ko na James kuwa mbere tuzamubona. Thx mwanditsi mwiza.

  7. Teta delice

    23/09/2017 at 7:32 pm

    Ibibazo kandi se? Sara arabonetse nubwo arwaye btacyo!? Icyampa Jane agafunguka amaso akirukana uriya mukozi sinifuza ko urukundo rwabo ruzamo akabazo

  8. Uwingeneye Joselyne

    24/09/2017 at 9:51 am

    Imana Y’ Amahoro Ize Kudufasha James Abone Ari Muzima Kd Mfite Icyizere Nonec Birashoboka Ko Eddy Yaba Abonye James Bimutunguye, Naho Djaria Na Fille Nibaryozwe Icyaha Bakoze Bibere Isomo Nabandi Bameze Nkabo, Amahoro Ku Umuseke N’ Umwanditsi Turabemera

  9. kalimu

    24/09/2017 at 10:47 am

    Thanks umuseke,inkuru yanyu ni nziza kandi irimo inyigisho nyinshi

  10. chris

    24/09/2017 at 9:38 pm

    Mbega byiza.Eddy uri intwari inkuru irimo uburyohe
    Bravo umuseke

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock