Episode 24: James na Eddy biyibukije ikicaro cy’amateka…Samy nawe yakaniye ngo hari ikimugenza – UMUSEKE

Episode 24: James na Eddy biyibukije ikicaro cy’amateka…Samy nawe yakaniye ngo hari ikimugenza

Nakuye telephone ku gutwi maze ntangira kwibaza ku by’uwo mukobwa, nkiri muri ibyo ngiye kubona mbona Roro arinjiye n’igihunga kinshi nanjye nihutira kumubaza icyo abaye.

Njyewe- “Roro! Bite ko winjiranye igihunga?”

Roro- “Mwana wa niba ibyo numvise ari byo niba ndota ntabwo mbizi!”

Njyewe- “Wumvise iki kiguteye guhangayika bigeze aho Mama Roro?”

Roro- “Dore hari abantu bari hanze, baje bavuga ko ngo baje kwiyandikisha kuzakora ikizamini cy’akazi, koko nibyo Eddy?”

Njyewe- “Ese ni ibyo?”

Roro- “Niko rwose bavugaga, niba numviranye ntabwo mbizi, none se Eddy koko nawe baragusezereye nka Mambo na Destina niba Destina?”

Njyewe- “Ibyo bavugaga ni byo rwose! Ariko humura mu myanya ipiganirwa uwanjye ntabwo urimo!”

Roro- “Ahwiiiii! Ntiwumva se ahubwo! Nari ngize ubwoba ni ukuri kose, Imana ishimwe!”

Njyewe- “Nubwo utarimo ariko muri iyi minsi ntabwo ndaba ngaragara hano cyane Mama Roro!”

Roro- “Cyore? Usubiye muri konji se?”

Njyewe- “Oya ntabwo ari konji ahubwo ngiye kwerekeza mu mahugurwa kure, nutambona rero uzamenye ko nagiye!”

Roro- “Ubwo aho ni hehe wita kure Eddy?”

Njyewe- “Ni mu gihugu cy’ubushinwa”

Roro- “Bikiramaliya mubyeyi? Uti mu bushinwa?”

Njyewe- “Naho rwose!”

Roro- “Ubu se uzagaruka koko? Ko numva ngo abagiye ntibagaruka? Ubwo se disi uzagegenda na n’umuntu uziyo abazungu ntibazakugirira nabi koko?”

Njyewe- “Hhhhhh! Humura rwose Mama Roro! Nzagaruka ahubwo uzasigare unsengera nzagaruke amahoro, cyane ko nzaba nsize na Jane wanjye”

Roro- “Yego disi usize ka kana keza k’imico myiza Imana yakwihereye! Ahaaa! Rwose nzagusabira uzagaruke amahoro mwana wanjye! Kandi rwose nanjye nzajya mbigendera mbibwire n’abantu bose”

Njyewe- “Hhhhhhh! Ubwo se uzajya ubabwira ngo iki Mama Roro?”

Roro- “Umva ye? Nzajya mbabwira ko umuyobozi wanjye akaba n’umuhungu wanjye yuriye Sabena, maze nibamara kubyumva bumve ko nkomeye nanjye, buriya se mu gace ntahamo hari undi ufite amateka nkayanjye?”

Njyewe- “Hhhhhh! Roro noneho uransekeje pe! Gusa urakoze cyane binyeretse ko amahirwe yanjye agutera ibyishimo!”

Roro- “Wahora n’iki mwana wanjye! Uwakwereke mu mutima, naho ubundi uzansuhurize abashinwa dore wasanga hari nabazi umugabo wanjye kuko bakoranye bubaka imihanda”

Njyewe- “Hhhhh! Yego yego ye! Nzabagusuhuriza rwose!”

Roro yarasohotse maze nsigara nseka ari nako mbona neza ukuntu burya umutima mwiza wishimira uwo amahirwe yahiriye, Roro yongeye kunyibutsa ko burya atari bose bishimira amahirwe yabandi ari naho hahera hava urwangano ari narwo ruzimya umugisha.

Ariko nubwo ruwuzimya ntuhororomba, iyo akayaga gacye gahushye uraka ndetse ukagurumana undi ukaza wigereka ku wundi kuko uvukanwa.

Nakomeje akazi nk’ibisanzwe n’imbaraga nyinshi, kuko nari niteguraga kugenda nagombaga gusiga byose ku murongo, kugira ngo uzansigariraho bitazamugora kubona aho ahera.

Amasaha yakomeje kwicuma asatira ayo gutaha maze nzinga imashini ndasohoka ndakinga ndamanuka ngeze hasi mba nubuye amaso mbona umuntu usa na James aza aho nari ndi.

Koko ntabwo nibeshye nasanze ari we ntangira kumwenyura akingeraho mba mukubise mu kiganza intugu ngo paa!

Njyewe- “Ariko wagiye umenya ko ndi umugabo w’umugore wanjye ukareka kunzanaho ibyo bintu by’abasiribateri byo gukubitana intugu!”

James- “Hhhhhhh! Ubu se aka kanya waba ushaje utangiye no kwanga aga push? Nako niba ushaje uzajye umpa zikonke”

Njyewe- “Hhhhhhh! Uti zikonke kweli! Bro! Noneho uranyishe neza neza!”

James- “Ubwo rero niba ugiye kwanga iby’abasiribateri, ugomba ugomba no guhindura imyambarire”

Njyewe- “Gute se?”

James- “Ubwo nyine ayo ma jeans uyaveho uzajye wambara amatise, n’ibikote binini, ushyireho n’ingozi unagondeke”

Njyewe- “Hhhhhh! Uri feke kabisa uwo murage ndawugaramye, hari hashize igihe utansanga aha wana? Uyu munsi banza ugiye kunyuza ahantu!”

James- “Wabimenye kabisa! Nkumbuye bya biganiro byawe byo kugacupa, hari n’ibintu bimeze nk’imiziki bisakuza, ubundi mucoma akazana na ka buruhene!”

Njyewe- “Hhhhhhh! Unyibukije Buruhene kweli! Hhhhh!”

James- “Twagiye ahubwo!”

Njyewe- “Twagenda twagira ariko wibuke ko ndi umugabo ngomba gutaha kare ngasanga umuryango, utazana bya bindi byawe byo kukararamo!”

James- “Hhhhhh! Iyaba ndi umunyamahanga mu muryango wanyu mba mvuze ko Jane yaguhaye inzaratsi!”

Twese- “Hhhhhhh!”

Ako kanya njye na James twarazamutse tugera ku muhanda, maze moto nazo zitangira kwibunza aho hafi, ako kanya tuba turazuriye iyo nari ndiho ikurikira iya James.

Bidatinze twaparitse munsi y’icyapa cya mitsing nibuka ukuntu cyera nkiri umusore aricyo cyanyoboraga akabari nsekamo, maze kuvaho ndishyura twinjira aho hantu hari heza, wabonaga ko hiyubashye ibintu byose bikeye ndetse n aka kaziki James yavugaga kahasusurutsa.

Twarakomeje twigira imbere umusore umwe wari wambaye imyenda y’akazi aza adusanga atugezeho,

We- “Murakaza neza murisanga!”

James- “Asanti Bro!”

We- “Muricara hehe se ko hari aho kwicara henshi, hari aho mushobora kwicara hihereye niba mutegereje abatoto, hari no ku karubanda hahandi umuntu abashaka kwereka ko yahembwe, hari no hagati na hagati hicara abakobwa bisohokanye”

Twese- “Hhhhhhhhhh!”

James- “Twicaze aho ushaka nta kibazo twe ntabwo tuje kwicara tuje kunywa!”

We- “Ntiwumva se Boss! Agacupa keza cyane pe!”

James- “Hhhhhh! Ariko uyu mudjama ni comedy yigendera kabisa!”

Uwo musore yagiye imbere turamukurikira atujyana mu kabingaro tugezemo ahita avuga,

We- “Dore aha ni sawa sawa! Abana nibaza ndabazana nta kibazo!”

Twese- “Hhhhhhhhh!”

We- “Zana ibyo kunywa uve muri ibyo by’abana hano ntabwo ari mu irerero ni mu kabari!”

Njyewe- “Hhhhhhhh!”

Uwo musore yaragiye dusigara aho hashize akanya azana uducupa twiza cyane tw’icyatsi maze aradufundurira aragenda duhana cheers maze turagasoma turagacurura,

James- “Naho ubundi tugomba kwibuka na bya bihe wana? Nari ndamiwe kujya mu kabari njyenyine!”

Njyewe- “Wagiye wisunga Sarah se mukazana?”

James- “Eeeh! Nawe koko ntuzi ukuntu abakobwa badakunda akabari? Ikindi nanone nuko uko naganira na Sarah ntabwo ariko naganira nawe!”

Njyewe- “Cyakora byo uvuze ukuri!”

James- “Bro! Uyu mwanya rero nagiraga ngo kwisegureho, buriya umaze kumbwira ko ugiye kujya hanze nkagira ntya nkakubuze narahubutse! Buriya hari igihe umuntu areba inzira imwe kandi buriya iz’Imana zirenga igihumbi ari nayo mpamvu tugomba gukanura cyane ngo tudatana tukikura amata mu kanwa”

Njyewe- “Nguteze yombi James!”

James- “Nyuma naje kwicara mbitekerezaho rero, nasanze narahubutse bya hatali, ndagirango unyumve umbabarire burya umugabo ni umenya nyagiye nabi akagarukira igihe”

Njyewe- “Humura James! Ndabizi ntabwo unyifuriza ikibi, ni nayo mpamvu amatwi yanjye ahora yiteguye kukumva, usibye nawe nanjye nari narangije kwifatira umwanzuro wo kutazagenda gusa burya icyawe aba ari icyawe nisanze nisubiyeho ndetse na Jane aremera aratuza yemera gusigara afashe iry’iburyo”

James- “Woooow! Ibyo ni ukuri rwose! Nanjye nicyo nifuza, humura kandi nzagusigariraho!”

Twese- “Hhhhhhhh!”

Njyewe- “Ugiye kuba nka wa mwami wagiye ku rugendo agakingirana umwamikazi agasigira umugaragu urufunguzo akamubwira ngo iminsi ine nishira ataraza azakingure amwitwarire azaba ari uwe”

James- “Nyuma se byagenze gute?”

Njyewe- “Wavuze ko se umwami atari yarenga umutaru umugaragu yahise amugeraho akamubwira ko amusigiye urufunguzo rutari rwo!”

James- “Hhhhhhh! Mbega umugaragu mbega umugaragu? Tayali ubwo yahise ajya gukingura biranga?”

Njyewe- “Saasa?”

James- “Hhhhhhh! Uwo ntabwo ari njyewe humura, rwose nzagerageza kuba hafi y’umuryango wawe ari nawo wanjye, gusa ikindi kimpangayikishije nuko ushobora kugenda utantahiye ubukwe”

Njyewe- “Bro! Nanjye nahoze mbitekereza gusa kuko tutaramenya itariki nzagenderaho reka twishyire mu mutuzo wenda nzagenda maze kubutaha”

James- “Imana ibyumve rwose!”

Njyewe- “Amen!”

Ako kanya James yateze ikiganza nkubitamo dusekera rimwe duhita duterura amacupa twururutsa ijambo maze dukomeza kuganira, ibintu ntari mperutse kandi nari nkumbuye.

Hashize akanya gato tubona twiganirira ako kanya numva telephone yanjye irasonnye ndebye mbona ni nimero itabitse muri telephone yanjye mbanza gutuza ubundi nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe- “Hello!”

We- “Yes Hello Eddy!”

Numvise ari ijwi ry’umukobwa maze nkanda boutton ya loudspeakers nkuko iyo nabaga ndi kumwe na James nakundaga kubigenza,

Njyewe- “Yes! Bite se ko ntakumenye?”

We- “Ariko weee! Utambwira ko aka kanya uhise unyereka ko wirengagiza bigeze aho? Mana weee!”

Njyewe- “Oya ntabwo ari ukwirengagiza ahubwo nimero yawe ntabwo ibitse muri telephone yanjye”

We- “Ooohlala! Wabonye utayibika se? Cyangwa wujuje abantu?”

Ako kanya nahise numva ari ijwi rya wa mukobwa wari wamvugishije kare ambwira ko tuzajyana, ngize ngo mubwire ko mwibutse,

We- “Ni Samy Eddy!”

Njyewe- “Eeeh! Samy bite se?”

Samy- “Ni byiza ni ukuri pe! Nari mpabutse ngize ngo wirengagiza abantu bigeze aho ni ukuri!”

Njyewe- “Ntabwo mbirengagiza kuko nzi agaciro baremenwe”

Samy- “Eddy humura ndagenzwa n’ikintu kimwe”

Njyewe- “Ni iki se Samy?”

Samy- “Nari ndagira ngo nkubaze niba uraboneka ngo tuganire iby’urugendo ndetse tunamenyane byonyine, si bikwiye se Eddy?”

Njyewe– “Eeeh! Ese ni ibyo wifuza gusa?”

Samy- “Yiiiii! Nizere ko utagiye kumpakanira umbwira ko utarabona umwanya?”

Njyewe- “Wabimenye rwose nta mwanya ndabona, ubu nari ndi kumwe n’umuvandimwe dufite byinshi tugiye kuvugana kandi mfite gutaha ngasanga n’umuryango wanjye”

Samy- “Ahaaa! Ndumva ufite benshi bo kwitaho njyewe ntabwo ndi mu mubare, Eddy! Nyamara nta muntu uruta undi”

Njyewe- “Ibyo ndabizi rwose kandi ndabyubaha, gusa urihangana uyu munsi ntabwo bikunze”

Samy- “Cyangwa wagize ngo nshaka kukubangamira mu rugo rwawe?”

Njyewe- “Ntabwo njya nkeka Samy gusaa”

Samy- “Humura Samy ni umukobwa utuje, nta kindi kingenza Eddy!”

Njyewe- “Ni byiza rwose humura mu gihe tutaramenya igihe tuzagendera tuzapanga umunsi uze mu rugo nakwereke uwo nzaba nsize”

Samy- “Oya! Oya rwose buriya ntinya abagore babandi! Hari igihe bagira ngo umuntu agenzwa na twinshi”

Njyewe- “None se wowe ugenzwa na kamwe hari ikibazo?”

Samy- “Hmmm! Sawa reka nkureke tuzasubira, nari natinze kuva mukazi nzi ko umbenera umwanya none…”

Njyewe- “Sawa urakoze!”

Call end.

James- “Uuuh! Uwo muntu ni inde se?”

Njyewe- “Bro! Uyu yitwa Samy! Ni umukobwa ngo nawe tuzajyana”

James- “Ambaa! Si ngaho! Cunga sana ubwo atangiye kuguhamagara wasanga akubirinduye ukusama wasambanye!”

Njyewe- “Hhhhhh! Ibyo ni ibidashoboka Bro!”

James- “Icyo utazi ni aba bamalayika Imana yaduhaye umunsi ibona ko bidakwiye ko umuntu abaho wenyine! Erega umubiri ni umubiri kandi ufite icyo uba ushaka, wibuke kandi ko uzamarayo igihe kirekire!”

Njyewe- “Nyizera Bro! niba ari n’intambara nzagerageza kuyirwana!”

James- “Urabizi ndakwizera Muvandimwe wanjye! Ariko se wa musore w’amagambo menshi useriva ari hehe ra?”

James akivuga gutyo ako kanya twagiye kubona tubona yinjiye aca igikuba areba hirya no hino,

We- “None se naba nayirambitse hehe? Ayiweee! Baranyirukanye nta kundi! Nta n’imperekeza bampa wee!”

James- “Uuuu! Utaye iki se kandi?”

We- “Oya ntabwo mbyumva ni hano nta handi!”

Uwo musore akivuga gutyo aho twari turi hinjiye umusaza wari ufite inkoni atari izi zirwana ahubwo zari izi z’ubutwari bigaragara ko yari umusirimu cyane, yinjiye areba wa mu servaire,

We- “Niko, ntushobora kumbwira aho iri? Eeeh! Mwihangane bakiriya, ntabwo nari ngambiriye kubabangamira ahubwo…”

Yaciye ijambo mo hagati aratwitegereza cyane duhuza amaso nanjye sinareba ku ruh ande, ahita yikanga avugana igihunga,

We- “Ntibishoboka! Ndarota, ni ubusaza ni iki? Niko…………………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 25 kuwa mbere mu gitondo

3 Comments

  1. Dude

    30/09/2017 at 4:04 am

    Uwo musaza se kandi ni nde? Amenye nde se kandi? Eddy usabwe kwitondera uwo mukobwa ndumva wagirango ni gatumwa. Thx Umuseke.

  2. karimu ndacyayigaya

    30/09/2017 at 7:21 am

    Ubuse kandi Samy arashaka iki kuri EDDY wacu wasanga agiye kuba nka Destine. Imana yo mu ijuru imumurinde

  3. Jeanne Hakzmna

    02/10/2017 at 4:15 pm

    Eh?Wo Musaza Arabamenye?Maega Shammy?Ha!Umenyerey Uhura Nibigeragezo Mu Mahugurwa,umwirinde!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock