Episode 26: Simon yandikiye ibaruwa idasanzwe Jane na Eddy…Soso afata umwanzuro  – UMUSEKE

Episode 26: Simon yandikiye ibaruwa idasanzwe Jane na Eddy…Soso afata umwanzuro 

Koko njye na Jane twari dufite amatsiko y’ubwo butumwa bw’ijoro, uwo mugabo na we ntiyadutindiye yahise akora mu mufuka tubona akuyemo agapapuro gato kazinze twese turikanga maze arampereza.

Njyewe – “None se…”

We – “Dore ubu ni ubutumwa bwawe!”

Jane – “Egoko! Aka gapapuro kangana gutya se nibwo butumwa bwacu utuzaniye?”

We – “Yego rwose! Nubwo ubona ari gato ariko karimo byinshi”

Nitegereje ako gapapuro mbanza kwanga kugafata kuko nahise ntekereza ko wenda ashobora kuba ari ba basaza bongeye kunzanira iby’abakurambere mu rugo rwanjye mpita mubwira.

Njyewe – “Umva wa mugabo we ntabwo nkuzi, kandi ndahamya neza ko niba uri intumwa ushobora kuba waje utazi iby’uzanye, aka gapapuro kanteye amakenga, ese ubundi ugakuye he?”

We – “Ubundi njyewe ndi umucungagereza, natakambiwe n’umwe mu bagororwa ngo nzane aka gapapuro, ni na we wandangiye aha, nabonye ukuntu ababaye mpitamo kumufasha.”

Twese – “What?”

We – “Ko mwikanze se hari ikidasanzwe mwumvise? Ahubwo byaba bibabaje uriya ari nk’umubyeyi wanyu mukaba mwaranze kumusura kugera ubwo abandikira abasaba ko mumusura kandi mbona ntacyo mubuze.”

Twaracecetse gato, nta gushidikanya nta wundi wari wohereje ubwo butumwa yari Simoni Databukwe niko kurambura ukuboko mfata ako gapapuro uwo mugabo ahita ahaguruka.

We – “Ngayo nguko rero ni icyo cyari kinzanye, reka nsimbuke ngere mu rugo ndebe umuryango wanjye dore akazi kaba katwimye umwanya.”

Njyewe – “Urakoze cyane reka nkurenze irembo!”

Yasezeye Jane maze musigira ka gapapuro njye na wa mugabo dusohoka muri salon dukomeza kuri gate maze kumufungurira.

We – “Ariko se nkubaze, niba atari ibanga uriya musaza ufunzwe burundu ni so?”

Njyewe – “Oya ni Databukwe!”

We – “Uuuh! None se ko nabonye aganya koko mwamwumviye mukamwitaho ko abanyabyaha badakwiye kwangwa ngo tubace?”

Njyewe – “Erega ntabwo twanze kumwitaho, ahubwo dutunguwe kandi dutangazwa n’icyo ashatse kutubwira muri kariya gapapuro kazinze kuriya.”

We – “Kariya gapapuro ni kanini uko ukareba kuriya, ahubwo kugira ngo abone uko akampa aba yakazinze cyane, usibye ko nubwo ntagasomye nk’inshingano zanjye karimo byinshi, wari wabona umusaza atakamba koko?”

Njyewe – “Icecekere wowe ntabwo umuzi kera!”

We – “Eeh! Reka naho ubutaha wenda muje kumusura”

Njyewe – “Sawa umuhanda mwiza! Kandi urakoze kwitanga.”

Uwo mugabo yaragiye maze nanjye ndakinga nsubira mu rugo ngeze muri salon nsanga Jane yarambuye rwa rupapuro rwari ruzinze cyane ari kurusoma, mwitegereje neza mbona amarira ari kuzenga mu maso ye.

Nahise mwegera mwicara iruhande.

Njyewe – “Ma Boo! Ni iki Databukwe kandi yatwandikiye kiguteye kuzenga amarira mu maso? Ararembye? Ko utambwira mukunzi?”

Jane – “Cheri! Akira nawe isomere!”

Ako kanya nakiriye urupapuro twari twandikiwe na Databukwe, amatsiko yari menshi ariko kandi kuba narasanze Jane ari kurira byanteye kumva ko ibyo ari byo byose atari amahoro.

Ibaruwa yagira iti:

“Muraho neza!

Ni Simoni uwiyanze ndetse akaba gicibwa mu miryango amagana, ndi uwanyaze benshi ibyabo ariko amaherezo iryavuzwe rigataha nkaba mfunzwe ubuzira kongera kubona izuba”

Njyewe – “Ntibishoboka! Iyi baruwa ni iya Simoni cyangwa?”

Jane – “Eddy! Ni we rwose! Umukono ndawuzi ni uyu!”

Njyewe – “Ubu se aya magambo amuturutse ku mutima…”

Jane – “Nanjye ni cyo kinteye amarira ku maso, iyaba shenge byari bimuvuye ku mutima bwa bukaka bukabyara uguca bugufi nakongera kwishimira ko mfite Papa nifuzaga.”

Njyewe – “Ahaaa! Reka nkomeze.”

Nakomeje gusoma:

“Jane mwana wanjye ndetse na we Mukwe wanjye ntishimiye umunsi wa mbere nkubona kubera amahano ahora ahanahana amahwa ahanda mu mutima wanjye, mbandikiye mbasaba ngo munyumve muntege amatwi, niba koko mubinyemereye mbaye mbashimiye.

Akabuye nicayeho ubu niko kabasobanurira amaganya mfite natewe n’ibyo nakoze ari na byo bitumye ndi aho ntakagombye kuba ndi ubu, ni igisebo ku mugabo wahoze yiha ariko ubu nkaba mfumbatiza ibiganza ngasaba utuzi.

Nibyo koko nari ntunze, ariko natunze iby’abandi ari na byo byanyu, umutima wakomeje kunangira, ndetse ubwenjye bwanjye bucura umwijima, ariko nyuma y’uko muje kundeba umutima wanshiriye urubanza niyo mpamvu mbasaba imbabazi mfukamishije amavi y’umutima.

Mpereye kuri mwe kuko intambara narwanye ngo mbatanye ariyo yatumye mfatwa byose bikajya hanze, ejo n’ejo bundi munshire inzira izi mbabazi nsaba zizagere kuri Mama Jane ndetse n’umugabo we ubu babanye mu mudendezo njye…

Uwakwandika ibitabo byakuzura akarinda asaza atanditse byose gusa byose bikubiye mu ijambo rimwe gusa, Mumbabarire! Wenda ningira amahirwe nkabona mugarutse kunsura muzamenya byishi umutima wanjye uhishe.

Mbifurije amahoro y’Imana.

Murakoze.”

Nkimara gusoma iyo baruwa narahindukiye ndeba Jane mbona na we ari kundeba ndamubwira.

Njyewe – “Wabera wari wararose inzozi nk’izi?”

Jane – “Eddy! Ntabwo ushobora kubyumva, nari narabuze umunsi nk’uyu n’umwe wenda najya kubona nkabona Papa aratuje avuze ijambo byibuze rimwe ririmo imbabazi none nta gushidikanya umunsi ni uyu disi!”

Njyewe – “Yoooh! Humura kandi nitujya kumusura vuba uzabyiyumvira n’amatwi yawe, bizaba uri impumu kuri njye, ndetse uwo munsi nzarekura imbabazi zanjye n’iz’abandi zimusesekareho abe mushya.”

Njye na Jane twararebanye akanya gato tutavuga maze ibinezaneza bihereza buri wese kurambura amaboko duhoberana ubwo! Wow!

Byari ibyo kwishimirwa, byari intambwe y’ubutwari Databukwe yari ateye, byibuze za mbabazi twamusanganizaga zatumaga tutagira umutima wo kwitura inabi zari zimaze kubona ubuturo buzubaka andi mateka mu muryango.

Tumaze kwishimira ibyo twaricaye dukomeza kuganira ndetse tujya no kumeza, Jane azana agacupa k’umuvinyo turenza kuri ibyo byishimo maze tujya kuryama, nk’ibisanzwe iryo joro ryabaye iry’umunezero.

Mu gitondo nakangutse nsanga  Jane yarangije gushyira amazi muri douche maze njyamo, mvuyeyo nditunganya neza maze kwambara imyenda myiza ikeye bya bindi bituma uwo uciyeho koko abona ko ufite umugore mwiza mbona ahise Ma Dona Jane arinjiye.

Njyewe – “Oooh! Ma Cherie! Bonjour!”

Yanyitabye kabiri anyereka ko n’ejo azaba ahari maze atangira kumfungira ibipesu, nabonaga ari byiza cyane.

Jane – “Cheri! Ko mbona Kadogo atitegura ngo ajye ku ishuri byagenze bite?”

Njyewe – “Ngo? Ararwaye se?”

Jane – “Oya! Ntabwo mbizi! Ndamukomangiye arambwira ngo araje abyuke ariko na n’ubu wapi!”

Njyewe – “Uuuh! Reka nze ndangize kwitegura, wasanga adatangiye kwanga kwiga?”

Jane – “Ntubizi se? Erega buriya hari n’igihe abana bageramo bagatangira kujya mu bigare, niyo mpamvu ugomba kumuba hafi akagarura cya kinyabupfura wamutoje umuzana ngo mwibanire.”

Njyewe – “Ibyo ni byo rwose! Ahubwo reka nze murebe!”

Ako kanya narasohotse nkomeza njya mu cyumba cyumba cya Kadogo ngezeyo ndakomanga.

Njyewe – “Kado! Kado!”

Kadogo yitabiye mo imbere nkinguye mbona harakinze hashize akanya mbona arakinguye.

Njyewe – “Niko! Ntabwo nakubwiye ngo ntukajye urara ukinze utazagira ikibazo tukabura uko tugutabara?”

Kadogo – “Iri joro nibagiwe ariko ntabwo nzongera!”

Njyewe – “None se ko utitegura ngo ujye ku ishuri bite? Amasaha ntabwo ubona aho ageze?”

Kadogo  – “Boss! Nako Grand Fre! Rwose ntabwo njyayo…!”

Njyewe – “Garukira hafi! Ngo ntabwo ujyayo se kubera iki? Kado! Ariko ubwo urabona wishimiye kwigana n’abana uruta kubera abo mungana bagusize? Ubwo urabona ikizamini cya Leta usigaje mu myaka ibiri uzagitsinda ute utangiye gusiba?”

Kadogo – “Rwose ntabwo nanze kujyayo kandi humura ikizamini nzagitsinda nta shida gusa…”

Njyewe – “Gusa gusa iki se sha Kado?”

Kadogo – “Ndashaka kujya iwacu mu cyaro!”

Njyewe – “Uuuuh! Kumara iki se? Ni iki gituma utategereza week end ukazambwira mbere nkazagushakira ticket?”

Kadogo – “Ni ukuri ntabwo naryiga uyu munsi! Ndagiye Chantal yambwiye ko ankeneye cyane hari icyo ashaka kumbwira, kandi nkumbuye no mu rugo, rwose reka ngende nzagaruka ejo!”

Njyewe – “Hmmmm! N’ubundi narabizvuze, ni gute wabangikanya ishuri n’izo nkundo zidafite gahunda? Ubu usimbuje ishuri kujya kumva ibyo Chantal avuga?”

Kadogo – “Urukundo rwanjye na Chantal erega rushobora kuzaba nk’urwanyu, ubu se wowe Jane yakwitabaza ukajya ku kazi ukamwihorera?”

Njyewe –  “Ibyo erega ntabwo mbyanze, rwose nzaguha n’aga ticket! Ariko na none Jane ntabwo yansaba kureka kujya ku kazi ngo ngende ambwire, yabimbwirira kuri telephone cyangwa akansaba kumureba mvuyeyo!”

Kadogo – “None se ko yambwiye ngo ikintu ashaka kumbwira ntabwo yakimbwirira kuri telephone?”

Njyewe – “Ngo? Niko sha! Ubwo wowe na Chantal nta mahano mwakoze?”

Kadogo – “Oya oya…nyine inshuro zose…”

Njyewe – “Ese ko ubivuga utitira sha?”

Kadogo – “Nta kibazo da! Nta kibazo rwose, nzabazanira n’amateke, ibijumba n’imyumpati!”

Njyewe – “Kado! Niba udashobora gutuza ngo uzagende kuwa gatanu dore umusibo ni ejo!”

Kadogo – “Oya rwose! Ni ukuri…”

Njyewe – “Icyemezo ni icyo nta kindi! Ahubwo niba ari uko bimeze ambara vuba ntabwo ngusiga aha!”

Kadogo yabonye nakaniye cyane yahise ahindukira agenda yivugisha amagambo numvise bitangoye.

Kadogo – “Noneho ninsanga ari byo Chantal agiye kumbwira bazanjyica wee! Ntabwo nagaruka ino!”

Njyewe – “Ugize uti?”

Kadogo – “Eeeh! Ntacyo rwose nari ndi kwivugisha!”

Njyewe – “Kandi sha Kadogo nugira icyo umpisha wirengagije byose bizakugora!”

Kadogo yahise yambara essui-main ajya muri douche avuyeyo adusanga ku meza tumaze kunywa icyayi njye na Kadogo ndetse na Soso wari ufite isura iri kure dusezera Jane buri wese afata inzira ye.

Twageze ku kazi maze nsanga abantu baje ari benshi mpita nibuka ko uwo munsi ariwo bari gutangaza abagomba kuzakora ikizamini cy’akazi, ndakomeza nzamuka njya muri bureau yanjye, ngezemo nshyira igikapu ku meza maze ntangira gutekereza cyane ako kanya mpita nsohoka njya muri salle y’inama nsangayo secretaire wa komite yagombaga gukoresha ibizamini maze ndamusuhuza.

Njyewe – “Muraho Secretaire?”

We – “Bite Eddy! Amakuru yawe se ko twaburanye?”

Njyewe – “Ndaho ndakomeye!”

We – “Baratubwiye ngo wanashyize wa mukobwa uduhiga mu rugo, utubabarire ntabwo twabonye uko tuza ariko umuganda wo kurwubaka ndaza kuwugusigira dore nanjye vuba aha mfite ubukwe”

Njyewe – “Ooooh! Ni byiza cyane kandi tubari inyuma! None se list y’abemerewe yaba yarangiye?”

We – “Oya! Turacyategereje kugeza saa sita! Nyuma nibwo turi buze gutangaza abemerewe!”

Njyewe – “Hanyuma se buriya ko hari umwana twareranwe ugowe n’ibibazo ntabwo mwareba uko mubigenza na we akazapiganwa?”

We – “Uuuh! Ni umukobwa se cyangwa ni umuhungu?”

Njyewe – “Ni umugore wigeze kubakaho biranga, aca muri byinshi ubu aba iwajye mu buryo bwo kumufasha gusa agowe na Boss waho yabonye akaraka, urumva ko akuze byo kumenya akazi.”

We – “Uuuuh! Uramuzi neza ni inyangamugayo?”

Njyewe – “Cyane rwose!”

We – “Eeeh! Buriya rero Eddy twaje kureba dusanga habaho exam itabaho buriya icya mbere ni ikizere, ngaho reba ibyabaye ejo bundi, bariya ntibari batsinze ibizamini ari aba mbere? Ubu aho bari ntuhazi?”

Njyewe – “Ndahazi kandi kiriya ni ikimwaro gikomeye!”

We – “Umva rero! N’ubundi kuba uri Manager ntabwo ari uko wari ufite degree iruta iz’abandi muri iyi Kigali twabiguhaye ku bw’ikizere twakugiriye, reka tubijyemo uwo mwonya tuwumuhe.”

Njyewe – “Byaba ari byiza ariko se ntibyafatwa nk’ikenewabo cyangwa ruswa tukaba twabihanirwa n’amategeko?”

We – “Erega hano wibuke ko twigenga? None twakora iki tubona imitungo yacu twashoye irimo gutikizwa? Ahubwo umubwire aze kuza aganire na komite, upfa kuba umwizeye.”

Njyewe – “Wooow! Murakoze cyane! Ni ukuri Imana nayo izabagororera kuko aho mumukuye ari inzira yayo!”

We – “Hhhhh! Humura rwose! Erega gushyira hamwe ni byo bibyara umusaruro nk’uyu!”

Njyewe – “Nibyo rwose! Ahubwo reka nze muhamagare yitegure aze!”

We – “Nta kibazo rwose!”

Ako kanya nahindukiye nishimye nsubira muri bireau nshyugumbwa guhamagara Soso, nandikamo nimero ye nkanda yes nshyira ku gutwi ariko bambwira ko nimero ye itariho nongera bwa kabiri na none numva nta yiriho ndetse n’ubwa gatatu biranga nshyira telephone aho ngo nze kongera nyuma.

Nakomeje gukora akazi nk’ibisanzwe nkanyuzamo ngahamagara nimero ya Soso bikanga niko kwigira inama yo guhamagara Jane, we ntiyangoye yabaye igisona rimwe.

Jane – “Hello Cheri!”

Njyewe – “Yes Hello! Umeze neza Mukunzi?”

Njyewe – “Yego sha meze neza rwose akazi karacamo.”

Jane – “Oooh! Byiza cyane!”

Njyewe – “Uzi icyo nashakaga kukubaza se?”

Jane – “Oya sha, Ushaka kumbaza iki ngo nkubwire se Chou?”

Njyewe – “Nashakaga kukubaza nimba kuva mu gitondo waba wavuganye na Soso?”

Jane-“Ooooh! Kubera iki se? Ahwiiii! Yabaye iki? Cyangwa yiyahuye kubera ibibazo? Umbabarire ntubimbwire niba aribyo?”

Njyewe-“Oya humura! Ahubwo ndashaka kumubwira inkuru nziza mufitiye! Nizere ko imushimisha kandi nawe nuko ma Boo!”

Jane -“Woow! Ahubwo dore ahise anaza! Uzi ko atazapfa vuba!”

Njyewe –  “Ok! Noneho niba atashye, nanjye reka nze dusangire ibya saa sita nanamubwire ibanga muhishiye!”

Jane – “Ooh! You’re welcome my lovely husband!”

Njyewe – “Thank you Ma Dona!”

Call end.

N’ubundi amasaha ya pause yari ageze, nahise mfunga umuryango ndasohoka ngo njye gusangira na Jane ndetse tubwire na Soso ko Imana ikomeje guca inzira niko kuzamuka ku muhanda mfata ka moto nerekeza iwanjye murugo!

Moto imaze guparika narishyuye irakata iragenda ngihindukira mbona urugi rw’igipangu rufungutse maze ntungurwa no kubona Soso afite igikapu, ngize ngo mubaze……………………

Ntuzacikwe na Episode ya 27 Ejo mu gitondo

9 Comments

  1. Gyna

    03/10/2017 at 5:59 am

    .

  2. Abonzi Alice

    03/10/2017 at 6:41 am

    Simon Imana yammutaashyeho tu naho Soso we ubanza afashe umwanzuro WO gusanga directeur. Cg se akaba amwirukanye akanga kwihangana akaba asubiye kwangara. Niba ari umwanzuro wo kujya kwa directeur cyakora abivemo yumvire Eddy naho umugabo azamubona niyitonde abanze afatishe ubuzima kuko uwo mudirecteur byanze bikunze azajya amucyurira ndetse anamucyureho abandi bagore kuko niyo kamerw ye

  3. Rachel

    03/10/2017 at 7:38 am

    Yoo soso wigenda sha bakuboneye akazi
    rekana nuwo boss ushaka kukubabaza ntagukunda. ikindi Simoni simwizera ibye simbishira amakenga byasaba gushishoza cyane kugirango umuntu amenye ukokwicuzakwe. murakoze cyane

  4. Eric

    03/10/2017 at 7:55 am

    Mwaramutse basomyi b’Umuseke n’ubuyobozi bwawo ndetse n’umwanditsi? Inkuru zica aha zubaka society yacu impande zose z’ubuzima kandi ingeri zose z’abantu baba abakuru n’abato by’umwihariko urubyiruko twisangamo. Birasa nkaho Soso yiyemeje kujya kwibanira na boss atitaye kunama yagiriwe kugirango abarirwe mubaherwe atitaye kungaruka zizabaho nyuma dore ko azamwihimuraho ntanongere gusohoka igipangu ngo agere hanze ndetse na wamwana yifuza ntamubone. Nkunda umutima wa Eddy nkanumva Jane nubwo ajya aganzwa n’amarangamutima. Intambwe zo gusaba imbabazi kwa Simon ni irindi somo abakiri bato tugomba kwiga cyane cyane iyo twakosheje. Umwanditsi n’umuseke mukomeze mwigishe abanyarwanda amasomo meza adapfa kwigwa muri Kaminuza zisanzwe. Kadogo nawe yitonde kuko Chantal yaba atwite tu!

  5. Uwingeneye Joselyne

    03/10/2017 at 8:06 am

    Mbega Byiza Weee!! Simon Yabaye Ishuri Ry’ Ubugome Noe Ahindutse Icyitejyererezo Cyo Guca Bugufi Akisubiraho Agasaba Imbabazi, Naho Soso Niyemere Yacyire Ayo Mahirwe Aje Amusanga Ye Kuyahunga Nk’ Udateze Ejo Heza Hazaza, Jane & Eddy Mukomereze Aho

  6. Kim

    03/10/2017 at 9:55 am

    Murakoze cyane umuseke, Simon rwose ankoreye mu ndiba y’umutima. Imana Imubabarire kuko Eddy na Jane bo bamubabariye cyera. ndifuza kubonana n’umwanditsi wizi nkuru. ubishoboye yamfasha

  7. Umuhorakeye

    03/10/2017 at 10:42 am

    Soso cisha make wumve Edy ejo utazicuza ikitagishobotse. Simoni se umwuka wera yamutashyemo?

  8. claudette

    03/10/2017 at 11:30 am

    Mbega Soso ntubwireko ananiwe kwihangana pe kandi yarabonye abamufasha

  9. Fafa

    03/10/2017 at 12:08 pm

    Kadogo wasanga atarateye inda Chantal? Dore aho nibereye buriya abana b’iki gihe bisaba kubazirika kuko kubacunga naho iby’uburere byarangiye cyera, abafite agasigisigi ni bacye, simony noneho yajya yaba umuntu. Urakoze mwanditsi dukunda n’umuseke

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock