Episode 22: Urukundo rw’amateka rutumye Eddy arekura amahirwe yari ashyizwe mu biganza – UMUSEKE

Episode 22: Urukundo rw’amateka rutumye Eddy arekura amahirwe yari ashyizwe mu biganza

Natangiye kubwira James iby’I wanjye nk’umusore unzi mu buto, wa wundi wantwaje imbago, amaze kunyumva,

James-“Eddy! Wari uzi ni ikindi?”

Njyewe-“Ndakumva James!”

James-“Hari icyo utari uzi!”

Njyewe-“James! Ni iki ugiye kumbwira ntari nzi?”

James-“Edd! Wari uzi ko urukundo rutuma ureka byose?”

Njyewe-“Ubwo se ibyo nibyo ntari nzi? Ndabizi rureka byose kimwe nuko ku barufite baba bafite byose!”

James-“Hmmm! Nuko rero zirikana ko Jane yavuye iwabo asize byose kubera wowe maze uhindukire umurebe wenyine ibindi bizaza bigusaanga ino!”

Njyewe-“James! Nawe ushyigikiye ko ntagenda?”

James-“Rwose! Njye ndumva utagenda! Uuuh! Cyane ko ari n’amahugurwa ugiyemo atari akazi! Ubwo se waba ugiye usigiye iki Jane? Umva nta mwana umusigiye, nta kazi, nta ki…”

Njyewe-“James! Nawe koko niyo nama ungiriye?”

James-“Yes! Niyo nama nkugiriye!”

Njyewe-“Ntibishoboka! James! Aya mahirwe nari mbonye yo kujya kongera ubumenyi nkagaruka ngatunga umuryango wanjye, ngakabya inzozi narose kenshi nyahindure zero?”

James-“Eddy! Ariko ibaze ubu ugiye ugakora nk’impanuka, ubwo waba usize nkuru ki I musozi?”

Njyewe-“Oya James! Iyo upanga urugendo ntushyiramo n’impanuka, nonese bwo ndi inaha ntabwo impanuka nayikora?”

James-“Tuve kuri ibyo, ibuka umunsi Jane ajya mu buhinde, byagenze bite? Ntiyahezeyo ukerekeza mu bupadiri? Ibuka ukuntu wari warabaye usigaye ujyana amacupa y’inzoga mu kazi? Bro! Nta gihe tutazashaka ubuzima ariko ibyo kugenda wapi kabisa!”

Njyewe-“James! Ni uko umbwiye?”

James-“Yes! Nuko nkubwiye kandi uku ni ukuri kwanjye!”

Naracecetse gato maze nitegereza hakurya amatara yamurikaga, umutima wanjye ucura imbamutima z’agahinda.

Mu by’ukuri muri ako kanya nongeye kwibuka inzira yanjye y’ubuzima, nongeye kwibuka ukuntu narushye nshaka amahirwe nkayabona niyushye akuya uwo munsi akaba yari yigeretse ku yandi ngiye kongera ubumenyi, bwa bundi nifuzaga kuva cyera na kare.

Nanone nagaruye umutima nongera kwibuka ko Jane ariwe watumye nkomera nkagarura ikizere cyo kubaho, niwe ubuzima bwanjye bwose bwari bumaze gushingiraho, kuko yariwe muryango wanjye bwo bukungu buruta byose.

Nikije umutima ubugira gatatu ndeba kubabaza Jane nagabiwe nkagenda atabishaka, mbura umwanzuro, nkiri muri ibyo,

James-“Wifata umwanya munini utekerea kuri ibyo Bro! Icyemezo nicyo! Ahubwo ngwino tube tugiye aho twasize abandi, kandi wihane ubyiyibagize ukomeze ubuzima busanzwe”

James yanshyize imbere dusubira aho twari turi dukomeza kuganira hashize akanya katari gato,

Mama Sarah-“Reka mfate akanya mbishimire cyane kuko mbitegeye bana banjye, buriya rero nuko mutabizi, hari igihe njya nibuka ukuntu twahuye, nkumva ari amahirwe atagirwa na benshi,

Buriya Eddy na James mbafata nk’abasore banjye kuko mbamenya naguye umuryango, ubwo nari nsigaye ndi inshike, urugo rwanjye ruragendwa amata akamirwa nyirazo,

Ibi rero bikomeza kunyereka inyungu yo kugira umuryango, aho mbura umwana twese tugahangayika tugahagurukana ingoga buri wese akanyura mu kayira ke, bikarangira twongeye kwicarana dusubiramo uko byose byagenze,

Icyo nabasaba rero, mu gihe nzaba ndiho cyangwa ntariho muzakomeze uyu muco mwiza utaguranwa amagana kandi igihe cyose nzabona muri kumwe nk’umuryango nsisimbiz!

James! Mugire rero mutwereke ibyishimo vuba dore urukundo ntirutana n’ibigeragezobana banjye, nago turyoherwe!”

Twese-“Murakoze mama!”

Mama Sarah-“Ngaho batwongere ejo ni akazi! Eddy na nubu utararimaramo koko n’ukuntu wajyaga udutera icyaka!”

Njyewe-“Eeeh! Ndi kunywa da! Rwose nta kibazo!”

Sarah-“Sha! Eddy byanze tumureke ajye kureba Jane dore aho amasaha ageze!”

Njyewe-“Oya ariko nta kibazo mfite! Ntabwo nababihiriza ibyishimo, rwose niba ari uko ntari guseka reka nseke”

Mama Sarah-“Oya! Rata Eddy, nibabona agaciro k’umugore bazakubwira! Reka ahubwo tukubohore ugire ugende!”

Koko niko byagenze, twamaze ako twari dusigajemo Mama Sarah yaka facture maze turahaguruka turamanuka tugeze hasi,

Mama Sarah-“Eddy reka tukugeze mu rugo…”

Njyewe-“Oya burije, ahubwo reka mfate aka moto mutajya no kuzenguruka kandi iki gihe n’imodoka aba ari nyinshi mu muhanda!”

James-“Ariko wa mugani nibyo da! Eddy! Kora aha wakoze cyane kandi utwihanganishirize na Jane”

Njyewe-“Urakoze Bro! Mama Sa! Mugire joro ryiza kandi mwakoze cyane!”

Mama Sarah-“Nuko nuko ye! Jane uti pole sha! Wasangaa…”

Bose-“Hhhhhhhh!”

Ako kanya nahise mpagarika moto ihagarara vuba ndayurira mfata urugendo nerekera mu rugo.

Nagezeyo bidatinze kuko hari nijoro nanze gukomanga maze ndeba urufunguzo nkingura akaryango ko kugipangu ndinjira ngeze kuri salon mbona urugi rurakingutse ndikanga ako kanya mbona ni Kadogo,

Njyewe-“Ese Kado! Aya masaha uracyari muri salon kandi ejo uzajya kwiga?”

Kadogo-“Boss! Nako Grand Fre! Nta gihe ntagutegereje n’ubundi namenyereye kuryama ari uko watashye!”

Njyewe-“Ngaho jya kuryama!”

Kadogo-“Banza ujye ku meza Boss! Rwose haracyari kare nta bitotsi mfite!”

Njyewe-“Uuuuh! Abandi bose baryamye se?”

Kadogo-“Kareee kare cyane rwose! Ahubwo Boss! Buriya byagenze gute ko Mabuja yaryamye kare atakubonye? Yewe kuva nava mu cyaro nibwo mbonye iri bara kabisa ndakubwiye!”

Njyewe-“Oy anta kidasanzwe Kado! Buriya yari ananiwe!”

Kadogo-“Ubu se umusimbura wamubonye?”

Njyewe-“Uwuhe musimbura se kandi?”

Kadogo-“Uwasimbuye wa mukobwa waje gusha akazi saa munaniza za mugitondo?”

Njyewe-“Byagenze bite se?”

Kadogo-“Ubu yagiye daa! A la maison! Ahubwo dore haje umugore, ubu uru rugo ruzabamo abagore babiri koko?”

Njyewe-“Ariko se ibyo uvuga ni ibiki uvuga Kado?”

Kadogo-“Boss! Uzi icyo nashakaga kukubwira se?”

Njyewe-“Ndumva rero uri kunshanga, reka njye kwiryamira!”

Kadogo-“Nyine nashakaga kukubwira ko Mabuja yirukanye Nana, niba yamusimbuje undi waje ntabwo mbizi”

Njyewe-“Uuuh! Ngo yamwirukanye? Iri joro se?”

Kadogo-“Cyane rwose! Ubu yagiye niba ari utaha I wabo ageze kuruyenzi!”

Njyewe-“Uuuh! Ubwo se Jane nzi yatinyuka akirukana umuntu ijoro?”

Kadogo-“Sibyo nakubwiraga se nkubaza niba ntacyabaye kidasanzwe?”

Njyewe-“Kado! Humura nta kibazo! Ahubwo reka njye kuryama! Nawe jya kuryama ni ahejo!”

Kadogo-“Utariye se? Ariko se ko ari n’ubugari urabona waburya bwabaye ikote?”

Nasize Kadogo aho nkomeza njya mu cyumba ngezeyo nsanga Jane yasinziriye cyera nkuramo imyenda nanjye ninjira mu buriri nkimurenzaho ukuboko ngo mufumbatse numve ko mufite ndetse bibe ikizibiti kuwagerageza kumunyiba ako kanya ahita agukuraho ngusubizaho, arongera agukuraho bibaye nk’inshuro eshanu ndarekura nihingamo ibitotsi kugeza ako mbiburiye.

Ijoro ryose naraye ntekereza ibyari bibaye mu rugo rwanjye, nkibaza urukundo rwo mu buto rugeze aho ndambika ikiganza kuri Jane akagikuraho maze mu museso wa kare mfata icyemezo ko ntakigiye mu bushinwa aho bari bagiye kunyohereza.

Bwacyeye mbona maze ndabyuka nitegereza Jane wari ugisinziriye, ndeba kumukangura ngo mubwire asubize agatima impembero ko ntakigiye mbona bidakwiye ndamureka akomeza gusinzira.

Nagiye kwitera utuzi maze mvuyeyo nditunganya neza, ndangije kwambara ndaza nicara ku buriri reka iby’ifunguro rya mugitondo nari nabyibagiwe, mbonye Jane yanze gukanguka, mukomaho ubwa mbere ubwa kabiri ndetse n’ubwa gatatu,

Njyewe-“Jane!”

Yaracecetse ntiyigeze ansubiza, bibaye ubugira gatatu nanone ndahaguruka nambara inkweto ndasohoka nkigera hanze mba mpuye na Soso amaze kwitegura ngo ajye ku kazi,

Soso-“Eddy! Waramutse!”

Njyewe-“Waramutse neza Soso?”

Soso-“Yego naramutse neza! Mwebwe se?”

Njyewe-“Ahaa! Ni kwa kundi Soso! Reka njye ku kazi umunsi mwiza!”

Soso-“Ba uretse nkubwire Eddy!”

Narahagaze gato maze Soso aza ansanga maze arambwira,

Soso-“Eddy! Warebye uko washaka igisubizo kikibazo Jane afite? Ubu koko amaherezo araba ayahe?”

Njyewe-“Humura Soso! Igisubizo nakibonye kandi urakoze ko wari uhangayikiye ikibazo cy’umuryango wanjye! Iyaba ari undi yari no gukongeza rwashya akajya guhuruza da!”

Soso-“Oya ntabwo nabikora Eddy! Ndi umwana w’amateka, kandi buri uko bucyeye nuko bwije ugarukamo!”

Njyewe-“Urakoze cyane Soso! Reka ngende!”

Soso-“Bye! Umunsi mwiza!”

Njyewe-“Nawe Soso!”

Navuye mu rugo namuka ku muhanda mfata aka moto nerekeza ku kazi ntibyatinze nagezeyo ntangira akazi nkuko bisanzwe, nanyuzagamo ngakubita agatima ku rugendo nemeye gusubika nkongera kubyibazaho ariko umutima ugakomeza gusimbiza ko nta kintu na kimwe gishobora kubuza urukundo rwanjye na Jane kuganza.

Amasaha yakomeje kwicuma maze bigeze amasaha yo kujya ku kiruhuko numva umuntu ukomanze,

Njyewe-“Kalibu!”

Ako kanya nahise mbona Destine yinjiye ndikanga mbonye amarira amwuzuye ku matama ndetse n’agapira kari katose,

Njyewe-“Uuuh! Ibi ni ibiki ra? Desti! Ko mbona uza urira se ubwo iyo bagufunga noneho byari kugenda gute?”

Destine-“Eddy! Wambabariye koko? Ni ukuri ni ubwa mbere n’ubwanyuma nirengagije imbabazi wampaye kenshi, ndakwingize ca inkoni izamba ngirirwe imbabazi noneho ntabwo nzakubeshya nzakwitura”

Njyewe-“Ariko se noneho ubu ntunteye?”

Destine-“Oya ngiyi ibaruwa bayimpaye…”

Njyewe-“Ahubwo nari nziko bagufunze?”

Destine-“Banyirukanye weee! Dore ngiyi ibaruwa, Mambo we bamukatiye”

Nakomeje kwitegereza Destine wariraga ayo kwarika nkabura icyo mubwira hshize akanya mbona urugi rurakingutse, kuko nta wundi muntu nari nziko akingura adakomanze nahise menya ko ari President wa company, akinjira

President-“Uuuh! Uyu se kandi yageze aha ate?”

Ako kanya nahise maguruka ndamusuhuza maze ahita yongera avugana uburakari bwinshi,

President-“Nta soni wowe turakwiruka ukagaruka?”

Destine-“Rwose mumbabarire ntabwo nzongera…”

President-“Puuu! Sohoka vuba se nyine! Uraza guteta hano n’impapuro zimenyesha ipiganirwa imyanya yanyu zasohotse nkanswe…!”

Umusaza n’umujinya mwinshi yasohoye Destine ajyana hanze hashize akanya aragaruka,

President-“Niko! Uriya mukobwa arinjira hano koko ukabyemera?”

Njyewe-“Ntabwo nari namenye ko mwamusezereye Nyakubahwa!”

President-“Eeeeh! N’amatangazo ahamagarira abantu kuza gukora ibizamini by’akazi yasohotse?”

Njyewe-“Inka yanjye! Ibyo ntabwo nari mbizi!”

President-“Nuko bimeze rero! Ahubwo se ibaruwa bimeze bite ko utambwiye uko wabyakiriye?”

Njyewe-“Eeeh! Ibaruwa rwose narishimye maze kuyibona ariko…”

President-“Ariko ariko iki se kandi? Humura rwose ibintu byose bijyanye n’amafaranga nitwe bireba ndetse n’abatwemereye aya mahirwe!”

Njyewe-“Ndabyumva rwose gusa ndagira ngo mbabwire ko ntakigiye, mwareba undi rwose kandi mwari mwakoze cyane kumpitamo”

President-“Yampaye inka noneho! Ibi ni ibiki se kandi? Eddy uri muzima?”

Njyewe-“Ndi muzima rwose ibyo mvuga niyo mahitamo yanjye!”

President-“Hhhhhh! Ariko amahirwe asekera abayasesa koko! Ubu uratinyutse wanze amahirwe yari agiye kukugira engineer ukomeye muri iki gihugu? Eddy ubu uzemera wange kujyayo twohereze undi nazavayo azaze agukure ku mwanya wari ufite utangire ubyine uvamo?

Njyewe-“Nyakubahwa hari ikibintera…”

President-“Oya oya! Nta bisobanuro na bucye nifuza kuri iyo ngingo, niba wibuka neza ukuntu nagiye ngucira inzira nk’umwana nishimiye nkyumva ibye, nagerageje kugucira inzira ngo ukunde uzabe uwo wifuza kuba we yewe ngerekaho no kuguha umwe mu bakobwa wawe ngo umutunge, none dore ugeze naho nguha amahirwe yo kujya gufata ubumenyi buzakugira uwo benshi baharaniye ko uba we ngo ntaho nkigiye? Ubwo ibyo bivuze iki?

Papa Chanisse yavuze byose ntacyo ankinze, burya iyo umuntu akubwiye byose aba agira ngo akwibutse aho wavuye naho uri kujya, kuri iyo saha niyo segonda ntacyo nahise nitsa umutima maze ndamubwira……………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 23 Ejo mu gitondo

17 Comments

  1. Dude

    28/09/2017 at 4:14 am

    Ahaaaaa uru rukundo rutumye utajya gukarishya ubwenge ntirusanzwe pe, Jane ariko arakabya pe,arakara ubusa, afata ibyemezo ahubutse, nubwo bakundana bya nyabyo ariko yirengagije ko kujya kwihugura k’umugabo we ari inyungu zumuryango. Nana we kuba yagiye biranejeje.

  2. uwinkindi

    28/09/2017 at 6:24 am

    Nukuri iyo Jane yemera erega buriya urukundo rujyana nokwiteza imbere erega amahirwe sayaburiwese cg igihe cyose gusa ark Imana izarebe urukundo rwabo rwiza ibashumbushe andi mahirwe murakoze (umuseke)

  3. Jane

    28/09/2017 at 7:08 am

    Igitondo cyiza bakunzi b’umuseke.
    Inkuru igeze aharyoshye.
    Ikigiye gukurikiraho nuko Eddy agiye kwemererwa kujyana numuknzi we Jane bagiye gufatana rutemikirere berekeze mu bushinwa

    • Bazina

      28/09/2017 at 8:54 am

      Mwaramutseho mwese bakunzi ba Eddy. wamugani wawe rero president agiye kubohereza bombi. Nahoo ubundi Jane azanyemo ubuturagye bwinshi arakabije!! None se nyine urukundo rutagira iterambeere ni rukundo ki!!! Jane wake up please. Cyangwa yatekereje ko nawe bamuhungishije nkuko nawe byamugendekeye igihe simon yamubeshyaga amahugurwa mubuhinde!!

  4. Marie Channy Mugabo

    28/09/2017 at 7:26 am

    egoko ubuse gukundana bibuza umuntu kongera ubwenge,haaaaaaa,ndumiwe

  5. Oliver

    28/09/2017 at 8:02 am

    Jane atangiye gukabya kabisa

  6. Thomas

    28/09/2017 at 8:25 am

    Uru rugo ntiruzaramba kuko jeane ari difficile

  7. Thomas

    28/09/2017 at 8:30 am

    Reka soso arusenye atanga care

  8. Umusomyi

    28/09/2017 at 8:35 am

    Uru rukundo rwaba turimo n’ubujiji! Jane nawe kwigira kuriya ni ukureba hafi cyane! Kubaka habamo no gushishoza no kureba kure

  9. Gasaro

    28/09/2017 at 9:14 am

    Oya jane arakabya urukundo subujiji ahbwo nugutera imbere no kwaguka sugufunga umutwe ngo nurukundo jane oya igarure ureke Eddy ajye kuihugura azagusigira james na sarah bazakumara irungu. james aguka uve muribyo ureke umuvandimwe ajye kwagura ubumenyi
    mwakoze cyane umuseke

  10. wise

    28/09/2017 at 9:19 am

    Jane afite ibikomere mureke kumwishima hejuru kandi igihe cyose bitarakira nibyo bimutera umubabaro n’ubuakari bungana kuriya. Buriya umutima wakomeretse ni mubi cyane. Amahirwe ahari ni uko Eddy azi byose byakomerekeje Jane , agomba kumufahsa.

  11. amizero

    28/09/2017 at 10:05 am

    Jane, niwanga ko eddy agenda bakazamukura kukazi uzinukuntu kabuze byo bizakumarira iki koko? mumva barababaye bihagije ariko ibyo wabonye nimyaro ibindi bizaza ntuzabikira pe. rekabaza mukubite yagiye kukwibira kubera rwarukundo agukunda mwashonje ahite apfa ndebengo uricuza reka urukundo rutakugira imbata by’ubujiji ,mukunde kadi umureke akore akazi muzaryohe kdi mufite nurukundo rwanyu, uzi nureka akajyenda ninaho bizagaragarira ko umukunda CYANGWA NAWE AGUKUNDA MWESE NTAWUCIYE UNDI INYUMA. Mbega urugongo rura ryoha we!

  12. Bella

    28/09/2017 at 10:11 am

    Jane ndakwisabira gutuza ukemera Eddy akagenda. buriyaurukundo ni urujya inama.ufite impamvu nawe afite impamvu kandi nk’abasomyi twumva byose. reka ni ukuri Eddy agende bizabafasha mu kubaho kwanyu. nubwo batatubwira uko mubanye ariko aragutunze kandi ashaka ko akomeza kugutunga. mureke agende rwose. ubu ko mugira impuwe Nana agiye ate ? THX UMUSEKE, TURABAKUNDA cyane iri shuri ntaribaho mu rwanda.

  13. Kate

    28/09/2017 at 10:23 am

    Umuseke n`umwanditsi wacu mukomeje kutugezaho ibyiza byuje inyigisho zubuzima tubamo. Jane buriya afite abandi bahuje imyumvire ariko igomba guhinduka kuko biriranywe baremana mumaso ntacyo bafite gitunga urugo ubanza imvugo yahinduka ibyo kuyoborwa namarangamutima gusa nabivemo ashyire mugaciro gushaka kumugundira cyane byatuma anamutakaza ni yigire kuri mugenzi we (Soso) amenye ko isi yasamye ave mu butesi budafashije.
    Bagize amahirwe babona opportunity yo kujyana ariko Eddy natakaza ariya mahirwe yaraje mubiganza bye bose bazabona ingaruka babyicuze nyuma. Mugire umunsi mwiza

  14. cyusa

    28/09/2017 at 11:34 am

    KUJYA GUHAHA NI NGOMBWA KANDI NTIBIHAGARIKA URUKUNDO.JANE SINZI IBYO ARIMO,NONESE NTIYIFUZAKO UMUGABO WE ATERA IMBERE?NDUMVA JANE ATAKABIGIZE INTAMBARA,BAVE MUBWANA BABAYE ABANTU BAKURU BAJYE INAMA BAKORE IGIKWIYE.IBINTU BYABO BYOSE BAZAJYA BABIJYANA MUBANDI BAJYE KUGISHA INAMA?KANDI JANE NAWE UGOMBA GUSHAKA ICYO UKORA KUGIRANGO WUNGANIRE UMUGABO.URUKUNDO SI UGUHORANA.

  15. Karangawa

    28/09/2017 at 3:23 pm

    Mbega kubabara ntibyabura ariko na Eddy mbona adafata ibyemezo nk`umuntu w`umugabo, ndetse agomba kugira techniques zo kwemeza umugore ibyo adashaka byose, kuko buriya President wa company amuciriye amarenga ko ashobora kuzabura umwanya arimo, so rro n`umugabo yagafashe icyemezo, aha rero umwanditsi wacu azahakine neza,kabisa, ndibuka nange nkimara gushyingirwa bnjyanye u mahugurwa tumaze amezi abiri gusa akibyumva akajya atangira akarira, byatumye mfata umwanya utari muto mujyana ahantu nuko ndabimwumvisha asigara ku rugo kandi nyamara yarusigayeho neza, ndumva rero Eddy yakuara guteta cyane mu kazi kubu ngubu

  16. chris

    28/09/2017 at 9:54 pm

    Uruhande rumwe Jane ndamwumva ariko na none urundi nasabire umugisha umugabo we ahubwo.Gusa nyine urukundo si ikuntu umwaka wose sha!!!Mwoye gutera Jane amabuye mwibuke ukuntu umuntu abura uwo akunda no kuri phone agahangayika gusa numva Eddy atabihisha President wasanga hari amahirwe y’uko bajyana!Eddy va mu bwana shaka ibyangombwa bya mwembi,ntubizi se ko uri umunyamahirwe

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock