Episode 19: Eddy ahuye na Soso amubwira iby’ubuzima yisanzemo bugoye cyane – UMUSEKE

Episode 19: Eddy ahuye na Soso amubwira iby’ubuzima yisanzemo bugoye cyane

Nageze muri shop imwe ntangira kuzenguruka ndeba ibirimo, ndakata ndagaruka, sinzi ukuntu nahindukiye mpuza amaso n’umuntu undeba bidasanzwe mbyibazaho nanjye nkomeza kumureba.

Yari umukobwa wambaye imyenda y’abakora muri iyo Shop nari ndimo, nakomeje kumureba nawe biba uko, nabonaga anshiye mu maso ariko nagarura ubwenge nkabura aho naba muzi niko gutera intambwe musanga mugezeho,

Njyewe-“Bite se?”

We-“Ni byiza! Kalibu!”

Njyewe-“Stareh! Ko nsa naho…nako nakomeje kukwitegereza nawe urabikora hari aho waba unzi?”

We-“Ayiwee! Mumbabarire niba naba nababangamiye, ni ukuri ntabwo nari mbigambiriye!”

Njyewe-“Oya humura! Uko wabikoze nanjye nabikoze, ahubwo se ko mbona unshiye mu maso nta hantu nkuzi ra?

We-“Hmmm! Njyewe nakumenye!”

Njyewe-“Uuuh! Uranzi se?”

We-“Ariko Eddy! Kuki wibagirwa vuba koko? Ubu aka kanya uranyibagiwe?”

Njyewe-“Ooohh! My God!”

Ako kanya numvise ijwi ryanje mu matwi bwa mbere umunsi nari muri cantine iyo ku ishuri, yari Soso w’amateka, natunguwe disi no kumusanga aho.

Naratangaye cyane maze nawe ahita amwenyura arambura amaboko turahoberana ako kanya mpita numva ijwi ry’umugabo,

We-“Eeeeeh! Nturora! Ntundebera kweli?”

Soso yahise yikanga andekura vuba nanjye mpindukira vuba mba nkubitanye amaso n’umugabo munini ufite inda yagutse, mbega ubona akamaro ko gufungura ugafiningiza, ukarenzaho n’agacupa,

Soso-“Mana wee! Ni Boss! Noneho ndamukira koko?”

Uwo mugabo yahise avuga atongana cyane, ubona ko yabishe,

We-“Dore mbese! Akazi kawe ni uguhoberana? Uzi ko nahita nkwirukana utamaze n’iminsi ibiri? Cyangwa nkwandikire igice utahe uzagaruke ejo? Hano ntabwo ariko dukora, bashobora kuguha akazi saa yine saa tanu nkahita mvuga bakaguhembera isaha imwe wakoze ugataha iwanyu à la maison.”

Soso-“Mumbabarire nasuhuzaga umuntu mperuka cyera!”

Njyewe-“Mumubabarire Boss! Rwose byose ni njyewe!”

We-“Umva mbese! Imari yanjye yaramvunnye, ubu se naretse kuyobora ikigo nsetse? Niko, ko nari directeur wa secondaire mu ruhango, nkemera kubireka nkaza muri business nuko nari nsetse?”

Njyewe-“Mumubabarire rwose ntabwo azongera!”

We-“Ese ubundi ninde wakwangaje?”

Soso-“Ni Manager!”

We-“Eeeeh! Ndabyumva nta kuntu yakwangaja umukobwa nkawe mutabanje kwidimbana!”

Aho nari mpagaze nashatse guseka ariko ndifata kuko Soso yari ari mu bibazo, nanze ko Boss we yabona ko tumusuzuguye,

Soso-“Ntabwo nsobanukiwe!”

Boss we yahise amukankamira cyane n’umujinya mwinshi cyane,

We-“Umva mbese ngo arijijisha! Ubwo ntabwo mwidimbanye kubibarangurana kugira ngo aguhe akazi? Ukuntu uri mwiza gusa, uko areba n’amaso manini acyeye, n’ibisoni bimubereye gusa”

Noneho kwihangana byaranze ndaturika ndaseka, biranga ndashwanyuka neza neza abari aho barikanga ariko mpita nigarura, uwo mu Boss w’akataraboneka ahira avuga vuba,

We-“Wowe se uraseka ibiki?”

Njyewe-“Mumbabarire Boss! Ntabwo mbasetse ndasetse!”

We-“Umva muko! Nshyiramo nimero zawe hano! Ninongera gusanga uhoberana aha nzahita nkwirukana!”

Soso yafashe telephone ya Boss we maze yandikamo nimero ze arayimusubiza, ahita agenda dusigara aho,

Njyewe-“Hhhhhh! Ariko noneho aba Boss baragwira! Uriya we arandenze rwose pe!”

Soso-“Ahaaa! Numvaga bamuvuga ariko ndamwiboneye! Ngo kwidimba?”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Njyewe-“Hanyuma se Soso! Uracyabaho? Oooh My God! Ndishimye kongera kukubona ni ukuri!”

Soso-“Nanjye ndishimye sha! Nari nzi ko ntazongera kukubona! Nimero zawe narazibuze, nabuze nuwo nyaka, ubu maze amezi atatu nta telephone mfite, mbega meze gutya gusa uko umbona uku!”

Njyewe-“Yoooh! Ihangane ni ukuri! Nanjye naraguhamageye ngo ngutumire mu bukwe bwanjye ndakubura!”

Soso yikije umutima maze yubika amaso hashize akanya arongera arandeba, araceceka gato maze ahita ambwira,

Soso-“Sha nuko byagenze rero! Nizereko bwagenze neza!”

Njyewe-“Byari byiza rwose habuze wowe! Nonese aha na hehe? Ko naherutse ufite iduka ry’amatelephone umeze neza uryoshye, byaje kugenda gute?”

Soso-“Hmmmm! Eddy! Iby’isi ni amabanga kandi iminsi ntigira ibanga! Nyine nuku byagenze”

Njyewe-“Soso! Nubwo nsize abandi kwa muganga ndetse nkaba mpangayikiye James uri mu byago ariko ndashaka kugutega amatwi, ndumva unteye kwibaza byinshi!”

Soso-“Oya Eddy! Ibyanjye byihorere! Igende utabare abandi njyewe nta kibazo nzirwariza n’umutima wanjye ushaka icyo ushaka!”

Njyewe-“Oya Soso! Mbwira! Niteguye kugutega amatwi ndetse ngakora uko nshoboye, urabizi amateka yanjye nawe afite ibanga ntashobora kurenga ngo nkurenze amatwi n’umutima!”

Soso yikije umutima nanone maze twegera hirya gato twicara nk’abakiriya ndetse mutuma na twa soda, amaze gutuza,

Soso-“Eddy! Ibyanjye byakomeje kuba bya bindi! Ubu nyine ndi mu maboko yahoo umwanzi ashaka ariko ngomba gukomeza kubaho uko byagenda kose!”

Njyewe-“Oooh my God! Soso ihangane umbwire!”

Soso-“Ubwo duherukana nguhamagara ngo nkwiyereke umugabo wanjye akadusangana, twaratashye tugera mu rugo aranyicaza ambwira ko atakibishoboye, yambwiye ko atashobora gukundana n’umukobwa uhora urotaguzwa abagabo, ibintu byazaga ntabizi, urabizi yari wowe!”

Njyewe-“Ooohlala! Soso! Ntabwo nakubwiye ngo uzagerageze kubyikuramo koko?”

Soso-“Eddy! Kubivuga wabivuga, ntako ntagize yewe nagerageje kenshi kunyura mu nzira nyinshi ngo ndebe ko nakwikuramo ariko byaranze, ngiyi ingaruka yo gushaka uwo udakunze”

Njyewe-“Yooooh! Ihangane Soso!”

Soso-“Eddy humura rwose nararekuye yewe ntabwo nshaka ko urugo rwawe rusenyuka kubwanjye kuko nubashye amahitamo y’umutima wawe, gusa ndagira ngo nkubbwire agaciro k’urukundo nyarwo nagukunze nkikubona ari narwo nawe wakunze Jane,

Ibaze ariko iyo utabana na Jane uko yari kuzaboho? Eddy ubwo nyine nakomeje kubwira umugabo wanjye ko ntazongera kugutekereza, telephone arayinyaka ngo ntazajye nkureba, mbega ntacyo nasigaranye kikunyibutsa gusa byose byarangiye ndusenye, ndirukanwa ndetse anyiyereka wese, ubugome ntari muziho abugaragariza…nako reka aho tubyihorere!”

Njyewe-“Humura komeza umbwire nguteze yombi Soso!”

Soso-“Ubwo nyine umugabo wanjye yarambwiye ngo aho yahereye kwihangana biramunaniye ngo araje anyereke ko umuntu atari igiti nibwo rero atangiye kujya asambanya umukozi wanjye mu maso yanjye kandi ntacyo nigeze mwima mubyiza yifuzaga”

Njyewe-“Oooh my God! Ntibishoboka?”

Soso-“Eddy! Ubwo nabuze uko mbigenza, inkoni sinasibaga gukubitwa, umunsi wa nyuma mvayo, hari ku gicamunsi mbona umugabo araje ndamwakira yicara muri salon ambwira ko ategereje umugabo wanjye bavuganye kuri telephone byakira gutyo, musiga aho nigira muri douche,

Eddy navuyeyo nkinjira mu cyumba ntungurwa no gusanga yambaye ubusa ndetse aryamye mu buriri ngize ngo nsubire inyuma umugabo wanjye ntamenye aho avuye ati ndabifatiye ndetse atangira no kudufotora”

Njyewe-“Inka yanjye! Ye?”

Soso-“Ubwo nyine indaya nanazwe hanze ndetse amafoto niyo yagiye kwakisha gatanya”

Njyewe-“Mana yanjye!”

Ako kanya Soso yasutse amarira aho twari turi atitaye ko hari hari abantu maze nigiza intebe aho yari ari,

Njyewe-“Soso! Ihangane wirira dore abantu bose nitwe bari kureba!”

Soso-“Nibashaka bambone! N’ubundi ntako ntaririye abahisi n’abagenzi na nubu nanze gutuza, iyo nza kumenya ko ari ibi byo gushaka Mama yambwiraga nari kuba nka bakuru banjye”

Njyewe-“Yooooh! Ihangane Maama! Mbega ibintu bibabaje!”

Soso-“Eddy! Nagize ngo njye iwacu ku gisenyi ngezeyo nsanga amafoto yabatanzeyo ndibwiriza ndomongana, mbabajwe na Mama wababaye kuva cyera na nubu, Ahwiiii!”

Njyewe-“Oooohlala!”

Soso-“Eddy! Aho niho nahereye nangara rero! Aha uko undebe uku mpamaze aminsi ibiri, nkora amanywa n’ijoro kugira ngo mbone aho ndara ndetse mbone n’udufaranga duhagije”

Soso yambwiye amaze kumbwira byose disi nibutse amateka yambwiye maze mufata ikiganza cye cyari kirambitse ku meza ndamubwira,

Njyewe-“Soso! Ihangane! Ibyo ari byo byose hari ikizere nkubonamo, kuko utarabasha kwiyakira niyo mpamvu urira ugahogora gusa umunsi umwe uzaseka kuko wavutse nk’abaseka ubu urira kandi ndahari ndetse ntabwo nkiri njyenyine na Jane azagufasha kugarura ikizere wabuze, burya mu byishimo, mu magorwa witabaza abantu kuko niyo ntwaro y’amaganya ndetse bakaba n’imbarutso y’ibyishimi, sibyo?”

Soso yikirije azunguza umutwe maze nanjye ndamuhanagura neza muha n’aga soda asomaho, nkomeza kumwitegereza ndetse nibuka byose nta na kimwe nsize, muri uwo mwanya nk’umuntu nanjye nagize agahinda kenshi maze ngize mvuge, twumva wa mu Boss atonganya abari bari hirya yacu Soso ahita ahaguruka vuba,

Soso-“Eddy! Reka njye mu kazi batanyirukana”

Soso yahise yiruka habuze gato wa mu Boss wo kwidimbana akamusanga aho twari turi.

Naratuje gato nongera gutekereza byose maze hashize akanya ndahaguruka ndahaguruka ndeba utwo ngura ndishyura, ndangije mbwira umusore wari uri aho ngo ambwirire Soso ko turaza kumureba njye na Jane nimugoroba, nashakaga kubanza kubwira akabavu kanjye maze tugafatana umwanzuro w’icyo twakora.

Narasohotse ngeze hanze mfata moto nsubira kwa muganga, mbageze Jane ansanganira ku muryango haze mpita muhereza ibyo nari nzanye,

Jane-“Oooh! Cheri! Woooow! Uzi ko nari ndi kugushaka ahantu hose ngo nkubwire ujye kureba icyo ugurira Sarah?”

Njyewe-“Eeeh! Nahise menya igikwiye mbikora vuba Ma Boo! Ahubwo se ameze ate?”

Jane-“Sha maze ari koroherwa, muganga yatubwiye ko ikibazo afite ari icyo mu buhumekero kandi nacyo kidakanganye!”

Njyewe-“En bon! Imana ishimwe!”

Jane-“Bite se ko uje usa nuwasuherewe bigenze bite? Hari amakuru ya James wumvise? Mbwira sha?”

Njyewe-“Oya! Ibya James ntabyo ndamenya! Ahubwo mpuye n’umukobwa twabanye cyera kuri rya shuri ry’amateka njye nawe twizeho, nkagukubita amaso nkaba mushya, ukambera Kabebe na nubu nkaba nkigufite mu gituza”

Jane-“Nonese kuba umubonye nibyo biguteye guhindura isura Cheri?”

Njyewe-“Oya! Ibyo ambwiye nibyo bitumye mpinduka!”

Jane-“Akubwiye iki mugabo mwiza? Arabe atari igikuba gicitse?”

Njyewe-“Reka tube twicaye hariya nkubwire Ma Dona! Urabizi twavukiye gutwazanya umutima”

Jane-“Yego shenge!”

Twigiye imbere ahari hari udutebe maze ntangira kubwira Jane byose Soso yari maze kumbwira, nsoje umwana w’umutima mwiza mbona amarira amubunze mu maso maze ahita ambwira,

Jane-“Eddy! Urumva agaciro k’urukundo? Uwo mugabo yiyangije cyera arongora utamukunda, uwo mwana w’umukobwa disi yarababaye akeneye kwitabwaho nanjye watumye utamuhitamo kandi agukunda”

Jane yavuze ayo magambo nongera gutungurwa n’umutima utangaje yaremanwe, maze mushimira muha kiss ku kiganza turamwenyura duhita duhaguruka ako kanya telephone yanjye ihita isona Jane arakomeza njyewe nguma hanze ngo nitabe.

Nakuye telephone mu mufuka nsanga ni nimero za Papa Chanisse ndetse akaba na Perezida wa company nkorera maze nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Papa Chanisse-“Yes allo! Bite byawe sha Eddy?”

Njyewe-“Nta kigenda dore wa musore waduhaye invitation ku munsi w’ubukwe bwacu yagize atya ashimutwa n’abantu bataramenyekana arimo ashaka umukunzi we nawe wari watwawe bunyago, ubu turi kwa muganga!”

Papa Chanisse-“Yewe ga yewe ga! Mwihangane nta kundi byagenda, nizere ko polisi iri kubikoraho?”

Njyewe-“Yego rwose ibirimo, dutegereje twizeye!”

Papa Chanisse-“Harya sha Eddy! Ugira passport?”

Njyewe-“Reka reka! Ntayo ngira! Ko ntaho nteganya kujya se? Buriya icyangombwa ngira ni indangamuntu yonyine”

Papa Chanisse-“Hhhhhhh! Uransekeje noneho!”

Njyewe-“Nibyo da! Njyeho mbeshye se?”

Papa Chanisse-“So! Nari nguhamagaye ngira ngo nkubwire ko hari ibaruwa yawe mfite hano, nuza kubona umwanya uze kuza kuhanyura uyitware!”

Njyewe-“Ngo ibaruwa?”

Papa Chanisse-“Yes! Ni ibaruwa yawe!”

Njyewe-“Yaba ari iyiki se nyakubahwa ko ndumva amaraso ahise yiruka umutima ugatera insigane?”

Papa Chanisse-“Uraza kuyisoma witonze!”

Njyewe-“Murakoze! Ubwo ndaza kuhanyura nyifate!”

Papa Chanisse-“Sawa umunsi mwiza!”

Njyewe-“Murakoze!”

Call end.

Ngikura telephone ku gutwi natangiye gutekereza icyo iyo baruwa Papa Chanisse avuga ihatse, nongera gutekereza ibya Mambo na Destine bitarajya mu buryo, nkibyibaza ako kanya iba irongeye irasona ndebye mbona ni nimero ntazi ndikanga nkanda yes,

Njyewe-“Hello!”

Nahise numva ari ijwi ry’umugabo abanza guceceka nanjye nkomeza kuvuga za Hello uruhuri, hashize akanya aravuga,

We-“Yes! Ni wowe Eddy?”

Njyewe-“Ni njyewe rwose mwebwe muri bande?”

We-“Ibyo ntabwo ari ngombwa nagiraga ngo nkubwire ko…………………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 20 Ejo mu gitondo

6 Comments

  1. Dude

    25/09/2017 at 10:17 am

    Soso disi arababaje, Jane we n’intwali naho uwo mu boss ubanza yari directeur wabo dore abantu bo muri izi nkuru bibagirwa kubi, Uwo uhamagaye aca ibikuba se abayiki?? James nagire aboneke nkunze ko na Sarah azanzamutse. thx unuseke

  2. Umuhorakeye

    25/09/2017 at 12:07 pm

    Arko Mana wa mwanditsi we uri umuhanga. Ukuntu uhuza abantu bari baribagiranye kd ukabikora mu gihe gikwiye. Soso disi yafashije Edy cyane bakiri kwishuri. Imana ikomeze irengere abari mukaga

  3. GASHUMBA Jeanne Angelique

    25/09/2017 at 12:34 pm

    yi weeee! James aboneke ari muzima, wasanga ari Polisi ihamagaye Eddy imubwira amakuru ya James. Imana ibe hafi we.

  4. Odeur

    25/09/2017 at 2:18 pm

    byiza cyane umuseke n’umwandits. Sarah disi arabonetse, na James nawe araje aboneke ibyishimo bibe ibindi, ni ahejo.

  5. Bella

    25/09/2017 at 2:21 pm

    Uyu munsi mwayitindanye nyisomye nkangutse kandi najyaga ryama nyisomye ejo muzayiduhe muri ya masaha. umwanditsi ni umuhanga umuseke turabakunda cyane. ni ahejo Soso bamujyanye kuba kwa Eddy, ahubwo se buriya noneho azatunga abagore babiri ra? na Nana wa gatatu???

  6. chris

    25/09/2017 at 2:32 pm

    Ino Episode iravangavanze mo amakuru y’uduceduce duteye amatsiko !Boss araje aterete Soso nubwo ataramumenya.Sibwo bari bagonganye kubera Eddy nka kera akiri Directeur !!!11

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock