Episode 2: Mu kwa buki…Eddy na Jane aho baraye bwa mbere baciriwe akobo – UMUSEKE

Episode 2: Mu kwa buki…Eddy na Jane aho baraye bwa mbere baciriwe akobo

Nkigera mu cyumba nasanze Jane yihishe inyuma y’akabati twabikagamo imyenda, yahagira cyane, acigatiye umusego, ndetse yipfutse no mu maso, nkimubona ndikanga musanganira nihuta,

Njyewe-“Ooooh my God! Ma Jane! Ubaye iki?”

Jane wahumekaga insigane yarwanye no kwitsa umutima ariko bikomeza kwanga, ntacyo nari mfite cyo guhita nkora ako kanya usibye gukomeza kumukomeza, hashize akanya,

Jane-“Ahwiiii!”

Njyewe-“Mbwira Cherie! Ubaye iki gitumye wikanga ukanatabaza? Mbwira shenge dore nkuri hafi!”

Jane-“Eddy! Ni wowe?”

Njyewe-“Yego ni njyewe ma Boo! Ko utambwira se ubaye iki?”

Jane-“Ahwiiii! Harya mbaye iki ra? Ahubwo se ko umfashe?”

Njyewe-“Ibi ni ibiki se kandi noneho? Jane! Nta kibazo ufite?”

Jane-“Ntacyo rwose! Ahubwo se Chou? Ko narangije kuzinga imyenda ntabwo twagenda?”

Njyewe-“Inka yanjye! Nako wenda ahari ni njyewe warotaga!”

Jane-“Eeeh! Eddy wanjye urose iki ku manywa y’ihangu koko?”

Njyewe-“Nonese ntabwo utabaje ndetse nkagusanga wihishe aha mu kabati k’imyenda?”

Jane-“Hhhhhh! Cheri! Oya pe! Urambeshyeye, erega buriya ubukwe butera stress ni nayo mpamvu dukwiye kujya kuruhuka muri honey moon! Ahubwo gira tugende sha we!”

Njyewe-“Aka si akumiro ra? Ngaho reka mpamagare Ben azane Imodoka tugende ariko…”

Jane-“Hhhh! Humura mugabo mwiza ndahari ntabwo tukirukanka imisozi turwana n’urukundo twabagariye rugakura rugasagamba none ubu tukaba turi abahire bateteye mu mataba y’ibyishimo, Eddy humura abanzi bose twabakubise inshuro ubu njyewe nawe turi gutya… umwe sha ibihe byose maze!”

Njyewe-“Yooooh! Urakoze cyane Maama! Aya magambo anyibagije igishyika nari ntewe no kumva utabaza, ngaho mpobera numve ko ari wowe!”

Narongeye niharira uwatumye ngira umugisha akandaza rwantambi mukabakaba nkamubura, uwo munsi wo ntaho nari kumuburira, hashize akanya ndamurekura maze nicara ku buriri ndeba nimero za Ben nshyira ku gutwi hashize akanya,

Ben-“Yes Hello! Hhhhh!”

Njyewe-“Bite Bro? Uuuuh! Ko unseka se kandi?”

Ben-“Naraye ndose wowe na Jane muri gukirana!”

Njyewe-“Hhhhhhh! Ariko narumiwe!”

Ben-“Ahubwo se ubu ntimugikirana ko nari nanze kuza iri joro?”

Njyewe-“Hhhhh! Uri feke saana! Saa tanu ubu ni mu ijoro wana? Ahubwo se iyo modoka iri hehe ngo tugende ko twarangije kwitegura!”

Ben-“Eeeh! Ubu nibwo ngihaguruka mu kinamba erega! Nagiragango muyijyane iri ku myako mu kanya gato ndaje mbagereho!”

Njyewe-“Ok! Nta kibazo reka tube dutegereje!”

Ben-“Asanti sana Bro! I am coming kabisa!”

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi nkomeza kwitegereza Jane wasaga nuwahindutse, nabonaga afite impumu mbega asa n’uhagaritse umutima, mugihe nkibyibaza numva umuntu ukomanze ku rugi,

Njyewe-“Yes! Ninde se?”

Ako kanya nahise numva ijwi rya James,

James-“Ni njyewe Bro!”

Njyewe-“James! Ni amahoro?”

James-“Ahubwo se mwebwe ni umutekano cyangwa…?”

Ako kanya narekuye ibiganza bya Jane maze mubwira muhumuriza murebana umuneza,

Njyewe-“Ma Boo! Ndaje gato nitabe James!”

Jane-“Yego Cheri! Ariko ntutinde ndumvaa..!”

Njyewe-“Humura nabibonye ntabwo nkujya kure”

Narahagurutse ndasohoka ngeze ku muryango James ahita ahindukira tugana mu cyumba cyari stock, tugezemo

James-“Nonese usanze ari Jane wari utabaje?”

Njyewe-“Wahora ni iki Bro! Mbaye nkigerayo aba ari njyewe useba, arambwiye ngo ntacyo abaye, ubanza narotaga kabisa!”

James-“Uuuuh! Ngo? Nonese usanze yicaye atuje cyangwa?”

Njyewe-“Iby’iwanjye erega ni amayobera, uziko nsanze yihishe mu kabati!”

James-“Yampaye inka ndagira nte? Eddy ibi bintu nta kibyihishe inyuma?”

Njyewe-“Wapi ntacyo wana! Urugo rw’umunsi umwe se…”

James-“Nyamara…”

James akivuga telephone yanjye yarasonnye ngikora mu mufuka vuba nahise nkeka ko ari Ben uhageze ariko mu kureba neza muri telephone nasanze atariwe ahubwo ari numero ntazi, nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Akimbwira nawe Hello nahise numva ari ijwi ry’umubyeyi,

We-“Bite se mwana wanjye? Muraho murakoma?”

Njyewe-“Turaho ni amahoro! Ninde tuvugana?”

We-“Ni Roro! Mwaramutse amahoro se?”

Njyewe-“Eeeh! Mama Roro! Twaramutse rwose nta kibazo!”

Roro-“Nuko nuko shenge! Naho ubundi izi nzozi ntabwo zari kuba impamo nabaroteye!”

Njyewe-“Ngo inzozi?”

Roro-“Yiiiiii! Dore rwose narose ngo igiti kibagwira ndeba!”

Njyewe-“Uuuuh! Cyatugwiriye se bigenze bite noneho?”

Roro-“Uuuh! Umva ngo mwari mwicaye mutuje mutekanye mbega muri mu rukundo rwarundi disi ejo twagaragiye!”

Njyewe-“Nuko se bigenda bite kugirango igiti kitugwire Mama Roro?”

Roro-“Ahaaa! Ubwo nari nje mbasanga ngiye kubageraho mbona abagabo babiri barantangiye, ngizengo mbacemo umwe arambwira ngo “Hagarara aho wa gacecuru we utarabura tukabura umuhigo” Eddy! Nagize ngo nkomeze ngende baba bamfatiye inyuma bankomanya amaboko ari nabwo namwe mwafashwe mukazirikwa”

Njyewe-“Uuuh! Nonese igiti cyatugwiriye gute Roro? Ese ubundi usanzwe ukabya inzozi?”

Roro-“Yiiiiii! Bagikibatemeye hejuru basakuza ngo “Ibikundanye birajyana” Kirinda kibagwira barangije baratwika, aho nari ndi ndira ayo kwarika! Uziko nakangutse mbona amarira ku matama? Niyo mpamvu erega nguhamagaye? Nuko nasanze nta ma unites mfite mba nabahamagaye ijoro ryose! Dore ngiye kubona mbona wa muhungu wanjye mungana nakundaga kukubwira araje niwe untije telephone! Mwana wa! Nyamara izi nzozi zinteye igishyika kandi nkabya inzozi!”

Njyewe-“Ibi ni ibiki ra?”

Roro-“Reka mfukame mbasengere mwana wa, nta yandi mahitamo mfite!”

Njyewe-“Roro! Reka nitegure njye na Jane tujye mu kwa buki tubanze dushyire ubwenge ku gihe naho ubundi ibiri kuba nibyo umbwiye byatuma ntora amashashi mu muhanda!”

Roro-“Nuko ngaho Imana ibarinde shenge!”

Njyewe-“Murakoze Mama!”

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi James ambaza ibyo ari byo, mubwira byose nta na kimwe muhishe nkimara kumubwira Ben aba adusanze aho twari turi muri stock ahita aducaho atavuze aterura icupa rya mitsingi afunguza amenyo arasoma arangije ariruhutsa,

Ben-“Ahwiiiiii! Erega zivugwa n’izindi!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Ben-“Eddy! Akira kontaki mugende dusigare twinywera!”

Akimpereza kontaki Jane yahise adusanga aho twari turi maze asuhuza James na Ben nabo batangira kumuserereza, ahita ampungiraho,

Jane-“Ariko Cheri! Harabura iki ngo tugende?”

Njyewe-“Eeeh! Brothers! Reka twigire mu byishimo namwe mugumwe mu macupa niba ariho mwaboneye umunezero!”

Ben-“Hhhhhh!”Eeeh! Nari nibagiwe kukubwira, nsubiye I Bugande tuzavugana nimuvayo!”

Jane-“Oooh! Ubwo se usize Grace koko?”

Ben-“Mufite ku mutima! Kandi ngiye gushaka ubuzima ngo natwe tuzatere ikirenge mu cyanyu!”

Njyewe-“Ok! Ntacyo twarenzaho! Ubwo nituvayo imodoka tuzayiha wa mushoferi wawe!”

Ben-“Sawa kabisa muzaryoherwe!”

Twasezeye Ben na James, ninjira mu cyumba nsohora ibikapu, tugeze hanze nsezera Muzehe, Kadogo na Chantal baradusanganira baradutwaza batugeza ku muhanda twinjira mu modoka turabapepera dufata umuhanda.

Twagombaga kubanza mu majyaruguru y’ urwatubyaye tukumva ka kayaga gatama gahumuriza abahabye, tukarara mu ruhengeri rw’ibihunge bugacya tugakomereza mu birunga gusura ingagi, twavayo tugakomereza ku gisenyi, tugahindukira tujya muri park y’akagera ubundi ngahitishamo Jane ahandi hose ashaka ko tujya.

Mu nzira twagiye buhoro cyane twirebera imisozi n’ibibaya ndetse tukavamo tukitegereza neza ubwiza by’urwagasabo ubundi tukongera tukagenda, twageze ku mu ruhengeri rw’ibihunge bugorobye, twerekera kuri Hotel twagombaga kuraramo.

Namaze guparika imodoka Jane akuramo ibyo twari gukenera tuvamo batwakirana urugwiro, dutambuka tujya kuri reception, mu gihe twari duhagaze nagiye kumva numva umuntu unkandagije agakweto tumwe tw’abakobwa dusongoye, kuko nari nambaye sandare narababaye ndataka ndahindukira mba mpuje amaso na Destine ndikanga.

Natangajwe n’ukuntu duhuriye aho, Jane we yahise yipfuka ku munwa mpindukiye inyuma yanjye ako kanya mba mbonye Mambo wahoze ari Manager wanjye dufitanye amateka ahingutse aho twari turi yambaye imyenda isa niy’umukobwa wari uri kuri reception yo kuri iyo hotel.

Njyewe-“Desti!”

Destine aho kunsubiza yahise aducaho ahobera uwahoze ari Manager wanjye maze bazamuka bagana hejuru muri etage bagiye gukata Manager arahindukira duhuje amaso mbona akunje isura bikomeye.

Nkimwitegereza Jane yahise amfataho asa n’unkurura maze ndahindukira ndamureba ahita ambwira,

Jane-“Cherie! Destine ko akunyuzeho ukamuvugisha akakwihorera?”

Njyewe-“Boo! Nanjye biranyobeye!”

Jane-“Nonese ntibyarangiye ntiyatuje? Ni ukuri nanjye naramubabariye, buriya iyo mubonye nibuka ko umunsi njya kumureba ngo mwereke ko byose nabibumbiye mu kiganza cy’imbabazi nkamufumbatiza aribwo nabonye Mama umbyara! Ubu se yongeye guhinduka koko? Ahubwo se uriya mugabo bajyanye ntimukorana ra?”

Njyewe-“Cherie! Nanjye ubu biranshanze kabisa, uriya yari Manager wanjye, niwe nari nasigiye inshingano ngiye muri konji y’ubukwe, yaba yarasezeye mu kazi se ntibamenyeshe ngo njye gukora igenzura?”

Jane-“Bareke mugabo mwiza! Ikizima nuko yaba Destine icyo yaharaniraga kwica twakigezeho, naho uriya mugabo we niba yarivanye mu kazi ibyo biramureba!”

Tukiri aho umukobwa wari uri kuri reception aho twari duhagaze wumvaga ibyo tuvuga yahise avuga,

We-“Ni kalibu murisanga!”

Njyewe-“Stareh! Niko nakubaza se?”

We-“Nta kibazo niko kazi kanjye rwose!”

Njyewe-“Uriya mugabo uvuye aha mwambaye ibisa akora iki hano?”

We-“Eeeh! Uriya ni Manager wacu! Mushaka kuvugana nawe se?”

Njyewe-“Oya! Oya nta kibazo! Ahubwo duhe chambre ya VIP bambwiye ko hano mugira chambre nziza!”

We-“Cyane rwose! Hano niho abantu bose baza! Dufite byinshi byiza cyane muraza kubikunda!”

Twarishyuye baduha nimero y’icyumba batwakira ibyo twari dufite ndetse baradutwaza, turazamuka twerekera aho baduhaye, tugezemo turicara turatuza mba ntangiye kwibaza byinshi kubyo nari maze kubonera kuri reception hashize akanya,

Jane-“Ese Cheri! Ko mbona udatuje?”

Jane yambajiye gutyo ako kanya mpita menya ko nageze kure maze nigarura vuba mpita mubwira,

Njyewe-“Humura nta kibazo, ahubwo se mbere ya byose dukore iki?”

Jane-“Banza ujye muri Douche nanjye nsigare ngushakira imyenda mugabo mwiza!”

Nk’imbata y’urukundo narahagurutse nkuramo imyenda nambara essui main nerekera muri douche, ngezemo ngo mfungure amazi biranga ndakomeza ndagerageza ariko bikomeza kwanga binyobeye ndasohoka nkigera aho Jane yari ari,

Jane-“Uuuuh! Cheri! Bigenze bite se ko ugarutse uko wakagiye? Mana yanjye koko umugabo wanjye yabaye iki? Guhera mu gitondo arota ku mwanwa none dore agiye muri douche avayo uko yakagiye, ese ubu nkore iki koko?”

Njyewe-“Tuza Boo! Humura rwose ndi muzima, ngeze muri douche nsanga nta mazi arimo!”

Jane-“Ngo? N’amafaranga twishyuye yose ngo douche nta mazi arimo?”

Jane akivuga gutyo ako kanya amatara y’icyumba twarimo yahise azima ariko turebye hanze tubona ibindi byumba byaka noneho bikomeza kuducanga biducanze,

Njyewe-“Ariko se kandi ibi ni iki?”

Jane-“Cheri! Reka mpamagare umukozi mubaze impamvu badufungiye amazi n’umuriro!”

Njyewe-“Oya Bb! Ahubwo reka nambare njyeyo, mu rugo iyo hari igikomye umugabo niwe usohoka!”

Jane-“Oya Cheri! Ndagukunda, uri uwo nabura ubuzima bugahagarara, ingabo wankingira niyo nanjye nagukingira! Reka abe ari njyewe ujya kubaza ni njyewe wambaye!”

Njyewe-“Jane! Jane…”

Nahamagaye Jane yarangije kugenda, ntangira gushyira ipantaro mu maguru ngifunga umukandara numva telephone yanjye irasonnye ndikanga ndayifata ndebye nsanga ni nimero ya Mambo uwahoze ari Manager wa company nkorera, wa wundi nasimbuye ku mwanya yizize, ako kanya nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Mambo-“Hhhhhhh! Ndakubona ndakubona na wa mugore wawe w’igitangaza ngo wishingikirije ukigira akataraboneka!”

Njyewe-“Ariko se noneho umugore wanjye umuzanye ute?”

Mambo-“Hhhhh! Ariko byo nta numbwo aruta Destine, umerewe ute se mu kizima? Nushaka no koga ujye kuvoma ruhondo niyo igira amazi meza! Hhhhhh!”

Njyewe-“Ariko Mambo ni njyewe uri kwivugaho gutyo? Wirengagije ibyo wowe nuwo mukobwa utagira umutima mwakoze nkabasabira imbabazi nkomeje none aho ngusanze utangiye kunkina nk’umwanzi? Ese ni iyihe mpamvu wavuye mu kazi utavuze, wirengagije ko ari wowe nari nasigiye inshingano?”

Mambo-“Hhhhhhh! Rubanda murizera! No muri bibiriya haranditse ngo: “Uwizera umwana w’umuntu avumwe” Nawe uvumwe rero byakubera, nako baraje bagukanyage Mambo nigaramiye, nabwo nimuba mwavuye hano amahoro!”

Mambo akimbwira gutyo naratuje nitsa umutima intekerezo zanjye ziruka amasigamana ntangira kwibuka byose, hashize akanya numva Destine niwe uvugiye kuri telephone,

Destine-“Hhhhh! Bwana Eddy na Madame rwose! Harya ngo mwarwaniriye kubana mwirengagiza ko nanjye ndi umuntu kandi mfite umutima? Eddy ntabwo wigeze uha agaciro ibyambayeho byose ngo nkunde nkwereke ko ngukunda, uyu niwo mwanya ngo ubimenye, buriya niba utari ubizi wanga kuyora amazi ukayora isayo, ukanga kurya ifi ukarya iminyorogoto”

Call end.

Nkimara kumva amagambo ya Destine na Mambo nagize umujinya mpaguruka nkiya Gatera mfungura umuryango vuba uko nakabaye nta n’agapira nshyizemo nkigera hanze……………….…………………..

11 Comments

  1. Dude

    05/09/2017 at 3:30 am

    Ayiwe ibi se kandi ni ibiki? Destine again, mbega akaga!! Aho inzozi za Roro ntizigiye kuba impamo oya rwose. Anyway thx umwanditsi, Umuseke muri aba mbere.

  2. Jeanne

    05/09/2017 at 4:02 am

    Wakoze Bella kunsubiza, Imana iguhe umugisha

  3. Umuhorakeye

    05/09/2017 at 7:03 am

    Harya ngo aho umutindi yanitse ntiriva? Mana bana nuyu muryango uzatahe amahoro. Mwongere mutwibutse numero twishyuriraho

  4. Merry

    05/09/2017 at 8:24 am

    Yebaba wee! ngize igishyika ni ukuri! Cya manager cyageze intorezo eddy kuva cyera, uyu munsi noneho sinzi! burya koko akabaye icwende ntikoga, ishyari rituma bamwe bibagirwa ineza, umwanditsi wakoze cyane kandi uri umwarimu mwiza, umuseke muracyari aba mbere. umunsi mwiza.

  5. Bebe

    05/09/2017 at 8:38 am

    mbega ubuzima tubamo, umuseke muratwubaka turabashimira kandi tubari inyuma, Imana ibahe umugisha

  6. mimi

    05/09/2017 at 8:40 am

    Ibyo se ubizanye ute kandi? Ninde wavuze kwishyura?duhe amahoro nubundi abataba mu rwanda byari byaducanze

  7. FINA

    05/09/2017 at 9:17 am

    Mwaramutse neza? Njye rwose ibi bikorwa bibi bimaze kuntesha umutwe pe. Abantu barahemuka bagahemuka bagakomeza bagahemuka batagira igihe bahagarara koko. Oya ibi rwose umwanditsi ashake uko yabigenza naho umutima ugiye kuzamvamo pe.

  8. DEDEYI

    05/09/2017 at 9:34 am

    Mbega inkuru inteye émotion!Destine akomeje ubugome bwe koko?!

  9. Diana

    05/09/2017 at 4:41 pm

    Mutangiye mudukura umutima pe!!!!ahwiiiiii ubuse Eddy na Jane barahava amahoro?

  10. chris

    05/09/2017 at 7:28 pm

    Muhumure barahava amahoro gusa birumvikana ko Manager yasize akoze ishyano no mu kazi niba mwakurikiye inkuru,ariko ya Mana yabarinze ntaho yagiye;ahubwo nimureke twirebere ukuntu Manager w’umuswa na Destine Police igiye kubakanyaga bakaba akabarore n’ubugome nk’ubwa Simon na Pascal,sha bagiye bariya banzi b’amahoro mureke murebe ngo igihugu kigendera ku mategeko ngo kirabakosora
    Ariko mbega isi dutuye,Jane se we ko yananiwe kuvuga ibyamubayeho akanzwe n’iki aho bya bizimu bya se ntibimukurikiranye birabe ibyuya Umwanditsi wacu bravoooooo

  11. Umuhorakeye

    05/09/2017 at 7:59 pm

    Mimi urampora ubusa umwanditsi niwe wivugiye ko episode yatinze kutugeraho kuko bari gutunganya database y’abishyuye n’abatari bishyura

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock