Episode 25: Eddy atunguwe no kongera kubona uwo yanyuze mu biganza…Soso agorwa n’amahitamo ya Boss we – UMUSEKE

Episode 25: Eddy atunguwe no kongera kubona uwo yanyuze mu biganza…Soso agorwa n’amahitamo ya Boss we

We-“Ntibishoboka! Ndarota? Ni ubusaza cyangwa?”

Njyewe-“Eeeeh! Ntabwo mbyumva? Niwe se? Uuuuh! Ko mbona asa na…”

James-“Inka ya Data! Bro! Uyu musaza muziranye hehe?”

Njyewe-“James! Niba ariwe niba ari uwo basa…? Ariko niwe nta kabuza! Ooooh My God!”

Narahagurutse maze negera uwo musaza mugeze imbere twongera guhuza imboni maze mpita muhobera.

Nta gushidikanya yari Paul umusaza w’amateka, nkimuhobera nibutse ko ariwe wangiriye ikizere bwa mbere akampa akazi nari mbonye nkeneye nyuma kugenda kwa Bob ndetse ndetse na nyuma yo kwirukanwa na Mignone muri salon ye.

Ya magambo yose yangarutsemo, nibutse ukuntu yamfashe nze nkaba umwana we nongera kobona uko nsigaye ngana, ikiniga kiramfata ariko ndikomeza nk’umuntu w’umugabo,

Paul-“Nta gushidikanya ni wowe mwana wanjye? Niko uraho urakoma?”

Njyewe-“Ni njyewe Mzee! Ndaho ndakoma ndahumeka!”

Paul-“Niko sha Eddy? Ndibeshye ko igihe gishize ari kinini?”

Njyewe-“Oya ntabwo mwibeshye Mzee! Ni we rwose! Ndakeka namwe ari Muzehe Paul wangaburiye!”

Paul-“Hhhhhh! Niwe rwose!”

Njyewe-“Mbega byiza!”

Ako kanya Paul yahise abwira wa musore wari uje gushakira aho twari turi icyo tutahise tumenya ako kanya,

Paul-“Ba ugiye gato mvugane n’umuhungu wanjye, gusa sinongere kumva hari uri gutera amahane cyangwa mwongera gushwana”

Uwo musore yahise asohoka muri bingaro twari turimo maze James nawe ahita ahaguruka ahobera Paul,

Njyewe-“James! Uramwibuka se?”

James-“Eeeeh! Uyu musaza harya ni Pasteur? Nako ubanza ari Padiri wabasezeranyije?”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Njyewe-“James! Uyu ni umusaza w’amateka! Uyu ni Paul nzirahira…”

Nkiri kuvuga James yahise ansha mu ijambo,

Njyewe-“Eeeee! Ndamwibutse! Mzee! Ooooh! Murakaza neza murisanga! Uzi ko mudasaza!”

Paul-“Erega tuba twarariye ku ngano! Wowe ntubibona se musore we?”

Twese-“Hhhhhh!”

Njyewe-“Kalibu rwose murisanga nta byiza biruta kongera kubabona ndetse ngasanga mukinyibuka!”

Paul yaricaye natwe turicara maze hashize akanya ahita avuga,

Paul-“Ugira uti se ko ari njyewe wari kubaha kalibu! Hano ni iwanjye rwose ahubwo babongere tubone uko tuganira sha!”

Njyewe-“Ngo? Mzee nonese kano kabari ni akawe?”

Paul-“Ni akanjye rwose! Burya wamaze kugenda nkomeza gukora ntikoresheje, ndetse bigera naho njya Nairobi gukomerezayo business”

Njyewe-“Ooohlala! Ese niyo mpamvu nakubuze?”

Paul-“Yego rwose buriya niyo mpamvu wambuze, maze kugerayo rero naruhuye ubwenge ndetse nshaka n’indi mishanga harimo n’uyu nguyu”

Njyewe-“En bon! Byiza cyane rwose!”

Paul-“Rero burya gukora ni nako kuruhuka, nabonye iminsi igenda isatira gusaza burundu nigarukira murwambyaye ngo nzarusaziremo”

Njyewe-“Ese nuko bimeze?”

Paul-“Ni uko bimeze rwose! Ariko se ko batabazanira! Tsii! Niko sha!”

Ako kanya hahise haza umukobwa wihutaga nk’utabaye maze aca bugufi Paul ahita amubwira,

Paul-“Bongere unabwire wa musore wotsa ashyireho igisiga nanjye unzanire ka gahiye nkunda”

We-“Yego Boss!”

Paul-“Naho ubundi rwose ni uko byagenze! Hanyuma se sha wowe bite? Mperuka unsezera ntabishaka gusa nkabyishimira, byaje kugenda gute se?”

Njyewe-“Muzee! Rwose nanjye byakomeje kumpira, ndibuka njya kugenda warambwiye uti mwana wa, ndishimye kuko uteye intambwe ikomeye cyane nahoraga kwifuriza, singuhombye kuko ugiye, ahubwo nishimiye ko uri umunyamahirwe ,kandi urabyiboneye ko uwitonze akama  inshashi!, uzagire amahirwe mu kazi gashya utangiye, kandi uzakomeze ube umusore wizihiye abakugana, wubahe akazi kuko ariho uzajya  ukora  igeno ryawe rya  buri munsi, uzazirikane ko ibi byose duhirimbanira bisigara hano ku isi bigufashe kubaho neza ariko kandi ukorere n’ijuru!, nguhaye umugisha wa kibyeyi!”

Mzee! Koko umugisha narawutoye niyo mpamvu ubu ndi Manager wa ya company ndetse nkaba ndi umugabo uhamye kuko maze igihe gito nsezeranye kurushingana nuwo Imana yandemeye, ikirenzeho nanone ubu ngiye koherezwa mu mahugurwa mu Bushinwa, bizatuma ngaruka mpagaze neza mu kazi ndetse n’ikigero cy’impamyabumenyi kiyongere!”

Paul-“Ntibishoboka?”

James-“Ibyo avuga nibyo rwose!”

Paul-“Nuko nuko ye! Nta kinshimishije nkicyo rwose! Tambuka unkore mu ntoki!”

Ako kanya narahagurutse maze negera Paul mukora mu ntoki aramfata arankomeza maze arambwira,

Paul-“Nuko nuko musore! Iki nicyo naharaniye! Buriya kuva cyera na kare ni iki nahoraga nifuza kuri wowe, nabonye urumusore udashamadutse, ikinyabupfura cyawe cyarabigaragazaga, byongeye kandi erega uwitonze akama inshashi, ndabizi ibi wabigezeho kuko watuje ukayobora amarangamutima yawe ahakwiye, ibyo mbyemejwe nuko ukibuka ibyo nakubwiye ugiye kugenda”

Njyewe-“Rwose nibyo Mzee! Ntabwo nabona icyo mbitura, gusa Imana izabiture kari ijana kuko nimwe mwamfunguriye aya marembo!”

Narongeye ndahindukira nsubira aho nari nicaye dukomeza kuganira, numvaga mfite ibyishimo byinshi byo kongera kubona Paul umusaza w’intwari byibuze ngo arebe uko nsigaye ngana.

Twarariye turanywa biba ibindi, akacupa gashira bazana akandi amasaha akomeza kwicuma maze nsezera Paul mfata nimero ze ndetse andangira aho asigaye abana n’umukecu nanjye musezeranya kuzamushyira umukazana akamusuhuza njye na James dufata moto buri wese afata inzira ye turataha.

Nageze mu rugo nsanga Jane yantegereje, niwe wankinguriye mugwamo ndamugumana,

Njyewe-“Wooooow! Mbega impumu nari mfite?”

Jane-“Nanjye disi nari nagukumbuye cyane! Uzi ukuntu bisigaye byarikubye kubera ugiye kugenda?”

Njyewe-“Ooooh Ma Boo! Nanjye ni uko ni ukuri, ni nayo mpamvu ntashye kare!”

Jane-‘Hhhhh! Mbega wowe ubuse utashye kare? Cheri! Aya masaha koko? Ese ubwo wari uri hehe?”

Njyewe-“Hhhhh! Banza umbikire igikapu maze uze nkubwire!”

Jane-“Erega nsigaye nange kukuva iruhande, nikibe kiri aha ndaza kuza kukibika, ngaho mbwira ndakumva”

Njyewe-“Ma Boo! Uyu munsi nongeye kubona umwe mu bantu b’amateka mu buzima bwanjye!”

Jane-“Ooooh! Koko se? Wabonye nde mugabo mwiza?”

Njyewe-“Ma Dona! James yanjyanye somewhere ngo dusubire muri bya bihe bya cyera ntarakugira iruhande ngo njye nkwibuka mpite ntaha……”

Nabwiye Jane byose arumitwa ndetse arishima cyane maze arampobera cyane maze arambwira,

Jane-“Woooow! Mon Coeur! Ibi nibyo binyereka ko nahisemo neza, iyaba buri wese yagiraga amahitamo y’ubumuntu ndetse akabagarira urukundo, rwazamurwa nk’ibendera ry’isi yose kuko ntawarugize ngo abure kwirahira inzira yanyuzemo! Yambiiii!”

Njyewe-“Woooow! Byose ni wowe!”

Tukiri aho twumvise umuntu ukomanze maze ndahaguruka nkuraho rido mbona ni Soso uhagaze ku rugi ndikanga kuko yari atashye mu masaha akuze,

Njyewe-“Uuuh! Cherie! Soso nibwo agitaha?”

Jane-“Yego! Nanamuhamage ngo mubaze aho ari yanga kunyitaba!”

Ako kanya nahise nkingura umuryango maze arinjira akigera muri salon arambika isakoshi yari afite aho ndetse na envelope maze yicara mu ntebe ubona ko yahinduye isura maze Jane arahaguruka agenda amusanga,

Jane-“Soso! Mbwira! Wabaye iki? Ninde ukuvuze nabi? Hari uguhohoteye se ahubwo?”

Soso yaracecetse ntiyagira icyo avuga maze nanjye negera aho yari ari maze nanjye ntangira kumubaza cyane hashize akanya,

Soso-“Uwarose nabi burinda bucya kandi nyiramiruho ntajya aruhuka! Mundeke ibyanjye byankurikiranye kuva ndi mu nda ya Mama!”

Njyewe-“Oya se kandi! Soso! Wivuga gutyo turakwinginze, kandi amahirwe wagize nuko duhari, humura tukuri hafi tubwire, ubaye iki?”

Soso-“ubwo nari ndi mu kazi n’abandi nkuko bisanzwe, ngiye kubona mbona nimero itampamagaye ndebye nsanga ntayon mfite muri telephone mfa kwitaba, uwababwira uwari umpamagaye”

Twese-“Uwo ninde?”

Soso-“Ni Boss wanjye!”

Jane-“Eeeh! Utambwira ko bakwirukanye Soso!”

Soso-“Iyaba ari nibyo se!”

Njyewe-“Nonese niba atari ukukwirukana yakubwiye iki cyatumye umera utya Soso? Please sasa inzobe utubwire tugufashe, ibinanira abantu ni nabyo bishoborwa n’abantu!”

Soso-“Yampamagaye ngo aranshaka mu modoka yari iparitse hasi muri parking maze mpageze antegeka kwinjiramo, ako kanya ambwira ko ashaka ko tujyana kuzana ibicuruzwa bishya yaranguye mbanza kwibaza impamvu ari we wagiye kwirangurira nkibimubaza aba ashyizemo vitsesse ya mbere ashyiramo iya kabiri tuba dufashe umuhanda ari nako ubwoba bukomeza kunyica ndatitira umubiri wose mbura uko nkubita urugi nko wenda nsimbuke,

Ubwo yakomeje kugenda yihuta feri yazifatiye mu gipangu, ahantu nari ngeze bwa mbere, agiparika arambwira ngo ikintu ashaka ni kimwe”

Jane-“Utatubwira ko yashakaga ko muryamana?”

Soso-“Hmmm! Ikindi se ni iki? Nicyo rwose!”

Twese-“Oooh my God!”

Soso-“Nubwo nababaye cyera ariko buriya nanga agasuzuguro kuririye kucyo ntafite kandi nkeneye, namuhakaniye ndetse ndatsemba”

Jane-“Yego sha! Nubwo ari ibibazo ariko mba ngukoze mu ntoki!”

Njyewe-“Nonese byaje kurangira gute Soso?”

Soso-“Hmmm! Nahise ntungurwa n’amagambo yambwiye ari nacyo cyanteye kwibaza icyo natutse Imana yemeye ko mbona kariya kazi kandi izi byose”

Jane-“Ayiwee! Yakubwiye iki se?”

Soso-“Eddy! Uzi ko uriya Boss ariwe wari Directeur wacu?”

Njyewe-“Ntibishoboka? Ngo?”

Soso-“Niwe rwose! Yambwiye byose ambwirako yagiye mu myirondoro yanjye akamenya, ngo ntabwo yigeze yibagirwa agaciro namutesheje nkaho ntazongera kumukenera, ngo none agiye kunyitura byose”

Njyewe-“Oooh Jesus! Ubu se koko ibi ni ibiki?”

Twaracecetse gato nongera kwibuka byose, nibutse ko koko igihe mpura na Soso ntabicyekaga yavuze ko mbere yahoze ari Directeur nyuma akaza kubireka, nongeye kwibuka ko iyo mico ari icyasha yiteye kuva cyera, ari nabyo byamuteye kwisuzuguza umunsi ashaka kuryamana nuwo yakabyaye byari bibaye kabiri kuri Soso

Nkibyibuka byose,

Jane-“Soso! Wabyemeye se ngo ugume ku kazi dore ko amafaranga asigaye atuma benshi batanga ubuzima ngo bucye kabiri?”

Soso-“Ahaa! Naho nahakuwe na Rusengo!”

Jane-“Gute?”

Soso-“Yambajije ngo ndahitamo ikintu kimwe muri ibi, kwemera tukabana kuko umugore we ngo yapfuye cyangwa nkava ku kazi nabonye nkeneye kandi ngo niyo nakavaho azanyitura ibyo namukoreye”

Jane-“Ariko Mana yanjye abantu babaye bate? Koko habe no kwibuka ko uri umuntu? Ubwo se kubana n’umuntu byahindutse itegeko? Wabana nuwo udakunda se? Nizereko wahise umuhakanira, uwo musaza utagira umutima”

Soso-“Eddy! Jane! N’ubundi ntako ntarize nta nuko ntababaye, nkeneye kubaho kandi nkeneye guhindura amateka, ntabwo nava ku kazi kantunze kandi nemeye nkabana nawe nk’umugore we natunga ngatunganirwa namubwiye ko ngiye kubitekerezaho”

Jane-“Soso! Ubwo urumva wabana nuwo musaza?”

Njyewe-“Soso! Tuza umutima wikwiha amahitamo nkayo kubera ushaka kubaho ndabizi warakomeretse ibyo wakora byose bisa no kwiyahura, humura uko wabaho kose ariko ufite amahoro n’umutuzo muri wowe warakiriye ibyo utabasha guhindura nta cyakubuza kubaho, ikindi kandi ntabwo natwe byatunanira kukiremera kuko natwe Imana yaduhaye byose ku buntu”

Soso-“Ibyo ndabyumva kandi kuva naza aha ntacyobnabuze, ariko se amaherezo yanjye azaba ayahe? Nzabaho ntafite umugabo? N’ubundi uwo nari narashatse kwa muganga bari baratubwiye ko atabyara, none se nzapfe ntashyize imugongo? Njyewe ndabona ngiye kwemera ari ko nanone umutima ukambuza”

Njyewe-“Oooh my God! Soso ubwo watinyuka?”

Soso-“None?”

Jane-“Ahaaa! Soso! Nubwo inama ari iyo wigiriye ariko iyo gusanga uriya musaza oya! Oya weee!”

Soso-“Eddy! Jane! Ndabizi munyifuriza ibyiza, ariko nanjye mfite uko nifuza kubaho, ndabasabye mundeke umwanzuro uzava muri ibi nzawubabwira”

Jane-“Ahaaa! Wa mugani wa wawundi wavuze ko inama ariyo wigiriye ntiyabeshye”

Tukiri aho hari umuntu wakomanze twese ducecekera riwe yongeye gukomanga ndasohoka nkomeza ku muryango w’igipangu, mageze ndavuga,

Njyewe-“Ninde?”

We-“Ni umushyutsi!”

Njyewe-“Umushyitsi waya masaha se?”

We-“Nibwo mbonye akanya kandi nibwo nkimenya hano, rwose ndagenzwa n’amahoro”

Njyewe-“Eeeh! Ok!”

Nahise nkingura umuryango mbona ni umugabo wari wambaye neza ku buryo wabonaga ko yiyubashye, maze ku musuhuza,

Njyewe-“Uuuh! Ko ntakumenye se aho ntiwaba wibeshye?”

We-“None se aha ntabwo ari kwa Eddy na Jane bamaze igihe gito bashyingiwe?”

Njyewe-“Eeeeh! Ndumva utibeshye da! Niho rwose ahubwo kalibu!”

Twarakomeje muha ikaze muri Salon asuhuza Jane na Soso maze aricara hashize akanya,

We-“Ntabwo ntinda rero! Hano mparangiwe n’umuntu ubazi, nari mbazaniye ubutumwa bwanyu!”

Njyewe-“Ubutumwa?”

We-“Yego! Hari ubutumwa mfite bwanyu gusa mumbabarire ko bwatinze kubageraho”

Jane-“Ubwo butumwa se ni ubw’amahoro se mwo kabyaramwe?”

We-“Ibyo aribyo byose ni ubw’amahoro kuko kuva navuka ntabwo nari natumwa inkuru y’inshamugongo”

Njyewe-“Ooooh! Byaba ari amahire da! Ndumva waduha ubwo butumwa utuzaniye ndumva n’amatsiko akomeza kugenda yiyongera wasangaa…”

Koko njye na Jane twari dufite amatsiko y’ubwo butumwa bw’ijoro, uwo mugabo nawe ntiyadutindiye yahise akora mu mufuka tubona akuyemo…………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 26 Ejo mu gitondo

9 Comments

  1. Abonzi Alice

    02/10/2017 at 8:17 am

    Soso tekereza neza wihubuka kubana nuwo udakunda NGO nuko ubuzima bukunaniye ntabwo aribyo kdi wibuke ko directeur agufitiye inzika. Wasanga ugezeyo ukajya wirirwa urira kurusha ayo wariraga ku mugabo wa mbere.ubwiza n,ubwitonzi byawe bizatuma ubona uguhoza amarira nawe useke nk,abandi bagore. Nta kitagira iherezo kdi nubwo yakwirukana Eddy na Jane bemeye ko bagufasha kurema ubuzima. Mvira mu kazi si mvira mu gihugu cg si mvira ku isi.

  2. general

    02/10/2017 at 8:29 am

    Ndabemera mugasozanya amatsiko arenze urugero mba ndoga SEBATWARE wangabiye.icyakora kararyoshye ariko soso agiye guhitamo nabi kbs,ese ubundi Eddy yamusabyiye nawe akajya kurutonde rwabahatanira umwanya wa DESTINE Ko ubuzima bwazahinduka akazabana nuwo yakunze bya nyabyo? Ese bahu, ko NANA yavuzeko yavuye kwa SOSO atwite kdi numva soso avuga ko umugabo we atabyaraga?NANA yaba yaracaga inyuma n’umugabo wa soso?birabe amahire soso ntazakuremo ibirwara disi

  3. Fafa

    02/10/2017 at 9:09 am

    Ni byiza cyane cyane cyane kongera guhura na Paul. Uriya musaza anyibutsa ubuzima nanyuzemo. umwanditsi uri umuhanga cyane. Thx umuseke

  4. Bella

    02/10/2017 at 9:20 am

    umuseke murakoze cyane, episode yuyu munsi yari iryoshye kandi irimo inyigisho nziz.ese koko Soso aranze abaye umugore wuriya musaza w’umuhehesi? namenye ko atari we wenyine yifuza ahubwo hari n’abandi benshi.wasanga Nana atatanze Eddy ngo niwe wamuteye inda ko umugabo wa Soso atabyara? Reka dutegereza ejo. Umunsi mwiza

  5. nph

    02/10/2017 at 11:33 am

    Soso fait attention!!1 Eddy shakira akazi Soso muri company yanyu dore na Destina yarasezerewe! Uzajye mu China ubirangije! Ntago wasiga Jane umusigiye Soso muri ayo majune! Ineza wagiriwe ugomba kuyitura Soso umwana wakurinze ipfunwe n’ikimwara Kabebe amaze kugenda!

  6. Umuhorakeye

    02/10/2017 at 3:00 pm

    Wa mugani wa Bella wasanga Nana atagambaniye Eddy! Birabe ibuyuya.

  7. chris

    02/10/2017 at 3:39 pm

    Soso sigaho kwiteza kiriya gisaza nta rukundo gifite ibuka nyine ko ashaka kukwisxhyura ibyo wamukoreye??umva inama sha utagwa mu ruzi urwita ikiziba ubwo butumwa se wa?Ariko Eddy ni umunyamahirwe kweli abonye umubyeyi mwiza Paul,umwanditsi uri umuhanga Imana igukomereze kandi ikongerere imbaraga

  8. Uwingeneye Joselyne

    02/10/2017 at 3:49 pm

    Soko Tuvomaho Ineza, Urukundo No Guha Agaciro Ikiremwa Muntu Uwabisunze Ntiyabura Umutimanama, Soso Ntimerere Urwo Rusaza Kukwangiza Ntago Ari Woe Uzahora Unyajyirwa Humura Haracyari Ibyiringiro By’ Ejo Hawe Heza Hazaza, Eddy & Jane Ntibazagutererana Kd N’ Imana Izabana Nawe Nukorera Murukundo, Tx Umuseke

  9. Jeanne Hakzmna

    02/10/2017 at 5:40 pm

    Simwebwe Gura Mufis Amatsiko Natwe Murayaduteye.Mugiye Kubona,mubona Asokoroye Iki???Soso,uwo Mugabo Nta Neza Agushakira,ashaka Kukumaramaza,akwishure Ivyo Mwamukorey Na Eddy Kwishule!Je Mbona Eddy Yojana Soso Muri Company Aberey Manager,naw Agaharana Mubandi Kandi Birashoboka.Eh?Ngo Umugabo Wa Soso Ntiyavyara?Nne Nana Vyagenz Gute?Murakoze Cane.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock