Episode 21: Eddy agiye koherezwa hanze…Jane ntabishaka yabaye ibamba   – UMUSEKE

Episode 21: Eddy agiye koherezwa hanze…Jane ntabishaka yabaye ibamba  

Ako kanya Jane yahise afata ya envelope nari narambitse ku meza hafi y’aho yari yicaye atangira kuyifungura, hashize akanya gato atangiye gusoma mbona arikanze nyoberwa icyo asomye.

Jane- “Ntibishoboka! Cheri! Ibyo nsomye ni ukuri?”

Njyewe- “Uuuh! Usomye iki Ma Boo?”

Jane- “Oooh non! Ntabwo wansiga…”

Ako kanya nahise naka Jane ibaruwa yari afite n’igihunga kinshi ntangira gusoma, yagira iti.

Impamvu: Koherezwa mu mahugurwa y’akazi mu bushinwa.

Njyewe- “Ngo?”

Jane- “Ntabwo wansiga! Oya weee!”

Njyewe- “Humura Bb! Tuza rwose mbanze nsome”

Jane- “Wasoma wagira umenye ko ntashobora kubyemera!”

Nahise nkomereza aho nari ngeze nsoma,

“Bwana Manager wa company y’ubwubatsi…..Ltd

Tukwandikiye tukumenyesha ko watoranyijwe nk’umukozi uzoherezwa mu gihugu cy’ubushinwa, mu mahugurwa ajyanye n’iby’ubwubatsi kugira ngo uzaze usangize abandi bakozi uzasanga twarangaje ubumenyi.

Muri macye Bwana Eddy! Nuramuka ugiye uzamarayo igihe kingana n’umwaka umwe cyangwa urenga, mu gihe ukibimenya rero turagusaba ko waba ushaka ibyangombwa byose bisabwa nkuko ubisanga ku mugereka wiyi baruwa

Umuyobozi wa company…Ltd”

Njyewe- “Woooooow!”

Jane- “Ngo iki? Ngo Wooooow?”

Njyewe- “None se sibyo Cherie? Ahubwo se ko utishima wowe ma Boo? Birashoboka ko wamenya aya makuru meza ukarakara?”

Soso- “Felicitation Eddy! Rwose urabikwiye! Kuva cyera wari umunyamahirwe none dore araguhiriye ugiye kuguruka mu kirere”

Jane- “Ntibishoboka?”

Njyewe- “Please Cherie! Ndakwinginze mfasha kwishima, aya ni amahirwe aje yiyongera ku yo twavukanye ndetse nayo nagize kuva nakumenya, Ma Boo! Turahiriwe!”

Jane- “Eddy! Ntabwo nakumva ukuntu wansaba kwishimira ko ugiye kugenda ukansiga, ooooh! My God! Ibi ni ibiki wee!”

Njyewe- “Mbabarira Ma Dona! Ntabwo nigeze nishimira ko ngiye kugenda nkagusiga ino, please mbere na mbere banza wishimire iyi ntambwe nteye mu kazi, ibyo kugusiga bishyire ku ruhande!”

Jane- “Oya oya Cheri! Mbonye ko burya atari njyewe ukunda cyane mu bintu byose! Koko undutishe akazi?”

Njyewe- “Tuza Cheri! Ndakwinginze nyuma…”

Ako kanya Jane yahise ahaguruka adusiga aho, biranyobera ndeba arenga ako kanya mpita mpaguruka mukurikira aho yari agiye mu cyumba, nkomeza kumwinginga ariko umutoni mu bakobwa nabonye nkagira umutuzo asuka amarira.

Nakomeje kumwihanganisha ariko akomeza kwaga guhora hashize akanya aratuza yihanagura amarira maze aravuga.

Jane- “Byose biri mu maboko yawe, uzahitemo icyo ushaka, ntabwo navukiye kukubuza amahitamo, nzareba rwa rukundo uhora umbwira ko unkunda kandi uzankunda kugeza mvuye mu mubiri!”

Nagize ngo mvuge ako kanya telephone ye iba irasonnye abanze kuyihorera hashize akanya arayifata,

Jane- “Oui Mama Sa!”

Bakomeje kuvugana ariko nkumva asa n’umurangira ngiye kumva numva aravuze ngo “Ntabwo mboneka ndumva ntameze neza Eddy arahambera”

Narikanze n’ibimenyetse mubaza ikibaye ariko yanga kunsubiza, akomeza kubwira Mama Sarah ko ataraboneka, hashize akanya ashyira telephone hasi maze mpita mubaza vuba,

Njyewe- “Jane! Wanze ko tujya kwishimana nabandi kubera…”

Yahise ansha mu ijambo,

Jane- “Genda wowe wishimiye kunsiga! Dore ni hariya twagiye ubushize”

Ako kanya yarongeye arahaguruka arasohoka nanjye ndamukurikira tugiye kugera muri salon twumva ijwi rya Soso ryiyamiriye muri salon twese duhagararira icyarimwe turarebana, twihuta tujya kureba ikibaye.

Tukigera muri salon twasanze Soso ahagaze yifashe mu maso Nana nawe ahagaze amureba cyane twibaza ibyo aribyo maze Jane ahita avuga,

Jane- “Bite se muko?”

Nana- “Ni ni ni…mvuye kugura amakara nako ikibiriti!”

Jane- “Uvuye kukigura ku ruganda ariko? Ni iyo mico yawe burya bwose? Abantu bagusiga ku rugo ukaruta? Niba ariko umeze ko ntabikunda?”

Nana- “Ntabwo nzongera ni ukuri n’uyu mushyitsi nagende nkorope!”

Njyewe- “Inka yanjye? Ngo?”

Jane- “Ese kuva mu gitondo ntiwigeze ukoropa? Noneho ndagira nte mwo kabyara mwe?”

Njyewe- “Ahubwo se ko twumvise urusaku bigenze bite?”

Jane- “Yego ra! Uuuh! Ese ko mbona utitira Nana?”

Nana- “Ni imbeho!”

Soso yahise atura amarira hasi atangira kurira cyane, Jane aramwegera atangira kumuhoza anamubaza icyo abaye,

Jane- “Soso! Umva sha ubaye iki?”

Soso- “Jane! Mbabarira undeke!”

Jane- “Oya sha mbwira uyu mukobwa arakuvuze?”

Soso yakomeze kurira cyane ndetse avuga izina Nana turikanga hashize akanya twumva aravuze,

Soso- “Jane! Eddy! Uyu mukobwa muramuzi?”

Jane- “Yiiiiii! Tumaranye aminsi ibiri yonyine!”

Soso- “Mana yanjye weee!”

Njyewe-“None se uramuzi Soso?”

Soso- “Uyu…uyu ni wa mukobwa anakubwiye wakoze iwanjye! Ni we wansenyeye urugo, uyu yaryamanye kenshi n’umugabo wanjye mu maso yanjye, ahubwo niba mwifuza amahoro muri uru rugo mufate icyemozo rutarakongoka”

Twese- “Ngo?”

Njyewe- “Ooooh! My God! Ntibishoboka! Yayaya…! Nanjye nkabona amasaha yaziyeho ngo arashaka akazi nkibuka n’umunsi…”

Jane- “Jesus! Nana burya bwose nibyo byawe?”

Nana- “Oya oya! Barambeshyera ni ukuri, uyu mugore ntawe nzi, nta nubwo nifuza kumumenye, nagende ahubwo atabasenyera…”

Jane- “Ceceka ntabwo nshaka ko usakuza iwanjye! Ubwo se urabona Soso akubeshyera ngo yunguke iki? Mbwiza ukuri kandi nutambwiza ukuri ndakwirukana nta n’itikike nguha”

Nana- “Oya wee! Oya ni ukuri mutanyirukana mumbabarire!”

Jane- “Ngaho rero vugisha ukuri! Ibyo Soso avuga nibyo?”

Nana yaracecetse abura icyo avuga atangira kureba mu nzara hashize akanya tubona yemeye azunguza umutwe,

Twese- “Oooh my God!

Nana- “Rwose ibyo avuga ni byo, ndabinginze mumbabarire nanjye ndabyicuza!”

Njyewe- “None se ubundi ko wari urusigayemo nyuma y’uko Soso agiye waje kuruvamo gute?”

Nana- “Wahora ni iki ko nanjye na n’ubu nkibyicuza! Reka mvugishe ukuri n’ubunsi ni hahandi hanjie!”

Jane- “Ngaho tuza uvuge!”

Nana- “Burya naryamanaga n’umugabo wawe kugira ngo akwihimureho, yari yarambwiye ko Numara kugenda tuzahita tubana none ejo bundi yahise ansuka hanze ngo ndi indaya, kandi dore ndanatwite, rwose mumbabarire ntimunyirukane!”

Twese- “Ntibishoboka!”

Twese twaracecetse gato Soso akomeza kugira agahinda kenshi Nana nawe atangira kurira hashize akanya mbaza Jane

Njyewe- “Cherie! None se dukore iki?”

Jane- “Jya mu byishimo byawe n’abandi umwanzuro ndawifatira njyenyine!”

Njyewe- “En bon! Urabizi ndagukunda kandi ndakwizera, umwanzuro wawe ni wo wanjye, ariko se wakwihanganye ukaza tukajyana kwishimana n’abandi ko nabo batahwemye kutuba hafi?”

Jane- “Ntaho njya yewe! Muryoherwe rwose!”

Njyewe- “Ahaa!”

Ako kanya nahise nsiga Jane, Soso na Nana aho njya mu cyumba nkuramo imyenda njya muri douche mvuyeyo nditunganya neza ariko numvaga nta ntege, natekerezaga byinshi ariko nkabura igisubizo.

Nasoje kwitegura maze ndasohoka ngeze muri salon,

Njyewe- “Ma Boo! Reka mbe ngiye rero ubwo ndababwira ko utabonetse!”

Nana- “Boss! Mwambaye impindurize!”

Akivuga guto narebye agapira nari nambaye koko mbona nambaye impindurize ndikanga,

Jane- “Ni ko se muko! Uko ni ko witaga ku mugabo wa Soso?”

Soso- “Ahaaa! Wari wabona iki se ahubwo?”

Njyewe- “None se Cherie! Wowe ntabwo wari wabibonye ko nambaye mpindurije? Ko utari wambwiye?”

Aho kugira ngo Jane ansubize yahise anshaho aragenda, nanjye nihina hirya ndahindura mfata inzira nerekera aho Mama Sarah yari yateguye ko duhurira.

Mu nzira numvaga ntacyo ndicyo, natekerezaga ibiri kumbaho nkagira ngo ni film iri kunkinirwaho, nashigutse Motari ambwira ngo: “Ko utavaho Boss?” Nahise nshiguka maze mvaho vuba,

Motari- “Boss! Wari wasinziye ariko?”

Njyewe- “Byihorere Mota! Ibitekerezo byari biri kure sinari namenye ko twahageze!”

Motari- “Ngaho reka nkwibutse utanagenda utanyishyuye!”

Nahise nkora mu mufuka vuba nkuramo akanote maze ndakamuha nkomeza ninjira aho Mama Sarah, Sarah na James bari bari, nkigera kuri muryango munini wa hotel numva telephone yanjye irasonnye ndebye nsanga ni James nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe- “Hello!”

James- “Ndabona umaze gukira? Usigaye wishyura ntugaruze?”

Ako kanya nahise menya ko ibyo ari byo byose ari kundeba ntangira kureba hirya no hino ariko mbura umuntu,

Njyewe- “Uuuh! Ko ntakubona se?”

James- “Ntabwo wapfa kumbona kandi uje wenyine? Bro! Byagenze bite kweli?”

Njyewe- “Byihorere Muvandi! Ibyanjye ni akumiro!”

James- “Ngaho reba hejuru aho twicaye!”

Nahise ndeba hejuru ahantu heza hicaraga abakiriya James ahita azamura ukuboko nanjye nkomeza nzamuka njyayo.

Nabagezeho bose barikanga,

Sarah- “Uuuuh! Eddy kuva ryari ugenda wenyine”

Mama Sarah- “Harya ntabwo nakubwiye? Jane ngo ntabwo ameze neza ntabwo abashije kuza!”

Sarah- “Yoooh! Disi Imana imufashe! Eddy none se Jane arwaye iki?”

Njyewe- “Ugira uti se…Jane nako buriya abagore bajya bagira indwara utapfa kumenya izo ari zo, yaguwe nabi nta kundi birangiye ataje”

Mama Sarah- “Nta kibazo urahamubereye!”

Ako kanya haje umukobwa wakoraga aho maze anzanira icyo kunywa arafundura aragenda nsomaho rimwe ndatereka,

Njyewe- “Cyane rwose! James! Ndabona mumeze neza? Uzi frecheur mufite?”

Mama Sarah- “Hhh! Ariko noneho Eddy winsetsa rwose!”

Sarah- “Twabuzwa n’iki se sha, njyewe nari maze iminsi ku mucanga nako ku rufunzo”

Boss- “Hhhhhhh!”

Mama Sarah- “Mwinsetsa rwose dore ndisaziye mudatuma imbavu zindya!”

Sarah– “Ariko hano hari umuntu utari guseka sinzi impamvu! Eddy humura your Boo ntacyo aba”

Mama Sarah- “Yoooh! Eddy ihangane, ariko ari nayo yayo ko mutatubwiye uko byagenze, Sa! Bagutwaye gute?”

Sarah- “Mama! Burya navuye mu rugo hari umuntu umpamagaye ngo nze mfate documents z’akazi yari azanye agasanga uwo munsi ntakoze, sha ubwo nanjye navuye mu rugo mfata moto ngeze aho yari yambwiye nahasanze imodoka iparitse mu kureba neza koko nsanga umukobwa mwiza urimo ntamuzi”

Mama Sarah- “Uranyumvira ra? Ubu se kuki utahise uzifata ngo ugende?”

Sarah- “Wahora ni iki Mama ko ibiraba nta cyabitangira, ubwo nyine yampaye envelope arangije arambwira ngo yanduhije ntega ngo ahasigaye ninicare mu modoka angarure mu rugo ako kanya niko kwicaramo mu modoka inyuma”

James- “None se Djalia na Fille bakugezeho gute ngo bagukorere biriya byose?”

Sarah- “Abagome se sha babura imitwe, ubwo yambajije aho ntaha ndamurangira arambaza ngo ese uri kwihuta nti ‘oya ntacyo ngiye gukora’, ati reka rero tunyurane gato ku giti cy’inyoni mfate amata yanjye natumije I Nyanza niko kugenda imodoka yahagaze hinjira Dalia na Fille bicara inyuma banshyira hagati ntangira gutaka ubwo nibyo nibuka!”

Mama Sarah- “Yoooooh! Disi mwana wanjye jya ukenga, ubwo bagiye kukujyana iyo yose koko utekereza iki?”

James- “Mama! Burya ikiza cyose kigira ibitambo, ibi byabaye ni inzira ya bugufi Imana yatunyujijemo ngo ikureho abanzi badutegaga utwobo, ari nayo mpamvu nanjye nigize komando nkareka kujya kuri police ngo ngiye gushaka abarara barusha abandi imbaraga banshakira Sarah bikarangira ari njye bataye umunigo”

Bose- “Hhhhhhhh!”

James yarahindukiye abona njyewe guseka byanze maze ahita ankomaho, arahaguruka,

James- “Eddy tuvugane gato!”

 Narahagurutse nkurikira James tuja ku ruhande gato,

James- “Bro! Byagenze bite? Rwose nahoze nkwitegereza ariko wapi! Ufite ikihe kibazo? Ni Jane se uguhangayikishije?”

Njyewe- “James! Urabizi uri umuvandimwe wanjye, kuva cyera nakubwiye byose, ntacyo nigeze nguhisha, mfite ikibazo iwanjye kandi na Jane kuba ataje nicyo cyabiteye”

James- “Ooohlala! Byagenze bite se Bro?”

Natangiye kubwira James iby’I wanjye nk’umusore unzi mu buto, wa wundi wantwaje imbago, amaze kunyumva,

James- “Eddy! Wari uzi n’ikindi?”

Njyewe- “Ndakumva James!”

James- “Hari icyo utari uzi!”

Njyewe- “James! Ni iki ugiye kumbwira ntari nzi?”

James- “Eddy………………………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 22 Ejo mu gitondo

16 Comments

  1. Umuhorakeye

    27/09/2017 at 4:33 am

    Mbega kagufi weeee! Jane atangiye gutandukira. Ubwo arimwe mugiye kubabarira Nana ngo ni za mpuhwe. Plz na Soso nawe mushake ubundi buryo mumufasha bitari ukuba murugo rwanyu ntawamenya.

  2. Abonzi Alice

    27/09/2017 at 6:11 am

    Nibyo uwo mukobwa bamusezerere hakiri kare sinon azanavuga ko inda ari iya Eddy naho Jane we ntakigenda. None se arumva kumusiga bizamutwara iki? Ntateshe Eddy amahirwe dore ko inyungu ari izabo bombi.ubu se iyo aza kuba ariwe bohereje yari kubyanga?

  3. Tamara

    27/09/2017 at 6:43 am

    Ndumva jane atangiye nabi rwose. Ibyo sibintu bikwiriye

  4. Oliver

    27/09/2017 at 6:46 am

    Jane se ko utangiye kubura ubwenge!!!Eddy ihanganire ibigeragezo,komeza ugushe neza umufasha wawe,murugo ni mw’ishuri,ubwo ni isomo ryige uritsinde.

  5. Marie Channy Mugabo

    27/09/2017 at 7:15 am

    Ehhhh,nihatali,KO Jane ahinduye imico,KO atangiye kubabaza Eddy?rwose iyo umutware afashe urugendo umufasha We,asigara afashe iryiburyo,none ngo asubike kujyamybutumwa bw’akazi kugirango agushimishe?ibyo se byabaye hé?ukabonase muzatera imbere mute?hindura ibitekerezo rwose tukuzi nkumugore w’Intwari urumva Jane! Nana ahite agenda,Soso nawe mumushakire aho aba.murakoze

  6. Vincent

    27/09/2017 at 8:22 am

    Gusondeka neneho bikabije peeee..
    N gato cyane birenze rwose nukongera gusuzumwa jw ireme ryiyi nkuru

    • Dude

      27/09/2017 at 8:41 am

      egoko?? mbega kutanyurwa? ubwo nta n’agaciro uha inama n’ibitekerezo biri muriyi episode? wigaye uko ni uguca umwanditsi intege.

  7. general

    27/09/2017 at 8:28 am

    Seriously iyo usomye iyi nkuru hari aho uhita ubonamo ko ari inkuru koko.Jane nubwo yaba akunda umugabo ntiyakwibagirwako batunzwe nakazi kuburyo yavugako kuba umugabo ashaka kujya mu kazi bivuzeko atamukunda?dore rero aho ubwenge bw’abagore burebera bugufi rwose

    • Fille

      27/09/2017 at 8:36 am

      Hahahaha.. uti ni inkuru rwose warangiza uti ubwenge bw’abagore. ahubwo si inkuru n’isomo. aha niho urukundo rwinshi rwirengagiza ubuzima nyine. wowe ntubyumva se

  8. Nana

    27/09/2017 at 8:28 am

    umwandinsi bravoooo!murakoze cyane umuseke, ntegereje kumva isomo nzakura aha hantu. umunsi mwiza, turabakunda cyane.

  9. dudu

    27/09/2017 at 8:28 am

    ariko jane ntagakabye yewe akaba mwene SIMONI koko afitemo amaraso ya SIMONI menshi uranyumvira uwo mwirato ngo umugabo ntagende icyambere EDDY ntariga nakaminuza arumva azakomeza gukorera kuri humanite yonyine niba afite ubwoba bwo gusigara wenyine nabe asubiye iwabo papa chanisse aramukunda ndetse na murumuna we grace n’abakuru be ntaibazo azagira .

  10. Fille

    27/09/2017 at 8:32 am

    Ariko rero Jane afite ukuri. ubwo se Eddy agiye akaba nka cya gihe ajya mu buhinde nta n’akana amusigiye? Rata nabe agumye iruhande rwawe. Soso ngaho menya ubwenge rero wiyubakire ubuzima. ubakize Nana w’indaya

  11. kayitesi

    27/09/2017 at 10:01 am

    Yooo, mbega Jane?! Ko wari umukobwa mwiza ufashwe n’ibiki? Wibera umugabo kirogoya. Kumukunda si ukumuzingira mu bukene, ahubwo mufatire iry’i buryo azahahe aronke.ahubwo se babazimu ba Simoni nibaza uri wenyine ntibazaguhitana?icyo gikobwa na nyirabuja basezerere bashakire ubuzima ahandi batavaho bagushyira mukaga Jane. Kuko Soso n’ubwo yashatse undi mugabo nawe amahitamo ye yari Eddy wawe. Witonde rero burya ngo agakunze ababiri karabateranya…..ye yari E

    • aime

      27/09/2017 at 2:06 pm

      Jane senga cyane ahubwo Eddy ajye gushaka imibereho gabanya ubutesi kabisa SOSO nawe mumufashirize ahandi kuko yikundira eddy nawe atazagukora nkibyo Nana yamukoze

  12. amizero

    27/09/2017 at 3:08 pm

    Imitima yucu yabaye nkiy’inyamaswa ubwo koko soso ariwowe wamushyirahe? umva jane reka umutware ajye mukazi, azaza afite icyo yiyunguye mumbwenge. kdi aza abona prom erega azubwejye, kdi soso mube mubana dore uzaba usigaye murwawenyine sibyo mukwobwa mwiza?

  13. Kate

    27/09/2017 at 4:47 pm

    Urakoze mwanditsi mwiza. Harimo amasomo yubuzima n’imibereho. Jane na Eddy tubazi mugihe cyubusore bwabo urugendo rwarimo inzitane n’ibigeragezo. Nanone turababona mu rugo rwabo aho umuntu abayibwirako byose bituganye ageze ago yifuje kuva cyere ariko naryo nirindi shuri ryubuzima.Eddy arimo kubona Indi mico atari azi kuri Jane nko kwivumbura ariko bibaho bagomba kujya Inama ikindi ntabwo yaretse Eddy ngo amubwire uko abitekereza nicyo ateganya Wenda bashobora no kujyana. Soso niyihangane ukora ineza ukayisanga imbere.Mugihe gikwiriye yafashije Eddy kwa kira ubuzima yarimo no gukomeza ndahamyako nawe azirikana kandi Jane agire ubwenge no gushishoza yirinde gutekereza Eddy uko Atari.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock