Episode 20: James aratabawe ahurira na Sarah kwa muganga, ibaruwa Eddy yakiriye ihatse iki? – UMUSEKE

Episode 20: James aratabawe ahurira na Sarah kwa muganga, ibaruwa Eddy yakiriye ihatse iki?

Nahise numva ari ijwi ry’umugabo abanza guceceka nanjye nkomeza kuvuga za Hello uruhuri, hashize akanya aravuga,

We-“Yes! Ni wowe Eddy?”

Njyewe-“Ni njyewe rwose mwebwe muri bande?”

We-“Ibyo ntabwo ari ngombwa nagiraga ngo nkubwire ko James tumaze kumubohoza!”

Njyewe-“Woooow! Byiza cyane! Afande! Ese ni mwebwe? Ubu koko James muramufite?”

Afande-“Yego ni njyewe! Dukoze akazi gakomeye, ubu umusore wanyu turamufite ndetse n’abari baramushimuse twabafashe, umwe niwe wagerageje kuturwanya araraswa!”

Njyewe-“Murakoze cyane Afande! Sinzi uburyo nabashimiramo! Rwose iyo ni inkuru nziza ku muryango we ndetse natwe bikaba akarusho kuri Sarah!”

Afande-“Oya nta mpamvu yo gushimira cyane! Twe ibi tubikora nk’akazi kandi tubikora tubikunze!”

Njyewe-“Musanze ameze ate se Afande?”

Afande-“Uko biri ntabwo yatoshetse cyane, nk’umusore arakomeye gusa afite ibiguma yatewe no gushaka kwirwanaho bikarangira bamufatanyije bakamurusha imbaraga gusa nabyo ntabwo bikomeye!”

Njyewe-“Abo bashenzi uwabankopa nka…”

Afande-“Oya ntabwo ari byiza kwihanira, ari nayo mpamvu twanze ko tujyana!”

Njyewe-“Nari kubereka aho mbera kasha njyewe ntabwo nkina! Abo bashenzi gusa! Abaswa babagome!”

Afande-“So! Nagiraga ngo mbahe ayo makuru mashya kugira ngo muruhureho umutima, tugiye kumuzana aho bamukorere test hanyuma tujye muri dosiye zaba banyabyaha badatinya guhemuka ku manwa y’ihangu!”

Njyewe-“Ni ukuri muri abo gushimirwa!”

Afande-“Nuko nuko musore!”

Call end.

Namaze kuvugana na Afande ako kanya ndiruhutsa nikomanga ku gituza, byari ibyishimo byinshi kumva umuvandimwe wanjye avuye mu magorwa.

Nahise ninkira mu nzu vuba inkuru nziza nyitura Jane ndetse na Mama Sarah, ako kanya tugiye kumva twumva Sarah,

Sarah-“James!”

Mama Sarah-“Aravuze disi! Yooooh! Umwana wanjye yongeye kuvuga! Imana ishimwe n’ukuri!”

Sarah-“Mama?”

Mama Sarah-“Karame mwana wanjye!”

Sarah-“Nageze aha gute?”

Mama Sarah-“Banza utuze mwana wanjye uraza kumenya byose! Ahwiiii! Imana igira amaboko koko!

Sarah yaregutse maze Jane nawe aramwegera aramwiyegamiza nanjye ndabegera dutangira kumusomesha aka Jus.

Ako Kanye muganga yarinjiye,

Muganga-“Wooow! Umurwayi yahembutse se?”

Mama Sarah-“Yego muga! Rwose ubu turi gushima Imana bikomeye cyane!”

Muganga-“En bon! Ni byiza cyane rwose, muraba mumpaye umwanya rero mukorere ikizamini cya nyuma ndebe ko nta kindi kibazo afite tube twabasezerera!”

Twese-“Murakoze cyane!”

Njyewe na Jane twahise dusohoka Mama we asigaramo, tugeze hanze dukomeza tujya aho bakirira abantu ngo tube twicaye, ako kanya mpindukiye nabonye imodoka ya police izamuka mpita mpaguruka na Jane nawe arahaguruka,

Jane-“Cheri! Bite ko uahurutse?”

Njyewe-“Niwe tu! Iriya modoka izanye James!”

Jane-“Sure?”

Njyewe-“Yes! Ndacyeka nta wundi ariwe!”

Jane-“Woooow!”

Imodoka yakomeje kuza iparika hafi yahoo twari turi ako kanya tubona nguwo James akinguye umuryango Jane niwe wirutse amusanga aramuhobera nanjye ngenda mbasanga, Jane amurekuje nanjye mba mukubise mu kiganza azana urutugu nzana urundi umuvandimwe wanjye mba nongeye kumubona ntyo.

James wari ufite ibiguma bidakanganye ku gahanga, n’imyenda ye yari yanduye abaganga baje kumwakira bajya kumupfuka, nanjye negera Afande wari uhagararanye n’abandi ba polisi, nkimugeraho,

Njyewe-“Afande! Rwose murakoze cyane! Turishimye kongera kubona umuvandimwe wacu!”

Afande-“Asanti sana! Mukomeze mumwiteho kandi namwe bibabere isomo, indi nshuro mujye mukenga!”

Njyewe-“Murakoze cyane kandi tuzabikurikiza!”

Afande-“Hanyuma rero ubu tugiye gukora dosiye z’ibibyaha ako ari bibiri tuyishyikirize ubushinjacyahe musabwe kuzaza kumva imyanzuro y’urukiko tugiye igihe bazatangariza ko izasomwa”

Njyewe-“Murakoze cyane rwose!”

Afande yaransezeye maze burira imodoka baragenda, ngarutse nsanga Jane ntawe, nkomeza njya mu cyumba Sarah yari arwariyemo, mpage ntungurwa no gusanga James yamugezeho kare,

Njyewe-“Inka yanjye! Ntabwo ari wowe bari bagiye gupfuka ra?”

James-“Hhhhhh! Reka reka umuganga umvura ari aha!”

Njyewe-“Ubwiwe ni iki se ko ari hano?”

Jane-“Ninjye muzanye! Aho bapfukira James asanze hari inkomere irembye baba bamubwiyee nko abe ategereje nanjye mpita nza kumwereka Sarah!”

Njyewe-“Ese ni uko byagenze?”

Jane-“Yego Cheri! Maze na Sarah ahise abe muryerye!”

Mama Sarah-“Ni ukuri ahise akira! Yooooh! Ndishimye cyane ni ukuri! Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu! Ubu se koko imva ntibayicukuriye bariya bagome?”

Jane-“Bariya ntabwo bambabaza!”

Mama Sarah-“Harya ngo uriya mukobwa yavanywe iyo mu mahanga no kumpotorera umwana? Ariko bazamenya ryari ko urukundo ari igiti kimeze cyitajya cyumagara mu mpeshyi? Mana we!”

James-“Ndanabiretse! Mureke dutahe!”

Njyewe-“Dore re! Nonese urataha batagupfutse?”

James-“Oy anta kibazo meze neza erega! Utu ni utumenyetso twerekana ko narwaniriye urukundo, Sa! Twataha?”

Mama Sarah-“Yoooh! Twe bari bamaze kudusezerera!”

James-“Ok! Noneho reka mbatwaze dutahe!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Jane-“Erega ukaba uje kuducyura? James we!”

Mama Sarah-“Nyabuna banza wipfukishe!”

Ako kanya umuganga yahise yinjira aho twari turi maze ahita avuga,

Muganga-“Wa musore wo gupfukwa ari heh era?”

James-“Ndi hano ariko mushatse mwanabyihorera hano nabonye unyomora ibi bikomere nkongera nkaba mushya”

Muganga-“Hhhhh! Ntacyo arabyomorera mu rugo reka natwe dushyireho akacu!”

Nubwo James yasaga n’udusetsa ariko aho niho naboneye ko burya umukunzi ari byose. Disi yabonye Sarah yibagirwa ko ifite inguma kandi koko aricyo yarwaniriye mpaka ako kanya intsinzi twayibyinaga tunezerewe.

Bigoranye James yajyanye na muganga ajya kumupfuka natwe dusigara aho dupanga gutaha, hashize akanya baragaruka dufata utwangushye James afata Sarah ukuboko turasohoka, tugeze hanze twinjira mu modoka ya Mama Sarah dufata umuhanda turataha.

Twageze mu rugo kwa Sarah tuvanamo ibintu tubageza muri salon, ako kanya Mama Sarah ahita avuga,

Mama Sarah-“Nuko nuko murakoze shenge! Ubu noneho ndasinzira!”

Twese-“Murisanga Mama!”

Njyewe-“Hanyuma se buriya ntabwo twajye kwitera utuzi ndetse n’ababyeyi ba James bagashyira imitima mu gitereko ubundi tukicara ahantu tugasubiramo uko byagenze ko aya ari amateka y’inzira y’urukundo itajya ibura guca mu mahwa ahanda?”

James-“Umva Bro ni ukuri! Shyiraho akadomo! Ahubwo reka tugende, ndumva nkumbuye n’aka mitsing”

Twese-“Hhhhhh!”

Mama Sarah-“Oya nibyo rwose! Uyu munsi facture ntihagire uyikoraho ni iyanjye! Ndaza kubabwira ahubwo aho tujya!”

Sarah na Mama we baduherekeje tuganira mbega ibyishimo byasesekaye ku munwa, tumaze gusohoka mu muryango turabasezera tumanuka gato tugeze ku muhanda moto yaje mbere James niwe wayuriye aragenda njye na Ma Dona Jane dusigara aho dutegereje,

Njyewe-“Eeeeh! Uziko nari nibagiwe ko ndanyurayo?”

Jane-“Uuuh! Hehe se kandi ku kazi se? Cheri! Waretse ukajya kwiruhukira ko n’ubundi amasaha asatira ayo gutaha?”

Njyewe-“Oya ntabwo ngiye ku kazi ma Boo! Ahubwo ngiye kwa Papa Chanisse!”

Jane-“Gukora iki?”

Njyewe-“Ngo hari ibaruwa yanjye iriyo, yambwiye ngo nze kunyurayo rero nyitware!”

Jane-“Ibaruwa? Ni ivuga iki se kandi?”

Njyewe-“Yewe! Ntabwo mbizi pe! Gusa reka twizere ko ari amahoro!”

Jane-“Noneho nanjye ndangira aho wasanze wa mukobwa ukeneye ko tumuba hafi njye kufata!”

Njyewe-“Wooow! Ntiwumva se ahubwo! Byiza cyane Ma Boo! Nkunda ko umutima mwiza watatswe n’iyaduhanze utajya wibagirwa gutanga ineza!”

Narangiye neza Jane aho nari nabonye Soso maze ako kanya indi moto iraza ahita ayurira aragenda nanjye nkomeza gutegereza.

Ntihashize akanya kanini moto yahise iza ndayurira nerekeza kwa Papa Chanisse! Nkigera yo ndakomanga ako kanya mbona urugi rurafungutse,

Chanisse-“Oooooh! Ese ni wowe Eddy? Yambiiiiii!”

Nahobeye Chanisse wari wambaye neza, ubundi ampa karibu turatambukana afungura urugi rwo kuri salon turinjira dusanga Chanelle ari kumwe na Grace bari kureba film ndabasuhuza ubundi turicara,

Njyewe-“Ndabona mumeze neza!”

Chanelle-“Tumeze neza Eddy! Amakuru ya Jane wawe se?”

Njyewe-“Ameze neza cyane! Yambwiye ngo mbasuhuze!”

Grace-“Ooooh! Byiza cyane!”

Chanisse-“Tukwakirize iki se Eddy?”

Njyewe-“Oooh! Nta kibazo murakoze ndi kwihuta nzarinywa ubutaha!”

Chanisse-“Mbega Eddy! Sawa ntacyo bitwaye!”

Njyewe-“Chani! Wibabara Maama! Ahubwo se Papa arahari?”

Chanisse-“Yego! Nibwo akiza yari yirambitse gato ngo abe aruhukaho gato kuko yari ananiwe!”

Njyewe-“Oooh! Hari ibaruwa nari nje gutwara yanjye…”

Chanelle-“Eeeeh! Yayinsigiye nuza kuza nyiguhe! Ariko nizereko utagiye guhita ugenda! Banza utuganirize basi”

Njyewe-“Buriya se ntimwazareka tukaza vuba aha njye na Jane tukabasura dufite umwanya uhagije?”

Chanelle-“Ooooh! Nta kibazo reka nze nyikurebere!”

Chanelle yarahagurutse ajya kureba ibaruwa, nakomeje kwibaza icyo ihatse, hashize akanya aragaruka ampereza envelope nini ako kanya mpita mpaguruka ngira ngo ngende,

Njyewe-“Mama ari hafi se we ngo musuhuze?”

Grace-“Mama se? Harya ari hehe ra? Eee! Nguriya ku irembo”

Njyewe-“Oooh! Noneho reka munyureho musuhuze namusezera!”

Bose barahagurutse turasohoka tugeze hanze ku kabaraza Mama Jane yari ari akimbona,

Mama Jane-“Ayiweee! Ese waje ryari Eddy?”

Njyewe-“Eeh! Nje mukanya Mama! Ahubwo numvise udakoma ngira ngo ntabwo uhari!”

Mama Jane-“Yebaba wee! Chani! Ko mutambwiye ngo nze musuhuze?”

Chanisse-“Mama twari tugiye kukubwira tuba tukubonye hano!”

Mama Jane-“Ese Mama! Nuko nuko ye!”

Njyewe-“Rero ntabwo ntinda ndi mu bagenda!”

Mama Jane-“Dore re? Utamaze n’iminota ingahe koko?”

Njyewe-“Humura Mama! Turareba umwanya muri ino minsi tugire dutya tuze tubasure!”

Mama Jane-“Ahubwo rwose! Nuko nuko umunsuhurize!”

Njyewe-“Nta kibazo rwose ndabikora!”

Nasezeye Mama Jane Chanisse, Chanelle na Grace bangeza ku muhanda, mpagarika moto ndabasezera nerekeza iwanjye bidatinze moto yaparitse ku muryango ntungurwa no kubona Jane na Soso bangezeho,

Jane-“Ooooh! Cheri Uziko tuhahuriye? Niba hari ibintu nkunze ni ibi!”

Njyewe-“Hhhhh! Nanjye ndabona bisa neza mu maso yanjye, Soso bite se?”

Soso-“Ni byiza!”

Njyewe-“Ni kalibu rwose!”

Soso-“Murakoze!”

Ako kanya twarinjiye dukomeza kuri salon Jane akomanga rimwe, akomanga kabiri ndetse na gatatu ariko Nana ntiyakingura, akora mu isakoshi akuramo urufunguzo arakingura,

Jane-“Ariko se ubu uyu mukobwa ayagiye hehe? Aratinyuka agasiga urugo rwonyine? Soso kalibu rata!”

Soso-“Stareh!”

Soso yaricaye aratuza maze nanjye ndicara, Jane areba mu kabati asuka jus mu kirahuri aragaruka aramuhereza nawe aricara,

Njyewe-“Soso! Hano rero niho mu rugo, nikaribu rwose urisanga”

Soso-“Murakoze kandi ni ukuri mbashimiye ahantu munkuye!”

Jane-“Yooooh! Humura rwose kandi uzaharanire nawe kuzahakura abandi! Aha niho ubonera agaciro k’umuntu, nuko aseruka mu bihe nkibi!”

Soso-“Ni ukuri ndishimye kubwanyu! Urugo rwanyu ruzabera benshi ikiramiro kandi ntabwo muzigera mubura amavuta mu keso!”

Njyewe&Jane-“Woooooow!”

Jane-“Eeeh! Cheri! Ko utambwiye?”

Njyewe-“Iki se Ma Boo?”

Jane-“Iby’ibaruwa wari ugiye kureba?”

Njyewe-“Oooohlala! Uziko nari nibagiwe?”

Ako kanya Jane yahise afata ya envelope nari narambitse ku meza hafi yahoo yari yicaye atangira kuyifungura, hashize akanya gato atangiye gusoma mbona arikanze nyoberwa icyo asomye,

Jane-“Ntibishoboka! Cheri………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 21 Ejo mu gitondo

13 Comments

  1. Dude

    26/09/2017 at 3:47 am

    Where ihatse iki se iyo baruwa ra? Wasanga batakohereje hanze muri gahunda y’akazi? Cg ni bourse reka tubitege Amaso. Thx Umuseke.

  2. Faridha

    26/09/2017 at 5:18 am

    Bjr! Murakoze rwose kubw’inkuru nziza mutugezaho kuko biratwubaka,bikadukomeza,kwihangana,kuko uwihanganye aranesha tjr.abandi mwese ndabatanze gusoma.mugire umunsi mwiza.be blessed

  3. Bebe

    26/09/2017 at 5:43 am

    oooooooh ibi ni ibiki se kandi? eddy ntabwo agomba gusiga Jane no no no nange ndamushyigikiye. Nana bamwirukane agende ni hahandi ntibabana na Soso, umwanditsi uri umuhanga, abakynzi b’umuseke biraturenga! umumunsi mwiza

  4. gentille

    26/09/2017 at 5:47 am

    Mbaye uwa,mbere! thx umuseke wacu dukunda. biraryoshye wee muduhe akandi mwaba mukoze, amatsiko ni yose

  5. Bebe

    26/09/2017 at 5:54 am

    Niba nibuka neza. papa chanisse yabajije Eddy niba agira,passport. nta kabuza bamwihireje hanze. uko mbibona Nana niwe wakoreraga Soso. none ko nawe aje bongere barebane nukuntu yaryamanaga n’umugabo we? ahaaaa reka tubitege amaso gusa amatsiko weee

  6. Ndayishimiye Thierry

    26/09/2017 at 6:15 am

    Nizereko Ari Inkuru Nziza Atar Ibindi Vyago Ubund Kuk Abamez Nez Arib Bahur Ningorane Komez Ndabakunda

  7. uwinkindi

    26/09/2017 at 7:31 am

    ooooh , Mana yanjye iyibaruwa nizereko Atari ibindi byago cg eddy agiye kujya hanze mana weeeee amatsiko menshiiiiiiiii

  8. GASHUMBA Jeanne Angelique

    26/09/2017 at 7:57 am

    Wawoooo! James arabonetse Sarah arakize urukundo we, umuseke ndabakunda pe kuko mutwigisha urukundo nyarwo. Imana ibahe umugisha

  9. general

    26/09/2017 at 9:41 am

    wow.and now I can rest and feel happy.urabona noneho ko ibintu ari uburyohe neza neza. uyu munsi ndirirwa nseka bwire kbs. ariko burigihe iyo nsoma iyi nkuru hari ikibazo nibaza:URUKUNDO NKURU RURACYABAHO?

  10. amizero

    26/09/2017 at 10:23 am

    Ntagihe ukuri kuzatsindwa nikinyoma

  11. Uwingeneye Joselyne

    26/09/2017 at 12:01 pm

    Wawoo!! Yoo Di James Na Sarah Imana Ikomeze Ibaturindire, Iyokete Ibe Ariyo Umugisha Kuri Eddy& Jand, Tx Umuseke

  12. Marie Channy Mugabo

    26/09/2017 at 12:29 pm

    urukundo ruracyabaho.gusa Nana bahite bamwirukana,hanyuma se Soso We,Eddy ahite amusimbuza Destine kukazi,ariko Mana yange weeee James afite Nyirabukwe Mwiza ,ibintu ni uburyohe peeeeeee

    • general

      27/09/2017 at 9:01 am

      @marie channy mugabo: uvugishije ukuri URUKUNDO nkuru dusoma uretse muri film harahandi ukirubona koko?uzandangire sha njye nkuru ntarwo nkibona pe

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock